Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Urugendo Rwahesheje Ingororano Nyinshi
UMUGABEKAZI agomba kuba yaranegekajwe n’urugendo yakoze ava i Sheba ajya i Yerusalemu. Yari yaramenyereye kwibera mu mudamararo. Ubu noneho, yari afashe urugendo rw’ibirometero 2.400 ahetswe n’ingamiya, ahanini akaba yari kunyura mu butayu butwika. Dukurikije uko umuntu umwe yabivuze, ugereranyije urugendo rwe rwaba rwarafashe iminsi 75 kugira ngo rurangire, kandi ubwo byari ukugenda gusa udashyizemo kugaruka!a
Kuki uwo mugabekazi w’umukungu yavuye rugo rwe i Sheba, aho yari aguwe neza, akajya muri urwo rugendo rugoye?
Inkuru Iteye Amatsiko
Umugabekazi w’i Sheba yagiye i Yerusalemu amaze ‘kumva kwamamara kwa Salomo ku bw’izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ]’ (1 Abami 10:1). Ikintu uwo mugabekazi yumvise nyirizina, ntikivugwa mu buryo bweruye. Icyakora, tuzi ko Yehova yahaye Salomo umugisha, amuhundagazaho ubwenge, ubutunzi n’icyubahiro bidasanzwe (2 Ngoma 1:11, 12). Ibyo ni gute umugabekazi yaje kubimenya? Kubera ko Sheba yari ihuriro ry’ubucuruzi, ashobora kuba yarumvise ukwamamara kwa Salomo binyuriye ku bacuruzi babaga baje mu gihugu cye. Bamwe muri bo bashobora kuba barigeze kujya Ofiri, aho Salomo yigeze gukorera ibikorwa bihambaye by’ubucuruzi.—1 Abami 9:26-28.
Ibyo ari byo byose, umugabekazi yageze i Yerusalemu “ashagawe n’abantu benshi cyane bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi” (1 Abami 10:2a). Hari bamwe bavuga ko mu ‘bantu benshi cyane [bari bamushagaye]’ hari harimo n’ingabo zari zaje zimurinze. Ibyo byaba ari ibyumvikana, tuzirikanye ko uwo mugabekazi yari umunyacyubahiro ukomeye cyane, kandi muri urwo rugendo akaba yari yitwaje ibintu byari bifite agaciro k’amadolari atabarika.b
Ariko kandi, zirikana ko uwo mugabekazi yumvise ukwamamara kwa Salomo ‘ku bw’izina rya Yehova,’ (NW ). Bityo rero, urwo ntirwari urugendo rugamije iby’ubucuruzi gusa. Uko bigaragara, uwo mugabekazi yari ajyanyweyo mbere na mbere no kumva iby’ubwenge bwa Salomo—wenda akaba yarifuzaga no kugira icyo amenya ku bihereranye n’Imana ye Yehova. Kubera ko ashobora kuba yarakomokaga kuri Shemu cyangwa Hamu, abo bakaba barasengaga Yehova, ashobora kuba yari afite amatsiko yo kumenya ibirebana n’idini ry’abakurambere be.
Ibibazo Binaniranye, Ibisubizo Bishimishije
Mu gihe uwo mugabekazi yari amaze kubonana na Salomo, yatangiye “kumubaza ibinaniranye, amugerageza” (1 Abami 10:1). Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rishobora guhindurwamo “ibisakuzo.” Ariko rero, ibyo ntibishaka kuvuga ko uwo mugabekazi yatangiye gukinisha Salomo amuzanaho udukino tudafashije. Igishimishije ni uko muri Zaburi 49:5 (umurongo wa 4 muri Biblia Yera), iryo jambo ry’Igiheburayo ari na ryo ryakoreshejwe mu kwerekeza ku bibazo bikomeye bihereranye n’icyaha, urupfu no gucungurwa. Birashoboka rero ko uwo mugabekazi w’i Sheba yaba yari arimo aganira na Salomo ingingo zimbitse, ari na zo zagaragaje ukuntu ubwenge bwe bwimbitse. Bibiliya ivuga ko ‘yatangiye kumurondorera ibyari mu mutima we byose.’ Salomo na we “amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose; nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.”—1 Abami 10:2b, 3.
Umugabekazi w’i Sheba yashimishijwe cyane n’ubwenge bwa Salomo n’uburumbuke bw’ubwami bwe, ku buryo ‘byamukuye umutima’ (1 Abami 10:4, 5). Hari abantu bavuga ko ayo magambo asobanura ko uwo mugabekazi yasigaye “atagihumeka.” Ndetse hari intiti imwe yavuze ko yaguye igihumure! Uko byaba byaragenze kose, uwo mugabekazi yatangajwe n’ibyo yabonye hamwe n’ibyo yumvise. Yavuze ko hahirwa abagaragu ba Salomo bitewe n’uko bari bafite igikundiro cyo kumva ubwenge bw’uwo mwami, kandi yahimbaje Yehova amushimira kuba yarimitse Salomo. Hanyuma, yahaye umwami impano z’igiciro cyinshi, zahabu yonyine ikaba yari ifite agaciro k’amadolari y’Amanyamerika 40.000.000, ukurikije agaciro ko muri iki gihe. Salomo na we yatanze impano, aha uwo mugabekazi “ibyo yashakaga byose, n’icyo yamusabaga cyose.”c—1 Abami 10:6-13.
Isomo Kuri Twe
Yesu yakoresheje urugero rw’umugabekazi w’i Sheba kugira ngo ahe abanditsi n’Abafarisayo isomo. Yarababwiye ati “umugabekazi w’igihugu cy’i kusi azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe: kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore, ūruta Salomo ari hano” (Matayo 12:42). Ni koko, umugabekazi w’i Sheba yagaragaje ko afatana uburemere bwinshi ubwenge butangwa n’Imana. Niba yarakoze urugendo rw’ibirometero bigera ku 2.400 kugira ngo atege amatwi Salomo, rwose abanditsi n’Abafarisayo bagombaga kurushaho gutega amatwi Yesu, we wari aho ngaho imbere yabo.
Muri iki gihe, dushobora kugaragaza ko twishimira mu buryo bwimbitse Salomo Mukuru, ari we Yesu Kristo. Mu buhe buryo? Uburyo bumwe bwo kubigaragaza, ni ugukurikiza amabwiriza yatanze arebana no ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19). Ubundi buryo, ni ugutekereza cyane ku rugero rwatanzwe na Yesu no ku mitekerereze ye, hanyuma tukabyigana.—Abafilipi 2:5; Abaheburayo 12:2, 3.
Mu by’ukuri, gukurikiza urugero rwa Salomo Mukuru bizadusaba gushyiraho imihati. Nyamara kandi, tuzagororerwa cyane. Koko rero, Yehova asezeranya ubwoko bwe ko nibugaragaza umutima wo kwigomwa, ‘azabugomororera imigomero yo mu ijuru akabusukaho umugisha, bukabura aho buwukwiza.’—Malaki 3:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Intiti nyinshi zivuga ko Sheba yari iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Arabiya, mu cyitwa Repubulika ya Yemen muri iki gihe.
b Dukurikije uko Umugiriki wa kera witwaga Strabo, akaba yari umuhanga mu by’ubumenyi bw’isi yabivuze, abaturage b’i Sheba bari abakungu bikabije. Yavuze ko bajyaga basesagura zahabu bayishyira ku bikoresho byo mu nzu, nk’ameza, intebe, utubati n’ibindi, ku byombo ndetse no ku nkuta, ku nzugi no ku bisenge by’inzu zabo.
c Bamwe bavuga ko iyo nteruro isobanura ko uwo mugabekazi yagiranye imibonano mpuzabitsina na Salomo. Hari n’imigani ivuga ko banabyaranye umwana w’umuhungu. Ariko kandi, nta gihamya kigaragaza ko ibyo byose ari ukuri.