Igitabo cy’Ubwenge Kirimo Ubutumwa Bugenewe Iki Gihe
UMUKURAMBERE wa kera witwaga Yobu, nta gushidikanya akaba yari umwe mu bantu bari batunze cyane kurusha abandi bo mu gihe cye, yagize ati “umufuka wuzuye ubwenge uruta uwuzuye ibirezi” (Yobu 1:3; 28:18, NW; 42:12). Koko rero, mu bihereranye no gufasha umuntu kugira icyo yigezaho mu mibereho ye, ubwenge buruta kure cyane ubutunzi bw’iby’umubiri. Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati ‘ubwenge ni ubwugamo, nk’uko ifeza ari ubwugamo; ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.’—Umubwiriza 7:12.
Ariko se, ni he bene ubwo bwenge bushobora kuboneka muri iki gihe? Abantu biyambaza abanditsi b’ingingo z’ibanze zo mu binyamakuru batanga inama, abahanga mu bihereranye n’imyifatire y’abantu n’imitekerereze yabo, abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe, ndetse n’abakora akazi ko gutunganya imisatsi hamwe n’abatwara amatagisi, kugira ngo babahe inama ku bibazo byabo bwite. Kandi abahanga batabarika baba biteguye gutanga inama hafi kuri buri ngingo iyo ari yo yose—bakishyurwa amafaranga akwiriye. Ariko kandi, incuro nyinshi bene ayo magambo y’ “ubwenge” yatumye abantu bamanjirwa gusa, ndetse anatuma bagerwaho n’akaga. None se, ni gute twabona ubwenge nyakuri?
Yesu Kristo wari ufite ubumenyi bwinshi bwimbitse mu bihereranye n’ibibazo by’abantu, yigeze kuvuga ati “ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo” (Matayo 11:19). Nimucyo dusuzume ibibazo bimwe na bimwe abantu bakunze guhura na byo mu buzima, hanyuma turebe amagambo y’ubwenge yabafashije by’ukuri, kandi akagaragara ko afite agaciro kurusha ‘umufuka wuzuye ibirezi.’ Nawe ushobora kubona uwo ‘mufuka wuzuye ubwenge,’ kandi ukungukirwa na wo.
Mbese, Ufite Ibibazo byo Guhungabana Bitewe no Kwiheba?
Ikinyamakuru cyitwa International Herald Tribune cy’i Londres cyagize kiti “niba ikinyejana cya 20 cyaratangiranye n’Igihe cy’Imihangayiko, mu iherezo ryacyo harimo haratambika umuseke w’Igihe cyo Kwiheba.” Cyongeyeho kivuga ko “ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe mu rwego mpuzamahanga mu bihereranye n’ibibazo bikomeye byo guhungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba, bugaragaza ko ibyo bibazo bigikomeza kwiyongera ku isi hose. Mu bihugu bitandukanye bya Tayiwani, Libani na Nouvelle-Zélande, buri bantu bo mu gihe kimwe, bagenda barushaho kwibasirwa n’icyo cyorezo mu buryo bworoshye kurusha abo mu gihe cyabanjirije icyabo.” Abavutse nyuma y’umwaka wa 1955, bavugwaho kuba bashobora kugira ibibazo bikomeye byo guhungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba, incuro eshatu kurusha uko byari bimeze kuri ba sekuru babo.
Ibyo ni ko byagendekeye uwitwa Tomoe, wagize ibibazo bikomeye byo guhungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba, maze igihe cye hafi ya cyose akajya akimara mu buriri. Kubera ko atashoboraga kwita ku muhungu we wari ufite imyaka ibiri, yarimutse asubira iwabo. Umugore bari baturanye, na we wari ufite umwana w’umukobwa wari mu kigero kimwe n’umuhungu wa Tomoe, bidatinze yatangiye kujya amufasha. Igihe Tomoe yabwiraga uwo muturanyi ukuntu yumvaga nta cyo akimaze, uwo muturanyi yamweretse amagambo yo mu gitabo runaka. Yasomwaga ngo “ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti ‘nta cyo umariye’; cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti ‘nta cyo mumariye.’ Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z’umubiri zizwi ko ari iz’intege nke hanyuma y’izindi, ni zo zo kutabura.”a Tomoe akimara kumenya ko buri muntu afite umwanya we mu isi kandi ko akenewe, amarira yahise amubunga mu maso.
Uwo muturanyi yamusabye ko yareba mu gitabo cyarimo ayo magambo. Tomoe yikirije mu marenga akoresheje umutwe, n’ubwo kugeza icyo gihe yari atarigera ashobora kugira ikintu akora, habe no kuba yakwiyemeza kugira isezerano na rimwe atanga. Nanone kandi, uwo muturanyi yafashaga Tomoe mu bihereranye no guhaha, kandi yafatanyaga na we gutegura ibyo kurya buri munsi. Ukwezi kumwe nyuma y’aho, Tomoe yari asigaye abyuka buri gitondo, akamesa, agakora isuku mu nzu, akajya guhaha, kandi agateka ibya saa sita, nk’uko n’undi mugore wese ukora mu rugo yari kubikora. Yari afite ingorane nyinshi yagombaga kurenga, ariko yagize ati “nari niringiye ko ninkurikiza amagambo y’ubwenge nari narabonye byonyine, nari kuzamera neza.”
Binyuriye mu gushyira mu bikorwa ubwenge yari yabonye, Tomoe yanesheje iminsi y’umwijima yo guhungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba kwe. Ubu Tomoe akora umurimo w’igihe cyose, afasha abandi gushyira mu bikorwa ya magambo y’ubwenge yatumye ashobora guhangana n’ibibazo bye. Ayo magambo y’ubwenge aboneka mu gitabo cya kera, kirimo ubutumwa bwagenewe abantu bose bo muri iki gihe.
Mbese, Uhanganye n’Ibibazo byo mu Muryango?
Hirya no hino ku isi, umubare w’abatana uragenda wiyongera. Ibibazo byo mu muryango biragenda byiyongera ndetse no mu bihugu by’i Burasirazuba, aho abantu bahoze baterwa ishema n’imiryango yabo yari yunze ubumwe bukomeye. Ni he dushobora kubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge kandi bugira ingaruka nziza mu bihereranye n’ishyingirwa?
Dufate urugero rw’ibyabaye kuri Shugo na Mihoko, umugabo n’umugore bashakanye bari bafite ibibazo by’urudaca mu ishyingiranwa ryabo. Bajyaga batongana bapfa buri kantu kose k’ubusabusa. Shugo yari umuntu urakazwa n’ubusa, Mihoko na we akamusubizanya ubukana igihe cyose yabaga amubonyeho ikosa maze akarimubwira. Ndetse Mihoko yajyaga anatekereza ati ‘ntidushobora kugira ikintu na kimwe twemeranyaho.’
Umunsi umwe hari umugore wasuye Mihoko, maze amusomera aya magambo yo mu gitabo runaka: “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe.”b N’ubwo Mihoko atajyaga ashishikazwa n’ibihereranye n’amadini, yemeye kwiga icyo gitabo cyarimo ayo magambo. Yari ashishikajwe n’icyateza imbere imibereho ye yo mu muryango. Bityo, igihe yatumirwaga kuza mu materaniro yari bwigirwemo igitabo gifite umutwe uvuga ngo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango, Mihoko—hamwe n’umugabo we—bahise babyemera.c
Muri ayo materaniro, Shugo yabonye ko abari bateranye mu by’ukuri bashyiraga mu bikorwa ibyo biga, kandi abona ko basaga n’abishimye. Yiyemeje kureba mu gitabo umugore we yigaga. Nyuma y’igihe gito, hari amagambo yamushishikaje, akaba agira ati “utihutira kurakara, aba afite ubwenge bwinshi; ariko uwihutira kurakara, akuza ubupfu.”d N’ubwo byafashe igihe kugira ngo ashyire mu bikorwa iryo hame mu mibereho ye, ihinduka yagiye agira buhoro buhoro ryagaragariraga abaturanyi be, hakubiyemo n’umugore we.
Mihoko amaze kubona ko umugabo we yagize ihinduka, na we yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari arimo yiga. Ihame ryabaye ingirakamaro mu buryo bwihariye, ni iri rigira riti “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa; kuko urubanza muca, ari rwo muzacirwa namwe.”e Bityo, Mihoko n’umugabo we biyemeje kuzajya bavuga ku mico myiza bafite, n’ukuntu bashobora gutera imbere, aho gushakanaho amakosa. Ingaruka zabaye izihe? Mihoko yagize ati “ibyo byatumye mu by’ukuri ngira ibyishimo. Ibyo tubikora buri mugoroba turi ku meza. Ndetse n’umuhungu wacu w’imyaka itatu yifatanya mu kiganiro. Mu by’ukuri byatumye tugarura ubuyanja!”
Igihe abagize uwo muryango bashyiraga mu bikorwa iyo nama y’ingirakamaro bari babonye, bashoboye gukemura ibibazo byari bigiye gusenya imishyikirano yabo. Mbese, kuri bo ibyo ntibifite agaciro kenshi kurusha umufuka wuzuye ibirezi?
Mbese, Urifuza Kugira Icyo Ugeraho mu Mibereho Yawe?
Ku bantu benshi muri iki gihe, usanga kwirundanyirizaho ubutunzi ari yo ntego y’ubuzima. Ariko kandi, hari umucuruzi w’umukire wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wahaye imiryango y’abagiraneza amadolari abarirwa muri za miriyoni amagana, wigeze kuvuga ati “amafaranga ararura abantu bamwe na bamwe, ariko nta n’umwe ushobora kwambara imiguru ibiri y’inkweto icyarimwe.” Abantu bemera uko kuri ni bake, kandi abareka kwiruka inyuma y’ubutunzi na bo ni mbarwa.
Uwitwa Hitoshi yakuriye mu bukene, bityo yararikiraga cyane kuba umukire. Amaze kubona ukuntu abantu bafite amafaranga bahindura abo bayagurije ibikoresho byabo, yaribwiye ati “ushoboye kubona amafaranga menshi kurusha abandi ni we uba atsinze.” Hitoshi yiringiraga cyane ko amafaranga afite ububasha, ku buryo yageze n’aho atekereza ko ubuzima bw’abantu bwashoboraga kugurwa amafaranga. Kugira ngo yirundanyirizeho ubutunzi, yahagurukiye akazi ke ka kanyamigezi, maze akora umwaka wose nta munsi n’umwe w’ikiruhuko afashe. Hitoshi yagerageje gushyiraho imihati myinshi, ariko ntiyatinda kubona ko bitewe n’uko we yakoreraga abandi babaga bapatanye, atari kuzigera na rimwe agira ububasha nk’ubw’abo bapatanaga bakamuha akazi. Gushoberwa no gutinya guhomba ni byo byari umugabane we wa buri munsi.
Hanyuma y’ibyo, hari umugabo waje kwa Hitoshi, maze amubaza niba yari azi ko Yesu Kristo yamupfiriye. Kubera ko Hitoshi yumvaga nta wapfira umuntu umeze nka we, byamuteye amatsiko, maze yemera ko bagirana ikiganiro kirenzeho. Mu cyumweru cyakurikiyeho, yateranye kuri disikuru maze atangazwa no kumva umuburo wo ‘kugira ijisho rireba neza.’ Uwatanze iyo disikuru yasobanuye ko ijisho ‘rireba neza’ ari irireba kure kandi rikaboneza ku bintu by’umwuka; ku rundi ruhande, ijisho “ribi” cyangwa “rirarikira,” ryo riboneza gusa ku byifuzo by’umubiri by’ako kanya, kandi ntirireba kure. Inama igira iti ‘aho ubutunzi bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba,’ yamugeze ku mutima mu buryo bwimbitse.f Hari ikintu cy’ingirakamaro cyane kurusha kubona ubutunzi! Nta kintu yari yarigeze yumva kimeze nka cyo.
Kubera ko yari yakozwe ku mutima, yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari arimo yiga. Aho kugira ngo yigore ashaka amafaranga, yatangiye gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Nanone kandi, yatangiye kujya amara igihe runaka yita ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’umuryango we. Ubusanzwe, ibyo byasobanuraga ko yagombaga gukora igihe gito; ariko kandi, akazi ke karushijeho kugenda neza. Ni iki cyabiteye?
Amaze kwitabira inama yagendaga agirwa, kamere ye yo kugira urugomo yarahindutse, aba umuntu ugwa neza kandi ugira urugwiro. Mu buryo bwihariye, yakozwe ku mutima n’inama igira iti “mwiyambure ibi byose: umujinya, n’uburakari, n’igomwa, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. Ntimukabeshyane, ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye, mukambara umushya, uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.”g Gukurikiza iyo nama, ntibyatumye aba umukire, ariko kuba yarambaye ‘umuntu mushya,’ abakiriya be babibonye neza kandi bituma bamwiringira, banamugirira icyizere. Koko rero, amagambo y’ubwenge yabonye, yamufashije kugira icyo ageraho mu mibereho ye. Kuri we, mu by’ukuri yari afite agaciro kurusha umufuka wuzuye ibirezi cyangwa amafaranga.
Mbese Uzafungura Uwo Mufuka?
Mbese, ushobora kumenya umufuka wuzuye ubwenge bwabereye ingirakamaro cyane abantu twabonye mu ngero zavuzwe haruguru? Ni ubwenge buboneka muri Bibiliya, igitabo cyakwirakwijwe mu rugero rwagutse, kandi kiboneka mu buryo bworoshye cyane kurusha ibindi byose ku isi. Birashoboka ko waba ufite kopi yayo cyangwa ukaba ushobora kuyibona mu buryo bworoshye. Ariko kandi, kimwe n’uko kugira umufuka wuzuye ibirezi by’igiciro cyinshi ariko ntibikoreshwe byagirira nyirabyo umumaro muke, no kugira Bibiliya byonyine bizamugirira umumaro muke. Kuki se utafungura uwo mufuka mu buryo bw’ikigereranyo, maze ugashyira mu bikorwa inama za Bibiliya zirangwa n’ubwenge kandi zihuje n’igihe tugezemo, ukirebera ukuntu zishobora kugufasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima mu buryo bugira ingaruka nziza.
Uramutse uhawe umufuka wuzuye ibirezi, mbese ntiwakumva wifuza gushimira, maze ukagerageza kumenya uwawuguhaye kugira ngo umushimire? Mbese, Uwatanze Bibiliya uramuzi?
Bibiliya ihishura Isoko y’ubwenge buyibonekamo, iyo igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro” (2 Timoteyo 3:16). Nanone kandi, itubwira ko “ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga” (Abaheburayo 4:12). Ni yo mpamvu amagambo y’ubwenge aboneka muri Bibiliya usanga ahuje n’igihe tugezemo, kandi akaba ari ingirakamaro kuri twe muri iki gihe. Abahamya ba Yehova bakwishimira kugufasha kumenya ibihereranye n’uwo Utanga atitangiriye itama, Yehova Imana, kugira ngo ujye mu mubare w’abahabwa “umufuka wuzuye ubwenge” uri muri Bibiliya—igitabo cy’ubwenge kirimo ubutumwa bwagenewe abantu bo muri iki gihe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ayo ni amagambo yo mu 1 Abakorinto 12:21, 22.
d Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
f Matayo 6:21-23, NW ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Amagambo y’Ubwenge mu Birebana no Gukomeza Gushyira mu Gaciro mu Bihereranye n’Ibyiyumvo
“Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri, kugira ngo wubahwe.”—Zaburi 130:3, 4.
“Umutima unezerewe ukesha mu maso; ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.”—Imigani 15:13.
“Ntugakabye gukiranuka; kandi ntiwigire umunyabwenge burengeranye: ni kuki wirimbuza?”—Umubwiriza 7:16.
“Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
“Nimurakara ntimugakore icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye.”—Abefeso 4:26.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Amagambo y’Ubwenge mu Birebana no Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
“Aho inama itari, imigambi ipfa ubusa; ariko aho abajyanama benshi bari, irakomezwa.”—Imigani 15:22.
“Umutima w’umunyamakenga uronka kumenya; kandi ugutwi k’umunyabwenge ni cyo gushaka.”—Imigani 18:15.
“Ijambo ryizihiye, rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.”—Imigani 25:11.
“Mwihanganiran[e], kandi mubabariran[e] ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu ya[ba]babariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.”—Abakolosayi 3:13, 14.
“Bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara.”—Yakobo 1:19.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Amagambo y’Ubwenge mu Birebana no Kugira Icyo Ugeraho mu Buzima
“Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka; ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza.”—Imigani 11:1.
“Kwibona kubanziriza kurimbuka; kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”—Imigani 16:18.
“Umuntu utītangira mu mutima ameze nk’umudugudu usenyutse, utagira inkike.”—Imigani 25:28.
“Ntukihutire kurakara mu mutima; kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa.”—Imigani 7:9.
“Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi; kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi.”—Umubwiriza 11:1.
“Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo, mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.”—Abefeso 4:29.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Kwiga Bibiliya, ni yo ntambwe ya mbere mu bihereranye no kuba mu bahabwa “umufuka wuzuye ubwenge”