Mbese, Nagombye Kwaka Umuvandimwe Wanjye Inguzanyo?
Umwana w’umuhererezi wa Simoni ararwaye kandi akeneye imiti mu buryo bwihutirwa. Ariko Simoni arakennye cyane ku buryo atashobora kuyigura. Yakora iki? Hari mugenzi we w’Umukristo witwa Michael wifite kumurusha. Wenda Michael ari bumugurize amafaranga. Ariko kandi, Simoni azi mumutima we ko hari ubwo atazabasha kwishyura uwo mwenda.a
Aho Simoni aziye kumushakira, Michael ahuye n’ikibazo cy’ingorabahizi. Arabona ko mu by’ukuri hakenewe amafaranga, ariko kandi, aranatinya ko Simoni atazashobora kuyamwishyura, bitewe n’uko n’ubundi gutunga umuryango we bisanwe bimubera intambara itoroshye. Ni iki Michael yagombye gukora?
Mu bihugu byinshi, abantu bashobora gutakaza mu kanya gato cyane uburyo bwaheshaga imibereho, maze bakabura n’amafaranga cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura fagitire zo kwa muganga. Inguzanyo zo muri banki zishobora kutaboneka cyangwa zikaba zisaba kutazatangwaho inyungu zihanitse cyane. Mu gihe havutse imimerere isaba guhihibikanirwa mu buryo bwihutirwa, umuti umwe rukumbi ushobora gusa n’aho ari uwo kuguza amafaranga. Icyakora mbere yo kwaka inguzanyo, hari ibintu by’ingenzi bigomba gusuzumwa.
Bara Icyo Bizagusaba
Ibyanditswe bitanga amabwiriza arebana n’umuntu utanga inguzanyo n’uyaka. Binyuriye mu kwita kuri izo nama, dushobora kwirinda ibibazo byinshi by’ubwumvikane buke hamwe no guhutazwa mu byiyumvo.
Urugero Bibiliya itwibutsa ko tutagombye gupfobya ikibazo cyo kuguza amafaranga. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’i Roma inama igira iti “ntimukagire umwenda wose, keretse gukundana: kuko ūkunda undi, aba ashohoje amategeko yose” (Abaroma 13:8). Byaba byiza umwenda Umukristo abereyemo abandi, uramutse ubaye uw’urukundo wonyine. Bityo twagombye kubanza kwibaza tuti ‘mbese koko, ni ngmbwa kwaka iyi nguzanyo?’
Niba igisubizo ari yego, icyo gihe noneho, biba ari iby’ubwenge gusuzuma ingaruka zo kujyamo umwenda. Yesu Krsto yaragagaje ko gufata imyanzuro ikomeye bisaba kubitekerezaho witonze kandi ugateganya. Yabajije abigishwa be ati “ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafai ndende, utabanza kwicara, akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye ko afite izikwiriye kuyuzuza?” (Luka 14:28). Iryo hame rinakurikizwa mu gihe umuntu asuzuma niba akwiriye kwaka umuvandimwe inguzanyo. Kubara ibyo kwaka inguzanyo bizagutwara, bisobanura kubara ukuntu uzayishyura n’igihe uzayishyurira.
Utanga inguzanyo afite uburenganzira bwo kumenya ukuntu iyo nguzanyo izishyurwa n’igihe izishyurirwa. Nidusuzuma ibintu tubigiranye ubwitonzi, tuzashobora kumuha ibisubizo bisobanutse. Mbese, twabaze ibyo kwishyura inguzanyo mu gihe gishyize mu gaciro bizadutwara? Nta gushidikanya, bishobora kutworohera kubwira umuvandimwe wacu tuti “nzakwishyura vuba uko bishoboka kose. Kandi unyizere rwose.” Ariko se, ntitwagombye gusuzuma bene ibyo bintu mu buryo bwiringirwa kurushaho? Tugomba mbere na mbere kuba tumaramaje kuzishyura iyo nguzanyo, kuko ibyo ari byo Yehova adusaba. Muri Zaburi ya 37:21 hagira hati “umunyabyaha aragurizwa, ntiyishyure.”
Iyo tubaze ukuntu tuzishyura iyo nguzanyo n’igihe tuzayishyurira, twiyibutsa ukuntu ibintu tugiye gukora bikomeye. Ibyo bituma twirinda gufata imyenda bitari ngombwa. Nidushobora kwirinda kujyamo imyenda, bizatuzanira inyungu. Mu Migani 22:7, hatanga umuburo ugira uti “uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije.” Ndetse no mu gihe utanze inguzanyo n’uyatse baba ari abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka, iyo nguzanyo ishobora kugira ingaruka ku mishyikirano yabo, nibura mu rugero runaka. Ubwumvikane buke buturutse ku nguzanyo, bwanahungabanyije amahoro y’amatorero amwe n’amwe.
Sobanura Impamvu Ukeneye Ayo Mafaranga
Utanga inguzanyo afite uburenganzira bwo kumenya neza uko tuzakoresha amafaranga tumugujije. Uretse n’iyo nguzanyo, mbese hari n’abandi twaba turimo tuguza amafaranga? Niba ari uko bimeze, ibyo na byo twagombye kubimubwira, bitewe n’uko bifitanye isano n’ubushobozi bwacu bwo kwishyura iyo nguzanyo.
Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye gutandukanya inguzanyo zo gushora mu bucuruzi, n’inguzanyo iba ikenewe kugira ngo hakemurwe ibibazo byihutirwa. Nta tegeko rishingiye ku Byanditswe risaba umuvandimwe gutanga inguzanyo yo gushora mu mushinga w’ubucuruzi, ariko kandi ashobora kumva asunikiwe gufasha, niba hari umuvandimwe udashobora kwishyura ibintu by’ibanze akeneye ku mpamvu zitamuturutseho, urugero nk’ibyo kurya, imyambaro, cyangwa se amafaranga yo kwivuza mu gihe bibaye ngombwa. Kubwizanya ukuri nta buryarya muri ibyo bintu, bizagira uruhare mu kwirinda ubwumvikane buke.—Abefeso 4:25.
Mubishyire mu Nyandiko
Gushyira amasezerano mu nyandiko, ni intambwe y’ingenzi niba dushaka kuzirinda ubwumvikane buke mu gihe kizaza. Biroroshye kwibagirwa ibisobanuro byose bikubiye mu masezerano, iyo bitanditswe. Tugomba kwandika umubare w’amafaranga yagujijwe n’igihe agomba kuzishyurirwa. Byaba bihuje n’ubwenge ko uwaka inguzanyo n’uyitanga bombi bashyira umukono kuri ayo masezerano, kandi buri wese akabika kopi ye. Bibiliya igaragaza ko ibikorwa bihereranye n’ubucuruzi bigomba gushyirwa mu nyandiko. Mbere gato y’uko Abanyababuloni barimbura Yerusalemu, Yehova yasabye Yeremiya kugura isambu n’umwe muri bene wabo. Dushobora kungukirwa no kongera kureba uko byagenze.
Yeremiya yaravuze ati “ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza. Maze nandika urwandiko rw’isizerano, ndushyiraho icyite[ge]rerezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo, mugerera ifeza ku munzani. Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi: maze urwandiko, maze urwandiko, ruhamya ko nguze, nduha Baruki mwene Neriya, mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu, n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe” (Yeremiya 32:9-12). N’ubwo urugero tumaze kubona ruhereranye n’ubuguzi aho kuba inguzanyo, rwerekana akamaro ko gutunganya ibikorwa birimo amafaranga mu buryo busobanutse, budafifitse.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1973, ku ipaji ya 479-480 [mu Gifaransa].
Niba havutse ingorane, Abakristo bagombye kugerageza kuzikemura bahuje n’inama ya Yesu yanditswe muri Matayo 18:15-17. Ariko kandi, hari umusaza umwe wagerageje gufasha abandi muri ibyo bibazo, wagize ati “mu mimerere hafi ya yose, nta masezerano yanditse yabaga yarakozwe. Ibyo byatumaga impande zombi zitumvikana neza ku bihereranye n’ukuntu inguzanyo yagombaga kwishyurwa. Ndemeza rwose ko gushyira ibyo bintu mu nyandiko ikimenyetso cy’urukundo, aho kuba ikimenyetso cyo kutizerana.”
Mu gihe tumaze kugirana amasezarano, nta gushidikanaya ko twagombye kwihatira kuyasohoza. Yesu yatanze inama igira iti “ijambo ryanyu ribe ‘yee, yee,” ‘oya, oya’; ibirenze ibyo bituruka ku mubi.” (Matayo 5:37, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Niba hari ingorane runaka itugwiririye ikatubuza kwishyura umwenda kuri gahunda yari yarateganyijwe, twagombye guhita dusobanurira uwatugurije uko byatugendekeye. Wenda azatwemerera kujya tumwishyura make make mu gihe kirekire kurudha icyari gitanyijwe.
Ariko kandi, nta bwo imimerere mibi ituvaniraho inshingano zacu. Umuntu utinya Yehova, akora uko ashoboye kose kugira ngo asohoze amasezerano (Zaburi 15:4). N’ubwo ibintu bishobora kutagenda nk’uko twari tubyiteze, twagombye kuba twiteguye kugira ibyo twigomwa kugira ngo twishyure imyenda turimo, kuko ari inshingano yacu ya Gikristo.
Gira Amakenga ku Bihereranye no Gutanga Inguzanyo
Birumvikana ko uguza atari we wenyine ugomba gutekereza kuri ibyo bintu abigiranye ubwitonzi. Umuvandimwe watswe inguzanyo na we agomba kubara icyo bizamutwara. Mbere yo gutanga inguzanyo, tuba tubaye abanyabwenge iyo dufashe igihe cyo gusuzuma ibyo bintu tubigiranye ubwitonzi, kandi mu buryo buhuje n’ukuri. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ntukabe mu bishingirisha gukorana mu biganza, cyangwa abishingira abanyamyenda.”—Imigani 22:26.
Mbere yo kwiyemeza gutanga amafaranga, banza utekereze uko byagenda mu gihe uwo muvandimwe yaba adashoboye kuyakwishyura. Mbese, icyo gihe nawe ubwawe wazagira ibibazo bikomeye by’ubukungu? Ndetse n’ubwo uwo muvandimwe ashobora kuba afite intego nziza, imimerere ishobora guhinduka, cyangwa akaba yaribeshye mu mibare yakoze. Muri Yakobo 4:14, hatwibutsa twese hagira hati ‘ntimuzi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto, kigaherako kigatamuka.’—Gereranya n’Umubwiriza 9:11.
Cyane cyane mu birebana n’inguzanyo yo gushora mu mishinga y’ubucuruzi, byaba bihuje n’ubwenge gusuzuma igihagararo cy’uwaka inguzanyo. Mbese, azwiho kuba yiringirwa, cyangwa yaba ari umuntu udashoboye rwose mu biherranye n’ibibazo by’amafaranga? Mbese, yaba afite ingeso yo kuzenguruka mu bagize itorero abaguza amafaranga? bihuje n’ubwenge kuzirikana aya magambo aya magambo agira ati “umuswa yemera ikivuzwe cyose; ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”—Imigani 14:15.
Rimwe na rimwe, inguzanyo ishobora no kutagirira umumaro ugaragara nyir’ukuyaka. Ishobora mu buryo bworoshye kumubera umutwaro, ikamuvutsa ibyishimo. Mbese, twifuza ko uwo muvandimwe yatubera “umugaragu”? Mbese, iyo nguzanyo ishobora kugira ingaruka ku mishyikirano twari dufitanye, bigatuma yumva afite ipfunwe cyangwa se wenda akumva umutima utari hamwe mu gihe yaba adashoboye kuyishyura?
Niba mu by’ukuri iyo nguzanyo ikenewe, mbese dushobora kureba niba twatanga imfashanyo aho gutanga inguzanyo, ndetse n’ubwo umubare w’ayo twatanga waba ari muto cyane? Ibyanditswe bidutera inkunga yo kuba abantu barangwa n’impuhwe mu gihe tubona umuvandimwe wacu afite ibyo akeneye. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “umukiranutsi agira ubuntu, agatanga” (Zaburi 37:21). Urukundo rwagombye kudusunikira gukora uko dushoboye kose kugira ngo dutange ubufasha bw’ingirakamaro ku bavandimwe babukeneye.—Yakobo 2:15, 16.
Suzuma Ibyo Ugiye Gukora Ubigiranye Ubwitonzi
Kubera ko inguzanyo zishobora guteranya abantu, tugomba kuzibona koa ari uburyo bwa nyuma umuntu yakwiyambaza, aho kuba ikintu cyo gupfa kwirukira. Nk’uko byavuzwe mbere, uguza agomba kubwizanya ukuri n’umuguriza, bagashyira mu nyandiko ukuntu iyo nguzanyo izishyirwa n’igihe izishyurirwa. Kandi mu gihe hari ingorane zumvikana, gutanga impano bishobora kuba umuti mwiza kurusha iyindi yose.
Michael yigurije Simoni amafaranga yari yamusabye. Ahubwo Michael yamuhaye make, aymuhaho impano. Simoni yamushimiye ku bw’ubufasha bwo kugira ngo agure imiti y’umwana we. Michael na we yishimiye kuba yarashoboye kugaragaza urukundo rwe rwa kivandimwe mu buryo bugira ingaruka nziza (Imigani 14:21; Ibyakozwe 20:35). Ari Michael, ari na Simoni, bombi bategerazanyije amatsiko igihe kizabaho mu butegetsi bw’Umwami, aho Kristo “azakiza umukene, ubwo azataka,” kandi nta muntu “uzataka indwara” (Zaburi 72:12; Yesaya 33:24). Mu gihe tugitegereje icyo gihe, nimucyo tijye dusuzuma ibyo dukora tubigiranye ubwitonzi, mu gihe twaba twumva tugomba kwaka umuvandimwe wacu inguzanyo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi nkuru, amazina amwe n’amwe yagiye asimbuzwa andi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Gushyira mu nyandiko amasezerano arebana n’nguzanyo ni ikimenyetso cy’urukundo; si ikimenyetso cyo kutizerana