ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/2 pp. 14-19
  • Dufite Ubutunzi mu Nzabya z’Ibumba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dufite Ubutunzi mu Nzabya z’Ibumba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igikorwa cyo Kugororwa Muri Isirayeli ya Kera
  • Kugororwa kw’Ishyanga ryo mu Buryo bw’Umwuka
  • Kugororwa kw’Isirayeli y’Imana Muri Iki Gihe
  • ‘Yabonye [Imbaga y’]Abantu Benshi’
  • Umubumbyi Mukuru n’Imirimo Ye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubuyobozi bwa Gitewokarasi mu Gihe cy’Ubukristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Jya wishimira ko Yehova ari umubumbyi wacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya wemera kugororwa n’igihano Yehova aguhaye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/2 pp. 14-19

Dufite Ubutunzi mu Nzabya z’Ibumba

“Dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana, zidaturutse kuri twe.”​—2 Abakorinto 4:7.

1. Ni gute urugero rwa Yesu rwagombye kutubera isoko y’inkunga?

IGIHE Yesu yari arimo agororwa na Yehova hano ku isi, yatangiye kwibonera intege nke za kimuntu. Mbega ukuntu urugero yatanze mu bihereranye no gushikama rwagombye kutubera isoko y’inkunga! Intumwa itubwira iti “kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Petero 2:21). Mu gihe Yesu yagandukiraga ibyerekeranye n’uko kugororwa, yanesheje isi. Nanone kandi, yateye intumwa ze kugira ubutwari kugira ngo zizaneshe (Ibyakozwe 4:13, 31; 9:27, 28; 14:3; 19:8). Kandi se, mbega inkunga ikomeye yabateye mu gusoza ikiganiro cya nyuma yagiranye na bo! Yagize ati “ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi.”​—Yohana 16:33.

2. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku mwijima urangwa mu b’isi, ni uwuhe mucyo dufite?

2 Mu buryo nk’ubwo, nyuma y’aho intumwa Pawulo ishyiriyeho itandukaniro hagati y’umwijima watejwe n’ “imana y’iki gihe,” n’ ‘umucyo w’ubutumwa bwiza,’ yerekeje ku murimo wacu w’agaciro kenshi igira iti “dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana, zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose, ariko ntidukuka imitima; turashobewe, ariko ntitwihebye; turarenganywa, ariko ntiduhānwa; dukubitwa hasi, ariko ntidutsindwa rwose” (2 Abakorinto 4:4, 7-9). N’ubwo turi “[i]nzabya z’ibumba” zifite intege nke, Imana yaduhinduye binyuriye ku mwuka wayo, ku buryo dushobora gutsinda isi ya Satani mu buryo bwuzuye.​—Abaroma 8:35-39; 1 Abakorinto 15:57.

Igikorwa cyo Kugororwa Muri Isirayeli ya Kera

3. Ni gute Yesaya yavuze ibyerekeye ibyo guhindura ishyanga ry’Abayahudi?

3 Nta bwo Yehova ahindura abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo anagorora amahanga uko yakabaye. Urugero, igihe Abisirayeli ba kera babaga bagandukiye igikorwa cyo kugororwa na Yehova, barasagambaga. Ariko kandi, amaherezo baje kwinangira bagira imyifatire irangwa no kutumvira. Ingaruka zabaye iz’uko Umubumbyi w’Abisirayeli yatumye babona “ishyano” (Yesaya 45:9). Mu kinyejana cya munani M.I.C., Yesaya yabwiye Yehova ibihereranye n’ibyaha bikabije byakozwe n’Abisirayeli, agira ati “Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba, nawe uri umubumbyi wacu; twese turi umurimo w’intoki zawe. . . . ibintu byacu byose binezeza byarononekaye.” (Yesaya 64:7-10, umurongo wa 8-11 muri Biblia Yera.) Isirayeli yari yarahinduwemo urwabya rwari rukwiriye kurimbuka gusa.

4. Ni uruhe rugero rwagaragajwe na Yeremiya?

4 Nyuma y’ikinyejana kimwe, ubwo igihe cyo kubaryoza ibyo bakoze cyari cyegereje, Yehova yabwiye Yeremiya ngo afate urweso ajyane na bamwe mu bakuru b’i Yerusalemu mu Gikombe cya mwene Hinomu, maze amutegeka ati “urwo rweso uzarumenere imbere y’abagabo mujyanye, ubabwire uti ‘uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu umurwa, nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi, kidashoboka kongera kubumbika.’ ”​—Yeremiya 19:10, 11.

5. Ni mu ruhe rugero Yehova yaciriyeho iteka Abisirayeli?

5 Mu mwaka wa 607 M.I.C., Nebukadinezari yarimbuye Yerusalemu n’urusengero rwayo abihindura umusaka, maze Abayahudi barokotse abajyana ari imbohe i Babuloni. Ariko kandi, Abayahudi bihannye bashoboye gusubirayo kujya gusana Yerusalemu n’urusengero rwayo, nyuma y’imyaka 70 bari bamaze mu bunyage (Yeremiya 25:11). Nyamara kandi, mu kinyejana cya mbere I.C., iryo shyanga ryari ryarongeye gutera umugongo Umubumbyi Mukuru, maze amaherezo riza guhenebera rikora icyaha gikomeye cyo kwica Umwana w’Imana ubwayo. Mu mwaka wa 70 I.C., Imana yakoresheje Ubutegetsi bw’Isi bw’Igihangange bw’Abaroma, buba ari bwo busohoza urubanza rw’Imana, buvanaho gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, busenya Yerusalemu n’urusengero rwayo. Ishyanga ry’Isirayeli ntiryari kuzongera kugororwa mu ntoki za Yehova ukundi, ngo ribe ishyanga ‘ryera ryiza.’a

Kugororwa kw’Ishyanga ryo mu Buryo bw’Umwuka

6, 7. (a) Ni gute Pawulo avuga ibihereranye no guhindura Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni abantu bangahe bagize “[i]nzabya z’imbabazi,” kandi se, ni gute uwo mubare waje kugerwaho?

6 Abayahudi bemeye Yesu bahinduriwe kuba abagize urufatiro rw’ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Bityo rero, amagambo yavuzwe na Pawulo arakwiriye, amagambo agira ati “mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi rwo gukoresha ibiteye isoni? . . . Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka; kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yīteguriye ubwiza uhereye kera.”​—Abaroma 9:21-23.

7 Nyuma y’aho, Yesu wazuwe yagaragaje ko izo “nzabya z’imbabazi” zari kuzaba abantu 144.000 (Ibyahishuwe 7:4; 14:1). Kubera ko Abisirayeli bo mu buryo bw’umubiri batari barujuje uwo mubare, Yehova yagejeje imbabazi ze ku bantu bo mu mahanga (Abaroma 11:25, 26). Itorero rishya rya Gikristo ryagutse mu buryo bwihuse cyane. Mu gihe cy’imyaka 30, ubutumwa bwiza bwari burimo ‘bubwirizwa mu baremwe bose bari munsi y’ijuru’ (Abakolosayi 1:23). Ibyo byasabaga ko amatorero menshi yo mu turere runaka yari atatanye ahabwa ubuyobozi bukwiriye.

8. Ni ba nde bari bagize inteko nyobozi ya mbere, kandi se, ni gute iyo nteko yaje kwaguka?

8 Yesu yari yarateguye intumwa ze 12 kugira ngo zizabe iza mbere zari kuba zigize inteko nyobozi, azitoza kimwe n’abandi, kugira ngo zikore umurimo wo kubwiriza (Luka 8:1; 9:1, 2; 10:1, 2). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., itorero rya Gikristo ryarashinzwe, maze mu gihe runaka, inteko nyobozi yaryo iragurwa ishyirwamo ‘intumwa n’abakuru [b’i Yerusalemu].’ Nyuma y’igihe kirekire, Yakobo, mwene nyina wa Yesu, asa n’aho ari we wari uhagarariye iyo nteko, n’ubwo atari intumwa (Ibyakozwe 12:17; 15:2, 6, 13; 21:18). Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka witwa Eusebius yabivuze, intumwa zibasiwe n’ibitotezo mu buryo bwihariye, maze zitatanirizwa mu tundi turere. Umubare w’abagize inteko nyobozi wagiye uhinduka ukurikije iyo mimerere.

9. Ni ibihe bintu bibabaje Yesu yari yarahanuye ko byari kuzabaho?

9 Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, “umwanzi [Diyabule]” yatangiye ‘kubiba urukungu’ mu baragwa b’ “ubwami bwo mu ijuru” bagereranywa n’ingano. Yesu yari yarahanuye ko iyo mimerere ibabaje yari kwemererwa gukomeza kubaho kugeza igihe cy’isarura, ku ‘mperuka y’isi.’ Muri icyo gihe kandi, ‘abakiranutsi bari kuzarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se’ (Matayo 13:24, 25, 37-43). Ibyo byari kuzabaho ryari?

Kugororwa kw’Isirayeli y’Imana Muri Iki Gihe

10, 11. (a) Ni gute hatangijwe igikorwa cyo guhindura abagize Isirayeli y’Imana? (b) Ni izihe nyigisho zinyuranye zigishwaga muri Kristendomu no mu Bigishwa ba Bibiliya b’abanyamwete?

10 Mu mwaka wa 1870, Charles Taze Russell yashyizeho itsinda ryo kwiga Bibiliya i Pittsburgh, muri Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu mwaka wa 1879, yatangiye kwandika igazeti yasohokaga buri kwezi, ubu yitwa Umunara w’Umurinzi. Abo Bigishwa ba Bibiliya, nk’uko nyuma baje kwitwa, ntibatinze kubona ko Kristendomu yari yaratoye inyigisho za gipagani zidahuje n’Ibyanditswe, urugero nk’inyigisho yo kudapfa k’ubugingo, umuriro w’iteka, purugatori, imana y’Ubutatu no kubatiza impinja.

11 Ariko kandi, icy’ingenzi kurushaho ni uko abo bantu bakundaga ukuri kwa Bibiliya, bongeye kugarura inyigisho z’ibanze za Bibiliya, urugero nk’inyigisho yo gucungurwa binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu, no kuzazurirwa kubaho iteka ku isi izaba yahinduwe paradizo irangwa n’amahoro, mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Ikirenze byose, batsindagirije ukuntu vuba aha, Yehova Imana agiye kwivanaho umugayo, agaragaza ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami w’ijuru n’isi. Abigishwa ba Bibiliya bizeraga ko Isengesho ry’Umwami ryari hafi gusubizwa, isengesho rigira riti “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Bari barimo bagororwa n’umwuka wera w’Imana kugira ngo bazabe umuryango wo ku isi yose w’Abakristo bakunda amahoro.

12. Ni gute Abigishwa ba Bibiliya baje gusobanukirwa ibyerekeye itariki y’ingenzi?

12 Kwiga mu buryo bwimbitse ibivugwa muri Daniyeli igice cya 4 hamwe n’ubundi buhanuzi, byemeje Abigishwa ba Bibiliya ko kuhaba kwa Yesu ari Umwami wa Kimesiya kwari kwegereje. Basobanukiwe ko mu mwaka wa 1914, ari cyo gihe “ibihe by’abanyamahanga” byari kuzarangirira. (Luka 21:24; Ezekiyeli 21:31, 32, umurongo wa 26 n’uwa 27 muri Biblia Yera.) Abigishwa ba Bibiliya baguye umurimo wabo mu buryo bwihuse cyane, bakora amatsinda ya Bibiliya (nyuma y’aho yaje kwitwa amatorero) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hose. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1900, umurimo wabo wo kwigisha Bibiliya wari urimo waguka warageze mu Burayi no mu gace ka Ositaraliya na Nouvelle Zélande. Byabaye ngombwa ko hashyirwaho gahunda nziza.

13. Ni uwuhe mwanya wemewe n’amategeko Abigishwa ba Bibiliya babonye, kandi se, ni uwuhe murimo w’ingenzi wakozwe na perezida wa mbere wa Sosayiti?

13 Kugira ngo Abigishwa ba Bibiliya babe umuryango wemewe n’amategeko, Zion’s Watch Tower Tract Society yabonye ubuzima gatozi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 1884, ifite icyicaro gikuru i Pittsburgh muri Pennsylvania. Abayobozi bayo ni bo bari bagize Inteko Nyobozi yagenzuraga ibikorwa byose, bakaba barayoboraga umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana ku isi hose. Perezida wa mbere wa Sosayiti, ari we Charles T. Russell, yanditse imibumbe itandatu y’igitabo cyitwaga Études des Écritures, kandi yakoze ingendo nyinshi agenda abwiriza. Nanone kandi, umutungo wose yari yarizigamiye mbere y’uko atangira kwiga Bibiliya, yawutanzeho impano yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose. Mu mwaka wa 1916, igihe Intambara Ikomeye yari irimo iyogoza ibintu mu Burayi, Umuvandimwe Russell wari warazahaye yaje gupfira mu rugendo yari arimo agiye kubwiriza. Yari yaratanze utwe twose kugira ngo umurimo wo kubwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana utere imbere.

14. Ni gute J. F. Rutherford ‘yarwanye intambara nziza’ (2 Timoteyo 4:7)?

14 Joseph F. Rutherford, wari warigeze kuba umucamanza muri Missouri igihe gito, ni we wabaye perezida wa kabiri. Kubera ko yaharaniye ukuri kwa Bibiliya nta gutinya, byatumye abayobozi bo muri Kristendomu biyunga n’abanyapolitiki mu ‘kugira amategeko urwitwazo rw’igomwa.’ Ku itariki ya 21 Kamena 1918, Umuvandimwe Rutherford hamwe n’abandi bayobozi barindwi bari bari ku isonga ry’Abigishwa ba Bibiliya, bose bagiye bakatirwa igifungo cy’imyaka 10 cyangwa 20. Abigishwa ba Bibiliya birwanyeho (Zaburi 94:20; Abafilipi 1:7). Bamaze kujurira, baje kurekurwa ku itariki ya 26 Werurwe 1919, kandi nyuma y’aho bahanagurwaho burundu ikirego cy’ikinyoma babagerekagaho, cy’uko ngo bagendaga bayobya abantu.b Ibyo bintu byababayeho byabahinduye abantu baharanira ukuri bashikamye. Babifashijwemo na Yehova, bakoze uko bashoboye kose kugira ngo batsinde intambara yo mu buryo bw’umwuka yo kubwiriza ubutumwa bwiza, n’ubwo barwanywaga na Babuloni Ikomeye. Iyo ntambara iracyakomeza no muri uyu mwaka wa 1999.​—Gereranya na Matayo igice cya 23; Yohana 8:38-47.

15. Kuki umwaka wa 1931 wabaye umwaka w’ingenzi mu byerekeye amateka?

15 Mu myaka ya za 20 na za 30, Abisirayeli b’Imana basizwe bakomeje kugororwa binyuriye ku buyobozi bw’Umubumyi Mukuru. Urumuri ku byerekeye ubuhanuzi rwaturukaga mu Byanditswe rwararashe, bihesha Yehova icyubahiro kandi bituma abantu berekeza ibitekerezo ku Bwami bwa Yesu bwa Kimesiya. Mu mwaka wa 1931, Abigishwa ba Bibiliya bishimiye kwitwa izina rishya, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova.​—Yesaya 43:10-12; Matayo 6:9, 10; 24:14.

16. n’ibiri mu gasanduku ku ipaji ya 19. Ni ryari umubare w’abantu 144.000 wuzuye, kandi se, ni ikihe gihamya kibigaragaza?

16 Mu myaka ya za 30, byagaragaye ko umubare w’ “[a]bahamagawe batoranijwe bakiranutse,” ari bo bantu 144.000, wari umaze kuzura. (Ibyahishuwe 17:14; reba ibiri mu gasanduku ku ipaji ya 19.) Ntituzi umubare w’abasizwe bakorakoranyijwe mu kinyejana cya mbere hamwe n’uw’abavanywe mu “rukungu” mu gihe cy’ibinyejana byaranzwe n’umwijima mu gihe cy’ubuhakanyi bukomeye bwa Kristendomu. Ariko kandi, mu mwaka wa 1935, ku isi hose hari ababwiriza bagera ku 52.465 bagaragaje ko bari bafite ibyiringiro by’ijuru, barya ku mugati banywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso, mu babwiriza bose hamwe bagera ku 56.153. Ni gute byari kuzagendekera abantu benshi bagombaga kuzakorakoranywa nyuma y’aho?

‘Yabonye [Imbaga y’]Abantu Benshi’

17. Ni ibihe bintu bihuje n’amateka byabayeho mu mwaka wa 1935?

17 Mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C., ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuva ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku itariki ya 3 Kamena 1935, Umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru itazibagirana, yari ifite umutwe uvuga ngo “Abagize Imbaga Nyamwinshi.”c Iryo tsinda ry’abantu “umuntu atabasha kubara,” ryari kuzagaragara igihe abantu 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bari kuzaba barangije gushyirwaho ikimenyetso. Abo na bo bari kwizera ubushobozi bw’ “amaraso y’Umwana w’Intama,” ari we Yesu, mu gucungura abantu, kandi bagakora umurimo wera muri gahunda yateganyijwe yo gusengera mu rusengero rwa Yehova. Bose hamwe uko bari itsinda, bari ‘kuzava muri urya mubabaro mwinshi’ ari bazima, bakazaragwa isi izahinduka Paradizo, aho ‘urupfu rutazabaho ukundi.’ Mu myaka myinshi yabanjirije iryo koraniro, iryo tsinda ryavugwagaho ko ari Abayonadabu.​—Ibyahishuwe 7:9-17; 21:4; Yeremiya 35:10.

18.Ni mu buhe buryo umwaka wa 1938 wabaye uw’ingenzi?

18 Umwaka wa 1938 wabaye uw’ingenzi cyane mu kugaragaza neza ayo matsinda yombi ayo ari yo. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Werurwe n’iyo ku itariki ya 1 Mata 1938 (mu Cyongereza), yari akubiyemo ibice bibiri byo kwigwa byari bifite umutwe uvuga ngo “Umukumbi We,” bikaba byaragaragazaga neza imyanya ikwiriye abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi. Hanyuma, igazeti yo ku itariki ya 1 n’iyo ku itariki ya 15 Kamena, yari akubiyemo ibice byo kwigwa byibandaga ku byerekeye “Umuteguro,” bikaba byari bishingiye muri Yesaya 60:17. Amatorero yose yamenyeshejwe ko yagombaga gusaba Inteko Nyobozi gushyiraho abakozi muri buri karere, bityo bikaba byari gutuma habaho ivugururwa ritegetswe n’Imana muri gahunda ya gitewokarasi. Amatorero yabigenje atyo.

19 n’ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji. Ni ibihe bintu byemeza ko ubu hashize imyaka isaga 60 abagize “izindi ntama” batangiye guhamagarwa muri rusange?

19 Raporo yatanzwe mu gitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1939, yagiraga iti “abigishwa ba Yesu Kristo basizwe bakiri hano ku isi ni bake, kandi nta na rimwe umubare wabo uzigera wiyongera kurushaho. Mu Byanditswe, abo bitwa ‘abasigaye’ bo mu rubyaro rwa Siyoni, umuteguro w’Imana (Ibyah 12:17). Ubu, Umwami arimo arikoranyirizaho ‘izindi ntama’ zizaba zigize ‘imbaga nyamwinshi’ (Yoh 10:16). Ubu, abakorakoranywa ni bagenzi b’abasigaye, bakaba bakorana n’abasigaye. Uhereye ubu, abagize ‘izindi ntama’ bazagenda biyongera, kugeza aho bazabera ‘imbaga nyamwinshi.’ ” Abasigaye basizwe barahinduwe kugira ngo bite ku byo gukorakoranywa kw’abagize imbaga y’abantu benshi. Abo na bo ubu bagomba kugororwa.d

20. Ni irihe hinduka mu byerekeye umuteguro ryabayeho uhereye mu mwaka wa 1942?

20 Muri Mutarama 1942, igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari igeze ahakomeye, Joseph Rutherford yarapfuye maze asimburwa na Nathan Knorr ku mwanya wa perezida. Mu buryo burangwa n’ubwuzu, uwo muperezida wa gatatu wa Sosayiti yibukwaho kuba yarashyizeho ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi mu matorero, hamwe n’Ishuri rya Galeedi rihugura abamisiyonari. Mu nama ya Sosayiti ikorwa buri mwaka yabaye mu mwaka wa 1944, yatangaje ko amahame remezo ya Sosayiti yari agiye gusubirwamo, ku buryo kuba umwe mu bagize uwo muryango bitari kuba bishingiye ku mpano y’amafaranga umuntu yatangaga, ahubwo ko byari kuba bishingiye ku mimerere ye yo mu buryo bw’umwuka. Mu myaka 30 yakurikiyeho, umubare w’abakozi bo mu murimo wo kubwiriza wariyongereye uva ku bantu 156.299 ugera kuri 2.179.256 ku isi hose. Mu mwaka wa 1971-1975, byabaye ngombwa ko hagira ibindi bihindurwa mu byerekeye gahunda z’umuteguro. Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose, ntiwari gukomeza kuyoborwa n’umuntu umwe, ari we perezida. Inteko Nyobozi, yagendaga ihinduranya uwo kuyihagararira, yaraguwe igera ku basizwe 18, ubu hafi kimwe cya kabiri muri bo bakaba bararangije urugendo rwabo rwo ku isi.

21. Ni iki cyatumye abagize umukumbi muto baba abakwiriye kuzahabwa Ubwami?

21 Abasigaye bo mu mukumbi muto bagiye bagororwa, uko bagiye bahura n’ibigeragezo mu gihe cy’imyaka myinshi ibarirwa muri za mirongo. Barakomezwa, kandi nta gushidikanya ko babonye ‘ubuhamya [bw’umwuka].’ Yesu yarababwiye ati “ni mwe mwagumanye nanjye twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami, nk’uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye: kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli.”​—Abaroma 8:16, 17; Luka 12:32; 22:28-30.

22, 23. Ni gute abo mu mukumbi muto hamwe n’abagize izindi ntama bakomeza kugenda bagororwa?

22 Uko umubare w’abasigaye basizwe n’umwuka bakiri hano ku isi wagiye ugabanuka, ni nako abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu bagize imbaga y’abantu benshi bagiye bahabwa imirimo yo kuyobora abandi mu buryo bw’umwuka, hafi mu matorero yose yo ku isi. Kandi mu gihe aba nyuma mu bahamya basizwe bageze mu za bukuru bazaba barangije urugendo rwabo rwo ku isi, ibikomangoma byitwa sa·rimʹ byo mu bagize izindi ntama bizaba byaratojwe neza kugira ngo bisohoze inshingano zihereranye n’ubutegetsi, ari itsinda ry’abatware ku isi.​—Ezekiyeli 44:3, NW; Yesaya 32:1.

23 Abagize umukumbi muto kimwe n’izindi ntama, bakomeza kugenda bahindurwa inzabya zo gukoresha iby’icyubahiro (Yohana 10:14-16). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu “ijuru rishya” cyangwa mu “isi nshya,” nimucyo twitabire tubigiranye umutima wacu wose, itumirwa rya Yehova rigira riti “nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema; kuko ndema i Yerusalemu [ho mu ijuru] ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero” (Yesaya 65:17, 18). Nimucyo twebwe abanyantege nke tujye dukora umurimo twicishije bugufi igihe cyose, tugenda tugororwa n’ “imbaraga zisumba byose”​—ari zo mbaraga z’umwuka wera w’Imana!​—2 Abakorinto 4:7; Yohana 16:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kristendomu y’abahakanyi, igereranywa n’Abisirayeli ba kera, igomba guhabwa umuburo w’uko izacirwaho iteka nk’iryo na Yehova.​—1 Petero 4:17, 18.

b Umucamanza wo muri kiliziya Gatolika y’i Roma witwaga Manton, wari waranze kurekura by’agateganyo Abigishwa ba Bibiliya hatanzwe amafaranga runaka, na we ubwe nyuma y’aho yaje gufungwa, aregwa kuba yarariye ruswa.

c Ubuhinduzi bwitwa Les Écritures grecques chrétiennes​—Traduction du monde nouveau bwasohowe mu mwaka wa 1950, buhitamo gukoresha amagambo ngo “imbaga y’abantu benshi,” kuba ari bwo buhinduzi burushijeho kuba bwiza bw’amagambo y’Ikigiriki yahumetswe.

d Mu mwaka wa 1938, ku isi hose abateranye ku Rwibutso bari 73.420, abagera ku 39.225​—ni ukuvuga 53 ku ijana by’abateranye​—bariye ku mugati banywa no kuri divayi. Mu mwaka wa 1998, umubare w’abateranye ku Rwibutso wariyongereye ugera kuri 13.896.312, abagera ku 8.756 bonyine ni bo bariye ku mugati banywa no kuri divayi, uwo mubare ukaba utageze ku muntu umwe muri buri matorero 10, iyo ukoze mwayeni.

Mbese, Uribuka?

◻ Ni gute Yesu yatubereye Icyitegererezo, igihe yemeraga kugororwa na Se?

◻ Ni ukuhe kugororwa kwabayeho muri Isirayeli ya kera?

◻ Ni gute “[A]bisirayeli b’Imana” bagiye bagororwa kugeza n’ubu?

◻ Ni ku bw’iyihe ntego abagize “izindi ntama” bagorowe?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 18]

Ukundi Kugororwa ko Muri Kristendomu

Ibiro ntaramakuru bikorera muri Athènes ho mu Bugiriki, byagize icyo bivuga byerekeza ku mukuru wa Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Bugiriki uherutse gushyirwaho, bigira biti “yagombye kuba intumwa y’amahoro. Ariko kandi, uwo muyobozi wa Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Bugiriki, arushaho kuvuga nk’umugaba w’ingabo urimo yitegura urugamba.

“Vuba aha, igihe hizihizwaga umunsi mutagatifu Umwari Yazamuriweho mu Ijuru, ukaba n’umunsi mukuru w’ingabo zo mu Bugiriki, Arikiyepiskopi witwa Christodoulos yagize ati ‘twiteguye kumena amaraso no gutamba ibitambo, nibiba ngombwa. Twebwe abagize kiliziya, turasenga dusaba amahoro . . . Ariko kandi, duha umugisha intwaro ntagatifu mu gihe bibaye ngombwa.’ ”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]

“Nta Bandi Bacyiyongeraho!”

Mu mwaka wa 1970, mu gihe cyo guha impamyabumenyi abize mu ishuri rya Galeedi, Frederick Franz, icyo gihe wari visi perezida wa Watch Tower Society, yabwiye abo banyeshuri, bose bakaba bari abo mu zindi ntama zifite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ko bashoboraga kubatiza umuntu wari kuba avuga ko ari uwo mu basigaye basizwe. Mbese, ibyo byari gushoboka? Yabasobanuriye ko Yohana Umubatiza yari uwo mu bagize izindi ntama, nyamara akaba yarabatije Yesu n’intumwa zimwe na zimwe. Hanyuma, yakomeje abaza niba haba hakiriho ihamagarwa ryo gukorakoranya abandi basigaye. Yagize ati “nta bandi bacyiyongeraho! Iryo hamagarwa ryarangiye mu mwaka wa 1931-1935! Nta bandi bacyiyongeraho. None se, abantu bamwe na bamwe bashya bifatanya mu kurya ku mugati no kunywa kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso, ni ba nde? Niba bari mu mubare w’abasigaye, ni abasimbura! Nta bandi bacyiyongera ku mubare w’abasizwe, ahubwo baba basimbura abashobora kuba baraguye.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Mbega ukuntu duha agaciro kenshi ubutunzi bwacu buhereranye n’umurimo!

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abisirayeli ba kera babaye inzabya zikwiriye kurimbuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze