ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/2 pp. 24-25
  • Kumaranira Ahantu “Hera”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumaranira Ahantu “Hera”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Ese amadini yimakaza amahoro?
    Nimukanguke!—2011
  • Kuba uwera bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ubuhakanyi bwazitiye inzira ijya ku Mana
    Uko abantu bashakishije Imana
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/2 pp. 24-25

Kumaranira Ahantu “Hera”

KU ITARIKI ya 15 Nyakanga 1099, Intambara ya Mbere y’Abanyamisaraba, yarwanwaga bisabwe na papa w’i Roma, yageze ku ntego yayo yo kwigarurira Yerusalemu. Ubwicanyi bwahabereye bwari buteye ubwoba! Umutware w’ako karere n’abari bashinzwe kumurinda, ni bo baturage bonyine b’aho barokotse, nabwo kandi ari uko habanje gutangwa ruswa itubutse. Umwe mu bakuru b’idini witwaga Antony Bridge, yanditse mu gitabo cye cyitwa The Crusades yerekeza ku byabaye ku bandi baturage b’Abisilamu n’ab’Abayahudi, agira ati “igihe Abanyamisaraba bahabwaga umudendezo wo gukora icyo bashaka mu mujyi, bahise birekura, bahaza inyota ikomeye bari bafite yo kumena amaraso. . . . Bishe buri mugabo, umugore n’umwana wese bashoboye kubona mu mujyi . . . Igihe nta muntu n’umwe wo kwica wari usigaye, izo ngabo zari zitsinze zagiye ku karasisi mu mihanda yo mu mujyi . . . zerekeza kuri Kiliziya y’Imva Ntagatifu gushimira Imana.”

Kuva abo banyamisaraba batsinda, imibereho ya Kristendomu i Yerusalemu yagiye irangwa n’ubwumvikane buke hagati ya Kiliziya Gatolika y’i Roma, Kiliziya y’Aborutodogisi y’i Burasirazuba, n’andi madini yiyita aya Gikristo. Mu mwaka wa 1850, impaka zari hagati y’abayobozi b’amadini anyuranye bamaranira ahantu hera ho muri Yerusalemu no mu nkengero zayo, ni zo ahanini zateye Intambara yiswe iya Crimée. U Bwongereza, u Bufaransa na Leta ya Ottoman byarwanye n’u Burusiya, hapfa abantu bagera kuri kimwe cya kabiri cya miriyoni.

Iyo ntambara ntiyakemuye amakimbirane yari muri Kristendomu, yo kumaranira Yerusalemu n’ahantu hayo hera. Abategetsi ba Leta ya Ottoman bategekaga icyo gihugu muri icyo gihe, bagerageje kuzana amahoro binyuriye mu gufata ahantu hera, bakahagabagabanya amadini anyuranye. Mu gitabo cye cyitwa This Is Jerusalem, Dr. Menashe Har-el yaranditse ati “iryo hame ryemewe . . . n’Umuryango w’Abibumbye, binyuriye mu cyiswe Icyemezo cy’Igabagabanya cyo mu Ugushyingo 1947. Ku bw’ibyo, iryo hame ryabaye rimwe mu mategeko mpuzamahanga.” Ibyo byatumye Kiliziya y’Imva Ntagatifu igabagabanywa hagati ya Kiliziya Gatolika y’i Roma, Kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki, abitwa Arméniens, Abasiriya, na kiliziya y’abitwa Coptes. Amaherezo, Abanyetiyopiya bashinganye uburenganzira bafite kuri iyo kiliziya, bashaka abantu bo kujya baba ku gisenge cyayo, mu tuzu tw’utururi bubatseyo. Abenshi babona ko Kiliziya y’Imva Ntagatifu ari ho hantu hera cyane kurusha ahandi hose ha Kristendomu. Yuzuyemo amasanduku arimo amagufa y’abatagatifu, amashusho, hamwe n’amashusho y’abatagatifu runaka basengwa. Ahandi hantu hitwa ko hera, ni ukuvuga i Kaluvariyo hitiriwe Gordon, usanga Abaporotesitanti bamwe na bamwe bahubahiriza, bavuga ko ari ho Yesu yiciwe akahahambwa.

Hashize igihe kinini Yesu abwiye umugore wizeraga ko habaho ahantu hera, ati “igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. . . . Abasenga by’ukuri ba[za]sengera Data mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:21-24). Ku bw’ibyo rero, Abakristo b’ukuri ntibubahiriza ahantu hera. Irimbuka rya Yerusalemu yahemutse irimbuwe n’ingabo z’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C., ni umuburo kuri Kristendomu. Gusenga ibishushanyo kwayo, amacakubiri ayirimo n’umwenda w’amaraso ifite, bigaragaza ukuntu ibyo yihandagaza ivuga ko ari iya Gikristo, ari ibinyoma. Ku bw’izo mpamvu, izagerwaho n’urubanza Imana yaciriye amadini yose agize Babuloni Ikomeye.​—Ibyahishuwe 18:2-8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze