Itorero rya Gikristo—Isoko y’Ubufasha Bukomeza Umuntu
UMUGORE witwa Popi, uri mu kigero cy’imyaka 20, yari yarashobewe bitewe n’imimerere ibabaje yo mu muryango ihereranye no kudashyikirana n’ababyeyi be mu bwisanzure.a Nyuma y’aho amariye gusuka ibyari bimuri ku mutima imbere y’umusaza w’itorero rya Gikristo n’umugore we, yabandikiye ababwira ati “mwarakoze cyane kubera ko mwafashe igihe cyo kuganira nanjye. Ntimuzi ukuntu uburyo munyitaho bisobanura byinshi kuri jye. Nshimira Yehova kuba yarampaye abantu nshobora kwiringira kandi ngashobora kuganira na bo.”
Umugore witwa Toula, umaze igihe gito apfakaye kandi akaba afite abana babiri b’ingimbi, yageze mu mimerere iruhije cyane yo kuvurungana mu byiyumvo hamwe n’ingorane zikomeye z’iby’ubukungu. We n’abana be, buri gihe bagiye bakomezwa n’uko umugabo n’umugore b’Abakristo bashakanye bo mu itorero bakundaga kubasura. Nyuma y’aho amariye guhangana n’imimerere ye mu buryo bugira ingaruka nziza, yaboherereje ikarita igira iti “mpora mbazirikana mu masengesho yanjye. Nibuka incuro nyinshi mwagiye mumfasha kandi mukanshyigikira.”
Mbese, rimwe na rimwe ujya wumva ‘uremerewe’ n’ibintu bitsikamira abantu by’iyi si bidahwema kwiyongera (Matayo 11:28)? Mbese, “ibihe n’ibigwirira umuntu” byaba byarazambije imibereho yawe biyizanamo ibintu bibabaje (Umubwiriza 9:11)? Niba ari ko biri, nturi wenyine. Ahubwo nk’uko hari abandi bantu bihebye babarirwa mu bihumbi bamaze kubibona, nawe ushobora kubonera ubufasha nyakuri mu itorero rya Gikristo ry’Abahamya ba Yehova. Mu kinyejana cya mbere I.C., intumwa Pawulo yiboneye ko bagenzi bayo bamwe na bamwe bari bahuje ukwizera ‘bamumaze umubabaro’ mu buryo bwihariye (Abakolosayi 4:10, 11). Nawe bishobora kukugendekera bityo.
Inkunga n’Ubufasha
Mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, ijambo “itorero” rihindurwa rivuye ku mvugo y’Ikigiriki ek·kle·siʹa, yerekeza ku itsinda ry’abantu bahamagariwe hamwe. Muri iryo jambo hakubiyemo ibitekerezo by’ubufatanye no gushyigikirana.
Itorero rya Gikristo rishyigikira ukuri kw’Ijambo ry’Imana, kandi rigatangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwayo (1 Timoteyo 3:15; 1 Petero 2:9). Ariko kandi, itorero riha abifatanya na ryo ubufasha, rikanabashyigikira mu buryo bw’umwuka. Mu itorero, umuntu ashobora kuhabona itsinda ry’incuti zuje urukundo, zimuhangayikira kandi zimwitaho, ziba ziteguye kandi zifuza gufasha no guhumuriza abandi mu gihe cy’imihangayiko.—2 Abakorinto 7:5-7.
Buri gihe abasenga Yehova bagiye babonera umutekano no kugubwa neza mu itorero rye. Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko yaboneraga ibyishimo mu iteraniro ry’abantu b’Imana kandi akumva afite umutekano. (Zaburi 27:4, 5; 55:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera; 122:1.) Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe itorero rya Gikristo rigizwe n’umuryango w’abantu bahuje ukwizera, bubakana kandi bagaterana inkunga.—Imigani 13:20; Abaroma 1:11, 12.
Abagize itorero bigishwa ‘kugirira bose neza uko babonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya bahabwa, zibasunikira kugaragarizanya ubwuzu bwuje urukundo rwa kivandimwe (Abaroma 12:10; 1 Petero 3:8). Abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bagize itorero, bashishikarizwa kurangwa n’ineza, kuba abanyamahoro no kugira impuhwe zuje ubwuzu (Abefeso 4:3). Aho kuba abantu bapfa gusenga ibi byo kurangiza umuhango gusa, bagaragariza abandi ko babitaho mu buryo bwuje urukundo.—Yakobo 1:27.
Ku bw’ibyo rero, abafite imitima imenetse, basanga umwuka ususurutse mu itorero, mu mimerere imeze nk’iyo mu muryango (Mariko 10:29, 30). Kumva bari mu itsinda ry’abantu bafitanye imishyikirano ya bugufi kandi bakundana, birabakomeza (Zaburi 133:1-3). Binyuriye mu itorero, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ atanga “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo.”—Matayo 24:45.
Ubufasha Buturuka ku Bagenzuzi Buje Urukundo
Abagize itorero rya Gikristo bashobora kwitega kuribonamo abashumba buje urukundo, bishyira mu mwanya w’abandi, kandi bashoboye, babashyigikira mu buryo bw’umwuka kandi bakabatera inkunga. Abashumba bafite iyo mico, bameze “nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru” (Yesaya 32:1, 2). Abasaza bashyizweho n’umwuka, cyangwa abagenzuzi, bita ku bantu b’Imana bagereranywa n’intama, bagatera inkunga abarwaye n’abihebye, kandi bagashaka uko bagarura mu nzira abayobye.—Zaburi 100:3; 1 Petero 5:2, 3.
Birumvikana ariko ko inteko y’abasaza b’itorero atari urwego rw’abantu bazobereye mu bihereranye n’uburyo bwo kuvura indwara runaka, cyangwa impuguke mu by’ubuzima, zishobora gukiza bagenzi babo bahuje ukwizera indwara zo mu buryo bw’umubiri n’izo mu mutwe. Muri iyi gahunda y’ibintu, umurwayi ‘akwiriye umuvuzi’ (Luka 5:31). Icyakora, bene abo bashumba bashobora gufasha abakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka (Yakobo 5:14, 15). Nanone kandi, mu gihe cyose bishoboka, abasaza bakora gahunda zo gutanga ubundi bufasha.—Yakobo 2:15, 16.
Ni nde dukesha iyo gahunda yuje urukundo bene ako kageni? Ni Yehova Imana ubwe! Umuhanuzi Ezekiyeli yerekeje kuri Yehova, avuga ko yagize ati “ngiye kubaririza intama zanjye, nzishake. . . . Nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye . . . Jye ubwanjye, ni jye uziragirira intama zanjye, kandi nziruhure.” Nanone kandi, Imana ihangayikira intama zifite intege nke.—Ezekiyeli 34:11, 12, 15, 16.
Ubufasha Nyakuri mu Gihe Gikwiriye
Mbese koko, mu itorero rya Gikristo hari ubufasha nyakuri? Burahari rwose, kandi ingero zikurikira zigaragaza imimerere inyuranye itorero ritangamo ubufasha.
◆ Gupfusha uwo wakundaga. Umugabo wa Anna yapfuye amaze igihe arwaye indwara yari yaramubayeho akarande. Anna yagize ati “kuva icyo gihe, umuryango wa Gikristo w’abavandimwe wagiye ungaragariza urukundo rususurutsa. Amagambo arangwa n’ineza yo kunshyigikira no kuntera inkunga bagenzi banjye duhuje ukwizera bajyaga bambwira buri gihe, ndetse no kumpobera babikuye ku mutima, byatumye nkomeza kwikomeza umutima aho kwiheba burundu, bityo nkaba nshimira Yehova. Urukundo bangaragarije rwatumye numva ko nshyigikiwe mu buryo bukomeye, nkomejwe rwose, kandi nitaweho mu buryo bwuje impuhwe.” Nawe ushobora kuba warahuye n’imimerere ibabaje watewe no gupfusha umuntu wakundaga. Mu bihe nk’ibyo, abagize itorero bashobora gutanga ihumure riba rikenewe cyane, kandi bakagushyigikira mu buryo bw’ibyiyumvo.
◆ Uburwayi. Umugenzuzi usura amatorero ukomoka muri Polonye witwa Arthur, yajyaga asura amatorero yo muri Aziya yo Hagati buri gihe, kugira ngo ayakomeze mu buryo bw’umwuka. Igihe kimwe ubwo yari yagiye muri urwo ruzinduko, yararwaye bikomeye, kandi biragorana cyane kugira ngo yoroherwe. Arthur avuga uko byamugendekeye abigiranye ugushimira mu buryo bwimbitse agira ati “ndifuza kubabwira ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo mu [mujyi wa Kazakhstan] banyitayeho. Abavandimwe na bashiki bacu, abenshi muri bo nkaba ntari nabazi—ndetse n’abantu bashimishijwe—bajyaga bazana amafaranga, ibiribwa hamwe n’imiti. . . . Kandi ibyo bajyaga babikorana ibyishimo byinshi.
“Tekereza ibyiyumvo nagize igihe nabonaga ibahasha irimo amafaranga n’ibarurwa yagiraga iti ‘muvandimwe nkunda, nkoherereje intashyo zirangwa n’igishyuhirane. Mama yampaye amafaranga ngo ngure crème glace, ariko niyemeje kuyaguha ngo uyagure imiti. Urware ubukira. Yehova akeneye ko tubaho igihe kirekire. Nkwifurije kugubwa neza. Kandi uzatubwire izindi nkuru nziza kurushaho kandi zigisha. Yari Vova.’ ” Koko rero, nk’uko bigaragarira muri iyo mimerere, abakiri bato n’abakuze mu itorero, bashobora gutanga ubufasha bukomeza umuntu mu bihe by’uburwayi.—Abafilipi 2:25-29.
◆ Kwiheba. Uwitwa Teri yari afite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kuba umupayiniya, cyangwa umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose. Ariko kandi, byabaye ngombwa ko ahagarika umurimo w’ubupayiniya bitewe n’uko yahuye n’ingorane. Yagize ati “numvise mfite umutima uncira urubanza bikomeye, kubera ko nagerageje gukora uwo murimo ariko kandi simare n’umwaka nywukora.” Teri yaribeshyaga akibwira ko kugira ngo Yehova amwemere byari guterwa gusa n’uko yari kuba amukorera byinshi mu murimo. (Gereranya na Mariko 12:41-44.) Amaze kwiheba cyane, yitaruye abandi maze arigunga. Ariko icyo gihe, yaje kubona ubufasha bugarura ubuyanja buturutse mu itorero.
Teri yagize ati “ndibuka ukuntu mushiki wacu w’umupayiniya ugeze mu za bukuru yahise yihutira kumfasha maze akantega amatwi mu gihe nasukaga ibyari bindi ku mutima. Mu gihe nari mvuye iwe, numvise ari nk’aho nari ntuwe umutwaro uremereye. Kuva ubwo, uwo mushiki wacu w’umupayiniya hamwe n’umugabo we w’umusaza w’itorero, bagiye bampa ubufasha bw’ingirakamaro. Buri munsi barantelefonaga bakambaza uko merewe. . . . Banyemereye kujya njya kwifatanya rimwe na rimwe mu cyigisho cyabo cy’umuryango, kikaba cyaramfashije gusobanukirwa akamaro ko kuba imiryango igomba gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi.”
Ni ibintu bisanzwe ku bantu benshi—ndetse n’Abakristo bitanze—ko bakwiheba, bagacika intege kandi bakaba mu bwigunge. Mbega ukuntu dushobora kuba abantu bashimira ku bwo kuba mu itorero ry’Imana hari ubufasha bwuje urukundo kandi butarangwa n’ubwikunde!—1 Abatesalonike 5:14.
◆ Impanuka kamere n’impanuka zisanzwe. Tekereza uri mu muryango ugizwe n’abantu bane batakaje ibintu byabo byose mu gihe inzu yabo yashyaga igahinduka umuyonga. Nyuma y’igihe gito, bari bafite icyo bise “ibintu biteye inkunga bizahora bidukora ku mutima, kandi byatumye dusobanukirwa urukundo nyakuri rurangwa mu bwoko bwa Yehova.” Bagize bati “mu kanya gato gusa, abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, baduhamagaye kuri telefone ari benshi cyane, batubwira amagambo yo kudutera inkunga no kutugaragariza ko bifatanyije natwe babikuye ku mutima. Telefone yasonaga buri kanya. Ukuntu buri muntu wese yatugaragarizaga nta buryarya ko atuzirikana kandi ko adukunda, byadukoze ku mutima ku buryo twarijijwe no gushimira.”
Hashize igihe gito, itsinda rinini ry’abavandimwe ryari ryateguwe n’abasaza b’itorero, mu minsi mike bubakiye uwo muryango inzu nshya. Umugore w’umuturanyi yariyamiriye ati “ntiwareba! Hari abantu b’ingeri zose barimo bakora—abagabo, abagore, abirabura Abahisipaniya!” Icyo cyari igihamya kigaragaza urukundo rwa kivandimwe.—Yohana 13:35.
Nanone kandi, Abakristo bahaye uwo muryango imyambaro, ibiribwa n’amafaranga. Umubyeyi w’umugabo yagize ati “ibyo byabaye mu bihe bya Noheli ubwo buri wese aba atanga impano, ariko dushobora kuvugisha ukuri ko nta wundi muntu wagiriwe ubuntu mu buryo nyakuri, kandi busaze nk’ubwo twagiriwe.” Nanone bongeyeho bagira bati “ibitekerezo byo kwibuka umuriro biragenda biyoyoka bigasimburwa n’ibintu byiza bitwibutsa ibikorwa birangwa n’ineza, hamwe n’incuti nyancuti. Dushimira Data wo mu ijuru wuje urukundo, ari we Yehova, kuba dufite uwo muryango uhebuje kandi wunze ubumwe w’abavandimwe ku isi, kandi tunashimira cyane ku bwo kuba turi mu bawugize!”
Birumvikana ariko ko igikorwa nk’icyo kidakorwa mu gihe icyo ari cyo cyose cy’ibyago nk’ibyo, ndetse nta n’ubwo buri gihe kiba cyitezwe. Ariko kandi, nta gushidikanya ko ibyo bintu byabaye bigaragaza inkunga itorero riba rishobora gutanga.
Ubwenge Buva Hejuru
Hari benshi babonye indi soko y’ubufasha n’imbaraga mu itorero rya Gikristo. Iyo soko ni iyihe? Ni ibitabo bitegurwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’ Muri ibyo bitabo, ibiri ku isonga ni amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Kugira ngo ayo magazeti atange inama irangwa n’ubumenyi bwimbitse hamwe n’inyigisho z’ingirakamaro, yishingikiriza mbere na mbere ku bwenge buva ku Mana buboneka muri Bibiliya (Zaburi 119:105). Inyigisho zishingiye ku Byanditswe, zongerwaho ubushakashatsi bwiringirwa kandi bwuzuye bwakozwe ku ngingo runaka, urugero nko guhungabana mu bwenge, kugarura ubuyanja nyuma yo guhohoterwa, ibibazo binyuranye birebana n’imibanire y’abantu n’iby’ubukungu, ibibazo by’ingorabahizi urubyiruko ruhura na byo, hamwe n’ingorane zikunze kuba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ikirenze ibyo byose, ayo magazeti ashyigikira inzira yemerwa n’Imana agaragaza ko ari yo nzira y’ubuzima nziza cyane kurusha izindi zose.—Yesaya 30:20, 21.
Buri mwaka, Watch Tower Society ibona amabaruwa abarirwa mu bihumbi agaragaza ugushimira. Urugero, ku bihereranye n’ingingo yasohotse muri Reveillez-vous! yavugaga ibihereranye no kwiyahura, umusore wo mu Burusiya yanditse agira ati “kubera ko ndi umuntu ukunze kwiheba, . . . natekereje kwiyahura incuro nyinshi. Iyo ngingo yatumye ndushaho kwiringira ko Imana izamfasha gukemura ibibazo byanjye. Ishaka ko mbaho. Ndayishimira kubera ukuntu yankomeje binyuriye kuri iyo ngingo.”
Niba inkubi ihoraho y’amakuba yo muri iyi si isa n’aho ikanganye cyane ku buryo guhangana na yo bigorana, ushobora kwiringira udashidikanya ko hari ubwugamo burangwa n’umutekano mu itorero rya Gikristo. Koko rero, niba ubutayu bukakaye bw’iyi gahunda itarangwa n’urukundo burimo bucogoza imbaraga zawe, mu muteguro wa Yehova ushobora kuhabona ahantu hari agashanga hakugarurira ubuyanja. Nyuma yo kubona bene iyo nkunga, nawe ushobora kugira ibyiyumvo nk’iby’Umukristokazi wahanganye n’indwara ikomeye y’umugabo we mu buryo bugira ingaruka nziza, maze akandika agira ati “kubera urukundo twagaragarijwe n’ukuntu twitaweho, numva ari nk’aho Yehova yadutwaye mu kiganza cye muri icyo gihe cy’ingorane. Mbega ukuntu nshimira ku bwo kuba ndi umwe mu bagize umuteguro wa Yehova utagira uko usa!”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Dushobora gutanga ubufasha bukomeza abantu barwaye, abapfushije n’abandi