Umurimo Wamaze Imyaka Isaga 40 Warabuzanyijwe n’Abakomunisiti
ABYAVUZWE NA MIKHAIL VASILEVICH SAVITSKII
Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1956, wavuze ko hari “igikorwa gikomeye cyo guhambiriza” Abahamya ba Yehova cyabaye ku itariki ya 1, iya 7 n’iya 8 Mata 1951. Uwo Munara w’Umurinzi wagize uti “ayo ni amatariki abahamya ba Yehova bo mu Burusiya batazigera bibagirwa. Muri iyo minsi itatu, abahamya ba Yehova bose bashoboye kuboneka muri Ukraine y’u Burengerazuba, Biélorussie, Bessarabie, Molidaviya, Lativiya, Lituwaniya na Esitoniya—abagabo n’abagore basaga ibihumbi birindwi . . . bapakiwe mu magare akururwa n’amafarashi, bajyanwa aho za gari ya moshi zihagarara, bahageze bashyirwa mu bimodoka byagenewe gutwara inka maze boherezwa kure cyane y’iwabo.”
KU ITARIKI ya 8 Mata 1951, umugore wanjye, umwana wanjye w’umuhungu w’amezi umunani, ababyeyi banjye, murumuna wanjye n’abandi Bahamya benshi bavanywe iwabo i Ternopol’ no mu nkengero z’aho, muri leta ya Ukraine. Bamaze gupakirwa mu bimodoka bitwara inka, bagenze hafi ibyumweru bibiri. Amaherezo, baje gupakururwa muri ibyo bimodoka bageze mu ishyamba ryo muri Siberiya ryitwa taïga (ishyamba riri mu karere ko mu majyepfo y’inyanja y’ubutita yo mu majyaruguru y’isi), mu burengerazuba bw’Ikiyaga cya Baïkal.
Kuki ntari ndi muri abo bantu bahambirijwe? Mbere yo kubabwira aho nari ndi icyo gihe n’ukuntu byatugendekeye twese nyuma y’aho, reka mbanze mbabwire ukuntu naje kuba umwe mu Bahamya ba Yehova.
Ukuri kwa Bibiliya Kutugeraho
Muri Nzeri 1947, igihe nari mfite imyaka 15 gusa, Abahamya ba Yehova babiri baje iwacu, mu mudugudu muto wa Slaviatin, ku birometero bigera hafi kuri 50 uturutse i Ternopol’. Igihe jye na Mama twari twicaye twumva ibyo abo bakobwa batubwiraga—umwe muri bo akaba yaritwaga Mariya—numvaga ko iryo atari irindi dini. Basobanuye imyizerere yabo kandi basubiza mu buryo bwumvikana neza ibibazo byacu bishingiye kuri Bibiliya.
Nemeraga ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, ariko nari narazinutswe kiliziya. Sogokuru yajyaga avuga ngo “abapadiri batera abantu ubwoba bababwira ibyo kubabarizwa mu muriro w’ikuzimu, nyamara bo ubwabo ntibagire icyo batinya. Icyabo ni ukwiba iby’abakene no kubabeshya gusa.” Ndibuka ibikorwa by’urugomo byakorewe abaturage b’Abanyapolonye bo mu mudugudu wacu, mu ntangiriro z’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, birimo no kubatwikira. Ikibabaje cyane ariko, ni uko ibyo bikorwa byo kubibasira byabaga byateguwe n’umupadiri wa Kiliziya Gatolika ya Kigiriki. Nyuma y’aho, nabonye abantu benshi babiguyemo, maze mpangayikishwa no gushaka kumenya impamvu zituma habaho bene ibyo bikorwa by’ubugome.
Uko niganaga Bibiliya n’abo Bahamya, natangiye kugenda nsobanukirwa. Namenye ukuri kw’ifatizo kwa Bibiliya, hakubiyemo no kumenya ko nta muriro w’ikuzimu ubaho, kandi ko Satani Diyabule akoresha idini ry’ikinyoma kugira ngo yenyegeze intambara n’ibikorwa byo kumena amaraso. Mu cyigisho cyanjye cya bwite, buri gihe najyaga nyuzamo ngahagarara akanya gato maze ngasenga Yehova mbikuye ku mutima, mushimira ibyo nabaga ndimo niga. Natangiye kugeza uko kuri kwa Bibiliya kuri murumuna wanjye Stakh, kandi narishimye cyane igihe yakwemeraga.
