Imiryango Minini Yunze Ubumwe mu Gukorera Imana
Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye.”—Zaburi 127:3-5.
KOKO rero, abana bashobora kuba umugisha uturuka kuri Yehova. Kandi nk’uko umurashi yishimira kumenya kuboneza imyambi mu kirimba cye, ni ko n’ababyeyi bishima mu gihe bayobora abana babo mu nzira igana mu buzima bw’iteka.—Matayo 7:14.
Kera cyane, imiryango yari ifite ‘ibirimba byuzuye’ abana benshi yari myinshi mu bwoko bw’Imana. Urugero, tekereza igihe bari imbohe mu Misiri: ‘Abisirayeli barororotse, barabyara cyane, baragwira, barakomera cyane; buzura icyo gihugu’ (Kuva 1:7). Ugereranyije umubare w’Abisirayeli bagiye mu Misiri n’umubare w’abavuyeyo, usanga imiryango yabaga ifite abana icumi yarabaga ifite abaringaniye!
Nyuma y’aho, Yesu yakuriye mu muryango ushobora gusa n’aho wari munini ku bantu benshi muri iki gihe. Yesu ni we wari imfura, ariko Yozefu na Mariya bari bafite abandi bana b’abahungu bane hamwe n’abakobwa (Matayo 13:54-56). Kuba bari bafite abana benshi cyane, birashoboka ko ari byo byatumye Mariya na Yozefu bafata urugendo rwo kugaruka bava i Yerusalemu, badatahuye ko Yesu abuze mu itsinda ryabo.—Luka 2:42-46.
Imiryango Minini Muri Iki Gihe
Muri iki gihe, Abakristo benshi bafata umwanzuro wo kugira imiryango y’abantu bake babitewe n’impamvu z’iby’umwuka, iz’ubukungu, iz’imibereho n’izindi. Icyakora, kugira imiryango minini biracyari ibintu bishyigikiwe cyane mu bihugu byinshi. Dukurikije igitabo cyitwa The State of the World’s Children 1997, akarere karimo abantu bororoka cyane kurusha abandi, ni ako muri Afurika yo mu majyepfo ya Sahara. Muri ako karere, umugore wabyaye mu rugero, abyara abana batandatu.
Ku babyeyi b’Abakristo bafite imiryango minini, kurera abana babo ku buryo bakura bakunda Yehova ntibyoroshye, ariko hari benshi babigeraho. Kubigeraho biterwa n’uko umuryango uba wunze ubumwe mu gusenga kutanduye. Amagambo intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto, aracyafite imbaraga nk’izo yari afite icyo gihe ku miryango ya Gikristo. Yaranditse ati “bene Data, ndabingingira . . . kugira ngo mwese muvuge kumwe; kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose, muhuje imitima n’inama” (1 Abakorinto 1:10). Ni gute ubwo bumwe bwagerwaho?
Ababyeyi Bagomba Kuba Abantu Bashyira Imbere Iby’Umwuka
Ikintu cy’ingenzi, ni uko ababyeyi bagomba kuba bariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye. Reka turebe ibyo Mose yabwiye Abisirayeli: yagize ati “umva wa bwoko bw’Abisirayeli we; Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine, ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe; ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.”—Gutegeka 6:4-7.
Zirikana ko Mose yagaragaje ko amategeko y’Imana yagombaga kuba ‘ku mitima’ y’ababyeyi. Ubwo ni bwo gusa ababyeyi bari kuzajya bashishikazwa no guha abana babo inyigisho zo mu buryo bw’umwuka buri gihe. Mu by’ukuri, iyo ababyeyi bakomeye mu buryo bw’umwuka, usanga bashishikarira kwigisha abana babo ibintu byo mu buryo bw’umwuka.
Kugira ngo umuntu abe umuntu ushyira imbere iby’umwuka kandi akunde Yehova abigiranye umutima we wose, ni iby’ingenzi gusoma Ijambo ry’Imana, kuritekerezaho no kurishyira mu bikorwa buri gihe. Umwanditsi wa Zaburi yanditse ko umuntu wishimira amategeko ya Yehova kandi akayasoma “ku manywa na nijoro,” “azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyum[e]. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—Zaburi 1:2, 3.
Nk’uko igiti kivomerwa cyera imbuto nziza buri gihe, ni na ko imiryango igaburirwa mu buryo bw’umwuka yera imbuto zo kubaha Imana, bigahesha ikuzo Yehova. Urugero rugaragaza ibyo, ni umuryango w’uwitwa Uwadiegwu utuye muri Afurika y’i Burengerazuba. N’ubwo Uwadiegwu n’umugore we bafite abana umunani, bombi ni abapayiniya b’igihe cyose, cyangwa abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova. Yagize ati “umuryango wacu umaze imyaka isaga 20 ufite icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cya buri gihe. Twigishije abana Ijambo ry’Imana uhereye igihe bari bakiri bato, tutabikorera gusa mu cyigisho cy’umuryango, ahubwo twanabigishirizaga mu murimo no mu bindi bihe. Abana bacu bose ni ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi umuhererezi ufite imyaka itandatu, ni we wenyine utarabatizwa.”
Gukorera Hamwe
Bibiliya igira iti “ubwenge ni bwo bwubaka urugo” (Imigani 24:3). Mu muryango, bene ubwo bwenge butuma abawugize bakorera hamwe. “Umutware” w’umuryango ni umubyeyi w’umugabo; ni we Imana yashyizeho kugira ngo abe umutwe w’umuryango (1 Abakorinto 11:3). Intumwa Pawulo wahumekewe, yatsindagirije ukuntu inshingano y’ubutware ikomeye, igihe yandikaga ati “niba umuntu adatunga abe [mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka], cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.”—1 Timoteyo 5:8.
Mu guhuza n’iyo nama yo mu Ijambo ry’Imana, abagabo b’Abakristo bagomba kwita ku mibereho yo mu buryo bw’umwuka y’abagore babo. Iyo abagore bafite imirimo myinshi yo mu rugo ibavuna, imibereho yabo yo mu buryo bw’umwuka irahazaharira. Mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, Umukristo umwe umaze igihe gito abatijwe yitotombye abwira abasaza bo mu itorero rye ko umugore we asa n’udashishikazwa n’ibintu by’umwuka. Abasaza bamubwiye ko umugore we yari akeneye ubufasha nyakuri. Bityo, uwo mugabo yatangiye kujya amufasha mu mirimo yo mu rugo. Nanone kandi, yajyaga amara igihe amufasha kurushaho gusoma neza no kugira ubumenyi ku bihereranya na Bibiliya. Uwo mugore yabyakiriye neza, none ubu umuryango wose wunze ubumwe mu gukorera Imana.
Nanone kandi, ababyeyi b’abagabo bagomba guhihibikanira imibereho yo mu buryo bw’umwuka y’abana babo. Pawulo yanditse agira ati “namwe ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Mu gihe ababyeyi bumviye iyo nama yo kudasharirira abana babo, kandi bakita ku buyobozi bwo kubarera, abana bumva ko ari bamwe mu bagize ikipi y’umuryango. Ibyo bituma abana bashobora gufashanya no guterana inkunga kugira ngo bagere ku ntego z’iby’umwuka.
Gukorera hamwe, bikubiyemo guha abana inshingano z’iby’umwuka mu gihe biteguye kuba bazisohoza. Umubyeyi umwe w’umugabo, akaba n’umusaza w’itorero w’Umukristo ufite abana 11, abyuka kare mu gitondo maze akayoborera abenshi muri bo ibyigisho mbere y’uko ajya ku kazi. Abakuru iyo bamaze kubatizwa, bajya ibihe mu gufasha barumuna babo na bashiki babo bato, ibyo bikaba bikubiyemo no kwifatanya mu kubigisha Bibiliya. Se we ahagararira ibyo bikorwa, akabashimira imihati yabo. Batandatu muri abo bana barabatijwe, abandi na bo barakomeza guharanira kugera kuri iyo ntego.
