Mube Maso Kandi Mugire Umwete!
“Mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”—MATAYO 25:13.
1. Ni iki intumwa Yohana yategerezanyaga amatsiko?
MU KIGANIRO cya nyuma cyanditswe muri Bibiliya, Yesu yatanze isezerano agira ati “ndaza vuba.” Intumwa ye Yohana yashubije igira iti “amen, ngwino, Mwami Yesu.” Iyo ntumwa ntiyashidikanyaga ko Yesu yari kuzaza.Yohana yari umwe mu ntumwa zari zarabajije Yesu ziti “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuhaba kwawe [mu Kigiriki, pa·rou·siʹa] n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu ni ikihe?” Ni koko, Yohana yategerezanyaga icyizere igihe Yesu yari kuzaba ahari.—Ibyahishuwe 22:20; Matayo 24:3, NW.
2. Ku bihereranye no kuhaba kwa Yesu, bimeze bite mu madini?
2 Icyizere nk’icyo ni ingume muri iki gihe. N’ubwo amadini menshi afite inyigisho izwi na bose ivuga ibihereranye no ‘kuza’ kwa Yesu, bake mu bayoboke bayo ni bo babyiringira badashidikanya rwose. Uburyo babaho bugaragaza ko batekereza ko Yesu atazaza. Igitabo The Parousia in the New Testament cyagize kiti “ibyiringiro bihereranye na Parousia bigira ingaruka mu rugero ruto cyane mu mibereho, mu bitekerezo no mu mirimo y’abayoboke b’idini. . . . Igitekerezo cy’uko abayoboke b’idini bagombye gusohoza mu buryo bwihutirwa cyane imirimo yabo ihereranye no kwihana no kwamamaza invanjiri mu rwego rw’ubumisiyonari, cyagiye gikendera cyangwa kirazimangatana burundu.” Ariko si ko biri ku bantu bose!
3. (a) Ni ibihe byiyumvo Abakristo b’ukuri bagira ku byerekeye pa·rou·siʹa? (b) Ni iki ubu ngubu tugiye gusuzuma mu buryo bwihariye?
3 Abigishwa b’ukuri ba Yesu bategerezanya amatsiko menshi iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu. N’ubwo dutegereza tubigiranye ubudahemuka, tugomba gukomeza kubona ibikubiye mu kuhaba kwa Yesu byose mu buryo bukwiriye kandi tukabigaragaza mu byo dukora. Ibyo bizatuma ‘twihangana kugeza imperuka, tukazakizwa’ (Matayo 24:13). Mu gihe Yesu yahanuraga ibikubiye muri Matayo igice cya 24 n’icya 25, yatanze inama irangwa n’ubwenge dushobora gukurikiza, kugira ngo tubone inyungu zirambye. Igice cya 25 gikubiyemo imigani nawe ushobora kuba uzi, harimo n’uvuga ibihereranye n’abakobwa icumi (abakobwa b’abanyabwenge n’ab’abapfu), n’umugani uvuga ibyerekeye italanto (Matayo 25:1-30). Ni gute dushobora kungukirwa n’izo ngero?
Ba Maso Nka Ba Bakobwa Batanu!
4. Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi gikubiye mu mugani uvuga ibihereranye n’abakobwa?
4 Wenda wakwifuza kongera gusoma umugani uhereranye n’abo bakobwa, uboneka muri Matayo 25:1-13. Hari habaye ubukwe bwa Kiyahudi buhambaye, aho umukwe yagiye kwa sebukwe guhagurutsa umugeni maze akamuzana iwe (cyangwa kwa se). Uwo mutambagiro ushobora kuba urimo abacuranga umuzika n’abaririmbyi, kandi igihe ari bugerere mu rugo ntikiri bube kizwi neza. Uwo mugani uvuga ko abakobwa cumi bari bategereje ijoro ryose kuza k’umukwe. Batanu muri bo bakoze iby’ubupfu ntibazana amavuta ahagije yo kongera mu itara, maze biba ngombwa ko bajya kugura andi. Abandi batanu bo bari bitwaje andi mavuta ku ruhande, ku buryo bari kuyongera mu matara yabo bibaye ngombwa, mu gihe bari kuba bategereje. Abo batanu ni bo gusa bari bahari kandi biteguye igihe umukwe yazaga. Ubwo rero, ni bo bonyine bemerewe kwinjira mu nzu yabereyemo ibirori. Igihe ba bakobwa batanu b’abapfu bagarukaga, basanze bakererewe ku buryo batashoboye kwinjira.
5. Ni iyihe mirongo yo mu Byanditswe idufasha kumenya icyo amagambo yo mu mugani uvuga iby’abakobwa asobanura mu buryo bw’ikigereranyo?
5 Ingingo nyinshi zikubiye muri uyu mugani zishobora kumvikana ko zivuga ibintu mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, Ibyanditswe byita Yesu umukwe (Yohana 3:28-30). Yesu ubwe yigereranyije n’umwana w’umwami wateguriwe ubukwe (Matayo 22:1-14). Kandi Bibiliya igereranya Kristo n’umugabo washatse (Abefeso 5:23). Igishimishije, uwo mugani ntiwigera uvuga ibihereranye n’umugeni, n’ubwo hari ahandi Abakristo basizwe bavugwaho kuba ari “umugeni” wa Kristo (Yohana 3:29; Ibyahishuwe 19:7; 21:2, 9). Ariko kandi, uvuga ibyerekeye abakobwa icumi b’abari, kandi hari ahandi abasizwe bagereranywa n’umwari wakwerewe Kristo.—2 Abakorinto 11:2.a
6. Ni iyihe nama Yesu yatanze igihe yasozaga umugani we wavugaga ibihereranye n’abakobwa?
6 Uretse izo ngingo zirambuye n’ibyo zerekezaho byose mu buryo bw’ubuhanuzi, nta gushidikanya ko hari amahame akwiriye dushobora kumenya tubikesheje uwo mugani. Urugero, zirikana ko Yesu yawushojesheje amagambo agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.” Bityo rero, uwo mugani ugaragariza buri wese muri twe akamaro ko kuba maso tukamenya ko iherezo ry’iyi gahunda mbi ryegereje. Nta gushidikanya, iyo mperuka izaza, n’ubwo tudashobora kwemeza itariki nyayo izaziraho. Ku birebana n’ibyo, zirikana imyifatire yagaragajwe na ya matsinda abiri y’abakobwa.
7. Ni mu buhe buryo abakobwa batanu mu bakobwa bavuzwe mu mugani bagaragaje ko ari abapfu?
7 Yesu yagize ati ‘batanu bari abapfu.’ Mbese, byaba byaratewe n’uko batizeraga ko umukwe yari kuza? Mbese, baba bari baragiye hanze kwishakira ibinezeza? Cyangwa se, baba barashutswe? Oya rwose. Yesu yavuze ko abo batanu ‘bagiye gusanganira umukwe.’ Bari bazi ko yari kuza, kandi bashakaga kwifatanya, ndetse no kugira uruhare mu “bukwe.” Ariko se, baba bari biteguye bihagije? Baramutegereje, bageza “nijoro mu gicuku,” ariko ntibari biteguye kumwakira igihe icyo ari cyo cyose yari kuziraho—byaba kare cyangwa bitinze kurusha uko bari kuba babyiteze.
8. Ni gute abakobwa batanu mu bakobwa bavuzwe mu mugani bagaragaje ko ari abanyabwenge?
8 Ba bandi batanu bo—abo Yesu yise abanyabwenge—na bo basohotse bafite amatara yaka, bagiye gutegereza umukwe. Na bo bagombaga gutegereza, ariko bari “abanyabwenge.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umunyabwenge” rishobora kumvikanisha igitekerezo cyo kugira “amakenga, gushyira mu gaciro, kugira ubwenge bw’ingirakamaro.” Abo batanu bagaragaje ko bari abanyabwenge, igihe bazaga bitwaje andi mavuta ku ruhande, kugira ngo bazongere mu matara yabo bibaye ngombwa. Mu by’ukuri, bari biyemeje gutegereza umukwe biteguye, ku buryo batari gutanga amavuta yabo. Kuba maso muri ubwo buryo byari bikwiriye, nk’uko byaje kugaragazwa n’uko bari bahari kandi biteguye mu buryo bwuzuye igihe umukwe yazaga. Abo ‘bari biteguye binjiranye na we mu bukwe, urugi rurakingwa.’
9, 10. Ni iyihe ngingo yatsindagirijwe mu mugani uvuga ibyerekeye abakobwa, kandi se, ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?
9 Yesu ntiyari arimo atanga isomo mu bihereranye n’imyifatire umuntu akwiriye kugaragaza mu gihe cy’ubukwe, nta n’ubwo kandi yari arimo atanga inama yo gusaranganya n’abandi icyo umuntu afite. Icyo yashakaga gutsindagiriza kigaragazwa n’amagambo agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.” Ibaze uti ‘mbese koko, ndi maso mu byerekeranye no kuhaba kwa Yesu?’ Twemera ko ubu Yesu ategeka mu ijuru, ariko se, ni gute twerekeza ibitekerezo ku kuri k’uko ‘Umwana w’umuntu [agiye] kuzaza ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi’ (Matayo 24:30)? Nta gushidikanya, “nijoro mu gicuku” ni bwo kuza k’umukwe kwari hafi cyane kuruta igihe ba bakobwa bari bagisohoka ubwa mbere bagiye kumusanganira. Mu buryo nk’ubwo, kuza k’Umwana w’umuntu aje kurimbura gahunda mbi iriho ubu, kuri hafi cyane kuruta igihe twatangiraga gutegereza ukuza kwe (Abaroma 13:11-14). Mbese, twaba twarakomeje kuba maso, tuba maso ndetse cyane kurushaho uko icyo gihe cyegereza cyane?
10 Kumvira itegeko ridusaba ‘kuba maso’ bisaba ko tuba maso buri gihe. Abakobwa batanu baretse amavuta yabo arashira maze bajya kugura andi. Muri iki gihe na bwo, Umukristo ashobora kurangara, bityo ntabe yiteguye mu buryo bwuzuye ukuza kwa Yesu kwegereje cyane. Ibyo byageze ku Bakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere. Kandi hari abo bishobora kugeraho muri iki gihe. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twibaze tuti ‘mbese, byaba birimo bimbaho?’—1 Abatesalonike 5:6-8; Abaheburayo 2:1; 3:12; 12:3; Ibyahishuwe 16:15.
Gira Umwete Uko Imperuka Igenda Yegereza
11. Ni uwuhe mugani Yesu yaciye nyuma y’aho, kandi se, wasaga n’uwuhe?
11 Mu mugani wa Yesu wakurikiyeho, yakoze ibirenze gushishikariza abigishwa be kuba maso. Amaze kuvuga iby’abakobwa b’abanyabwenge n’ab’abapfu, yaciye umugani w’italanto. (Soma muri Matayo 25:14-30.) Urwo rugero rusa mu buryo bwinshi n’umugani yari yaciye mbere uhereranye na za mina, Yesu akaba yarawuciye bitewe n’uko abenshi “bibwiraga ko ubwami bw’Imana [bwari] bugiye kuboneka uwo mwanya.”—Luka 19:11-27.
12. Ni iyihe ngingo y’ingenzi yatsindagirijwe mu mugani w’italanto?
12 Mu mugani w’italanto, Yesu yavuze ibyerekeye umugabo wari ugiye kujya mu rugendo rwa kure, agahamagara abagaragu be batatu. Umwe amuha italanto eshanu, undi amuha ebyiri, maze uwa nyuma amuha imwe gusa—“uko umuntu ashoboye.” Uko bigaragara, iyo yari italanto ikozwe mu ifeza, agaciro kayo kakaba kari kazwi, icyo gihe ikaba yari ihwanye n’umushahara umukozi yashoboraga guhembwa mu myaka 14—ayo akaba yari amafaranga menshi rwose! Ubwo uwo mugabo yagarukaga, yasabye abagaragu be ko bamumurikira ibyo bari barakoze mu ‘minsi myinshi [yari] ishize’ adahari. Abagaragu babiri ba mbere bari barakubye kabiri ibyo bari barabikijwe. Yarababwiye ati “nuko nuko,” maze abasezeranya kubegurira byinshi kurushaho, kandi ababwira ati ‘mwinjire mu munezero wa shobuja.’ Wa mugaragu wahawe italanto imwe we yibwiye ko shebuja ari umunyabugugu cyane, ntiyigera ayigenza ngo igire icyo yunguka. Yahishe ayo mafaranga, habe no kuyabitsa muri banki ngo abyare inyungu. Shebuja yamwise umugaragu ‘mubi, w’umunyabute’ kubera ko yadindije inyungu za shebuja. Kubera iyo mpamvu, yatswe ya talanto anajugunywa hanze ‘aho [yari] kuririra akanahahekenyera amenyo.’
13. Ni gute Yesu yagaragaye ko ameze nka shebuja w’abagaragu uvugwa mu mugani
13 Aha nanone, ingingo nyinshi zihereranye n’uwo mugani zishobora kumvikana ko zivuga ibintu mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, Yesu, wagereranywaga na wa mugabo wagiye mu rugendo rwa kure, yari gusiga abigishwa be akajya mu ijuru, maze agategereza igihe kirekire kugeza aho yari guhabwa ubushobozi bwo gutegeka (Zaburi 110:1-4; Ibyakozwe 2:34-36; Abaroma 8:34; Abaheburayo 10:12, 13).b Nanone ariko, dushobora kuvanamo isomo rikomeye kurushaho cyangwa ihame twese twagombye gukurikiza mu mibereho yacu. Iryo somo ni irihe?
14. Umugani w’italanto utsindagiriza ikihe kintu cy’ingenzi?
14 Twaba dufite ibyiringiro byo kuzagira ubuzima budapfa mu ijuru cyangwa ibyo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, umugani wa Yesu ugaragaza neza ko tugomba gushyiraho umwete mu gukora imirimo ya Gikristo. Mu by’ukuri, ubutumwa bukubiye muri uwo mugani bushobora kuvugwa muri iri jambo rimwe: umwete. Intumwa zatanze urugero mu birebana n’ibyo kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Dusoma ngo “[Petero] akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati ‘mwikize ab’iki gihe bīyobagiza’ ” (Ibyakozwe 2:40-42). Kandi se, mbega ukuntu imihati ye yagize ingaruka zihebuje! Igihe habonekaga abandi bakifatanya n’intumwa mu murimo wa Gikristo wo kubwiriza, na bo bagaragaje umwete, maze ubutumwa bwiza ‘bugera mu isi yose.’—Abakolosayi 1:3-6, 23; 1 Abakorinto 3:5-9.
15. Ni mu buhe buryo bwihariye twagombye kuba turimo dushyira mu bikorwa ingingo y’ingenzi ikubiye mu mugani w’italanto?
15 Zirikana amagambo akikije uwo mugani—agize ubuhanuzi buhereranye no kuhaba kwa Yesu. Dufite ibihamya byinshi bitwemeza ko pa·rou·siʹa ya Yesu igikomeza kandi ko vuba aha izagera ku ndunduro yayo. Ibuka isano Yesu yashyize hagati y’ “imperuka,” n’umurimo Abakristo bagomba gukora, agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Mu kuzirikana ibyo, ni uwuhe mugaragu dusa na we? Ibaze uti ‘mbese, haba hari impamvu yatuma mvuga ko meze nka wa mugaragu wahishe ibyo yari yarabikijwe, wenda icyo gihe akaba yari arimo ahihibikanira inyungu ze bwite? Cyangwa se, byaba bigaragara neza ko meze nka bamwe bari beza kandi bizerwa? Mbese, naba nariyemeje byimazeyo kongera inyungu za Databuja igihe cyose mbonye uburyo?’
Kuba Maso no Kugira Umwete mu Gihe cyo Kuhaba Kwe
16. Imigani ibiri twasuzumye ikugezaho ubuhe butumwa?
16 Ni koko, uretse ibisobanuro byo mu buryo bw’ikigereranyo kandi bihuje n’ubuhanuzi, iyo migani yombi itubwira amagambo atera inkunga mu buryo bugaragara, amagambo yavuzwe na Yesu ubwe. Ubutumwa yatugejejeho ni ubu bukurikira: mube maso; mugire umwete, cyane cyane mu gihe ikimenyetso cya pa·rou·siʹa ya Kristo kigaragara. Icyo gihe ni iki turimo. None se koko, twaba turi maso kandi tunagaragaza umwete?
17, 18. Ni iyihe nama intumwa Yakobo yatanze ku bihereranye no kuhaba kwa Yesu?
17 Yakobo, mwene nyina wa Yesu, ntiyari ari ku Musozi wa Elayono ngo abe yariyumviye ubuhanuzi bwa Yesu; ariko nyuma y’aho yaje kumenya ibihereranye na bwo, maze asobanukirwa neza icyo bwumvikanishaga. Yanditse agira ati “nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore, umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye, kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ariko namwe mwihangana, mwikomeze imitima, kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.”—Yakobo 5:7, 8, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
18 Nyuma y’aho Yakobo amariye kwemeza ko Imana izaciraho iteka abakoresha ubutunzi bwabo mu buryo budakwiriye, yateye Abakristo inkunga yo kutarambirwa mu gihe bari kuba bategereje ko Yehova agira icyo akora. Umukristo udafite ukwihangana ashobora kuba yabibaryoza, nk’aho we ubwe yaba afite uburenganzira bwo gukosora ibintu bibi byakozwe. Ariko kandi, ibyo ntibyagombye kubaho, kubera ko igihe cy’urubanza kizaza nta kabuza. Ibyo bigaragazwa neza n’urugero rw’umuhinzi, nk’uko Yakobo yabisobanuye.
19. Ni ukuhe kwihangana kwashoboraga kugaragazwa n’umuhinzi w’Umwisirayeli?
19 Umuhinzi w’Umwisirayeli wabaga yateye imbuto yagombaga gutegereza mbere na mbere ko zizana ibibabi, hanyuma igihingwa kigakura, maze amaherezo akazasarura (Luka 8:5-8; Yohana 4:35). Muri ayo mezi yose, hari igihe yashoboraga guhangayika mu buryo runaka, wenda hakaba n’impamvu zashoboraga kubimutera. Mbese, imvura y’umuhindo izagwa kandi izaba ihagije? Bite se ku bihereranye n’imvura y’itumba? Mbese, udukoko cyangwa se imvura y’amahindu ntibizica imyaka? (Gereranya na Yoweli 1:4; 2:23-25.) Ariko kandi, umuhinzi w’Umwisirayeli yagombaga kwiringira Yehova kuruta ibindi bintu byose hamwe n’ibihe yashyizeho (Gutegeka 11:14; Yeremiya 5:24). Mu by’ukuri, ukwihangana k’umuhinzi kwashoboraga gutuma ategereza afite ibyiringiro. Yari azi ko ibyo yabaga ategereje byari kuza bitewe n’uko yabaga abyizeye. Kandi koko byari kuza!
20. Ni gute dushobora kugaragaza ukwihangana mu buryo buhuje n’inama ya Yakobo?
20 N’ubwo umuhinzi yashoboraga kumenya mu buryo runaka igihe yari kuzasaruriraho, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo ntibashoboraga kubara ngo bamenye neza igihe Yesu yari kuba ahari. Ariko kandi, icyo gihe cyari kuza nta kabuza. Yakobo yanditse agira ati “kuhaba k’Umwami Yesu [mu Kigiriki pa·rou·siʹa] kuregereje” (NW ). Igihe Yakobo yandikaga ayo magambo, ibintu byari bigize ikimenyetso cyo kuhaba kwa Kristo byari bitaragaraga mu rugero runini, cyangwa mu rwego rw’isi yose. Ariko ubu biragaragara! None se, ni ibihe byiyumvo twagombye kugira muri iki gihe? Mu by’ukuri, ibigize ikimenyetso biragaragara. Turabirebesha amaso. Dushobora kuvuga tudashidikanya tuti ‘ibigize ikimenyetso birimo birasohora mu maso yanjye.’ Dushobora kuvugana icyizere tuti ‘ukuhaba k’Umwami kuragaragara, kandi indunduro yako iregereje.’
21. Ni iki twiyemeje gukora mu buryo budasubirwaho?
21 Ubwo ari uko biri, dufite impamvu ikomeye mu buryo bwihariye yo kuzirikana no gushyira mu bikorwa amasomo y’ibanze twavanye mu migani ibiri twasuzumye yavuzwe na Yesu. Yagize ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe” (Matayo 25:13). Nta gushidikanya, iki ni cyo gihe tugomba gukorana umwete mu murimo wacu wa Gikristo. Nimucyo tugaragaze mu mibereho yacu ya buri munsi ko dusobanukiwe ibyo Yesu yerekezagaho. Nimucyo tube maso! Nimucyo tugaragaze umwete!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bihereranye n’ingingo zirambuye zivuga iby’uwo mugani mu buryo bw’ikigereranyo, reba igitabo Le Royaume millénaire de Dieu s’est approché, ku ipaji ya 167-207, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Reba igitabo Le Royaume millénaire de Dieu s’est approché, ipaji ya 208-249.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ibihe bintu by’ingenzi wamenye ubikesheje umugani uvuga ibihereranye n’abakobwa b’abanyabwenge, n’ab’abapfu?
◻ Ni iyihe nama y’ingenzi Yesu yari arimo aguha, binyuriye ku mugani w’italanto?
◻ Ni mu buhe buryo ukwihangana kwawe ku bihereranye na pa·rou·siʹa kumeze nk’uk’umuhinzi w’Umwisirayeli?
◻ Kuki iki gihe turimo ari igihe gishishikaje kandi cy’ingorabahizi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Ni ayahe masomo umenya ubikesheje umugani uvuga ibyerekeye abakobwa hamwe n’uw’italanto?