ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/2 pp. 20-23
  • Dutambe Ibitambo Byemerwa na Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dutambe Ibitambo Byemerwa na Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bahisemo Inzira Zitandukanye
  • Inama ya Yehova n’Ukuntu Kayini Yayitabiriye
  • Isomo Kuri Twe
  • Abavandimwe bagize imyifatire inyuranye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yararakaye yica umuntu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umwana mubi n’umwana mwiza
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/2 pp. 20-23

Dutambe Ibitambo Byemerwa na Yehova

IGIHE kimwe mu mateka, hari ikintu kidasanzwe cyashoboraga kuboneka mu irembo ry’ubusitani bwa Edeni ry’i burasirazuba.a Aho ngaho, hari hahagaze abakerubi b’abanyembaraga baharinze, kandi ukuntu bari bateye ubwoba, byagaragazaga neza ko rwose nta wagombaga guhirahira ngo abe yahanyura. Ikindi kintu cyabuzaga abantu gutambuka, ni inkota yazengurukaga impande zose yaka umuriro, bikaba bishoboka ko nijoro yatangaga urumuri ruteye ubwoba mu biti byari bihakikije (Itangiriro 3:24). Kubera ko ibyo bintu bishobora kuba byari ibintu bitangaje kandi bidasanzwe, buri wese wabyitegerezaga yagumaga ku ntera ndende ari ahitaruye.

Kayini n’Abeli bashobora kuba barajyaga basura aho hantu incuro nyinshi. Kubera ko bari baravutse kuri Adamu na Eva hanze y’ubwo busitani, bashoboraga gusa gukekeranya ku bihereranye n’uko kuba muri Paradizo byari bimeze, nk’uko ababyeyi babo bigeze kuyibamo ikinese, irimo ibyatsi bitoshye, hamwe n’imbuto n’imboga nyinshi. Icyo gihe, ikintu cyashoboraga kugaragara kuri Edeni cyonyine, nta gushidikanya ko ari uko yari idahingiye kandi yararenzwe n’ikigunda.

Rwose, Adamu na Eva bari barasobanuriye abana babo impamvu ubwo busitani butari bwarakomeje kwitabwaho n’impamvu bari barabwirukanywemo (Itangiriro 2:17; 3:6, 23). Mbega ukuntu Kayini n’Abeli bagomba kuba barumvise bacitse intege! Bashoboraga kubona ubwo busitani, ariko ntibashoboraga kubwinjiramo. Bari begereye Paradizo cyane, nyamara kandi bari bayiri kure cyane. Ukudatungana kwari kwarabokamye, kandi nta cyo Kayini cyangwa Abeli bashoboraga kubikoraho.

Nta gushidikanya, imishyikirano yari iri hagati y’ababyeyi babo ntiyashoboraga gukemura ibyo bibazo. Igihe Imana yakatiraga Eva igihano, yaravuze iti “kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara” (Itangiriro 3:16). Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, icyo gihe Adamu agomba kuba yari asigaye ategeka umugore we, wenda akaba ataranakimufata nka mugenzi we n’umufasha we. Eva na we, agomba kuba yari asigaye asa n’uwishingikiriza kuri uwo mugabo mu buryo bukabije. Ibisobanuro bimwe byatanzwe, bigera n’aho bivuga ko “kwifuza” kwe kwari kumeze nk’“irari rijya kumera nk’indwara.”

Nta cyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ukuntu iyo mimerere yari hagati y’abo babyeyi yagize ingaruka ku buryo abo bahungu bari kuzajya bubaha ababyeyi babo. Ariko kandi, biragaragara ko Adamu na Eva bahaye abana babo urugero rwabahungabanyije.

Bahisemo Inzira Zitandukanye

Amaherezo, Abeli yabaye umwungeri naho Kayini aba umuhinzi (Itangiriro 4:2). Mu gihe Abeli yabaga aragiye imikumbi ye, nta gushidikanya ko yajyaga abona igihe gihagije cyo gutekereza ku buhanuzi buteye ukwabwo bwavuzwe mbere y’uko ababyeyi be birukanwa muri Edeni, ubuhanuzi bugira buti “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] n’urwe: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Abeli agomba kuba yaribazaga ati ‘ni gute isezerano ry’Imana rihereranye n’imbuto izamenagura inzoka rizasohozwa, kandi se, ni gute iyo mbuto izakomeretswa ku gatsinsino?’

Nyuma y’igihe runaka, wenda Kayini n’Abeli baramaze kuba bakuru bihagije, buri wese yahaye Yehova ituro. Kubera ko Abeli yari umwungeri, ntibyari bitangaje kuba yarazanye “ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo.” Kayini we, yatanze “ku mbuto z’ubutaka.” Yehova yemeye igitambo cy’Abeli, ariko “ntiyita kuri Kayini n’ituro rye” (Itangiriro 4:3-5). Kuki ataryitayeho?

Hari abantu bamwe na bamwe bavuga ko byatewe n’uko igitambo cy’Abeli cyari icyo mu “buriza bw’umukumbi we,” naho icya Kayini kikaba cyari ‘imbuto z’ubutaka’ gusa. Ariko kandi, ikibazo nticyari mu miterere y’ibyo Kayini yatanze, kubera ko iyo nkuru ivuga ko Yehova yitaye “kuri Abeli no ku ituro rye,” maze ntiyita “kuri Kayini n’ituro rye.” Bityo rero, Yehova yarebye mbere na mbere imimerere y’umutima w’uwamusengaga. Mu kubigenza atyo, yabonye iki? Mu Baheburayo 11:4 havuga ko “kwizera” ari ko kwatumye Abeli atanga igitambo cye. Bityo rero, uko bigaragara Kayini yabuze kwa kwizera kwatumye igitambo cy’Abeli cyemerwa.

Mu bihereranye n’ibyo, birashishikaje kuba ituro ry’Abeli ryari rikubiyemo igikorwa cyo kumena amaraso. Ashobora kuba mu buryo bukwiriye yarageze ku mwanzuro w’uko isezerano ry’Imana rihereranye n’imbuto yari kuzakomeretswa ku gatsinsino, ryari kuzasohora ari uko habonetse igitambo cy’ubuzima. Ku bw’ibyo rero, ituro ry’Abeli ryari rigamije gusaba impongano, kandi ryagaragazaga ko yizeraga ko mu gihe cyagenwe, Imana yari kuzatanga igitambo cy’impongano yo gutwikira ibyaha.

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Kayini ashobora kuba atari yaratekereje mu buryo bwimbitse ku ituro yatanze. Umuntu umwe w’intiti mu gutanga ibisobanuro ku bihereranye na Bibiliya wo mu kinyejana cya 19, yavuze ko “ituro rye ryari igikorwa cy’urwiyerurutso cyo gushimira Imana ko igira ubuntu. Ryagaragazaga neza ko atemeraga ko hariho icyuho nyakuri hagati ye n’Umuremyi we, kandi ko atanabonaga ko ari ngombwa kwemera ibyaha, cyangwa ko akeneye impongano.”

Byongeye kandi, kubera ko Kayini yari umwana w’imfura, ashobora kuba yaribwiraga abigiranye ubwirasi ko ari we wari imbuto yasezeranyijwe yari kuzarimbura ya Nzoka, ari yo Satani. Eva na we ashobora kuba ibyo ari byo yifurizaga umuhungu we w’imfura mu buryo burangwa no kurarikira (Itangiriro 4:1). Birumvikana ko niba ibyo ari byo Kayini na Eva bari biteze, baribeshyaga cyane.

Bibiliya ntivuga ukuntu Yehova yerekanye ko yemeye igitambo cy’Abeli. Abantu bamwe b’intiti mu gutanga ibisobanuro ku bihereranye na Bibiliya, bavuga ko cyakongowe n’umuriro uturutse mu ijuru. Uko byaba byaragenze kose, Kayini amaze kubona ko ituro rye ritakiriwe, ‘yararakaye cyane, agaragaza umubabaro’ (Itangiriro 4:5). Kayini yashoboraga kugerwaho n’akaga.

Inama ya Yehova n’Ukuntu Kayini Yayitabiriye

Yehova yafashije Kayini gutekereza. Yaramubajije ati “ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?” Ibyo byahaye Kayini uburyo buhagije bwo gusuzuma ibyiyumvo bye n’intego ze. Yehova yakomeje agira ati “nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi: kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”​—Itangiriro 4:6, 7. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 23.)

Kayini ntiyumviye. Ahubwo yajyanye Abeli mu gasozi maze aramwica. Nyuma y’aho, ubwo Yehova yabazaga Kayini aho Abeli ari, icyaha cye yacyongeyeho ikinyoma. Yarasubije ati “ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”​—Itangiriro 4:8, 9.