Nshyira mu Bikorwa Ibyo Nigaga
Naje kubona ko ngomba kugira ihinduka, maze mpita ndeka kunywa itabi. Nanone kandi, nabonye ko ngomba kujya nteranira hamwe n’abandi buri gihe, tugahabwa inyigisho za Bibiliya zateguwe. Kugira ngo ibyo mbigereho, nanyuraga mu ishyamba ngakora urugendo rw’ibirometero bigera hafi ku icumi, nkabona kugera ahantu hakorerwaga amateraniro rwihishwa. Icyo gihe, amateraniro yazagamo abagore bake gusa, kandi n’ubwo nari ntarabatizwa, nasabwe kujya nyayobora.
Gutunga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byari birimo akaga, kandi kubifatanwa byashoboraga gutuma umuntu akatirwa igifungo cy’imyaka ishobora kugera no kuri 25. Ariko kandi, nifuzaga kugira ububiko bwanjye bwite bw’ibitabo. Umwe mu baturanyi bacu yari yariganye n’Abahamya ba Yehova, ariko aza kubireka bitewe n’ubwoba, maze ataba ibitabo bye mu busitani. Mbega ukuntu nashimiye Yehova igihe uwo mugabo yatabururaga ibitabo bye byose n’amagazeti, maze akemera ko mbyifatira! Nabihishe mu mizinga y’inzuki za Papa, aho abandi batashoboraga kuzatekereza gusaka.
Muri Nyakanga 1949, neguriye ubuzima bwanjye Yehova maze ndabatizwa, biba ikimenyetso cy’uko nitanze. Mu mibereho yanjye, uwo ni wo munsi nagizeho ibyishimo byinshi kurusha iyindi yose. Umuhamya wayoboye gahunda z’uwo mubatizo wabaye mu ibanga, yatsindagirije ko kuba Umukristo w’ukuri bitoroshye, kandi ko hari ibigeragezo byinshi byari bidutegereje. Bidatinze, niboneye ukuntu ibyo yavuze byari ukuri! Ibyo ari byo byose ariko, imibereho yanjye y’Umuhamya wabatijwe yatangiye mu byishimo. Nyuma y’amezi abiri mbatijwe, nashyingiranywe na Mariya, umwe muri ba bandi babiri batugejejeho ukuri jye na Mama.
Ikigeragezo Cyanjye cya Mbere Cyarantunguye
Ku itariki ya 16 Mata 1950, nari ndimo nsubira imuhira mvuye mu mujyi muto wa Podgaitsi, igihe najyaga kubona nkabona nkubitanye n’abasirikare, bakamfatana ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya nari njyanye mu itsinda ry’icyigisho cyacu. Narafunzwe. Mu minsi mike ya mbere y’ubwo buroko, nakubitwaga inkoni kandi sinemererwe kugira icyo ndya cyangwa kugoheka. Nanone kandi, nategetswe gusutama nongera mpaguruka, nikoreye amaboko, ibyo mbikora incuro ijana, njya kuzirangiza nabaye inoge. Nyuma y’ibyo, najugunywe mu cyumba gikonje kandi gitose cyo mu nzu yo munsi y’ubutaka, nkimaramo amasaha 24.
Intego y’ibyo bikorwa byo kumbabaza, yari iyo kuncogoza no gutuma bamvanamo amakuru mu buryo bworoshye. Barambajije ngo “bya bitabo wari ubivanye he, kandi wari ubishyiriye nde?” Nanze kugira icyo mpishura. Hanyuma, bansomeye igika cy’itegeko bari bushingireho bancira urubanza. Cyavugaga ko gukwirakwiza no gutunga ibitabo birimo inyigisho zinyuranyije n’amahame y’Abasoviyeti, bihanishwa kwicwa cyangwa igifungo cy’imyaka 25.
Nuko barambaza bati “muri ibyo bihano wahitamo ikihe?”
Ndabasubiza nti “nta na kimwe, icyakora Yehova ni we niringiye, kandi ku bw’ubufasha bwe, nzemera icyo ari cyo cyose azareka kingeraho.”
Icyantangaje, ni uko nyuma y’iminsi irindwi bandekuye nkagenda. Ibyo bintu byatumye mfatana uburemere amanyakuri y’isezerano rya Yehova rigira riti “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”—Abaheburayo 13:5.
Igihe nasubiraga imuhira, nari ndwaye cyane, ariko Papa yanjyanye kwa muganga, maze bidatinze mba ndorohewe. N’ubwo Papa atari ahuje imyizerere y’idini n’abandi bo mu muryango wacu, yaduteraga inkunga muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana.
Dufungwa Kandi Tugahambirizwa
Nyuma y’amezi runaka, nashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kujya mu ngabo z’Abasoviyeti. Nasobanuye impamvu zishingiye ku mutimanama wanjye, zituma ntashobora kujyayo (Yesaya 2:4). Ariko kandi, muri Gashyantare 1951, nakatiwe igifungo cy’imyaka ine, maze nshyirwa muri gereza y’i Ternopol’. Nyuma y’aho, naje kwimurirwa mu y’ahitwa i L’viv, umujyi munini kurushaho uri mu birometero bigera hafi ku 120 uturutse aho. Igihe nari ndi muri iyo gereza, namenye ko Abahamya benshi bari barahambirijwe bakajyanwa muri Siberiya.
Mu mpeshyi y’umwaka wa 1951, itsinda rya bamwe muri twe ryoherejwe iyo bigwa urenze muri Siberiya, ugakomeza ukagenda werekeza mu Burasirazuba bwa Kure. Twagenze igihe kingana n’ukwezi—ni ukuvuga ibirometero bigera ku 11.000—twambuka uturere 11 tuba dutandukanyije amasaha mu gihe kimwe! Incuro imwe gusa, ubwo twari tumaze ibyumweru bisaga bibiri tugenda muri gari ya moshi, ni bwo twahagaze ahantu runaka, batwemerera ko twiyuhagira. Hari ku nzu nini ya rusange yagenewe kwiyuhagiriramo, i Novosibirsk ho muri Siberiya.
Igihe twari turi aho ngaho, numvise umuntu avuga mu ijwi riranguruye, ari hagati mu kivunge kinini cy’abanyururu, ati “ni nde uri hano wo mu muryango wa Yonadabu?” Muri icyo gihe, ijambo “Yonadabu” ryakoreshwaga mu gusobanura abantu bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi (2 Abami 10:15-17; Zaburi 37:11, 29). Abanyururu benshi bahise bimenyekanisha ko ari Abahamya. Mbega ukuntu twahise turamukanyana ibyishimo!
Umurimo w’Iby’Umwuka Muri Gereza
Igihe twari turi i Novosibirsk, twemeranyije ku kajambo k’ibanga twari kuzajya tumenyaniraho mu gihe twari kuzaba tugeze iyo bari batujyanye. Twese batujyanye muri gereza imwe iri ku nkengero z’Inyanja y’u Buyapani, hafi y’i Vladivostok. Tugezeyo, twashyizeho gahunda y’amateraniro ya buri gihe yo kwiga Bibiliya. Kuba hamwe n’abo bavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bakuru, bari barakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi, mu by’ukuri byarankomeje mu buryo bw’umwuka. Bajyaga ibihe byo kuyobora amateraniro, bakifashisha imirongo yo muri Bibiliya n’ingingo babaga bibuka zifitanye isano na yo zo mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi.
Habazwaga ibibazo, maze abo bavandimwe bagatanga ibisubizo. Abenshi muri twe twacaga udupapuro ku mifuka yabaga yarashizemo isima, maze tukandika ibisobanuro batangaga. Twabikaga izo nyandiko maze tukazifatanyiriza hamwe, zikatubera ububiko bwa bwite bw’ibitabo twifashishaga. Nyuma y’amezi make, abari barakatiwe igifungo kirekire boherejwe muri gereza zari kure mu majyaruguru ya Siberiya. Abavandimwe batatu muri twe twari tukiri bato, twimuriwe i Nakhodka, umujyi wo hafi aho wari ku birometero bitageze kuri 650 uturutse mu Buyapani. Namaze imyaka ibiri muri gereza y’aho.
Rimwe na rimwe twajyaga tubona Umunara w’Umurinzi. Watuberaga ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’amezi menshi. Byaje kugera ubwo tubona n’inzandiko. Ibaruwa ya mbere y’umuryango wanjye nabonye (icyo gihe ukaba wari warahambirijwe), yatumye amarira ambunga mu maso. Nk’uko byavuzwe mu Munara w’Umurinzi twavuze tugitangira, iyo baruwa yavugaga ko ingo z’Abahamya zari zaravogerewe maze imiryango izigize igahabwa amasaha abiri gusa kugira ngo ibe yamaze kuzivamo.
Nongera Kubonana n’Umuryango Wanjye
Narekuwe mu kwezi k’Ukuboza 1952, nkaba nari maze imyaka ibiri muri gereza, kuri ya myaka ine nari narakatiwe. Nasanze umuryango wanjye mu mudugudu muto wa Gadaley, hafi y’i Tulun muri Siberiya, aho bari baraciriwe. Birumvikana ko kongera kubana na bo byari ibintu bihebuje—umwana wanjye w’umuhungu Ivan yari ari hafi kuzuza imyaka itatu, naho umukobwa wanjye Anna yari afite hafi ibiri. Ariko kandi, umudendezo wanjye wari uciriritse. Abayobozi bo muri ako karere banyambuye urupapuro rwanjye rw’inzira, kandi nafungishijwe ijisho. Sinashoboraga kujya mu birometero birenze bitatu uturutse mu rugo. Nyuma y’aho, naje kwemererwa kujya ngenda ku ifarashi nkajya ku isoko i Tulun. Nakoreshaga amakenga, nkabonana na bagenzi banjye b’Abahamya.
Muri icyo gihe, twari dufite abakobwa babiri, Anna na Nadiya, hamwe n’abahungu babiri, Ivan na Kolya. Mu mwaka wa 1958, twabyaye undi muhungu, Volodya. Maze nyuma y’aho, mu mwaka wa 1961, tuza kongera kubona undi mukobwa, Galia.
Incuro nyinshi, abakozi ba KGB (ikigo cya leta cyahoze gishinzwe iperereza) baramfataga bakampata ibibazo. Intego yabo ntiyari iyo gutuma mbahishurira amakuru ahereranye n’itorero gusa, ahubwo yari n’iyo gutuma abantu bakeka ko nkorana na bo. Bityo rero, bajyaga banjyana muri resitora nziza cyane, maze bagakora ibishoboka byose kugira ngo bamfotore ndi hamwe na bo, turimo duseka kandi twishimisha. Ariko rero natahuye icyo bari bagamije, maze nihatira kujya mpora nkambije agahanga. Igihe cyose babaga bamfashe, nabwiraga abavandimwe ibyabaga byabaye byose. Ku bw’ibyo rero, ntibigeze bashidikanya ku budahemuka bwanjye.
Dushyikirana n’Abari Muri za Gereza
Abahamya babarirwa mu magana bamaze imyaka myinshi bafungiwe muri za gereza. Muri icyo gihe, twakomeje kujya dushyikirana buri gihe n’abavandimwe bacu bari bafunzwe, tubagezaho ibitabo. Ibyo byakorwaga bite? Iyo habaga hari abavandimwe cyangwa bashiki bacu bafunguwe bakava muri gereza runaka, batubwiraga uburyo twakoresha mu kwinjizamo ibitabo mu ibanga, n’ubwo hagenzurwaga cyane. Twamaze imyaka igera hafi ku icumi tugeza ku bavandimwe bacu bari muri izo gereza amagazeti n’ibitabo, byatugeragaho binyuze muri Polonye no mu bindi bihugu.
Abenshi muri bashiki bacu b’Abakristo bamaraga amasaha menshi cyane bandukura ibitabo mu tunyuguti duto cyane, ku buryo igazeti yose uko yakabaye yashoboraga guhishwa mu kantu gato cyane kangana n’ikibiriti, ibyo bakabigeraho bibagoye cyane! Mu mwaka wa 1991, igihe umurimo utari ukibuzanyijwe kandi tukaba twarabonaga amagazeti meza cyane y’amabara, umwe muri bashiki bacu yaravuze ati “ubu noneho tuzibagirana.” Yaribeshyaga. N’ubwo abantu bashobora kwibagirwa, Yehova we ntazigera yibagirwa umurimo w’abantu nk’abo b’indahemuka!—Abaheburayo 6:10.
Twimukira Ahandi Maze Tukaza Kugerwaho n’Amakuba
Mu mpera z’umwaka wa 1967, inzu ya murumuna wanjye iri ahitwa Irkutsk yarasatswe. Basanzemo filimi n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Yahamijwe icyaha, maze akatirwa igifungo cy’imyaka itatu. Ariko kandi, igihe bazaga gusaka inzu yacu nta cyo babonye. Icyakora, abategetsi bari bazi rwose ko natwe tubirimo, bityo rero byaje kuba ngombwa ko umuryango wanjye uva muri ako karere. Twimukiye mu birometero 5.000 ugana iburengerazuba, mu mujyi wa Nevinnomyssk ho mu karere ka Caucase. Tugezeyo, twakomeje gushishikarira ibyo kubwiriza mu buryo bufatiweho.
Twagezweho n’amakuba ku munsi wa mbere w’ibiruhuko by’amashuri, muri Kamena 1969. Mu gihe umuhungu wacu Kolya, wari ufite imyaka 12 yari arimo agerageza gutora umupira wari wagiye hafi y’icyuma cyakira umuriro mwinshi cyane w’amashanyarazi kikawugabanya, amashanyarazi yaramufashe aramunegekaza. Igice gisaga 70 ku ijana cy’umubiri we wose cyarahiye. Igihe yari ari mu bitaro, yarahindukiye maze arambaza ati “mbese, tuzashobora kongera kujyana kuri cya kirwa?” (Yavugaga ikirwa twajyaga dutembereramo tukishima.) Nuko ndamubwira nti “yego Kolya, tuzongera tujye kuri cya kirwa. Yesu Kristo nakuzura, nta kabuza tuzajya kuri cya kirwa.” Mu gihe ubwenge bwasaga n’ubwagiye, yakomeje kuririmba imwe mu ndirimbo z’Ubwami yakundaga cyane, akaba yarakundaga kuyicuranga ku karumbeti ke mu ikipi y’abacuranzi b’itorero. Yapfuye nyuma y’iminsi itatu, apfa afite ibyiringiro by’umuzuko.
Mu mwaka wakurikiyeho, umuhungu wacu Ivan w’imyaka 20 yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kujya mu ngabo. Igihe yangaga kuzijyamo, yarafunzwe, amara imyaka itatu muri gereza. Mu mwaka wa 1971, nashyizwe kuri urwo rutonde maze bongera kunkangisha ko nintajyamo bazamfunga. Ikibazo cyanjye cyamaze amezi menshi kitarasuzumwa. Hagati aho, umugore wanjye yarwaye kanseri maze akenera kwitabwaho cyane. Kubera iyo mpamvu, ikibazo cyanjye baragisheshe. Mariya yapfuye mu mwaka wa 1972. Yari yarambereye umufasha wizerwa, kandi yabaye indahemuka kuri Yehova kugeza ku gupfa.
Umuryango Wacu Utatanira mu Mahanga
Mu mwaka wa 1973, nashyingiranywe na Nina. Se yari yaramumenesheje mu rugo mu mwaka wa 1960, bitewe n’uko yari yarabaye Umuhamya. Yari umukozi ufite ishyaka, wari warahoze ari umwe muri ba bashiki bacu bakoranaga umwete mu kwandukura amagazeti, ku bw’abari bafungiwe muri za gereza. Abana banjye na bo baramukunze.
Abategetsi baje guhagarikwa umutima n’umurimo twakoraga i Nevinnomyssk, maze batwotsa igitutu kugira ngo tuhave. Bityo, mu mwaka wa 1975, jye n’umugore wanjye n’abakobwa banjye twarimutse tujya mu karere k’amajyepfo ka Caucase, muri leta ya Géorgie. Muri icyo gihe kandi, abahungu banjye Ivan na Volodya na bo bimukiye i Dzhambul, ku mupaka w’amajyepfo wa Kazakisitani.
Muri Géorgie, umurimo w’Abahamya ba Yehova ni bwo wari ugitangira. Twabwirizaga mu buryo bufatiweho i Gagra n’i Sukhumi no mu nkengero z’aho, aho hakaba ari ku Nkengero z’Inyanja Yirabura, kandi nyuma y’umwaka umwe, hari Abahamya icumi bashya babatirijwe mu mugezi wo mu misozi. Bidatinze, abategetsi badusabye kuva muri ako karere batitiriza, maze twimukira mu burasirazuba bwa Géorgie. Tugezeyo, twongereye imihati yacu yo gushaka abantu bagereranywa n’intama, kandi Yehova yaduhaye umugisha.
Twateraniraga mu dutsinda duto duto. Ururimi rwatubereye ikibazo, bitewe n’uko tutari tuzi ururimi rwa Géorgien, kandi abaturage bamwe na bamwe bo muri Géorgie bakaba bataravugaga Ikirusiya neza. Twabanje kujya twigana n’Abarusiya gusa. Ariko kandi, bidatinze umurimo wo kubwiriza no kwigisha mu rurimi rwa Géorgien wateye imbere, none ubu muri Géorgie hari ababwiriza b’Ubwami babarirwa mu bihumbi.
Mu mwaka wa 1979, kubera igitsure cya cya kigo cya KGB, umukoresha wanjye yambwiye ko muri icyo gihugu cye batari bakinshaka. Icyo gihe ni bwo umukobwa wanjye Nadia yagize impanuka y’imodoka, maze we n’umwana we w’umukobwa bayigwamo. Mu mwaka wari warabanjirije uwo, Mama yari yaraguye i Nevinnomyssk, apfa ari uwizerwa kuri Yehova, asiga papa na murumuna wanjye. Ku bw’ibyo, twafashe umwanzuro wo gusubirayo.
Imigisha yo Kwihangana
I Nevinnomyssk, twakomeje kujya twandikira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu nzu yo munsi y’ubutaka. Igihe kimwe mu myaka ya za 80 rwagati, ubwo nari nitabye abategetsi bari bampamagaje, nababwiye ko nari narose mpisha amagazeti yacu. Nuko baraseka. Igihe nari ntashye, umwe muri bo yarambwiye ati “ntuzongere kurota ukuntu uhisha ibitabo byanyu.” Yashoje agira ati “vuba aha ibyo bitabo bizashyirwa muri za etajeri zawe ku mugaragaro, kandi uzajya ujya mu materaniro ufatanye mu ntoki n’umugore wawe, kandi Bibiliya yawe uyifite mu ntoki.”
Mu mwaka wa 1989, twagize agahinda kenshi igihe umukobwa wanjye Anna yapfaga azize ikibyimba cyo mu bwonko cyatewe no kubyimba k’umutsi ujyanamo amaraso. Yari afite imyaka 38 gusa. Muri uwo mwaka, muri Kanama, Abahamya b’i Nevinnomyssk bakodesheje gari ya moshi bajya i Warsaw muri Polonye, guterana mu ikoraniro mpuzamahanga. Hateranye abantu 60.366, hakubiyemo n’ababarirwa mu bihumbi bari baturutse muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Mu by’ukuri, twumvaga ari nk’inzozi! Mu myaka itageze kuri ibiri nyuma y’aho, ku itariki ya 27 Werurwe 1991, nagize igikundiro cyo kuba umwe mu basaza b’amatorero batanu bamaze igihe kuri iyo nshingano muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, bashyize umukono ku nyandiko itazibagirana mu mateka, yahaga ubuzima gatozi umuteguro wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova, ibyo bikaba byarakorewe i Moscou!
Nshimishwa n’uko abana banjye bakiriho, bakorera Yehova ari abizerwa. Kandi ntegerezanyije amatsiko isi nshya y’Imana, igihe nzashobora kongera kubona Anna, Nadia n’umwana we w’umukobwa, kimwe na Kolya. Nazuka, nzahigura umuhigo wanjye wo kuzamujyana kuri cya kirwa cyadushimishaga twembi mu myaka myinshi yashize.
Hagati aho, mbega ukuntu kubona uko ukuri kwa Bibiliya kwiyongereye mu buryo bwihuse muri iki gihugu kinini byabaye ibintu bishimishije! Mu by’ukuri, nishimiye imibereho nagize, kandi nshimira Yehova kuba yaranyemereye kuba umwe mu Bahamya be. Nemera ntashidikanya ukuri kw’amagambo yo muri Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera, agira ati “nimusogongere, mumenye yuko Uwiteka agira neza: hahirwa umuhungiraho.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Mu mwaka nongeye kubonaniramo n’umuryango wanjye i Tulun
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Ahagana haruguru: Data ari kumwe n’abana banjye imbere y’inzu yacu i Tulun, muri Siberiya
Ahagana haruguru iburyo: Umukobwa wanjye Nadia n’umwana we w’umukobwa, ari na bo bahitanywe n’impanuka y’imodoka
Iburyo: ifoto y’abari bagize umuryango mu 1968