Imishyikirano Myiza no Guhuza Intego
Ikintu cy’ingenzi kugira ngo habeho imiryango yunze ubumwe, ni imishyikirano yuje urukundo hamwe no guhuza intego zimwe z’iby’umwuka. Uwitwa Gordon utuye muri Nijeriya, akaba ari umusaza w’itorero w’Umukristo, ni umubyeyi w’abana barindwi bafite imyaka kuva kuri 11 kugera kuri 27. Batandatu muri bo ni abapayiniya kimwe n’ababyeyi babo. Umuhererezi uherutse kubatizwa vuba aha, yifatanya buri gihe mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, ari kumwe n’abandi bagize umuryango. Abahungu babiri bakuru, ni abakozi b’imirimo mu itorero.
Gordon we ubwe yayoboreye buri mwana icyigisho cya Bibiliya. Uretse n’ibyo, uwo muryango ufite porogaramu yuzuye yo kwiga Bibiliya. Buri gitondo, bahurira hamwe kugira ngo basuzume umurongo wo muri Bibiliya, hanyuma bagategura amateraniro y’itorero.
Imwe mu ntego zashyiriweho buri wese mu bagize umuryango, ni iyo kujya asoma ingingo zose zo mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Vuba aha, kuri gahunda yabo ya buri gihe bongeyeho gusoma Bibiliya buri munsi. Binyuriye mu kuganira ku byo baba basomye, abagize uwo muryango baterana inkunga yo gukomeza ako kamenyero.
Icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cya buri cyumweru cyamaze gushinga imizi, ku buryo nta wukenera kucyibutswa—buri wese aba agitegerezanyije amatsiko. Uko imyaka yagendaga ihita, ibiba bikubiye mu cyigisho cy’umuryango, ukuntu kiyoborwa n’igihe kimara, byagendaga bihinduka hakurikijwe ikigero cy’abana n’ibyo babaga bakeneye. Uwo muryango wagiranye imishyikirano ya bugufi n’abandi bagaragu b’Imana bizerwa, kandi ibyo byagize ingaruka nziza ku bana.
Mu rwego rw’umuryango, bakorera ibintu hamwe kandi bakagena igihe cyo kwidagadura. Incuro imwe mu cyumweru, bagira icyo bise “umugoroba w’umuryango,” uba ukubiyemo agakino ko kubazanya ibibazo, urwenya rwubaka, gucuranga piyano, kubara udukuru no kwidagadura muri rusange. Rimwe na rimwe, bajya ku nkombe z’amazi n’ahandi hantu nyaburanga.
Kwishingikiriza Kuri Yehova
Muri abo bavuzwe haruguru, nta n’umwe uhakana ko kurera abana benshi bikomeye. Umukristo umwe yagize ati “kuba umubyeyi mwiza w’abana umunani ni ikibazo cy’ingorabahizi. Bisaba ibyo kurya byinshi byo mu buryo bw’umubiri n’ibyo mu buryo bw’umwuka byo kubatunga; ngomba gukora cyane kugira ngo mbone amafaranga ahagije yo kubitaho. Abana bakuru bageze mu kigero cy’ubugimbi, kandi bose uko ari umunani bariga. Nzi ko uburere bwo mu buryo bw’umwuka ari ingenzi, nyamara bamwe mu bana banjye ntibumva kandi barasuzugura. Barambabaza, ariko nzi ko rimwe na rimwe nanjye njya nkora ibintu bibabaza umutima wa Yehova kandi akambabarira. Bityo rero, ngomba gukomeza guhana abana banjye mbigiranye ukwihangana, kugeza igihe bazagarurira agatima.
“Ngerageza gukurikiza urugero rwa Yehova, mu bihereranye no kuba atwihanganira bitewe n’uko yifuza ko twese twihana. Nigana n’umuryango wanjye, kandi bamwe mu bana banjye barimo baraharanira kugera ku ntego yo kubatizwa. Ibyo ngeraho simbikesha imbaraga zanjye bwite; ubushobozi bwanjye bushobora kugera kuri bike cyane. Ngerageza kurushaho kwegera Yehova mu isengesho no gushyira mu bikorwa umugani uvuga ngo ‘wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.’ Yehova azamfasha gusohoza inshingano yo kurera abana banjye.”—Imigani 3:5, 6.
Ntugacogore!
Rimwe na rimwe, kurera abana bishobora gusa n’aho ari umurimo wo kugokera ubusa, ariko ntugacogore! Hatana! Niba abana bawe badafatana uburemere imihati ugira ubu cyangwa ngo bayitabire, bashobora kuzabikora nyuma. Bisaba igihe kugira ngo umwana akure azabe Umukristo wera imbuto z’umwuka.—Abagalatiya 5:22, 23.
Uwitwa Monica utuye muri Kenya, yavutse mu bana icumi. Yagize ati “ababyeyi bacu batwigishije ukuri kwa Bibiliya kuva tukiri bato. Papa yiganaga natwe ibitabo bya Gikristo buri cyumweru. Bitewe n’akazi yari afite, icyigisho nticyabaga ku munsi umwe buri gihe. Rimwe na rimwe, iyo yabaga atashye avuye ku kazi, yasangaga dukinira hanze maze akatubwira ko mu minota itanu tugomba kuba twageze mu nzu kugira ngo tugire icyigisho cya Bibiliya. Nyuma y’icyigisho cyacu cya Bibiliya, twaterwaga inkunga yo kubaza ibibazo, cyangwa kuganira ku bibazo byose byaba bihari.
“Yarebaga neza niba twifatanya n’abana bubaha Imana. Buri gihe papa yazaga ku ishuri kubaza abarimu ibihereranye n’imyifatire yacu. Igihe kimwe yaje ku ishuri, maze yumva ko basaza banjye batatu bakuru bari barwanye n’abandi bahungu, kandi ko rimwe na rimwe batagiraga ikinyabupfura. Papa yabahaniye iyo myifatire yabo mibi, ariko kandi yanafashe igihe cyo kubasobanurira akoresheje Ibyanditswe, impamvu bagombaga kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana.
“Ababyeyi bacu batwerekaga inyungu zo kujya mu materaniro, bategurira hamwe natwe ibice biyagize. Twatojwe kuzaba abakozi binyuriye mu kugira ibihe byo kwitoza imuhira. Kuva tukiri bato, twajyaga tujyana n’ababyeyi bacu mu murimo wo kubwiriza.
“Muri iki gihe, basaza banjye babiri bakuru ni abapayiniya ba bwite, mukuru wanjye umwe ni umupayiniya w’igihe cyose, naho undi mukuru wanjye washatse kandi akaba afite umuryango, ni Umuhamya ukorana umwete. Barumuna banjye babiri, umwe akaba afite imyaka irindwi undi icyenda, ni ababwiriza batarabatizwa. Basaza banjye babiri bato baracyatozwa. Maze imyaka itatu nkora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kenya. Nkunda ababyeyi banjye kandi nkabishimira, bitewe n’uko ari abantu bashyira imbere iby’umwuka; baduhaye urugero rwiza.”
Uko abana ufite baba bangana kose, ntugacogore mu kubafasha kugendera mu nzira igana mu buzima bw’iteka. Uko Yehova azagenda aha imigisha imihati yawe, ni na ko uzagenda wikiranya n’amagambo y’intumwa Yohana arebana n’abana be bo mu buryo bw’umwuka, amagambo agira ati “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.”—3 Yohana 4.