ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/11 pp. 3-4
  • Mbese, Ufite Marayika Murinzi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Ufite Marayika Murinzi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gushishikarira Cyane Iby’Abamarayika
  • Ese ufite marayika murinzi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ese usobanukiwe neza abamarayika?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/11 pp. 3-4

Mbese, Ufite Marayika Murinzi?

MBESE, wizera ko ufite marayika murinzi? Abantu benshi batekereza ko bamufite. Ku birebana n’icyo kibazo, hari umugore wo mu burengerazuba bwa Kanada uvugwaho kuba afite impano yihariye mu byerekeye abamarayika. Iyo umubwiye amazina yawe yose ukamuha n’amadolari 200 y’Amanyakanada, arihanukira akakubwira ko azaguhuza na marayika murinzi wawe. Arabanza akamara akanya atekereza, atumbiriye muri buji yaka. Hanyuma, yerekwa ibintu, muri iryo yerekwa marayika murinzi wawe akamuha ubutumwa bwo kukugezaho. Ikigeretse kuri ibyo, uwo mugore akora igishushanyo kigaragaza uko uwo mumarayika wawe asa.

Kuri bamwe, ibyo bishobora gusa n’aho bihuje n’umugani uvuga ibya Louis IX, wari Umwami w’u Bufaransa. Ngo yaba yaraguze amababa yari ahenze cyane, yavugwagaho kuba yarahanutse avuye ku mababa ya Marayika Mukuru Mikayeli. N’ubwo abantu benshi bashidikanya kuri iyo nkuru, ntibirirwa bashidikanya na gato ku bihereranye n’ibyo uwo mugore w’Umunyakanada yihandagaza avuga.

Gushishikarira Cyane Iby’Abamarayika

Mu myaka ya vuba aha, habayeho ibyo gushishikazwa cyane n’abamarayika mu buryo butangaje. Kuri televiziyo no muri za filimi, mu bitabo, mu magazeti no mu binyamakuru, tubwirwa iby’abamarayika bahumuriza abantu b’indembe, bagahoza n’abapfushije ababo, bagatanga ubwenge, kandi bagahubuza abantu mu nzara z’urupfu. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari abantu bagera kuri miriyoni 20 bakurikirana gahunda z’ibiganiro by’uruhere rekane bihita kuri televiziyo buri cyumweru, byerekana ukuntu abamarayika bagoboka abantu mu mibereho yabo. Hari iduka rimwe ry’ibitabo rifite urutonde rw’ibitabo bisaga 400 byibanda ku bamarayika.

Igitabo kimwe cya vuba aha, kivuga inkuru zo hirya no hino zihereranye n’ukuntu abamarayika barinzi bagiye barokora ubuzima bw’abasirikare babaga bari ku rugamba. Hari udupapuro twomekwa ku modoka, tuba twanditsweho ko abashoferi baba barinzwe n’abamarayika barinzi. Hari imiryango, inama zo kungurana ibitekerezo hamwe n’amahugurwa runaka, bishyigikira ibyo kwiga ibihereranye n’abamarayika, kandi bivugwaho kuba bifasha abantu gushyikirana na bo.

Eileen Freeman ni umwanditsi w’ibitabo bitatu bivuga ibihereranye n’abamarayika, kandi ni n’umwanditsi w’ikinyamakuru kivuga iby’abamarayika gusa. Yagize ati “nizera ko buri mumarayika wese uba mu ijuru afite marayika murinzi bakorana uba ku isi, ni ukuvuga ikinyabuzima kidashinzwe gusingiza Imana gusa mu ijuru, ahubwo gishinzwe kwita rwose ku bantu no ku bundi buzima buri ku Isi. Iyo tukimara gusamwa, buri wese muri twe ahabwa marayika murinzi umushinzwe kandi uzajya amurinda mu mikurire ye mu nda ya nyina, mu ivuka rye, mu mibereho ye muri iyi si, kugeza ubwo uwo mumarayika amuvaniye mu mbago z’iyi si akamujyana mu ikuzo ry’ijuru.” Ibyo bigaragaza neza ukuntu abantu benshi babona iby’abamarayika barinzi.

Muri ibi bihe by’imihangayiko kandi bigoye, usanga kwizera ko dufite marayika murinzi wacu bwite, ushinzwe kuturinda, ari ibintu bihumuriza. Ni iki Ijambo ry’Imana Bibiliya ribivugaho? Mbese, twagombye kugerageza gushyikirana n’abamarayika? Mbese, bita ku mahame mbwirizamuco atugenga no ku myizerere yacu yo mu rwego rw’idini? Ni ubuhe bufasha dushobora kubitegaho? Ibyo bibazo biri busubizwe mu gice gikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze