ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/6 pp. 4-7
  • Imana Ntitinza Isezerano Ryayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana Ntitinza Isezerano Ryayo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Urugero Gukiranirwa Kwagombaga Kugaragaramo mu Buryo Bwuzuye
  • Igihe Kirageze Kugira ngo Imana Igire Icyo Ikora
  • Iki Ni cyo Gihe Wari Ukwiriye Kugira Icyo Ukora
  • Kuki Imana yarwanyije abanyakanani?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ese Imana ihana abantu ibigiranye ubugome?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Umunsi w’Urubanza n’Ibizawukulikira
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Nimwigane umuco wa Yehova wo kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/6 pp. 4-7

Imana Ntitinza Isezerano Ryayo

“UWITEKA we, nzataka utanyumvira ngeze ryari?” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Habakuki, wabayeho mu kinyejana cya karindwi M.I.C. Ariko kandi, yumvikanamo igitekerezo tumenyereye, si byo se? Bihuje na kamere ko umuntu yashaka kubona ako kanya ibintu yifuza cyane, cyangwa se bidatinze uko bishoboka kose. Kandi ibyo ni ko bimeze cyane cyane muri iki gihe cyo gushaka ibinezeza by’ako kanya.​—Habakuki 1:2.

Mu kinyejana cya mbere, hari abantu bamwe na bamwe uko bigaragara bumvaga ko Imana yagombaga kuba yarasohoje amasezerano yayo mbere hose. Bari bararambiwe cyane, ku buryo ndetse banatekereje ko Imana itinda gukora ibintu cyangwa ikabikora ikerewe. Ku birebana n’ibyo, byabaye ngombwa ko intumwa Petero ibibutsa ko uko Imana ibona ibihereranye n’igihe bitandukanye cyane n’uko twe tubibona. Petero yanditse agira ati “bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.”​—2 Petero 3:8.

Dukurikije ubwo buryo bwo kubara igihe, umuntu ufite imyaka 80 amaze amasaha agera hafi kuri abiri gusa ariho, kandi amateka y’abantu yose amaze iminsi igera hafi kuri itandatu gusa. Iyo tubona ibintu muri ubwo buryo, gusobanukirwa uburyo Imana ikorana natwe birushaho kutworohera.

Ariko kandi, Imana ntiyirengagiza ibihereranye n’igihe. Ahubwo, irabizirikana cyane (Ibyakozwe 1:7). Ku bw’ibyo rero, Petero yakomeje agira ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu, Imana ntiyumva ihatiwe gukora ibintu huti huti nk’aho isiganwa n’igihe. Kubera ko ari “Umwami nyir’ibihe byose,” iba isobanukiwe ibintu byose mu buryo buhebuje, kandi ishobora kugena igihe runaka ibikorwa byayo bizaberamo, bikazagirira abo bireba bose inyungu nyinshi kurusha ikindi gihe cyose.​—1 Timoteyo 1:17.

Petero amaze gusobanura impamvu Imana isa n’aho itinda, yatanze umuburo ugira uti “umunsi wa Yehova uzaza nk’umujura.” Ni ukuvuga ko umunsi w’urubanza uzaza mu gihe abantu bazaba batawiteze. Hanyuma, mu mirongo ikurikiraho, Petero yerekeza ku byiringiro bihebuje by’abantu bagaragaza ‘imyifatire irangwa n’ibikorwa byera hamwe n’ibikorwa birangwa no kwiyegurira Imana,’ ni ukuvuga ko bashobora kurokoka bakinjira mu “ijuru rishya n’isi nshya” Imana yasezeranyije​—2 Petero 3:10-13, NW.

Ibyo byagombye gutuma turushaho kwishimira ko urubanza rw’Imana rutarasohora. Kwihangana kwayo kwatumye dushobora kumenya imigambi yayo no kugira icyo duhindura mu mibereho yacu, kugira ngo tuzabone imigisha yayo yasezeranyijwe. Mbese, ntitwagombye kubona ko “kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza,” nk’uko Petero abiduteramo inkunga (2 Petero 3:15)? Icyakora, hari ikindi kintu gikubiye mu kwihangana kw’Imana.

Urugero Gukiranirwa Kwagombaga Kugaragaramo mu Buryo Bwuzuye

Mu gihe dusuzuma ibyo Imana yagiye igirira abantu mu gihe cyahise, tubona ko incuro nyinshi yajyaga ireka gusohoza urubanza rwayo kugeza ubwo yabaga itacyiteze na busa ko bashoboraga kwisubiraho. Urugero, ku bihereranye n’urubanza Imana yaciriye Abanyakanaani, yari yaragaragarije Aburahamu ibyaha byabo kera cyane mbere y’igihe. Ariko igihe cyo gusohoza urwo rubanza rwe cyari kitarasohora. Kubera iki cyari kitarasohora? Bibiliya igira iti “kuko gukiranirwa kw’Abamori [Abanyakanaani kwari] kutaruzura,” cyangwa nk’uko ubuhinduzi bwa Knox bubivuga, “ubugome bw’Abamori [bwari] butaragera ku ndunduro yabwo.”​—⁠Itangiriro 15:16.a

Ariko kandi, hashize imyaka igera hafi kuri 400 nyuma y’aho, Imana yasohoje urubanza rwayo, maze urubyaro rwa Aburahamu, ni ukuvuga Abisirayeli, rwigarurira icyo gihugu. Bake mu Banyakanaani, urugero nka Rahabu hamwe n’Abagibewoni, bararokowe bitewe n’imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, ariko abenshi muri bo bari baragejeje ku ntera ikabije mu gukora ibikorwa by’umwanda, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bwo muri iki gihe. Bakoraga ibikorwa byo gusenga ibishushanyo bifite isura y’igitsina cy’umugabo, uburaya bwo mu rusengero no gutamba abana. Igitabo cyitwa Halley’s Bible Handbook kigira kiti “abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo, bacukumbuye mu matongo y’imijyi y’i Kanaani, bibaza impamvu Imana itayirimbuye hakiri kare kurusha uko yabigenje.” Amaherezo, “urugero” Abanyakanaani ‘bari gukoramo ibyaha rwaruzuye’; ubugome bwabo bwari ‘bwarageze ku ndunduro yabwo.’ Nta n’umwe washoboraga mu buryo bukwiriye gushinja Imana avuga ko itakoresheje ubutabera mu gihe yarekaga icyo gihugu kikezwaho ububi, ari na ko irokora abari baragaragaje imyifatire ikwiriye.

Tubona ibintu nk’ibyo byabayeho mu gihe cya Nowa. N’ubwo abantu babayeho mbere y’Umwuzure bari abagome, Imana yafashe icyemezo ibigiranye impuhwe cy’uko bari gukomeza kubaho bakamara indi myaka 120. Muri icyo gihe, Nowa yamaze igihe runaka ari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Uko igihe cyagendaga gihita, ni na ko ubugome bwabo bwagendaga bugwira mu buryo bugaragara. ‘Imana yarebye isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari barononnye ingeso zabo mu isi’ (Itangiriro 6:3, 12). ‘Urugero bari gukoramo ibyaha rwari rwuzuye’; igihe cyari cyarahise, cyari cyaratumye imyifatire yabo yo kubogamira ku bibi igera ku ndunduro. Mu gihe Imana yagiraga icyo ikora, yari ifite impamvu zumvikana mu buryo bwuzuye. Abantu umunani gusa ni bo bagaragaraga ko ari abakiranutsi mu maso y’Imana, kandi yarabarokoye.

Urugero nk’urwo rugaragarira ku byo Imana yagiye igirira Abisirayeli. N’ubwo bari bafite imyifatire y’ubuhemu kandi y’akahebwe, Imana yarabihanganiye mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana. Inkuru yanditswe igira iti ‘Uwiteka [yakomezaga] kubatumaho intumwa ze, akazinduka kare agatuma, kuko yababariraga abantu be. Ariko bagasuzugura amagambo ye, bagaseka abahanuzi be, kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira’ (2 Ngoma 36:15, 16). Abantu bari barageze ku ntera bitari bigishoboka ko bakwisubiraho. Yeremiya wenyine hamwe n’abandi bake, ni bo bashoboraga kurokorwa. Imana ntiyashoboraga kuvugwaho ko irenganya mu gihe amaherezo yari kuba isohoreje urubanza ku basigaye.

Igihe Kirageze Kugira ngo Imana Igire Icyo Ikora

Dufatiye kuri izo ngero, dushobora kubona ko Imana yabaye iretse gusohoreza urubanza kuri gahunda y’ibintu iriho ubu, kugeza ubwo igihe gikwiriye kizaba kigeze. Ibyo bigaragarira mu itegeko usohoza imanza z’Imana w’ikigereranyo yahawe, itegeko rigira riti “ ‘ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w’isi, kuko inzabibu zawo zinetse.’ Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z’umuzabibu w’isi, azijugunya mu muvure munini w’umujinya w’Imana.” Zirikana ko ubugome bw’abantu bwari ‘bwaranetse,’ ni ukuvuga ko bwari bwarafashe intera ndende cyane ku buryo nta cyizere na busa cy’uko bari kuzisubiraho. Igihe Imana izasohoza urubanza, nta gushidikanya kuzabaho ku bihereranye no kuba igikorwa cyayo kizaba gifite ishingiro.​—⁠Ibyahishuwe 14:18, 19.

Tukizirikana ibyavuzwe haruguru, biragaragara neza ko Imana iri hafi gucira isi urubanza, kubera ko isi isigaye irangwa n’ibintu byatumye biba ngombwa ko Imana isohoza urubanza rwayo mu gihe cyahise. Aho dutereye akajisho hose, dusanga isi yuzuye urugomo, neza neza nk’uko byari bimeze mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Imyifatire y’abantu iragenda irushaho gusa neza neza n’iyasobanuwe mu Itangiriro 6:5, hagira hati ‘kwibwira kose imitima [y’abantu] itekereza ni kubi gusa iteka ryose.’ Ndetse n’ibyaha by’agahomamunwa byatumye Imana isohoreza urubanza ku Banyakanaani, byogeye hose muri iki gihe.

Cyane cyane guhera mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abantu bagiye babona ihinduka riteye ubwoba. Bagiye babona isi yuzura umuvu w’amaraso y’abantu babarirwa muri za miriyoni. Intambara, itsembabwoko, iterabwoba, ubugizi bwa nabi no gusuzugura amategeko, bisakara ku isi hose. Inzara, indwara n’ubwiyandarike, byayogoje umubumbe wacu. Ibihamya byose bigaragaza ko ubu tuba hagati y’ab’iki gihe kirangwa n’ubugome Yesu yerekejeho agira ati ‘ab’ubu bwoko ntibazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera’ (Matayo 24:34). ‘Urugero ibyaha bizakorwamo’ mu isi, muri iki gihe rurimo ruruzura. “Amaseri yo ku muzabibu w’isi” arimo araneka kugira ngo asarurwe.

Iki Ni cyo Gihe Wari Ukwiriye Kugira Icyo Ukora

Intumwa Yohana yabwiwe ko ubwo igihe cy’urubanza kizaba cyegereje, hazabaho kuneka k’uburyo bubiri. Ku ruhande rumwe, “ukiranirwa agumye akiranirwe; uwanduye mu mutima agumye yandure.” Ariko ku rundi ruhande, “umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe” (Ibyahishuwe 22:10, 11). Ibyo bivuzwe hanyuma, birimo birakorwa, bikaba bifitanye isano n’umurimo ukorwa ku isi hose wo gutanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, uyobowe n’Abahamya ba Yehova. Intego y’uwo murimo, ni iyo kwigisha abantu ibyo Imana ibasaba kugira ngo bashobore kubarwaho ko bakwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka. Uwo murimo ubu ugera mu bihugu 233, mu matorero agera ku 87.000.

Imana ntitinda. Ibigiranye ukwihangana, yahaye abantu igihe bakeneye kugira ngo ‘bambare umuntu mushya,’ kugira ngo bazabone amasezerano yayo (Abefeso 4:24). Muri iki gihe, Imana iracyakomeje gutegereza, n’ubwo buri gihe imimerere yo ku isi irushaho kugenda izamba. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi barimo barakora ibyo bashobora gukora byose mu buryo buhuje n’ubwenge, kugira ngo bageze ku baturanyi babo ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka (Yohana 17:3, 17). Igishimishije, ni uko buri mwaka abantu basaga 300.000 babyitabira maze bakabatizwa.

Iki ni cyo gihe, atari igihe cyo gutegereza, ahubwo cyo kugira icyo dukora, twiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka. Kubera ko mu gihe gito cyane, tuzibonera isohozwa ry’isezerano rya Yesu rigira riti “umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose.”​—⁠Yohana 11:26.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ibisobanuro byatanzwe kuri uwo murongo ahagana hasi ku ipaji mu gitabo cyitwa The Soncino Chumash bigira biti “kugira ngo babe bakwiriye gucibwa, kubera ko Imana idahana ishyanga ibyaha byaryo bitarageza mu rugero bigomba kuzuramo.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Usohoza imanza z’Imana yabwiwe kwahura umuhoro we igihe umuzabibu w’isi uzaba waranetse

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abahamya ba Yehova ku isi hose barimo barafasha abantu kugira ngo bazabone imigisha y’Imana iteka ryose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze