ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/2 pp. 6-7
  • Ni Gute Wagaragaza ko Wicisha Bugufi by’Ukuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Gute Wagaragaza ko Wicisha Bugufi by’Ukuri?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Urugero Rwatanzwe na Kristo mu Bihereranye n’Umuco wo Kwicisha Bugufi
  • Uko Umuntu Wicisha Bugufi Abyifatamo
  • Kwicisha Bugufi Ni Ukurangwa n’Urukundo no Kubabarira
  • Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Hahirwa Abicisha Bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • ‘Mwambare kwiyoroshya’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ingero Dukwiriye Kwigana mu Bihereranye no Kwicisha Bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/2 pp. 6-7

Ni Gute Wagaragaza ko Wicisha Bugufi by’Ukuri?

KWICISHA bugufi by’ukuri bifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana. Yakobo yaranditse ati “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (Yakobo 4:6). Aha ngaha, Yakobo ashobora kuba yarerekezaga ku bitekerezo byinshi byagaragajwe mu Byanditswe bya Giheburayo. “N’ubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abībone abamenyera kure.” “Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi, n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.” ‘Ni ukuri [Imana] izagaya abakobanyi; ariko abicisha bugufi izabagirira imbabazi.’​—Zaburi 138:6; Yesaya 2:11; Imigani 3:34.

Intumwa Petero na yo yaduteye inkunga yo kugira umuco wo kwicisha bugufi. Yaranditse iti “mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”​—1 Petero 5:5.

Urugero Rwatanzwe na Kristo mu Bihereranye n’Umuco wo Kwicisha Bugufi

Ushobora kwibaza uti ‘ni uwuhe muco uhebuje cyangwa inyungu zibonerwa mu kuba umuntu wicisha bugufi?’ Ku muntu uhatanira kuba Umukristo w’ukuri, igisubizo cy’icyo kibazo ni icy’ingenzi cyane​—kwicisha bugufi ni ukuba nka Kristo. Yesu yagaragaje ko yicishaga bugufi yemera inshingano yihariye yahawe yo kuza ku isi avuye mu buturo bwo mu ijuru, maze akaba umuntu woroheje, uri hasi y’abamarayika (Abaheburayo 2:7). N’ubwo yari Umwana w’Imana, yihanganiye ibikorwa byinshi byo kumukoza isoni yakorerwaga n’abanzi be b’abanyamadini. Yakomeje gutuza mu gihe yari ari mu bigeragezo, kabone n’ubwo yari ashoboye gutumaho imitwe y’ingabo z’abamarayika kugira ngo bamutabare.​—Matayo 26:53.

Amaherezo, Yesu yamanitswe ku giti cy’umubabaro mu buryo bukojeje isoni, nyamara kandi yakomeje kuba uwizerwa kuri Se. Ni yo mpamvu Pawulo yashoboraga kwandika amwerekezaho agira ati “mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu: kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW ] .”​—Abafilipi 2:5-8.

None se, ni gute twagaragaza ukwicisha bugufi nyakuri? Mu mimerere dushobora kugeramo, ni gute twabyifatamo mu buryo burangwa no kwicisha bugufi aho kugaragaza ubwibone?

Uko Umuntu Wicisha Bugufi Abyifatamo

Reka dusuzume ibyo kwicisha bugufi mu birebana n’akazi, haba aho dukora cyangwa mu murimo wa Gikristo. Kugira ngo akazi gakorwe neza, bishobora kuba ngombwa ko haba abagenzuzi, abayobozi, n’abahagarikira akazi. Hari umuntu uba agomba gufata imyanzuro. Ubyifatamo ute? Waba se utekereza uti “mbese atekereza ko ari iki ku buryo yambwira ibyo ngomba gukora? Aka kazi nkamazemo imyaka myinshi kumurusha.” Ni koko, niba uri umwibone, kuganduka bizakugora. Ku rundi ruhande, umuntu wicisha bugufi yihatira ‘kutagira icyo akorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko atari, ahubwo yicisha bugufi mu mutima, akibwira ko bagenzi be bamuruta.’​—Abafilipi 2:3.

Ubyifatamo ute iyo umuntu muto kuri wowe cyangwa umugore akugiriye inama? Niba wicisha bugufi, nibura uzayitaho. Niba uri umwibone, izakurakaza cyangwa uhite uyamaganira kure. Mbese, wahitamo gushimwa no gushyeshyengwa byakurimbuza, cyangwa wahitamo kugirwa inama y’ingirakamaro yo kukubaka?​—Imigani 27:9; 29:5.

Mbese, ushobora guhangana n’ingorane mu buryo bugira ingaruka nziza? Kwicisha bugufi bizagufasha guhangana n’imimerere igoranye no kuyihanganira, nk’uko Yobu yabigenje. Niba uri umwibone, birashoboka ko uzumva umanjiriwe, kandi ushobora kuzigomeka bitewe n’imimerere ibabaje hamwe n’ibyo wibwira ko ari agasuzuguro.​—Yobu 1:22; 2:10; 27:2-5.

Kwicisha Bugufi Ni Ukurangwa n’Urukundo no Kubabarira

Hari abantu bamwe na bamwe bagira ingorane zo kuvuga ngo “mbabarira. Nibeshye. Ibyo wavuze ni byo byari ukuri.” Kubera iki? Ni ukubera ko baba barangwa n’ubwibone bwinshi cyane! Nyamara kandi, incuro nyinshi cyane gusaba imbabazi bivuye ku mutima, bishobora mu buryo bworoshye guhagarika intonganya hagati y’abashakanye.

Mbese, uba witeguye kubabarira mu gihe umuntu akubabaje? Cyangwa se bitewe n’ubwibone bwawe ubika inzika, wenda ukaba wamara iminsi n’amezi menshi, utavugisha uwo muntu wibwira ko yakubabaje? Mbese ujya unakomeza kubika inzigo ugamije kuzihorera? Mu bantu bafitanye inzigo, hari bamwe bagiye bicana. Abandi bo bagiye bakoresha uburyo bwo gusebanya. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, umuntu wicisha bugufi arangwa n’urukundo no kubabarira. Kubera iki? Ni ukubera ko urukundo rudatekereza ibibi ku bandi. Yehova yari yiteguye kubabarira Abisirayeli mu gihe bari kuba baretse ubwibone bwabo. Umwigishwa wa Yesu wicisha bugufi, aba yiteguye kubabarira, ndetse akabikora incuro nyinshi!​—Yoweli 2:12-​14; Matayo 18:21, 22; 1 Abakorinto 13:5.

Umuntu wicisha bugufi, ‘ku by’icyubahiro ashyira mugenzi we imbere’ (Abaroma 12:10). Muri Bibiliya yitwa New International Version, uwo murongo usomwa ngo “mwubahe bagenzi banyu kurusha uko mwiyubaha.” Mbese ujya ushimagiza abandi kandi ugafatana uburemere ubushobozi n’ubuhanga bwabo? Cyangwa buri gihe ushakisha inenge baba bafite kugira ngo wandavuze izina ryabo? Koko se ushobora gushimagiza abandi bantu nta buryarya? Niba ujya ugira ingorane mu bihereranye n’ibyo, wenda kwihagararaho no kwibona, byaba ari byo bibazo ufite.

Umuntu w’umwibone ntiyihangana. Umuntu wicisha bugufi arihangana kandi ntarambirwe. Bite se kuri wowe? Mbese wumva ubabaye mu gihe ubonye ko ugiriwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose? Bene iyo myifatire ihabanye no kuba umuntu wihangana. Niba wicisha bugufi, ntuzatekereza ko uri umuntu ukomeye cyane. Ibuka uko byagenze igihe abigishwa ba Yesu batekerezaga ko bakomeye cyane​—batangiye kujya impaka zikaze ku bihereranye n’uwagombaga kubonwa ko ari mukuru muri bo. Bibagiwe ko bose bari “abagaragu batagira umumaro”!​—Luka 17:10; 22:24; Mariko 10:35-​37, 41.

Umwanditsi w’Umufaransa witwa Voltaire, yerekeje ku muco wo kwicisha bugufi avuga ko ari wo ‘utuma ubugingo bwiyoroshya . . . ukavura ubwibone.’ Koko rero, kwicisha bugufi ni ukwiyoroshya mu mutima. Umuntu wicisha bugufi ni umuntu ufite umwuka wo kwiyoroshya, utiyemera. Arubaha mu buryo bwimbitse kandi akagira ikinyabupfura.

None se, kuki tugomba kwihatira kuba abantu bicisha bugufi? Ni ukubera ko kwicisha bugufi bituma twemerwa n’Imana kandi bikadufasha kubona ubuyobozi buyiturukaho. Mu rugero runaka, Yehova yabonaga ko umuhanuzi Daniyeli yari umuntu “ukundwa cyane” bitewe n’uko yicishaga bugufi, bityo amutumaho umumarayika amugezaho iyerekwa (Daniyeli 9:23; 10:11, 19)! Kwicisha bugufi bihesha ingororano nyinshi. Biguhesha incuti nyakuri zigukunda. Icy’ingenzi kurushaho, biguhesha umugisha wa Yehova. “Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”​—Imigani 22:4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ijambo ryo kwihohora rirangwa no kwicisha bugufi, rishobora gutuma ubuzima burushaho koroha

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze