ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/6 pp. 28-31
  • Abakozi Bagenzi ba Pawulo—Bari Ba Nde?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abakozi Bagenzi ba Pawulo—Bari Ba Nde?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abajyanaga na We mu Rugendo, n’Abagabo Hamwe n’Abagore Bamucumbikiraga
  • Incuti Nyinshi Cyane
  • Bamushyigikiye Igihe Yari Afunzwe Babigiranye Ubudahemuka
  • “Turi Abakozi Bakorana n’Imana” (NW)
  • ‘Sobanura ubyitondeye’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Gira ubutwari—Yehova ni we ugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • ‘Amaraso y’abantu bose ntandiho’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Pawulo i Roma
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/6 pp. 28-31

Abakozi Bagenzi ba Pawulo​—Bari Ba Nde?

MU GITABO cya Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa no mu nzandiko za Pawulo, havugwamo abantu bagera ku ijana, akaba ari bamwe mu bari bagize itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, bifatanyije n’“intumwa ku banyamahanga” (Abaroma 11:13). Hari byinshi bizwi kuri benshi muri bo. Ushobora kuba uzi neza ibikorwa bya Apolo, Barinaba na Sila. Ku rundi ruhande, wenda kugira byinshi uvuga ku bihereranye na Arukipo, Kilawudiya, Damari, Lino, Perusi, Pudenti na Sopatero bishobora kuba bikomeye kurushaho.

Mu bihe bitandukanye no mu mimerere inyuranye, hari abantu benshi bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira umurimo wa Pawulo. Bamwe, nka Arisitariko, Luka na Timoteyo bakoranye n’iyo ntumwa mu gihe cy’imyaka myinshi. Bamwe babaga bari kumwe na yo igihe yabaga iri muri gereza cyangwa mu gihe yabaga iri mu rugendo, baba ari abo yajyanaga na bo mu ngendo cyangwa abagabo n’abagore bayicumbikiraga. Ikibabaje, abandi, nka Alekizanderi, Dema, Herumogene na Fugelo ntibakomeje mu kwizera kwa Gikristo.

Ku bihereranye n’izindi ncuti nyinshi za Pawulo, nka Asunkirito, Herume, Yuliya cyangwa Fulegoni, tutabamaze inyuma, nta kindi tubaziho uretse kuba tuzi amazina yabo byonyine. Ku birebana na mushiki wa Neru, nyina wa Rufo cyangwa abo kwa Kilowe, bo n’amazina yabo ntituyazi (Abaroma 16:13-15; 1 Abakorinto 1:11). Ariko kandi, gusuzuma ibintu bike tuzi ku bihereranye n’abo bantu bagera hafi ku ijana, bituma tugira ubumenyi ku byerekeye ukuntu intumwa Pawulo yakoraga umurimo wayo. Nanone kandi, bigira icyo bitwigisha ku byerekeranye n’inyungu tubonera mu kuba dukikijwe n’umubare munini wa bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi tugakorana na bo mu buryo bwa bugufi.

Abajyanaga na We mu Rugendo, n’Abagabo Hamwe n’Abagore Bamucumbikiraga

Umurimo w’intumwa Pawulo, ahanini wari ukubiyemo ibyo gukora ingendo. Hari umwanditsi umwe wabaze akabona ko urugendo yakoze anyuze iy’ubutaka no mu mazi rwanditswe mu Byakozwe n’Intumwa honyine, rureshya hafi n’ibirometero 16.000. Gukora urugendo muri icyo gihe ntibyari ibintu bivunanye gusa, ahubwo byari binateje akaga. Mu kaga kanyuranye yahuye na ko hari harimo kumeneka kw’inkuge, akaga katerwaga n’inzuzi, akaga katerwaga n’abambuzi, akaga ko mu butayu n’akaga ko mu nyanja (2 Abakorinto 11:25, 26). Mu buryo bukwiriye, si kenshi Pawulo yabaga ari wenyine mu ngendo ze yakoraga ava mu karere kamwe ajya mu kandi.

Abaherekezaga Pawulo bamuberaga isoko y’ubufatanye n’inkunga hamwe n’ubufasha nyakuri mu murimo we. Rimwe na rimwe, Pawulo yajyaga abasiga ahantu runaka kugira ngo bite ku byo abizera bashya babaga bakeneye mu buryo bw’umwuka (Ibyakozwe 17:14; Tito 1:5). Ariko kandi, birashoboka ko kuba yari afite abo yifatanyaga na bo byabaga ari iby’ingenzi ku mutekano we no ku bufasha yari akeneye kugira ngo ashobore guhangana n’ingorane zihereranye n’urugendo. Bityo rero, abantu nka Sopatero, Sekondo, Gayo na Tirofimo, tuziho kuba ari bamwe mu bajyanye na Pawulo mu ngendo ze, bashobora kuba baragize uruhare rukomeye mu gutuma agira ingaruka nziza mu murimo we.​—Ibyakozwe 20:4.

Nanone kandi, yafashwaga n’abagabo hamwe n’abagore bamucumbikiraga. Iyo Pawulo yageraga mu mujyi yabaga ateganya kuyoboramo ibikorwa byo kubwiriza cyangwa gucumbikamo gusa kubera ko ijoro ryabaga riguye, ikintu cya mbere yakoraga cyari ukubona ahantu runaka ho kuba. Byabaga ngombwa ko umuntu wese wakoraga ingendo nyinshi kimwe na Pawulo, aryama ahantu henshi, mu by’ukuri ku buriri butandukanye. Yashoboraga gucumbika mu macumbi yagenewe abagenzi buri gihe, ariko nk’uko bivugwa n’intiti mu byerekeye amateka, ayo macumbi “yari ahantu hashoboraga guteza akaga kandi hateye ishozi,” bityo aho byabaga bishoboka, Pawulo akaba agomba kuba yaracumbikaga muri bagenzi be b’abizera.

Tuzi amazina ya bamwe mu bagabo n’abagore bacumbikiye Pawulo​​—⁠Akwila na Purisikila, Gayo, Yasoni, Ludiya, Munasoni, Filemoni na Filipo (Ibyakozwe 16:14, 15; 17:7; 18:2, 3; 21:8, 16; Abaroma 16:23; Filemoni 1, 22). Ayo macumbi Pawulo yahawe i Filipi, i Tesalonike n’i Korinto yabaye icyicaro yakoresheje kugira ngo ashobore gushyira kuri gahunda ibikorwa bye by’ubumisiyonari. Uwitwaga Titiyo Yusito w’i Korinto na we yakiriye iwe iyo ntumwa kugira ngo ibone ahantu isohoreza umurimo wayo wo kubwiriza.​—Ibyakozwe 18:7.

Incuti Nyinshi Cyane

Nk’uko umuntu yabyitega, Pawulo yibukaga mu buryo butandukanye abantu yari aziranye na bo, bitewe n’imimerere inyuranye yabahuje. Urugero, nka Mariya, Perusi, Foyibe, Tirufayina na Tirufosa, bose bari bagenzi be b’abagore bahuje ukwizera bashimwaga ku bw’imihati yabo mu murimo (Abaroma 16:1, 2, 6, 12). Pawulo yabatije Kirisipo, Gayo hamwe n’abo mu rugo kwa Sitefana. Diyonisiyo na Damari bemeye ubutumwa bw’ukuri yababwiye ari muri Athènes (Ibyakozwe 17:34; 1 Abakorinto 1:14, 16). Andironiko na Yuniya, “ibirangirire mu ntumwa,” bari barizeye mbere ya Pawulo, akaba yarabise ‘ababohanywe na we.’ Bashobora kuba bari barabohanywe na we igihe runaka. Nanone kandi, abo bombi, kimwe na Herodiyoni, Yasoni, Lukiyosi hamwe na Sosipatiro bavuzweho na Pawulo kuba bari ‘basangiye ubwoko’ na we (Abaroma 16:7, 11, 21). N’ubwo ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha rishobora kuba rivuga “abakomoka mu gihugu kimwe,” mu buryo bw’ibanze risobanura “abantu bafitanye isano babaho mu gihe kimwe.”

Abenshi mu ncuti za Pawulo bakoze ingendo ku bw’ubutumwa bwiza. Nanone kandi, uretse abo yajyanye na bo bazwi cyane, hariho Akayiku, Forutunato hamwe na Sitefana bakoze urugendo bava i Korinto bakajya mu Efeso kugira ngo bamenyeshe Pawulo ibihereranye n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero ryabo. Arutema na Tukiko bari biteguye gukora urugendo kugira ngo basange Tito wakoreraga mu kirwa cy’i Kirete, na Zena yagombaga gukora urugendo ajyanye na Apolo.​—1 Abakorinto 16:17; Tito 3:12, 13.

Hari abo Pawulo avugaho ibintu runaka bike kandi bishishikaje. Urugero, tubwirwa ko Epayineto yabaye “[u]muganura w’abo mu Asiya,” ko Erasito ari we ‘wabikaga impiya z’umusoro w’ab’umudugudu’ w’i Korinto, ko Luka yari umuganga, ko Ludiya yagurishaga imyenda y’imihengeri, kandi ko Terutiyo ari we Pawulo yakoresheje mu kwandika urwandiko rwe yoherereje Abaroma (Abaroma 16:5, 22, 23; Ibyakozwe 16:14; Abakolosayi 4:14). Izo nkuru ngufi zivuga ibintu mu buryo buhinnye, zisigira amatsiko umuntu wese waba yifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’abo bantu.

Abandi Pawulo yajyanye na bo bahawe ubutumwa bwihariye, ubu bwanditswe muri Bibiliya. Urugero, mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi, yahaye Arukipo inama agira ati “ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze” (Abakolosayi 4:17). Uko bigaragara, Ewodiya na Sintike bari bafitanye amakimbirane runaka yabo bwite bagombaga gukemura. Bityo rero, Pawulo yabahaye inama binyuriye ku muntu w’i Filipi utaravuzwe izina ‘bafatanyaga umurimo,’ “ngo bahurize imitima mu Mwami” (Abafilipi 4:2, 3). Nta gushidikanya, iyo ni inama nziza kuri buri wese muri twe.

Bamushyigikiye Igihe Yari Afunzwe Babigiranye Ubudahemuka

Pawulo yafunzwe incuro nyinshi (2 Abakorinto 11:23). Muri ibyo bihe, Abakristo bo mu karere yabaga afungiwemo, mu gihe babaga bahari, bagomba kuba barageragezaga gukora uko bashoboye kose kugira ngo bamworohereze muri iyo mimerere yabaga arimo. Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma ku ncuro ya mbere, yemerewe kwikodeshereza inzu ku giti cye mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi yashoboraga kuba yasurwa n’incuti ze (Ibyakozwe 28:30). Muri icyo gihe, yanditse inzandiko yoherereje amatorero y’Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi kimwe n’urwa Filemoni. Izo nzandiko zitubwira byinshi ku bihereranye n’abo Pawulo yari ari kumwe na bo muri icyo gihe yari afunzwe.

Urugero, tumenya ko umugaragu wa Filemoni wari waramutorotse, ari we Onesimo yahuriye na Pawulo i Roma, kimwe na Tukiko wagombaga guherekeza Onesimo mu rugendo rwe asubiye kwa shebuja (Abakolosayi 4:7-9). Hari nanone Epafuradito, wakoze urugendo rurerure avuye i Filipi azanye impano itorero rye ryari ryatanze, nyuma y’aho akaza kurwara (Abafilipi 2:25; 4:18). Mu bakoranye na Pawulo i Roma mu buryo bwa bugufi, hari Arisitariko, Mariko na Yesu, abo yerekejeho agira ati ‘abo ni bo bonyine bakorana nanjye ku bw’ubwami bw’Imana, kandi bamaze umubabaro’ (Abakolosayi 4:10, 11). Muri abo bantu bizerwa bose, hari harimo Timoteyo na Luka bazwi cyane, kimwe na Dema nyuma y’aho waje gukunda iby’isi agata Pawulo.​—Abakolosayi 1:1; 4:14; 2 Timoteyo 4:10; Filemoni 24.

Uko bigaragara, nta n’umwe muri abo wakomokaga i Roma, ariko bari bari kumwe na Pawulo. Wenda bamwe bashobora kuba bari baragiyeyo mu buryo bwihariye bajyanywe no kumufasha mu gihe yari afunzwe. Nta gushidikanya ko hari bamwe yatumaga kumuhahira, abandi yabahaga ubutumwa bwo kujyana ahantu kure, naho abandi bo akababwira amagambo bashyiraga mu nyandiko. Mbega igihamya gishishikaje kigaragaza urukundo rukomeye hamwe n’ubudahemuka abo bose bagaragarije Pawulo hamwe n’umurimo w’Imana!

Iyo turebye ukuntu Pawulo yasozaga zimwe mu nzandiko ze, tubona ko ashobora kuba yari akikijwe n’itsinda rinini ry’abavandimwe hamwe na bashiki bacu b’Abakristo, baruta abo tuzi amazina bakeya. Mu bihe binyuranye, yandikaga agira ati “abera bose barabatashya” kandi ngo ‘abo turi kumwe bose barabatashya.’​—⁠2 Abakorinto 13:13; Tito 3:15; Abafilipi 4:22.

Mu gihe Pawulo yafungirwaga i Roma ubwa kabiri mu buryo bubabaje, iyicwa rye rikaba ryari ryegereje cyane, yazirikanaga cyane abakozi bagenzi be. Yakomeje guhagararira no guhuza imirimo yakorwaga nibura na bamwe muri bo. Tito na Tukiko bari baroherejwe mu butumwa, Kiresikenti yari yaragiye i Galatiya, Erasito yari yaragumye i Korinto, Tirofimo yari yarasigaye i Mileto arwaye, ariko Mariko na Timoteyo bo bagombaga kuza aho Pawulo yari ari. Ariko kandi, Luka yari kumwe na Pawulo, kandi igihe iyo ntumwa yandikaga urwandiko rwayo rwa kabiri yoherereje Timoteyo, hari abandi bizera benshi bari bahari, hakubiyemo na Ewubulo, Pudenti, Lino na Kilawudiya, maze bamwoherereza intashyo zabo. Nta gushidikanya, bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo bafashe Pawulo. Kandi icyo gihe, Pawulo ubwe na we yoherereje Purisikila na Akwila hamwe n’abo kwa Onesiforo intashyo ze. Ikibabaje ariko, ni uko Dema yamusize muri icyo gihe cy’akaga, na Alekizanderi akamukorera ibibi byinshi.​—2 Timoteyo 4:9-21.

“Turi Abakozi Bakorana n’Imana” (NW)

Pawulo ntiyakundaga gukora ari wenyine mu murimo we wo kubwiriza. Intiti imwe mu byerekeranye no gusesengura amagambo yitwa E. Earle Ellis yagize iti “ibyo byerekana umumisiyonari wari ufite abo yifatanyaga na bo benshi. Mu by’ukuri, si kenshi washoboraga gusanga Pawulo ari wenyine adafite abandi ari kumwe na bo.” Binyuriye ku buyobozi bw’umwuka wera w’Imana, Pawulo yashoboraga kwegeranya abantu benshi maze agategura ibikorwa bigira ingaruka nziza bihereranye n’umurimo w’ubumisiyonari. Yari akikijwe n’abantu yakoranaga na bo mu buryo bwa bugufi, abamufashaga mu gihe runaka, abantu bamwe na bamwe bari intwari, n’abandi bakozi benshi barangwaga no kwicisha bugufi. Ariko kandi, abo ntibari abantu yakoranaga na bo umurimo gusa. Uko urugero baba barakoranyemo na Pawulo cyangwa barifatanyijemo na we rwaba rungana kose, igihamya kiranga umurunga w’urukundo rwa Gikristo n’ubucuti bwa bwite bari bafitanye kigaragara neza.

Intumwa Pawulo yari ifite icyo bise “ubuhanga bwo gushaka incuti.” Yakoze byinshi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’amahanga, ariko ntiyagerageje kubikora wenyine. Yifatanyije n’itorero rya Gikristo kandi akoresha gahunda ryari rifite mu buryo bwuzuye. Pawulo ntiyigeze yiyitirira ibyo yagezeho mu murimo, ahubwo yemeye abigiranye ukwicisha bugufi ko yari umugaragu, kandi ko icyubahiro cyose cyagombaga guhabwa Imana, yo yakuzaga.​—1 Abakorinto 3:5-7; 9:16; Abafilipi 1:1.

N’ubwo ibihe turimo bitandukanye n’ibya Pawulo, nta muntu n’umwe uri mu itorero rya Gikristo muri iki gihe wagombye gutekereza ko ashobora cyangwa ko akeneye kuba nyamwigendaho. Ahubwo, twagombye buri gihe gukorana n’umuteguro w’Imana, itorero ryo mu karere dutuyemo hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Dukeneye ubufasha bwabo, inkunga yabo n’ihumure ryabo, haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi. Dufite igikundiro cy’agaciro kenshi cyo kwifatanya na ‘bene data [bose] bari mu isi’ (1 Petero 5:9). Niba dukora dufatanye urunana turi abizerwa no mu buryo bwuje urukundo, kandi tugafatanya na bo bose, icyo gihe natwe dushobora kuvuga ko “turi abakozi bakorana n’Imana,” nk’uko Pawulo yabivuze.​—1 Abakorinto 3:9, NW.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

APOLO

ARISITARIKO

BARINABA

LUDIYA

ONESIFORO

TERUTIYO

TUKIKO

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze