ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/11 pp. 8-13
  • Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dushyireho Urufatiro Rukwiriye
  • Twubakishe Ibikoresho Bikwiriye
  • Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?
  • Ni Nde Uzabibazwa?
  • Dufashe Abantu Kugirana Imishyikirano ya Bugufi na Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Mukomeze Goshoza Agakiza Kanyu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/11 pp. 8-13

Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?

‘Umuntu wese yirinde uko yubaka [ku rufatiro].’​—1 ABAKORINTO 3:10.

1. Ni ibihe byiringiro Abakristo bizerwa baba bafite ku bihereranye n’abashobora kuzavamo abigishwa?

UMUGABO n’umugore b’Abakristo bashakanye, barimo baritegereza agahinja kabo gaherutse kuvuka. Umubwiriza w’Ubwami arabona mu maso h’umwigishwa wa Bibiliya hakeye kandi hagaragaramo ugushimishwa. Umusaza w’Umukristo urimo wigisha kuri Platifomu, arabona mu bateranye umuntu mushya ushimishijwe, urimo ushakisha muri Bibiliya ye imirongo yose y’Ibyanditswe ashyizeho umwete. Abo bagaragu bizerwa ba Yehova, bafite imitima yuzuyemo ibyiringiro. Ariko kandi, ntibabura kwibaza bati ‘mbese uyu muntu azakunda Yehova, amukorere​—kandi akomeze kuba uwizerwa?’ Birumvikana ko ibyo atari ibintu bipfa kwizana. Bisaba umurimo.

2. Ni gute intumwa Pawulo yibukije Abakristo b’Abaheburayo akamaro k’umurimo wo kwigisha, kandi se, ni irihe suzuma rya bwite ibyo byagombye kudusunikira gukora?

2 Intumwa Pawulo wari umwigisha w’umuhanga, na we ubwe yatsindagirije akamaro k’umurimo wo kwigisha no guhindura abantu abigishwa, igihe yandikaga agira ati “mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga” (Abaheburayo 5:12). Abakristo yabwiraga, bari baragize amajyambere make ugereranyije n’igihe bari bamaze bizera. Uretse no kuba batari biteguye kwigisha abandi, bari banakeneye kwibutswa ingingo z’ibanze zigize ukuri. Muri iki gihe, twese dukora uko dushoboye buri gihe, kugira ngo dusuzume ubushobozi bwacu bwo kwigisha, tunarebe ukuntu twagira amajyambere. Ubuzima buri mu kaga. Ni iki twakora?

3. (a) Ni iki intumwa Pawulo yagereranyije n’igikorwa cyo guhindura umuntu umwigishwa w’Umukristo? (b) Kubera ko turi abubatsi b’Abakristo, ni ikihe gikundiro gikomeye dufite?

3 Mu rugero rwagutse Pawulo yatanze, yagereranyije igikorwa cyo guhindura abantu abigishwa n’igikorwa cyo kubaka inzu. Yatangiye agira ati “Imana [ni] yo dukorera; namwe mukaba umurima w’Imana, n’inzu yayo” (1 Abakorinto 3:9). Bityo rero, twifatanya mu murimo wo kubaka urebana n’abantu; tugira uruhare mu kububaka bagahinduka abigishwa ba Kristo. Ibyo tubikora turi abakozi bakorana n’‘Uwubatse ibintu byose’ (Abaheburayo 3:4). Mbega igikundiro! Nimucyo turebe ukuntu inama yahumetswe Pawulo yagiriye Abakorinto yadufasha kurushaho kuba abantu bakorana ubuhanga mu murimo wacu. Turi bwibande cyane cyane ku ‘buhanga [bwacu] bwo kwigisha.’​—2 Timoteyo 4:2, NW.

Dushyireho Urufatiro Rukwiriye

4. (a) Ni uruhe ruhare Pawulo yari afite mu murimo wo kubaka wa Gikristo? (b) Kuki bishobora kuvugwa ko ari Yesu ari n’abari bamuteze amatwi, bose bari bazi akamaro k’imfatiro nziza?

4 Kugira ngo inzu ikomere kandi izarambe, igomba kugira urufatiro rwiza. Ku bw’ibyo, Pawulo yanditse agira ati “nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro, nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge” (1 Abakorinto 3:10). Mu gukoresha urugero nk’urwo, Yesu Kristo yavuze iby’inzu yahonotse imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga bitewe n’uko umwubatsi wayo yari yaratoranyije urufatiro rukomeye (Luka 6:47-49). Yesu yari azi byose ku bihereranye n’akamaro k’imfatiro. Yari ahari igihe Yehova yaremaga isia (Imigani 8:29-31). Abantu bari bateze amatwi Yesu, na bo bari basobanukiwe icyo imfatiro nziza zimaze. Inzu zubatswe ku mfatiro nziza, ni zo zonyine zashoboraga gusigara zihagaze mu gihe cy’imyuzure y’imvura, cyangwa imitingito y’isi yabaga rimwe na rimwe muri Palestina. Ariko se, ni uruhe rufatiro Pawulo yatekerezagaho?

5. Ni nde rufatiro rw’itorero rya Gikristo, kandi se, ni gute ibyo byari byarahanuwe?

5 Pawulo yaranditse ati “nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo” (1 Abakorinto 3:11). Ubwo ntibwari bubaye ubwa mbere Yesu agereranywa n’urufatiro. Mu by’ukuri, muri Yesaya 28:16 hahanuye hagira hati “Umwami Imana [iravuga] iti ‘dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro, ryageragejwe, ibuye rikomeza imfuruka ry’igiciro cyinshi, rishikamye cyane.’ ” Kuva kera, Yehova yari yaragennye ko Umwana we azaba urufatiro rw’itorero rya Gikristo.​—Zaburi 118:22; Abefeso 2:19-22; 1 Petero 2:4-6.

6. Ni gute Pawulo yashyiriyeho Abakristo b’i Korinto urufatiro rukwiriye?

6 Ni uruhe rufatiro rwashyiriweho Abakristo, buri wese ku giti cye? Nk’uko Pawulo yabivuze, nta rundi rufatiro rwashyiriweho Umukristo w’ukuri uretse uruboneka mu Ijambo ry’Imana​—ari rwo Yesu Kristo. Nta gushidikanya, Pawulo yashyizeho urufatiro nk’urwo. I Korinto, aho filozofiya yubahwaga cyane, ntiyigeze ashaka kwihimbaza imbere y’abantu ashingiye ku bwenge bw’isi. Ahubwo, Pawulo yabwirije ibya “Kristo wamanitswe ku giti,” ibyo amahanga yari yarahinduye “ubupfu” bwinshi cyane (1 Abakorinto 1:23, NW ). Pawulo yigishije ko Yesu ari we shingiro ry’imigambi ya Yehova.​—2 Abakorinto 1:20; Abakolosayi 2:2, 3.

7. Kuba Pawulo yariyerekejeho avuga ko ari “umwubakisha mukuru w’ubwenge,” ni iki byatwigisha?

7 Pawulo yanditse avuga ko yigishaga atyo “nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge.” Ayo magambo ntiyari ayo kwishyira imbere. Ahubwo bwari uburyo bwo gushimira ku bw’impano ihebuje Yehova yari yaramuhaye​—ni ukuvuga impano yo gutegura no kuyobora umurimo (1 Abakorinto 12:28). Icyakora, twe muri iki gihe ntidufite impano zo gukora ibitangaza nk’izari zarahawe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Kandi ntitugomba kwiyumvamo ko turi abigisha babiherewe impano. Ariko kandi mu buryo bw’ingenzi, turi bo. Tekereza nawe, Yehova aduha umwuka we wera wo kudufasha. (Gereranya na Luka 12:11, 12.) Kandi dufite urukundo rwa Yehova, tukagira n’ubumenyi ku bihereranye n’inyigisho z’ibanze zo mu Ijambo rye. Izo mu by’ukuri ni impano zihebuje zo gukoresha mu kwigisha abandi. Nimucyo twiyemeze kuzikoresha kugira ngo dushyireho urufatiro rukwiriye.

8. Ni gute dushyiraho Kristo ngo abere urufatiro abashobora kuzaba abigishwa?

8 Mu gihe dushyizeho Kristo ngo atubere urufatiro, ntitumufata nk’umwana w’uruhinja utagira kivurira uri mu muvure w’inka, nta n’ubwo kandi tumufata nk’uhwanye na Yehova mu ihame ry’Ubutatu. Oya, bene ibyo bitekerezo bidashingiye ku Byanditswe, ni byo bigize urufatiro rw’Abakristo b’urwiganwa. Ahubwo, twigisha ko ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, ko yatanze ubuzima bwe butunganye ku bwacu, kandi ko muri iki gihe ari Umwami washyizweho na Yehova uganje mu ijuru (Abaroma 5:8; Ibyahishuwe 11:15). Nanone kandi, dushaka ukuntu twashishikariza abigishwa bacu kugera ikirenge mu cya Yesu, no kwigana imico ye (1 Petero 2:21). Twifuza ko mu buryo bwimbitse basunikwa n’ishyaka Yesu yagiraga mu murimo, impuhwe yagiriraga abakene n’abakandamizwa, imbabazi yagiriraga abanyabyaha bumvaga bashenjaguwe n’ibyaha byabo, ubutwari budahinyuka yagaragaje mu gihe yabaga ahanganye n’ibigeragezo. Mu by’ukuri, Yesu ni urufatiro ruhebuje. Ariko se, hakurikiraho iki?

Twubakishe Ibikoresho Bikwiriye

9. N’ubwo Pawulo ari we mbere na mbere wari warashyizeho urufatiro, ni iki cyamuhangayikishaga ku bihereranye n’abemeye ukuri kw’ibyo yigishaga?

9 Pawulo yanditse agira ati “ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese” (1 Abakorinto 3:12, 13). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga? Reka turebe imimerere yari iriho. Mbere na mbere, Pawulo ni we washyizeho urufatiro. Mu ngendo ze z’ubumisiyonari, yagendaga ava mu mujyi ajya mu wundi, abwiriza abantu benshi batari barigeze bumva ibya Kristo (Abaroma 15:20). Uko abantu bemeraga ukuri yabaga yabigishije, ni nako hashingwaga amatorero. Pawulo yitaga mu buryo bwimbitse kuri abo bantu bizerwa (2 Abakorinto 11:28, 29). Ariko kandi, umurimo we wamusabaga guhora mu ngendo. Bityo, amaze kumara amezi 18 ashyiraho urufatiro i Korinto, yarahavuye ajya kubwiriza mu yindi mijyi. Icyakora, yashishikazwaga cyane no kumenya ukuntu abandi bakomezaga umurimo yari yarahakoreye.​—Ibyakozwe 18:8-​11; 1 Abakorinto 3:6.

10, 11. (a) Ni gute Pawulo yagaragaje itandukaniro riri hagati y’ubwoko bw’ibikoresho binyuranye byo kubakisha? (b) Ni ubuhe bwoko bw’inzu nya nzu zishobora kuba zari ziri muri Korinto ya kera? (c) Ni ubuhe bwoko bw’inzu zishobora kuba zarushaho kunanira umuriro, kandi se, ni irihe somo ibyo biha abakora umurimo wo guhindura abantu abigishwa b’Abakristo?

10 Birasa n’aho mu bari barimo bubaka ku rufatiro Pawulo yari yarashyizeho i Korinto, hari harimo bamwe bakoraga umurimo udafashije. Kugira ngo Pawulo ashyire ahagaragara ingorane yari ihari, yagaragaje itandukaniro riri hagati y’ubwoko bubiri bw’ibikoresho byo kubakisha: ni ukuvuga izahabu, ifeza n’amabuye y’agaciro ku ruhande rumwe; hanyuma n’ibiti, ibyatsi n’ibikenyeri ku rundi ruhande. Inzu ishobora kubakwa mu bikoresho byiza, biramba, bidakongorwa n’umuriro; cyangwa se ikubakwa huti huti hakoreshejwe ibikoresho byoroshye, bimara igihe gito kandi bikongorwa n’umuriro. Umujyi munini nk’uwo w’i Korinto, nta gushidikanya ko wari urimo inzu nyinshi z’ubwo bwoko bwombi. Hari insengero zikomeye, zubakishijwe amabuye manini ahenda, wenda ku mpande zimwe akaba yari asizweho cyangwa atatsweho zahabu n’ifeza.b Izo nzu zikomeye, zishobora kuba zaragaragaraga cyane hakurya y’utuzu duto, utururi, n’udutanda two mu isoko twubakishije ibiti bishinyitse kandi dusakaje ibikenyeri twari hafi aho.

11 Ni iki cyari kuba kuri izo nzu mu gihe zari kuba zihuye n’umuriro? Igisubizo cyarigaragazaga mu gihe cya Pawulo, kimwe n’uko cyigaragaza muri iki gihe. Koko rero, mu mwaka wa 146 M.I.C. umujyi wa Korinto wari warigaruriwe kandi utwikwa n’Umugaba w’ingabo z’Abaroma witwaga Mummius. Inzu nyinshi zari zubakishijwe ibiti, ibyatsi cyangwa ibikenyeri, nta gushidikanya ko zakongotse mu buryo budasubirwaho. Bite se ku bihereranye n’inzu z’amabuye zikomeye, zitakishijwe ifeza na zahabu? Izo zararokotse nta gushidikanya. Abantu b’i Korinto Pawulo yigishije, bashobora kuba baranyuraga kuri bene izo nzu buri munsi​—izo nzu zubakishijwe amabuye zari zirumbaraye, zarahonotse ibyago byari bimaze igihe kirekire bitsembyeho izindi nzu zitari zikomeye nka zo. Mbega rero ukuntu Pawulo yatsindagirije igitekerezo cye cy’ingenzi mu buryo bugaragara neza! Mu gihe twigisha, tugomba kwiyumvamo ko turi abubatsi. Twifuza gukoresha ibikoresho byiza, biramba kurusha ibindi bishoboka byose. Muri ubwo buryo, birashoboka ko ibyo dukora byazarushaho kuramba. Ibyo bikoresho biramba ni ibihe, kandi se kuki ari iby’ingenzi kubikoresha?

Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?

12. Ni mu buryo ki bamwe mu Bakristo b’i Korinto bari barimo bubaka mu buryo budafashije?

12 Uko bigaragara, Pawulo yumvaga ko Abakristo bamwe na bamwe b’i Korinto barimo bubaka mu buryo budafashije. Ni iki kitagendaga? Nk’uko imirongo ihakikije ibigaragaza, itorero ryari ryaribasiwe no kwirema ibice, kogagiza kamere z’abantu runaka, n’ubwo ibyo byashyiraga mu kaga ubumwe bw’itorero. Hari bamwe bavugaga bati “jyeweho ndi uwa Pawulo,” mu gihe abandi batsimbararaga bavuga bati “jyeweho ndi uwa Apolo.” Biragaragara ko bamwe bumvaga bari mu rwego rwo hejuru cyane kubera ubwenge bwabo. Ntibitangaje rero kuba ingaruka zabyo zarabaye umwuka w’imitekerereze ya kamere, kudakura mu buryo bw’umwuka no gukwirakwira kw’ “ishyari, n’amahane” (1 Abakorinto 1:12; 3:1-4, 18). Nta gushidikanya, iyo myifatire yabonekaga no mu nyigisho zatangirwaga mu itorero no mu murimo. Ingaruka zabaye iz’uko umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa wakorwaga mu buryo bwo gutera waraza, kimwe n’umurimo wo kubaka ukoreshejwemo ibikoresho bidafashije. Ntiwari kuzananira “umuriro.” Umuriro Pawulo yavugaga ni uwuhe?

13. Umuriro uvugwa mu rugero Pawulo yatanze, ugereranya iki, kandi se, ni iki Abakristo bose bagomba kumenya?

13 Hari umuriro twese duhura na wo mu buzima​—ni ukuvuga ibigeragezo by’ukwizera kwacu (Yohana 15:20; Yakobo 1:2, 3). Kimwe natwe muri iki gihe, Abakristo b’i Korinto na bo bagombaga kumenya ko buri muntu twigisha ukuri azageragezwa. Niba twigisha mu buryo budafashije, hashobora kuzabaho ingaruka zibabaje. Pawulo yatanze umuburo ugira uti “umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; ariko umurimo w’umuntu nushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk’ukuwe mu muriro.”c​—1 Abakorinto 3:14, 15.

14. (a) Ni gute abahindura abantu abigishwa b’Abakristo bashobora ‘kubura inyungu,’ ariko kandi se, ni gute bashobora gukizwa bameze nk’abakuwe mu muriro? (b) Ni gute twagabanya akaga ko kuba twahomba?

14 Mbega amagambo afite ireme! Kuba umuntu yarakoranye umwete kugira ngo afashe undi muntu kuba umwigishwa, hanyuma akazabona uwo muntu atsinzwe n’ibishuko cyangwa se ibitotezo maze amaherezo akava mu nzira y’ukuri, bishobora kubabaza cyane. Pawulo yagaragaje ko ari uko biri, igihe yavugaga ko muri bene iyo mimerere tubura inyungu. Ibyo bintu bishobora kutubabaza cyane, ku buryo no kuba turokotse byavugwaho ko tumeze ‘nk’abakuwe mu muriro’​—kimwe n’umuntu watikiriza ibintu bye byose mu muriro, kandi na we akarokorwa ku ka burembe. Ku ruhande rwacu se, ni gute twagabanya akaga ko kuba twahomba? Ni ukubakisha ibikoresho biramba! Nitwigisha abigishwa bacu tugamije kubagera ku mutima, tubasunikira gufatana uburemere imico y’agaciro ya Gikristo, urugero nk’ubwenge, ubushishozi, gutinya Yehova no kugira ukwizera nyakuri, icyo gihe tuba turimo twubakisha ibikoresho biramba, bidakongorwa n’umuriro (Zaburi 19:9, 10; Imigani 3:13-​15; 1 Petero 1:6, 7). Abihingamo iyo mico bazakomeza gukora ibyo Imana ishaka; bafite ibyiringiro bidashidikanywaho byo kuzakomeza kubaho iteka ryose (1 Yohana 2:17). Ariko se, ni gute twashyira urugero rwa Pawulo mu bikorwa mu buryo bugira ingaruka nziza? Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

15. Ku birebana n’abigishwa bacu ba Bibiliya, ni gute twakwirinda kubaka mu buryo budafashije?

15 Mu gihe twigisha abigishwa ba Bibiliya, ntitugomba na rimwe gushyira abantu imbere kubarutisha Yehova Imana. Intego yacu si iyo kubigisha kutubonamo ko turi isoko y’ibanze y’ubwenge. Twifuza ko bashakira ubuyobozi kuri Yehova, ku Ijambo rye no ku muteguro we. Kugira ngo ibyo bigerweho, ntidupfa gusa gutanga ibitekerezo byacu bwite mu gihe dusubiza ibibazo byabo. Ahubwo, tubigisha kwishakira ibisubizo bakoresheje Bibiliya hamwe n’ibitabo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yatanze (Matayo 24:45-​47). Ku bw’izo mpamvu, tuba maso kugira ngo tudasa n’abigaruriye abo twigana Bibiliya. Aho kumva turakaye mu gihe abandi bagaragaje ko babitayeho, twagombye ahubwo gutera abigishwa bacu inkunga yo ‘kwaguka’ mu rukundo bagirira abandi, bakamenya kandi bakishimira abantu benshi mu itorero uko bishoboka kose.​—2 Abakorinto 6:12, 13.

16. Ni gute abasaza bashobora kubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro?

16 Abasaza b’Abakristo na bo bagira uruhare rukomeye mu kubaka abigishwa. Igihe bigishiriza imbere y’abagize itorero, bashaka ukuntu bakubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro. Ubushobozi bwabo bwo kwigisha, kuba ari inararibonye hamwe na kamere yabo, bishobora kuba bitandukanye cyane, ariko kandi ntiburirira kuri iryo tandukaniro ngo bireherezeho abigishwa babakurikire. (Gereranya n’Ibyakozwe 20:29, 30.) Ntituzi neza impamvu i Korinto hari bamwe bavugaga ngo “jyeweho ndi uwa Pawulo,” cyangwa ngo “jyeweho ndi uwa Apolo.” Ariko kandi, icyo dushobora kwemera tudashidikanya, ni uko nta n’umwe muri abo basaza bizerwa wabaye intandaro ya bene iyo mitekerereze yo kwirema ibice. Pawulo ntiyumvaga atewe ishema n’ibyo bitekerezo; yabirwanyije yivuye inyuma (1 Abakorinto 3:5-7). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abasaza bakomeza kuzirikana ko baragiye “umukumbi w’Imana.” (1 Petero 5:2, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Uwo mukumbi si uw’umuntu uwo ari we wese. Bityo, abasaza barwanya bashikamye imyifatire iyo ari yo yose y’umuntu washaka gutegeka umukumbi cyangwa inteko y’abasaza. Igihe cyose abasaza basunikwa n’icyifuzo kirangwa no kwicisha bugufi cyo gukorera itorero, kugera ku mutima w’intama no kuzifasha gukorera Yehova zibigiranye ubugingo bwazo bwose, baba bubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro.

17. Ni gute ababyeyi b’Abakristo bihatira kubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro?

17 Ababyeyi b’Abakristo na bo barebwa n’icyo kibazo mu buryo bwimbitse. Mbega ukuntu bifuza cyane kuzabona abana babo babaho iteka! Ni yo mpamvu bashyiraho imihati ikomeye cyane kugira ngo ‘bacengeze’ amahame yo mu Ijambo ry’Imana mu mitima y’abana babo (Gutegeka 6:6, 7, NW ). Bifuza ko abana babo bamenya ukuri, atari ukukumenya gusa nk’urutonde rw’amategeko cyangwa ibintu runaka bafashe mu mutwe, ahubwo bakaba bazi ko ari inzira y’ubuzima yuzuye, ihesha ingororano kandi ibonerwamo ibyishimo (1 Timoteyo 1:11). Kugira ngo bubake abana babo babe abigishwa bizerwa ba Kristo, ababyeyi buje urukundo bihatira gukoresha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro. Bakorana n’abana babo babigiranye ukwihangana, bakabafasha kwikuramo ingeso Yehova yanga no kwihingamo imico akunda.​—Abagalatiya 5:22, 23.

Ni Nde Uzabibazwa?

18. Mu gihe umwigishwa ateye umugongo inyigisho ntangabuzima, kuki byanze bikunze biba atari ikosa ry’abihatiye kumwigisha no kumutoza?

18 Iki kiganiro kizamura ikibazo cy’ingenzi. Mu gihe umuntu twihatira gufasha yaba aguye akava mu kuri, mbese ibyo byaba bishaka kuvuga ko tutabaye abigisha beza​—ko tugomba kuba twarubakishije ibikoresho bidakomeye? Si ko biri byanze bikunze. Nta gushidikanya, amagambo ya Pawulo atwibutsa ko kwifatanya mu kubaka abigishwa ari inshingano ikomeye. Twifuza gukora uko dushoboye kose kugira ngo twubake neza. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana ntiritubwira ko tugomba kwigerekaho uwo mutwaro wose uko wakabaye, ngo twumve turemerewe n’umutima wicira urubanza mu gihe abo dushaka gufasha baba bataye ukuri. Uretse uruhare rwacu bwite rwo kuba turi abubatsi, hari ibindi bintu bikubiye muri ubwo bwubatsi. Urugero, reba icyo Pawulo avuga ndetse no ku bihereranye n’umwigisha wakoze umurimo udafashije muri icyo gikorwa cyo kubaka: “azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa” (1 Abakorinto 3:15). Niba amaherezo uwo mwigisha ashobora kuzakizwa​—n’ubwo kamere ya Gikristo yihatiye kubaka mu mwigishwa we ivugwaho ko izaba ‘yahiriye’ mu kigeragezo gikaze​—ni uwuhe mwanzuro tugomba gufata? Ni uw’uko nta gushidikanya, Yehova abona ko mbere na mbere umwigishwa ari we ugomba kuzabazwa imyanzuro ye bwite irebana no kuba azakomeza kugendera mu mibereho irangwa no kuba uwizerwa, cyangwa atazayigenderamo.

19. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Kuba buri muntu afite ibyo azabazwa ku giti cye, ni ikibazo cy’ingenzi cyane. Kigira ingaruka kuri buri wese muri twe. Mu by’ukuri se, ni iki Bibiliya yigisha ku bihereranye n’icyo kibazo? Igice gikurikira kizabisuzuma.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amagambo ngo ‘urufatiro rw’isi’ ashobora kuba yerekeza ku mbaraga kamere ziyifashe​—hamwe n’indi mibumbe yose yo mu kirere​—mu myanya yayo ubutajegajega. Byongeye kandi, isi ubwayo yubatswe mu buryo itazigera ‘inyeganyega,’ cyangwa ngo irimbuke.​—Zaburi 104:5.

b “Amabuye y’igiciro cyinshi” Pawulo yerekezagaho, nta bwo byanze bikunze yabaga ari amabuye y’umurimbo, urugero nka diyama n’amabuye y’agaciro bita rubis. Ashobora kuba yari amabuye ahenze yakoreshwaga mu bwubatsi, urugero nk’amabuye yo mu bwoko bw’urugarika bita marbre, albâtre, granit.

c Icyo Pawulo yashidikanyijeho, si ukurokoka k’umwubatsi, ahubwo ni uk’ “umurimo” w’umwubatsi. Bibiliya yitwa The New English Bible ihindura uwo murongo igira iti “inzu y’umuntu nikomeza guhagarara, azagororerwa; nishya, azagerwaho n’igihombo; ariko kandi azarokora ubuzima bwe, nk’uko umuntu yarokoka avuye mu muriro.”

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni iki kigize ‘urufatiro’ ku Mukristo w’ukuri, kandi se ni gute rushyirwaho?

◻ Ni irihe somo twavana ku bikoresho byo kubakisha by’ubwoko butandukanye?

◻ Ni iki “umuriro” ushushanya, kandi se, ni gute ushobora gutuma bamwe ‘babura inyungu’?

◻ Ni gute abigisha Bibiliya, abasaza hamwe n’ababyeyi bakubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Mu mijyi myinshi ya kera, wasangagamo inzu zubatswe mu mabuye zidashobora gukongorwa n’umuriro, hamwe n’inzu zidakomeye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze