ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/11 pp. 24-28
  • “Imana Ikunda Utanga Anezerewe”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Imana Ikunda Utanga Anezerewe”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gukorakoranyiriza Imfashanyo Abayikeneye
  • Amabwiriza yo Kubakangurira Kugira Ubuntu
  • Abatanga Banezerewe Muri Iki Gihe
  • Kugira ubuntu bwinshi bihesha ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Twitoze kugira umuco wo gutanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Tujye dutanga twishimye kandi tubikuye ku mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese wishimira ‘kugira icyo utanga’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/11 pp. 24-28

“Imana Ikunda Utanga Anezerewe”

YEHOVA arangwa n’ubuntu mu rugero ruhambaye. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko ari we Nyir’ ‘ugutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose’ (Yakobo 1:17). Urugero, reka turebe ibintu Imana yaremye. Ntiyaremye ibyo kurya bitagira icyanga, ahubwo yaremye ibyo kurya biryoshye; ntiyaremye indabo zijimye, ahubwo yaremye indabo zihunze amabara; ntiyaremye izuba rirenga ari urwijiji, ahubwo yaremye akazuba ka kiberinka karenga mu buryo buteye amabengeza. Ni koko, buri kintu cyose mu byo Yehova yaremye kigaragaza ko afite urukundo n’ubuntu. (Zaburi 19:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera; 139:14.) Byongeye kandi, Yehova ni Utanga anezerewe. Ashimishwa no kugirira neza abagaragu be.​—Zaburi 84:11; 149:4.

Abisirayeli bategekwaga kurangwa n’ubuntu nk’ubw’Imana mu byo bagiriranaga. Mose yarababwiye ati “ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene. Ntuzabure kumuha, kandi . . . ntibizakubabaze” (Gutegeka 15:7, 10). Kubera ko gutanga byagombaga guturuka ku mutima, Abisirayeli bagombaga kujya bishimira ibikorwa birangwa n’ubuntu.

Abakristo na bo bagiriwe inama nk’iyo. Mu by’ukuri, Yesu yavuze ko “gutanga bihesha umugisha” (Ibyakozwe 20:35). Abigishwa ba Yesu bari intangarugero mu birebana no gutanga banezerewe. Urugero, Bibiliya ivuga ko i Yerusalemu, abizeye ‘[bagurishaga] ubutunzi bwabo n’ibintu byabo, bakabigabanya bose, nk’uko umuntu akennye.’​—Ibyakozwe 2:44, 45.

Ariko kandi, abo banyabuntu b’i Yudaya, nyuma y’aho baje gukena. Bibiliya ntisobanura neza icyabateje iyo mimerere. Abahanga bamwe na bamwe bavuga ko inzara ivugwa mu Byakozwe 11:28, 29, ishobora kuba ari yo yabiteye. Uko byaba byaragenze kose, Abakristo b’i Yudaya bari bamerewe nabi cyane, kandi Pawulo yashakaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bari bakeneye biboneke. Yari kubigenza ate?

Gukorakoranyiriza Imfashanyo Abayikeneye

Pawulo yakusanyije imfashanyo z’amatorero ya kure nk’ay’i Makedoniya, kandi yakoze gahunda zo kugira ngo imfashanyo ikusanyijwe ishyikirizwe Abakristo b’i Yudaya bari barazahajwe n’ubukene. Mu kwandikira Abakorinto, Pawulo yagize ati “nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. Ku wa mbere w’iminsi irind[w]i hose umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze.”a​—1 Abakorinto 16:1, 2.

Pawulo yari agambiriye ko ayo mafaranga yahita yohererezwa abavandimwe bari i Yerusalemu, ariko Abakorinto batinze kwitabira amabwiriza ya Pawulo. Kubera iki? Mbese, ni uko batishyiraga mu mwanya w’abavandimwe babo b’i Yudaya ngo biyumvishe uko bamerewe? Oya, kuko Pawulo yari azi ko Abakorinto bari abantu “[ba]sāga muri byose, ari ukwizera, no kuvuga neza, no kumenya, no kugira umwete” (2 Abakorinto 8:7). Birashoboka ko baba bari bahugiye cyane mu gukemura ibindi bibazo by’ingenzi Pawulo yavuze mu rwandiko rwa mbere yabandikiye. Ariko icyo gihe noneho, imimerere yari i Yerusalemu yarihutirwaga. Bityo rero, Pawulo yagarutse kuri icyo kibazo mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto.

Amabwiriza yo Kubakangurira Kugira Ubuntu

Mbere na mbere, Pawulo yabwiye Abakorinto ibihereranye n’Abanyamakedoniya, bari barabaye intangarugero mu kwitabira ibyo gutanga ubufasha. Pawulo yaranditse ati “bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.” Abanyamakedoniya ntibari bakeneye guhozwaho urutoto. Ahubwo, Pawulo yagize ati “batwingingi[ye] cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze.” Ubuntu Abanyamakedoniya bagize banezerewe, burushaho kwigaragaza iyo tuzirikanye ko na bo ubwabo bari bafite ‘ubukene bwinshi.’​—2 Abakorinto 8:2-4.

Mbese mu gushima Abanyamakedoniya, Pawulo yaba yarashakaga kubyutsa umwuka wo guhiganwa mu Bakorinto? Oya rwose, kuko yari azi ko ubwo atari uburyo bukwiriye bwo gushishikariza abantu kugira icyo bakora (Abagalatiya 6:4). Byongeye kandi, yari azi ko Abakorinto batari bakeneye kubwirwa amagambo yo gutuma bakorwa n’ikimwaro, kugira ngo bakunde bakore ibiboneye. Ahubwo, yari yiringiye ko Abakorinto bakundaga abavandimwe babo b’i Yudaya rwose, kandi ko bifuzaga kwifatanya mu gutanga imfashanyo. Yarababwiye ati “ubu hashize umwaka ari mwe mufashe iya mbere, atari mu kubikora gusa, ahubwo no mu gushaka kubikora” (2 Abakorinto 8:10, NW). Koko rero, mu bintu bimwe na bimwe bihereranye n’imihati yo gutanga imfashanyo, Abakorinto na bo ubwabo bari intangarugero. Pawulo yarababwiye ati “nzi umutima wanyu ukunze, ni wo mbīrātaho mu Banyamakedoniya, . . . guhirimbana kwanyu kwateye abenshi [muri bo] umwete.” (2 Abakorinto 9:2, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Ariko kandi icyo gihe, Abakorinto basabwaga gushyira mu bikorwa uwo muco wabo wo guhirimbana, n’uwo mutima wabo ukunze.

Ku bw’ibyo, Pawulo yarababwiye ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Bityo rero, intego ya Pawulo ntiyari iyo guhata Abakorinto, bitewe n’uko umuntu adashobora gutanga anezerewe mu gihe ashyizweho agahato. Uko bigaragara, Pawulo yumvaga ko umutima mwiza ubasunikira kugira icyo bakora wo wari uhari, ko buri wese muri bo yari yaramaze kwiyemeza gutanga. Byongeye kandi, Pawulo yarababwiye ati “iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije; nta wukwiriye gutanga ibyo adafite” (2 Abakorinto 8:12). Ni koko, iyo umuntu yumva abyemeye​—ni ukuvuga iyo asunitswe n’urukundo​—Imana yemera ibyo atanze, uko byaba bisa n’aho ari bike kose.​—Gereranya na Luka 21:1-4.

Abatanga Banezerewe Muri Iki Gihe

Imihati yakoreshejwe mu gutanga imfashanyo zo kugoboka Abakristo b’i Yudaya, ni urugero ruhebuje muri iki gihe. Abahamya ba Yehova batangiye gahunda yo kubwiriza ku isi hose, bageza amafunguro ku bantu babarirwa muri za miriyoni bashonje mu buryo bw’umwuka (Yesaya 65:13, 14). Ibyo babikora basohoza itegeko rya Yesu rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”​—Matayo 28:19, 20.

Gusohoza ubwo butumwa si akazi koroshye. Bikubiyemo gufata neza amacumbi y’abamisiyonari n’amazu y’amashami asaga ijana ari hirya no hino ku isi. Nanone kandi, bikubiyemo kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro, kugira ngo abasenga Yehova bagire ahantu heza ho kujya bateranira kandi bagaterana inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Rimwe na rimwe, Abahamya ba Yehova batanga imfashanyo zo kugoboka abari mu turere twayogojwe n’impanuka kamere.

Tekereza nanone ku mafaranga menshi akoreshwa mu bihereranye no gucapa. Dukoze mwayeni, buri cyumweru hacapwa kopi 22.000.000 z’Umunara w’Umurinzi cyangwa izigera kuri 20.000.000 za Réveillez-vous! Usibye ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka aboneka buri gihe, hari n’ibitabo, udutabo, za kaseti za radiyo na za kaseti za videwo byose hamwe bibarirwa muri za miriyoni, bisohoka buri mwaka.

Ni gute iyo mirimo yose ishyigikirwa? Ishyigikirwa binyuriye ku mpano zitangwa ku bushake. Izo mpano ntizitangwa bitewe no gushaka kwiyamamaza cyangwa impamvu zishingiye ku bwikunde, ahubwo zitangwa hagamijwe guteza imbere ugusenga k’ukuri. Ku bw’ibyo rero, uko gutanga guhesha utanze ibyishimo hamwe n’imigisha y’Imana (Malaki 3:10; Matayo 6:1-4). Ndetse n’abana b’Abahamya ba Yehova, bagaragaza ko na bo ubwabo batanga batitangiriye itama kandi banezerewe. Urugero, agakobwa k’imyaka ine kitwa Allison kamaze kumva iby’inkubi y’umuyaga yari yayogoje akarere kamwe ka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, katanze impano y’amadolari 2 (y’Amanyamerika). Karanditse kati “ayo ni yo mafaranga nari mfite imbere n’inyuma mu bubiko bwanjye. Nzi ko abana batakaje ibikinisho n’ibitabo hamwe n’ibipupe byabo byose. Wenda ayo mafaranga muzayaguremo igitabo mugihe umwana w’umukobwa tungana.” Uwitwa Maclean ufite imyaka umunani, yanditse avuga ko yishimiye ko nta muvandimwe n’umwe wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Yongeyeho ati “nafashije papa gucuruza imifuniko y’amaringi y’imodoka, mbonamo amadolari 17. Ayo mafaranga hari ikintu nashakaga kuyaguramo, ariko nza gutekereza ku bavandimwe.”​—Reba n’ibiri mu gasanduku kari haruguru.

Mu by’ukuri, umutima wa Yehova unezezwa no kubona abakiri bato n’abakuze bashyira inyungu z’Ubwami bwe mu mwanya wa mbere, binyuriye mu ‘kumwubahisha ubutunzi bwabo’ (Imigani 3:9, 10). Birumvikana ariko ko nta muntu n’umwe ushobora gukiza Yehova, bitewe n’uko ibintu byose ari ibye (1 Ngoma 29:14-17). Icyakora, gushyigikira umurimo ni igikundiro gituma umuntu usenga Yehova abona uburyo bwo kugaragaza urukundo amukunda. Turashimira uwo ari we wese umutima wasunikiye kugira icyo akora mu buryo nk’ubwo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a N’ubwo Pawulo ‘yategekaga,’ ibyo ntibishaka kuvuga ko yashyiragaho amategeko uko yishakiye cyangwa agahato. Ahubwo, yari ahagarariye gusa iyo gahunda yo gukorakoranya imfashanyo, yarebaga amatorero menshi. Byongeye kandi, Pawulo yavuze ko buri muntu wese “iwe,” yagombaga gutanga “ibimushobokera nk’uko atunze.” Mu yandi magambo, buri mfashanyo yagombaga gutangwa n’umuntu yiherereye ku giti cye, kandi abyishakiye. Nta washyirwagaho agahato.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Uburyo Bamwe Bahitamo Gukoresha mu Kugira Icyo Batanga Impano zo Gushyigikira Umurimo Ukorerwa ku Isi Hose

Hari benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo Gushyigikira Umurimo wa Sosayiti Ukorerwa ku Isi Hose​—Matayo 24:14.” Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga, haba ku cyicaro gikuru cyo mu rwego rw’isi yose kiri i Brooklyn, ho muri leta ya New York, cyangwa ku biro by’ishami byo mu karere kayo.

Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zoherezwa ku Biro by’Umucungamari, kuri iyi aderesi: Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu cyawe. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko izo ari impano zatanzwe burundu.

Gahunda y’Impano Zidatanzwe Burundu

Watch Tower Society ishobora guhabwa amafaranga mu buryo bwihariye, ku buryo uwayatanze aramutse ayakeneye mu buryo bwa bwite, yasubizwa iyo mpano ye. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

Uburyo bwo Gutanga Bwateguwe

Uretse impano z’amafaranga atangwa burundu hamwe n’impano zidatanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:

Ubwishingizi: Watch Tower Society ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na yo, ikazaba ari yo iyahabwa.

Konti zo Muri Banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti za bwite zigenewe kuzagoboka umuntu mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo byeguriwe cyangwa ngo nindamuka mpfuye bizahabwe Watch Tower Society, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Amafaranga Yatanzweho Inguzanyo Zunguka n’Imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bw’impano itanzwe burundu, cyangwa mu buryo bwo kugirana amasezerano y’uko inyungu zizakomeza kujya zihabwa utanze iyo mpano.

Isambu n’Amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora guhabwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bwo kubiyegurira burundu uko byakabaye, cyangwa mu buryo bwo gusigaza agapande kazakomeza gutunga ubitanze, akaba ashobora no gukomeza kubibamo mu gihe akiriho. Umuntu yagombye kubiganiraho na Sosayiti mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko ahaye Sosayiti isambu cyangwa inzu.

Impapuro z’Umurage n’Umutungo Ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower Society amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Sosayiti ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutanga inyungu runaka.

Nk’uko amagambo ngo “uburyo bwo gutanga bwateguwe” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ategura. Kugira ngo Sosayiti yunganire abantu bifuza kuyitera inkunga binyuriye mu buryo runaka bwo gutanga bwateguwe, yateguye agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza gafite umutwe uvuga ngo Planned Giving to Benefit Kingdom Service Worldwide. Ako gatabo kanditswe hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi Sosayiti yashyikirijwe, birebana n’impano, inyandiko z’umurage n’imitungo ibikijwe. Nanone kandi, karimo ibisobanuro by’inyongera by’ingirakamaro ku birebana no gutegura ibihereranye n’amasambu n’amazu, amafaranga, hamwe n’imisoro ishobora kwakwa. Kandi kagenewe gufasha abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bateganya guha Sosayiti impano yihariye muri iki gihe, cyangwa kuzagira ibyo bayisigira mu gihe baba bapfuye, kugira ngo bahitemo uburyo bw’ingirakamaro kandi bwagira ingaruka nziza kurusha ubundi, bakurikije imimerere yabo bwite n’iy’imiryango yabo.

Nyuma yo gusoma ako gatabo no kubiganiraho n’abagize Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Gutanga Bwateguwe (Planned Giving Desk), hari benshi bashoboye gufasha Sosayiti, ari nako babyungukiramo uko bishoboka kose. Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Gutanga Bwateguwe, byagombye kumenyeshwa ibirebana n’inyandiko izo ari zo zose zibireba zerekeranye n’uburyo ubwo ari bwo bwose muri ubwo, kandi bigahabwa kopi yazo. Abifuza kubona ako gatabo cyangwa gukoresha bumwe muri ubwo buryo bwo gutanga bwateguwe, bagombye kubariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Gutanga Bwateguwe, bakoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri aha hasi, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu barimo.

Uburyo bwo Gutanga

Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

100 Watchtower Drive, Patterson, New York 12563-9204

Telephone: (914) 878-7000

[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]

Abana na bo Batanga Banezerewe

Ayo mafaranga ndashaka kuyabaha kugira ngo muzadukorere ibitabo byinshi kurushaho. Ayo mafaranga nagiye nyazigama nyakuye ku yo nabonaga mu kazi nafashaga papa. Ndabashimira cyane ku bw’imihati mukoresha.​—Byavuzwe na Pamela ufite imyaka irindwi.

Mboherereje amadolari 6,85 kugira ngo azabafashe mu kubaka izindi Nzu z’Ubwami. Nayabonye mu mpeshyi ishize, ubwo nari nacuruje twa soda ku muhanda.​—Byavuzwe na Selena, ufite imyaka itandatu.

Noroye inkoko, maze ibyara isake n’inkokokazi. Iyo nkokokazi nayeguriye Yehova. Amaherezo, yaje kubyara inkoko eshatu, ndazigurisha. Amafaranga navanyemo nayateranyirije hamwe kugira ngo akoreshwe mu murimo wa Yehova.​—Byavuzwe na Thierry ufite imyaka umunani.

Ayo ni yo mafaranga mfite imbere n’inyuma! Mbasabye kuzayakoresha neza. Kuyazigama byarangoye. Dore ni amadolari 21.​—Byavuzwe na Sarah ufite imyaka icumi.

Negukanye igihembo cya mbere mu ibazwa ryo ku kigo cyacu, bityo biba ngombwa ko nkomeza nkajya mu irushanwa ryo mu rwego rw’akarere kose. Muri iryo rushanwa nabwo nabaye uwa mbere, hanyuma nza kuba uwa kabiri mu marushanwa ya nyuma yo mu rwego rw’ifasi yose. Uko natsindaga aho hose, ni nako nahembwaga amafaranga. Nifuzaga kuyahaho Sosayiti. Numva ko nashoboye kwegukana ibyo bihembo bitewe n’imyitozo nahawe mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Numvaga umutima uri mu gitereko igihe natangaga ibisobanuro imbere y’abari bahagarariye iryo rushanwa.​—Byavuzwe na Amber wigaga mu mwaka wa gatandatu.

Nifuzaga kubaha ayo mafaranga ya Yehova. Muzamubaze icyo mwayakoresha. Azi ibintu byose.​—Byavuzwe na Karen ufite imyaka itandatu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bishyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze