Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki abantu bizera?
“Umuntu napfa, azongera abeho?”—YOBU 14:14.
1, 2. Ni gute abantu benshi bashaka ihumure mu gihe uwo bakundaga apfuye?
MU NZU y’uburuhukiro bw’imirambo iri i New York City, incuti n’abagize umuryango batonze umurongo mu bwitonzi banyura imbere y’isanduku ifunguye, irimo umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka 17, wapfuye akiri muto azize kanseri. Nyina washengutse umutima yacitse ururondogoro, aragenda arira avuga ati “ubu Tommy arishimye cyane. Imana yashatse ko Tommy abana na yo mu ijuru.” Ibyo ni byo yari yarigishijwe kwizera.
2 Mu birometero bigera ku 11.000 uvuye aho, i Jamnagar ho mu Buhindi, umukuru mu bahungu batatu acanye umuriro ku kirundo cy’inkwi cyo gutwikisha umurambo wa se. Urusaku rw’umuriro ugurumana, ruherekejwe n’indirimbo y’imitongero ya Brahma iri mu rurimi rwa Sanskrit, igira iti “ubugingo butajya bupfa, nibukomeze imihati yabwo yo guharanira kuzaba mu mimerere nyakuri ya nyuma.”
3. Ni ibihe bibazo abantu bagiye bibaza mu gihe cy’imyaka myinshi?
3 Tugoswe n’urupfu impande zose (Abaroma 5:12). Ni ibisanzwe ko twibaza niba urupfu ari ryo herezo ry’ibintu byose. Yobu, umugaragu wizerwa wa Yehova Imana wo mu gihe cya kera, yatekereje ku ruhererekane rw’ibintu biba ku bimera, maze agira ati “erega, hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe, cyongera gushibuka.” Bite se ku bihereranye n’abantu? Yobu yarabajije ati “umuntu napfa, azongera abeho?” (Yobu 14:7, 14). Mu gihe cy’imyaka myinshi, abantu bo muri buri muryango wa kimuntu bose bagiye batekereza kuri ibi bibazo bikurikira: mbese, ubuzima bukomeza kubaho nyuma yo gupfa? Niba se ari uko biri, ubwo ni buzima bwoko ki? Bityo se, ni iki abantu bizera? Kandi kuki?
Ibisubizo Byinshi ku Ngingo Imwe Bose Bahuriyeho
4. Ni iki abantu b’amadini anyuranye bizera ku bihereranye n’uko ubuzima bukomeza kubaho nyuma yo gupfa?
4 Abakristo benshi ku izina gusa, bizera ko nyuma yo gupfa, abantu bajya mu ijuru cyangwa bakajya mu muriro. Naho Abahindu bo, bizera ko ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi. Dukurikije imyizerere y’Abisilamu, hazabaho umunsi w’urubanza nyuma yo gupfa, igihe Allah azasuzuma imibereho buri wese yagize, maze akamugenera kujya muri paradizo cyangwa mu muriro w’iteka. Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga imyizerere ku bihereranye n’abapfuye, ikomatanyije mu buryo buteye amatsiko imigenzo gakondo y’akarere n’Ubukristo bwo ku izina gusa. Urugero, muri Sri Lanka, Ababuda n’Abagatolika barangaza inzugi n’amadirishya iyo hagize umuntu upfa mu miryango yabo, kandi isanduku bakayirambika berekeje ibirenge by’umurambo mu muryango ugana hanze. Bizera ko ubwo buryo butuma gusohoka k’umwuka cyangwa ubugingo bw’uwapfuye byoroha. Mu Bagatolika n’Abaporotesitanti benshi bo muri Afurika y’i Burengerazuba, haba umugenzo wo gutwikira ibyirore iyo hari umuntu wapfuye, kugira ngo hatagira ubirebamo maze akabona umwuka w’uwapfuye. Hanyuma, nyuma y’iminsi 40, abagize umuryango hamwe n’incuti, bakora umuhango wo kwizihiza izamurwa ry’ubugingo bujyanwa mu ijuru.
5. Ni iyihe myizerere ihuriweho n’amadini menshi?
5 N’ubwo hariho iryo tandukaniro, bisa n’aho amadini menshi yemeranya nibura ku gitekerezo kimwe. Yizera ko hari ikintu runaka kiba mu muntu—cyaba ubugingo, umwuka cyangwa umuzimu—kidapfa kandi gikomeza kubaho nyuma yo gupfa k’umubiri. Imyizerere yo kudapfa k’ubugingo, ishyigikirwa n’amadini hafi ya yose hamwe n’udutsiko tw’amadini ya Kristendomu abarirwa mu magana. Iyo myizerere kandi, ni imwe mu nyigisho zemewe mu idini ry’Abayahudi. Mu idini ry’Abahindu, iyo myizerere ni yo igize urufatiro rw’inyigisho ivuga ko ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi. Abisilamu bizera ko ubugingo bukomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Abasangwabutaka bo muri Ositaraliya, Abanyafurika bagendera ku myizerere yo kumva ko buri kintu cyose cyaremwe gifite kamere nk’iy’umuntu, abo mu idini rya Shinto ndetse n’abo mu idini ry’Ababuda, bose bigisha ibintu binyuranye kuri iyo ngingo imwe.
6. Ni gute intiti zimwe na zimwe zibona igitekerezo cy’uko ubugingo budapfa?
6 Ku rundi ruhande, hari abizera ko ubuzima burangirana no gupfa. Kuri bo, igitekerezo cy’uko ibyiyumvo n’ubwenge bikomeza kuba bizima mu bugingo budafite kamere kandi budafite ishusho butandukanye n’umubiri, gisa n’aho kidahuje n’ubwenge. Intiti imwe yo muri Hisipaniya yo mu kinyejana cya 20 yitwa Miguel de Unamuno, yanditse igira iti “kwizera ko ubugingo budapfa, ni ukwifuza ko ubugingo bwashobora kudapfa, ariko umuntu akabyifuza amaramaje, ku buryo ibyo bituma igitekerezo gihuje n’ubwenge gipfukiranwa kandi kikirengagizwa.” Mu bandi bemeraga ibyo, harimo abantu banyuranye, urugero nk’abahanga mu bya filozofiya ba kera bazwi cyane, ari bo Aristote na Epicure, Hippocrate wari umuganga, umuhanga mu bya filozofiya wo muri Ecosse witwaga David Hume, intiti y’Umwarabu yitwaga Averroës hamwe na Jawaharlal Nehru wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’u Buhindi nyuma y’ubwigenge.
7. Ni ibihe bibazo by’ingenzi bihereranye n’imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo, bigomba gusuzumwa ubu?
7 Turebye ibyo bitekerezo n’imyizerere bivuguruzanya, ikibazo tugomba kwibaza ni iki: mbese koko, dufite ubugingo budapfa? Niba se ubugingo bupfa rwose, ni gute noneho iyo nyigisho y’ikinyoma yaje kuba imwe mu nyigisho z’amadini menshi yo muri iki gihe? Ni hehe icyo gitekerezo cyatangiriye? Ni iby’ingenzi kubona ibisubizo by’ukuri kandi bitunyuze by’ibyo bibazo, kubera ko igihe cyacu kizaza ari ho gishingiye (1 Abakorinto 15:19). Mbere na mbere ariko, reka dusuzume uko inyigisho yo kudapfa k’ubugingo yavutse.
Inkomoko y’Inyigisho yo Kudapfa k’Ubugingo
8. Ni uruhe ruhare Socrate na Platon bagize mu guteza imbere igitekerezo kivuga ko ubugingo budapfa?
8 Socrate na Platon, Abagiriki b’abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki bo mu kinyejana cya gatanu M.I.C., bavugwaho kuba ari bamwe mu bantu ba mbere bazanye igitekerezo cy’uko ubugingo budapfa. Ariko kandi, si bo badukanye iyo nyigisho. Ahubwo barayinonosoye maze bayihinduramo inyigisho ishingiye kuri filozofiya, nuko batuma irushaho gushishikaza amatsinda y’abantu b’intiti bo mu gihe cyabo na nyuma y’aho. Ikizwi ni uko abakurikizaga idini rya Zoroastrisme mu Buperesi bwa kera hamwe n’Abanyamisiri bababanjirije, na bo bizeraga ko ubugingo budapfa. Noneho rero, ikibazo ni iki: ni hehe iyo nyigisho yakomotse?
9. Ni hehe hakomotse amatwara yari yiganje mu mico ya kera yo mu Misiri, mu Buperesi no mu Bugiriki?
9 Igitabo The Religion of Babylonia and Assyria kigira kiti “mu isi ya kera, Misiri, u Buperesi n’u Bugiriki, byacengewemo n’idini rya Babuloni.” Ku byerekeye imyizerere y’idini ry’Abanyamisiri, icyo gitabo gikomeza kigira kiti “kubera imishyikirano ya kera yari iri hagati ya Misiri na Babuloni, nk’uko byagaragajwe n’inyandiko yo ku bibumbano bya El-Amarna, nta gushidikanya ko habonetse uburyo bwinshi bwo gucengeza ibitekerezo bya Babuloni n’imigenzo yayo mu iyobokamana rya Misiri.”a Ibyo ni na ko byavugwa cyane cyane mu byerekeye imico y’Abaperesi n’iy’Abagiriki ba kera.
10. Ni ikihe gitekerezo Abanyababuloni bari bafite ku bihereranye n’uko ubuzima bukomeza kubaho nyuma y’urupfu?
10 None se, Abanyababuloni baba barizeraga ko ubugingo budapfa? Kuri iyo ngingo, Umwarimu muri Kaminuza ya Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Morris Jastrow, Jr., yanditse agira ati “ari rubanda, ari n’abayobozi ba kidini [b’i Babuloni], ntibigeze na rimwe bagira igitekerezo cy’uko ubuzima bushobora kurimbuka buheriheri. [Kuri bo], urupfu rwari inzira igana ku buzima bw’ubundi buryo, kandi kutemera ukudapfa [k’ubuzima bwa none] nta kindi bimaze, uretse gusa gutsindagiriza ko guhunga ihinduka riba mu buzima rizanywe n’urupfu, bidashoboka.” Ni koko, Abanyababuloni bizeraga ko ubuzima bw’ubundi buryo, mu ishusho runaka, bukomeza kubaho nyuma yo gupfa. Ibyo byagaragazwaga n’uko umurambo w’uwapfuye bawuhambanaga ibintu byo gukoresha nyuma yo gupfa.
11, 12. Nyuma y’Umwuzure, ni hehe inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yakomotse?
11 Uko bigaragara, inyigisho yo kudapfa k’ubugingo, ikomoka muri Babuloni ya kera. Mbese, ibyo byaba bifite ireme? Yego rwose, kuko dukurikije Bibiliya, umujyi wa Babeli, cyangwa Babuloni, wahanzwe na Nimurodi, umwuzukuruza wa Nowa. Nyuma y’Umwuzure w’isi yose wo mu gihe cya Nowa, abantu bose bavugaga ururimi rumwe bafite n’idini rimwe. Nta bwo Nimurodi “yahanganaga na Yehova” gusa, ahubwo we hamwe n’abantu be banashakaga ‘kwibonera izina rimenyekana.’ Bityo rero, mu gihe Nimurodi yahangaga uwo mujyi kandi akahubaka umunara, yatangije irindi dini.—Itangiriro 10:1, 6, 8-10, NW; 11:1-4.
12 Bavuga ko Nimurodi yapfuye akenyutse. Nyuma y’urupfu rwe, birumvikana ko Abanyababuloni bashobora kuba barashatse gukomeza kumwubaha cyane, babona ko ari we wahanze umujyi wabo akanawubaka, kandi akaba ari we mwami wabo wa mbere. Kubera ko imana Marduk (Merodaki) yabonwaga ko ari yo yahanze Babuloni, ndetse n’abami benshi b’Abanyababuloni bakaba barayitirirwaga, intiti zimwe na zimwe zavuze ko Marduk ishushanya Nimurodi wagizwe imana (2 Abami 25:27; Yesaya 39:1; Yeremiya 50:2). Niba ari uko biri rero, igitekerezo cy’uko umuntu afite ubugingo bukomeza kubaho nyuma yo gupfa, kigomba kuba cyaratangiye kwamamara nibura igihe cy’urupfu rwa Nimurodi. Uko byaba bimeze kose ariko, amateka agaragaza ko nyuma y’Umwuzure, inkomoko y’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yari Babeli, cyangwa Babuloni.
13. Ni gute inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yakwirakwiriye mu mpande zose z’isi, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
13 Bibiliya ikomeza igaragaza ko Imana yaburijemo imihati y’abubatsi b’umunara wa Babeli, igihe yanyuranyaga indimi zabo. Kubera ko batari bagishoboye gukomeza kuvugana, baretse umushinga wabo maze batatanira “gukwira mu isi yose” (Itangiriro 11:5-9). Tugomba kuzirikana ko n’ubwo ururimi rw’abari kuba abubatsi b’umunara rwari ruhindutse, ibitekerezo byabo byo bitari bihindutse. Ku bw’ibyo rero, bajyanye ibitekerezo byabo bya kidini aho bagiye hose. Nguko uko inyigisho za kidini z’i Babuloni—hakubiyemo n’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo—zakwirakwiriye ku isi hose maze zikaba urufatiro rw’amadini akomeye ku isi. Uko ni ko ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bwashinzwe, buvugwa mu buryo bukwiriye muri Bibiliya ko ari “Babuloni Ikomeye, nyina w’abamaraya, kandi nyina w’ibizira byo mu isi.”—Ibyahishuwe 17:5.
Ubutware bw’Isi Yose bw’Idini ry’Ikinyoma Bukwirakwira mu Burasirazuba
14. Ni gute imyizerere y’idini ry’Abanyababuloni yakwirakwiriye mu karere kose k’u Buhindi?
14 Intiti mu by’amateka zimwe na zimwe zivuga ko mu myaka isaga 3.500 ishize, ukwisukiranya kw’abimukira kwatumye ubwoko bw’Abariyani bafite uruhu rwera cyane bava mu burengerazuba bw’amajyaruguru bagera mu Kibaya cya Indus, ahanini giherereye muri Pakisitani no mu Buhindi byo muri iki gihe. Aho ni ho baturutse bakwirakwira mu bibaya by’Uruzi rwitwa Gange no mu mpande zose z’u Buhindi. Intiti zimwe na zimwe zivuga ko ibitekerezo bya kidini by’abo bimukira byari bishingiye ku nyigisho za kera z’abantu bo muri Irani n’Abanyababuloni. Hanyuma, ibyo bitekerezo bya kidini byaje kubyara idini ry’Abahindu.
15. Ni gute igitekerezo gihereranye n’ubugingo budapfa cyinjijwe mu idini ry’Abahindu ryo muri iki gihe?
15 Mu Buhindi, igitekerezo cy’ubugingo budapfa cyafashe isura y’inyigisho ivuga ko ubugingo bwimuka bukajya mu wundi mubiri. Abanyabwenge b’idini ry’Abahindu, bari bahanganye n’ikibazo kireba isi yose gihereranye n’ububi hamwe n’imibabaro mu bantu, bageze ku cyitwa amategeko ya Karma, amategeko arebana n’imvano y’ibiba. Mu gukomatanya ayo mategeko n’imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo, bahanze inyigisho y’uko ubugingo bwimuka bukajya mu wundi mubiri, muri wo bukaba bushobora kugororerwa ku bw’ibyiza bwakoze, cyangwa guhanirwa ibibi bwakoze bukiri muri wa mubiri wa mbere. Intego y’umuntu wizerwa ni moksha, cyangwa ukwibohora ku ruhererekane rwo kongera kuvuka bundi bushya, no guhuza n’icyo bita imimerere nyakuri isumba iyindi, cyangwa Nirvana. Nyuma y’ibinyejana byinshi, uko idini ry’Abahindu ryagendaga rikwirakwira, ni na ko iyo nyigisho yagendaga ikwirakwira. Kandi iyo nyigisho ivuga ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwimukira mu wundi mubiri, yabaye urufatiro rw’imyizerere y’idini ry’Abahindu ryo muri iki gihe.
16. Ni iyihe myizerere ihereranye n’ubuzima nyuma y’urupfu, yagize umwanya ukomeye mu mitekerereze no mu bikorwa by’abantu benshi bo muri Aziya y’i Burasirazuba?
16 Ku idini ry’Abahindu, hakomotse andi madini, urugero nk’iry’Ababuda, irya Jayinisime n’iry’Abasikh. Ayo na yo yemera ko ubugingo bwimuka bukajya mu wundi mubiri. Byongeye kandi, uko idini ry’Ababuda ryagendaga ricengera mu gice kinini cy’Aziya y’i Burasirazuba—mu Bushinwa, muri Koreya, mu Buyapani n’ahandi—ni na ko ryagendaga rigira ingaruka mu buryo bwimbitse ku muco no ku idini byo muri ako karere kose. Ibyo byatumye habaho amadini afite uruvange rw’imyizerere y’Ababuda, ubupfumu no gusenga abakurambere. Muri ayo madini yose, idini rya Tao, irya Confucius n’irya Shinto ni yo yagize ingaruka zikomeye cyane. Bityo rero, imyizerere y’uko ubugingo bukomeza kubaho nyuma yo gupfa k’umubiri, yagize umwanya ukomeye mu bitekerezo no mu bikorwa bya kidini by’umubare munini w’abantu baturiye icyo gice cy’isi.
Bite se ku Bihereranye n’Idini ry’Abayahudi, Amadini ya Kristendomu n’Irya Isilamu?
17. Ni iki Abayahudi ba kera bizeraga ku bihereranye n’uko ubuzima bukomeza kubaho nyuma y’urupfu?
17 Ni iki abakurikiza idini ry’Abayahudi, amadini ya Kristendomu n’iry’Abisilamu, bizera ku bihereranye n’uko ubuzima bukomeza kubaho nyuma yo gupfa? Muri ayo madini yose, idini ry’Abayahudi ni ryo rya kera cyane. Ryakomotse kuri Aburahamu, mbere y’imyaka 4.000 ishize—kera cyane mbere y’uko Socrate na Platon banonosora inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo. Abayahudi ba kera bizeraga umuzuko w’abapfuye aho kwizera ukudapfa k’umuntu (Matayo 22:31, 32; Abaheburayo 11:19). None se, ni gute inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yaje kwinjira mu idini ry’Abayahudi? Amateka atanga igisubizo.
18, 19. Ni gute inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yinjiye mu idini ry’Abayahudi?
18 Mu mwaka wa 332 M.I.C., Alexandre le Grand yigaruriye akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati, hakubiyemo na Yerusalemu. Igihe abasimbuye Alexandre bakomezaga porogaramu ye yo gucengeza umuco n’amatwara bya Kigiriki, habayeho kuvangwa kw’imico ibiri—uw’Abagiriki n’uw’Abayahudi. Amaherezo, Abayahudi baje gutora imitekerereze y’Abagiriki, ndetse bamwe banahinduka abahanga mu bya filozofiya.
19 Uwitwaga Philon d’Alexandrie, wabayeho mu kinyejana cya mbere I.C., yari umwe muri abo Bayahudi b’abahanga mu bya filozofiya. Yemeraga Platon cyane kandi yihatiraga gusobanura imyizerere y’idini ry’Abayahudi mu mvugo ya filozofiya ya Kigiriki, bityo aharurira inzira abahanga b’Abayahudi bazi gutekereza, bari kuzabaho nyuma y’aho. Talmud—ni ukuvuga ibitekerezo n’ibisobanuro ku bihereranye n’amategeko byanditswe na ba rabi—na yo yacengewe n’ibitekerezo by’Abagiriki. Igitabo cyitwa Encyclopaedia Judaica, kigira kiti “ba rabi banditse Talmud bizeraga ko ubugingo bukomeza kubaho nyuma yo gupfa.” Nyuma y’aho, inyandiko z’Abayahudi z’amayobera, urugero nk’igitabo cyitwa Cabala, zageze n’aho zitanga inyigisho ivuga ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bwimukira mu wundi mubiri. Bityo rero, igitekerezo cy’ukudapfa k’ubugingo cyaje kwinjira mu idini ry’Abayahudi, binyuriye mu gucengerwa na filozofiya ya Kigiriki. Twavuga iki ku bihereranye n’ukuntu iyo nyigisho yaje kwinjira muri Kristendomu?
20, 21. (a) Ni ikihe gihagararo Abakristo ba mbere bari bafite ku birebana na filozofiya ya Platon, cyangwa ya Kigiriki? (b) Ni iki cyatumye habaho kuvangwa kw’imitekerereze ya Platon n’inyigisho za Gikristo?
20 Ubukristo nyakuri bwatangijwe na Yesu Kristo. Ku bihereranye na Yesu, uwitwa Miguel de Unamuno wavuzwe mbere, yanditse agira ati “yizeraga ko hazabaho ukuzuka k’umubiri, nk’uko Abayahudi babyizeraga, aho kwizera ukudapfa k’ubugingo, mu buryo bwa Platon [w’Umugiriki].” Yashoje agira ati “inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo . . . ishingiye kuri filozofiya ya gipagani.” Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiyumvisha impamvu yatumye intumwa Pawulo iha Abakristo bo mu kinyejana cya mbere umuburo utajenjetse wo kwirinda “ubwenge bw’abantu [“filozofiya,” NW ] n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.
21 None se, ni ryari kandi ni gute iyo “nyigisho ishingiye kuri filozofiya ya gipagani” yaje gucengera muri Kristendomu? Inkoranyamagambo yitwa The New Encyclopædia Britannica igira iti “kuva mu kinyejana cya kabiri rwagati I.C., Abakristo bari baratojwe mu rugero runaka filozofiya y’Abagiriki, batangiye kumva bakeneye kwatura ukwizera kwabo mu mvugo y’iyo filozofiya, babitewe no gushaka kunyurwa mu bihereranye n’ubuhanga hamwe no gushaka guhindura abapagani bari barize. Filozofiya yabanyuze kurusha izindi, ni iya Platon.” Babiri muri bene abo bahanga mu bya filozofiya ba mbere bagize uruhare runini mu gucengeza ibyo bitekerezo mu nyigisho za Kristendomu, ni Origène d’Alexandrie na Augustin d’Hippone. Bombi bari baracengewe mu buryo bwimbitse n’ibitekerezo bya Platon, kandi babaye ibikoresho mu kuvanga ibyo bitekerezo n’inyigisho za Gikristo.
22. Ni gute inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yakomeje kugira umwanya ukomeye mu idini rya Isilamu?
22 N’ubwo igitekerezo cy’ukudapfa k’ubugingo mu idini ry’Abayahudi na Kristendomu gituruka ku nyigisho za Platon, icyo gitekerezo cyashinze imizi mu idini ry’Abisilamu kuva rigitangira. Korowani, ni ukuvuga igitabo gitagatifu cy’Abisilamu, yigisha ko umuntu afite ubugingo bukomeza kubaho nyuma yo gupfa. Ivuga ibihereranye n’amaherezo y’ubugingo, ko ari uguhabwa ubuzima mu busitani bwa paradizo bwo mu ijuru, cyangwa se guhanishwa umuriro w’iteka. Ibyo ntibishaka kuvuga ko Abarabu b’intiti mu byerekeye Bibiliya zitagerageje kuvanga inyigisho za Isilamu na filozofiya ya Kigiriki. Koko rero, Abarabu bari baracengewe mu rugero runaka n’ibitekerezo bya Aristote. Ariko kandi, Abisilamu bakomeje kugira imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo.
23. Ni ibihe bibazo duhatirwa kwibaza, byerekeranye n’uko ubuzima bukomeza kubaho nyuma y’urupfu, bizasuzumwa mu gice gikurikira?
23 Uko bigaragara, amadini yo hirya no hino ku isi, yahimbye uruhererekane rw’imyizerere y’urujijo ihereranye n’ubuzima bubaho nyuma y’urupfu, ishingiye ku gitekerezo cy’uko ubugingo budapfa. Kandi iyo myizerere yagize ingaruka, ndetse yanagize imbohe abantu babarirwa muri za miriyari. Mu gihe duhanganye n’ibyo byose, twumva duhatiwe kwibaza tuti: mbese, kumenya ukuri ku bihereranye n’uko bitugendekera iyo dupfuye, birashoboka? Mbese, hari ubuzima nyuma y’urupfu? Ni iki Bibiliya ibivugaho? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a El-Amarna ni ahantu hari amatongo y’umujyi wo mu Misiri witwaga Akhetaton, uvugwaho kuba warubatswe mu kinyejana cya 14 M.I.C.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni iyihe ngingo imwe amadini menshi ahurizaho, mu myizerere yayo ihereranye n’uko ubuzima bukomeza kubaho nyuma y’urupfu?
◻ Ni gute amateka hamwe na Bibiliya bigaragaza ko Babuloni ya kera ari yo nkomoko y’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo?
◻ Ni mu buhe buryo imyizerere y’Abanyababuloni ihereranye n’ukudapfa k’ubugingo yinjiye mu madini y’i Burasirazuba?
◻ Ni gute inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yacengeye mu idini ry’Abayahudi, muri Kristendomu no mu idini rya Isilamu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Kunesha kwa Alexandre le Grand kwatumye habaho kuvangwa kw’imico y’Abagiriki n’iy’Abayahudi
Augustin yagerageje kuvanga filozofiya ya Platon n’Ubukristo
[Aho amafoto yavuye]
Alexandre: Musei Capitolini, Roma; Augustin: From the book Great Men and Famous Women