Mbere na nyuma y’uko Abeli yicwa, Kayini yanze ‘gukora ibyiza.’ Yahisemo kureka ngo icyaha kimutegeke, kandi ku bw’ibyo, byatumye Kayini acibwa mu karere umuryango w’abantu wabagamo. Hashyizweho “ikimenyetso,” wenda kikaba gishobora gusa kuba cyari itegeko ridakuka, kugira ngo hatagira uhorera urupfu rw’Abeli yica Kayini.​—Itangiriro 4:15.

Nyuma y’aho, Kayini yubatse umujyi awitirira umuhungu we. Ntibitangaje rero kuba abamukomotseho barabaye abantu bari bazwiho kuba bari abanyarugomo. Amaherezo, abakomotse kuri Kayini bashizeho igihe Umwuzure wo mu gihe cya Nowa watsembagaho abantu bose bakiranirwa.​—Itangiriro 4:17-​24; 7:21-​24.

Inkuru ya Bibiliya ihereranye na Kayini n’Abeli, ntiyarinzwe kugira ngo abantu bajye bayisoma bishimisha gusa. Ahubwo, ‘yandikiwe kutwigisha’ kandi ‘igira umumaro wo kutwigisha no kutwemeza ibyaha’ (Abaroma 15:4; 2 Timoteyo 3:16). Ni irihe somo dushobora kuvana kuri iyo nkuru?

Isomo Kuri Twe

Kimwe na Kayini n’Abeli, muri iki gihe Abakristo batumirirwa gutambira Imana ibitambo​—atari ituro nyaturo rikongorwa n’umuriro, ahubwo ni ‘igitambo cy’ishimwe, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo’ (Abaheburayo 13:15). Ubu ibyo birimo birasohozwa mu rwego rw’isi yose, mu gihe Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu bihugu bisaga 230 (Matayo 24:14). Mbese, hari uruhare ugira muri uwo murimo? Niba ari ko bimeze, ushobora kwiringira udashidikanya ko ‘Imana idakiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yawe n’urukundo werekanye ko ukunze izina ryayo.’​—Abaheburayo 6:10.

Kimwe n’uko byagenze ku maturo ya Kayini n’Abeli, igitambo cyawe ntigihabwa agaciro hakurikijwe isura yacyo igaragarira inyuma​—urugero nk’umubare w’amasaha umara mu murimo gusa. Yehova areba kure mu mutima. Muri Yeremiya 17:10 havuga ko ‘arondora umutima,’ ndetse ‘akanawugerageza’​—ni ukuvuga ibitekerezo byimbitse kurusha ibindi, hamwe n’ibyiyumvo n’intego biri muri kamere y’umuntu. Bityo rero, ikintu nyakuri gisabwa ni intego, si ubwinshi bw’ibitambo. Mu by’ukuri, igitambo cyaba kinini cyangwa gito, kigira agaciro ku Mana mu gihe gitanzwe kivuye ku mutima usunitswe n’urukundo.​—Gereranya Mariko 12:41-​44 na 14:3-9.

Nanone kandi, tugomba kumenya ko Yehova atazemera ibitambo bicumbagira, kimwe n’uko atigeze yemera ituro rya Kayini yatanganye imitima ibiri (Malaki 1:8, 13). Yehova ashaka ko umuha ibyiza biruta ibindi byose ufite, ko umukorera ubigiranye umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mariko 12:30). Mbese ibyo urabikora? Niba ubikora, ufite impamvu zumvikana zo kunyurwa n’igitambo cyawe. Pawulo yanditse agira ati “ibyiza ni uko [umuntu] yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yīrāta ku bwe wenyine, atari ku bwa mugenzi we.”​—Abagalatiya 6:4.

Kayini n’Abeli bari bararerewe mu rugo rumwe. Ariko kandi, igihe n’imimerere byatumye buri wese abona uburyo bwo kwihingamo imico yihariye. Buhoro buhoro, imyifatire ya Kayini yaje kugera aho imungwa n’ishyari, amahane n’umujinya.

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Abeli yibukwa n’Imana ko yari umukiranutsi (Matayo 23:35). Kuba yari yaramaramaje gushimisha Imana uko byajyaga kugenda kose, byatumye, mu buryo bugarura ubuyanja, Abeli aba umuntu utandukanye n’indashima zo mu muryango we​—ari zo Adamu, Eva na Kayini. Bibiliya itubwira ko n’ubwo Abeli yapfuye, “akivuga.” Umurimo yakoreye Imana ari uwizerwa, ni kimwe mu bigize inkuru z’ibyabaye zidasaza ziri muri Bibiliya. Nimucyo dukurikize urugero rw’Abeli, dukomeza gutambira Imana ibitambo byemewe.​—Abaheburayo 11:4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Hari bamwe batekereza ko ubusitani bwa Edeni bwari buri mu karere k’imisozi miremire, mu gace k’u burengerazuba bwa Turukiya y’ubu.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Urugero ku Bakristo Batanga Inama

“NI IKI kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?” Yehova yakoresheje icyo kibazo, afasha Kayini gutekereza abigiranye ubugwaneza. Ntiyigeze ahatira Kayini guhinduka, bitewe nʼuko Kayini yari yararemanywe umudendezo wo kwihitiramo ibimunogeye. (Gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 30:19.) Ariko kandi, Ye-hova ntiyazuyaje kugaragaza ingaruka zʼimyifatire ya Kayini yo kuda-tegekeka. Yaburiye Kayini agira ati “nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi: kandi ni wowe byifuza.ʼʼ​—Itangiriro 4:6, 7.

Birashishikaje kubona ko nʼubwo Yehova yacyashye Kayini atajenjetse atyo, atigeze amufata nkʼaho ari ʼumuntu utarashoboraga gufashwa.ʼ Ahubwo, yamenyesheje Kayini imigisha yari imutegereje iyo aza guhindura inzira ze, kandi yagaragaje icyizere yari afite cyʼuko Kayini yashoboraga gutsinda icyo kibazo iyo aza kubishaka. Yehova yaravuze ati “nukora ibyiza ntuzemerwa?“ Nanone kandi, yabwiye Kayini yerekeza kuri uwo mujinya we wacumbekaga ubwicanyi ati ʼukwiriye kuwutegeka.ʼ

Muri iki gihe, abasaza bo mu itorero rya Gikristo bagomba kwigana urugero rwa Yehova. Nkʼuko bigaragazwa muri 2 Timoteyo 4:2, bagomba rimwe na rimwe ʼguhanaʼ kandi ʼbagatesha,ʼ bakagaragaza nta guca ku ruhande, ingaruka zishobora kugera ku muntu wayobye agakora amakosa, bitewe nʼimyifatire ye yo kudategekeka. Nanone kandi, abasaza bagomba ʼguhugura.ʼ Ijambo ryʼlkigiriki pa-rakaleʼo risobanurwa ngo “gutera inkunga.“ Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the New Testament kigira kiti “iyo nama ntiba irangwa nʼubukana, guterana amagambo cyangwa kunenga. Kuba guhumuriza na byo bishobora kuba ikindi gisobanuro cyʼiryo jambo ryʼlkigiriki, byerekeza kuri icyo gitekerezo.“

Mu buryo bwumvikana, ijambo ryʼlkigiriki rifitanye isano nʼiryo, paraʼkle-tos, rishobora kwerekeza ku muntu ufasha undi cyangwa umuburanira mu birebana nʼamategeko. Ku bwʼibyo rero, no mu gihe abasaza bacyaha umuntu mu buryo butaziguye, bagomba kwibuka ko ari abafasha—aho kuba abanzi—bʼuwo muntu ukeneye kugirwa inama. Kimwe na Yehova, abasaza bagomba kurangwa nʼicyizere, bakagaragaza ko biringiye ko uwo muntu bagiye kugira inama ashobora kwigobotora mu kibazo afite.—Gereranya nʼAbagalatiya 6:1.

Hanyuma, birumvikana ko ikiba gisigaye ari uko uwo muntu ubwe yashyira mu bikorwa inama yagiriwe (Abagalatiya 6:5; Abafilipi 2:12). Abantu batanga inama bashobora kubona ko hari bamwe batita ku miburo yabo, nkʼuko Kayini yahisemo kwirengagiza umuburo, ubwo yacyahwaga nʼUmuremyi ubwe. Icyakora, mu gihe abasaza bigana Ye-hova, we Rugero rutunganye ku Bakristo batanga inama, bashobora kwiringira ko bakoze ibyo bagombaga gukora.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze