ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/8 pp. 26-31
  • Nagiye Nemera Ubuyobozi bwa Yehova Mbigiranye Umutima Ukunze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nagiye Nemera Ubuyobozi bwa Yehova Mbigiranye Umutima Ukunze
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ngira Ibyo Mpindura ku Bihereranye n’Ibyo Nimirizaga Imbere mu Buzima
  • Imyitozo y’Ingirakamaro mu Gihe Twari Abapayiniya
  • Twitangira Gukora Umurimo mu Mahanga
  • Hagati ya Washington na Galeedi
  • Dukorera mu Biro Bikuru mu Rwego rw’Isi Yose
  • Nigisha i Galeedi mu Buryo Buhoraho
  • Nkorana n’Abanyeshuri
  • Dutegerezanya Amatsiko Iby’Igihe Kizaza
  • Abamisiyonari batumye umurimo waguka ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ishuri rya Gileyadi rifitiye akamaro abantu bo ku isi yose
    Uko impano utanga zikoreshwa
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/8 pp. 26-31

Nagiye Nemera Ubuyobozi bwa Yehova Mbigiranye Umutima Ukunze

BYAVUZWE NA ULYSSES V. GLASS

Cyari igihe kidasanzwe. Hari hari abanyeshuri 127 gusa bari bagiye guhabwa impamyabumenyi, ariko mu bari bateranye, hari harimo abantu 126.387 bari bateze amatwi babishishikariye, bari baraje baturutse mu bihugu byinshi. Uwo wari umunsi wo guha impamyabumenyi abize mu ishuri rya 21, Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower, ibirori by’uwo munsi bikaba byarabereye muri Yankee Stadium ho muri New York City ku itariki ya 19 Nyakanga 1953. Kuki icyo cyari ikintu cy’ingenzi cyane mu mibereho yanjye? Reka mbanyuriremo muri make uko byagenze.

NAVUKIYE i Vincennes, muri leta ya Indiana, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 17 Gashyantare 1912, hasigaye imyaka igera hafi kuri ibiri ngo Ubwami bwa Kimesiya buvuke nk’uko bisobanurwa mu Byahishuwe 12:1-5. Mu mwaka wabanjirije uwo, ababyeyi banjye bari baratangiye kwiga Bibiliya hamwe n’imibumbe y’ibitabo byitwaga Etudes des Ecritures. Buri gitondo ku Cyumweru, Papa yasomeraga abagize umuryango ibintu runaka muri kimwe muri ibyo bitabo, hanyuma tukabiganiraho.

Mama yakoreshaga ibyo yari arimo yiga kugira ngo agorore imitekerereze y’abana be. Yari umuntu mwiza cyane​—ugira neza cyane, wabaga yiteguye gufasha abandi. Twari abana bane, ariko Mama yakundaga n’abandi bana bo mu baturanyi. Yajyaga amarana natwe igihe. Yakundaga kutubwira inkuru zishingiye kuri Bibiliya no kuririmbana natwe.

Nanone kandi, yajyaga atumira mu rugo iwacu abantu batandukanye bakoraga umurimo w’igihe cyose. Bajyaga bahamara umunsi umwe cyangwa ibiri gusa, akenshi bagakorera amateraniro iwacu kandi bagatanga za disikuru. Mu buryo bwihariye, twakundaga abakoreshaga ingero kandi bakatubwira inkuru. Igihe kimwe mu mwaka wa 1919, hashize umwaka nyuma y’aho intambara ya mbere y’isi yose irangiriye, umuvandimwe wari wadusuye yavuze amagambo atwerekeyeho cyane cyane twebwe abana. Yavuze ibihereranye na konsekarasiyo​—ubu ngubu mu buryo buhuje n’ukuri kurushaho, ibyo tukaba tubyita kwitanga​—kandi adufasha gusobanukirwa ukuntu ibyo bigira ingaruka ku mibereho yacu. Nyuma y’aho kuri uwo mugoroba, ubwo nari ngiye kuryama, nasenze Data wo mu ijuru maze mubwira ko nifuzaga kumukorera iteka.

Ariko kandi, nyuma y’umwaka wa 1922, indi mihangayiko y’ubuzima yasaga n’aho ishaka guhigikira icyo cyemezo mu mwanya wa kabiri. Twahoraga twimuka, kandi ntitwashoboraga kwifatanya n’itorero ry’ubwoko bwa Yehova. Papa ntiyabaga mu rugo bitewe n’uko yakoraga mu muhanda wa za gari ya moshi. Icyigisho cyacu cya Bibiliya cyabaga rimwe na rimwe. Nagiye mu ishuri ngamije kuzakora mu bihereranye no kwamamaza, kandi nari ndimo nkora gahunda zo kuzajya muri kaminuza ihambaye.

Ngira Ibyo Mpindura ku Bihereranye n’Ibyo Nimirizaga Imbere mu Buzima

Mu myaka ya za 30 rwagati, isi yongeye kugenda igana ku ntambara y’isi yose. Twari dutuye ahitwa i Cleveland muri leta ya Ohio, ubwo umwe mu Bahamya ba Yehova yazaga iwacu. Twatangiye gutekereza tubigiranye ubwitonzi kurushaho ku byo twari twarize tukiri abana. Mukuru wanjye, ari we Russell, yari umuntu ufatana ibintu uburemere mu buryo bwihariye, kandi ni we wabatijwe bwa mbere. Jye nari ntandukanye na we, ariko ku itariki ya 3 Gashyantare 1936, nanjye narabatijwe. Nagendaga ndushaho gusobanukirwa icyo kwiyegurira Yehova bisobanura, kandi nari ndimo nitoza kwemera ubuyobozi bwa Yehova. Muri uwo mwaka, bashiki banjye babiri, ari bo Kathryn na Gertrude, na bo barabatijwe. Twese twatangiye gukora umurimo w’igihe cyose turi abapayiniya.

Icyakora, ibyo ntibyashakaga kuvuga ko tutigeze tugira ikindi kintu dutekerezaho. Igihe umugore wa mukuru wanjye yambwiraga ibihereranye n’umukobwa mwiza cyane witwaga Ann, wari “warahise ajya mu birere” kuva aho yumviye ibihereranye n’ukuri, kandi akaba yari kuzaza mu materaniro yaberaga mu nzu yacu, namuteze amatwi mbigiranye ubwitozi. Icyo gihe Ann yari umunyamabanga mu biro bishinzwe ibihereranye n’amategeko, kandi mu gihe cy’umwaka umwe yarabatijwe. Sinari narateganyije kurongora, ariko byaragaragaraga ko Ann yari ashyigikiye ukuri 100 ku ijana. Yifuzaga kugira uruhare mu murimo wa Yehova mu buryo bwuzuye. Ntiyigeraga na rimwe avuga ati “mbese, nshobora kubikora?” Ahubwo yarabazaga ati “ni ubuhe buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwose nabikoramo?” Kandi yari yaramaramaje gukomeza kujya mbere. Ubwo buryo bwo kubona ibintu burangwa n’icyizere, bwankoze ku mutima. Uretse n’ibyo kandi, yari mwiza cyane kandi na n’ubu ni uko. Yaje kuba umugore wanjye, maze bidatinze aba mugenzi wanjye mu murimo w’ubupayiniya.

Imyitozo y’Ingirakamaro mu Gihe Twari Abapayiniya

Mu gihe twari abapayiniya, twamenye ibanga ryo kunyurwa n’ibyo dufite, haba mu gihe twabaga twakennye, no mu gihe twabaga dufite ibisaga (Abafilipi 4:11-13). Igihe kimwe bwari bugiye kwira, kandi nta kintu na gito cyo kurya twari dufite. Twari dufite amasantimu atanu gusa. Twagiye mu iduka ry’umuntu ucuruza inyama, maze ndamubaza nti “mbese, ushobora kuduha inyama ihwanye n’amasantimu atanu?” Yaratwitegereje, maze adukatira udupande tune. Nzi neza rwose ko twari tuguze amasantimu asaga atanu, kandi twaradutamiye turahembuka.

Byari ibintu bisanzwe guhura n’abantu baturwanya cyane mu gihe twabaga dusohoza umurimo wacu. Mu mujyi uri hafi ya Syracuse, muri leta ya New York, twari mu muhanda dutanga impapuro zitumira abantu kandi twambaye n’ibyapa kugira ngo bamenye ko hari iteraniro ryihariye ryari rigenewe abantu bose. Abagabo babiri b’intarumikwa baransumiye maze bangirira nabi. Umwe yari umupolisi, ariko ntiyari yambaye imyenda ye y’akazi, kandi yanze kunyemerera ko ndeba ikarita ye. Muri ako kanya, uwitwa Grant Suiter wo kuri Beteli y’i Brooklyn yarahageze, maze avuga ko tujya ku kigo cy’abapolisi kugira ngo dukemure icyo kibazo. Hanyuma, yatelefonnye ku biro bya Sosayiti i Brooklyn, maze twembi tubwirwa ko kuri uwo munsi nyir’izina tugomba kongera gutanga impapuro kandi tukambara bya byapa, kugira ngo haboneke urufatiro izindi manza zo mu gihe kizaza zari kuzajya zishingiraho. Nk’uko byari byitezwe, twarafashwe. Icyakora, twabwiye abo bapolisi ko bari kuzakurikiranwa mu nkiko bitewe no gufata abantu badafite icyo bashinjwa, maze baratureka turagenda.

Ku munsi wakurikiyeho, agatsiko k’abana benshi b’ingimbi batagira ikinyabupfura biroshye ahantu hari habereye ikoraniro batumwe n’umupadiri, kandi nta mupolisi n’umwe wabonekaga. Abo bana b’abanyarugomo bagendaga bahonda ibikoni bakubitisha umupira w’umukino witwa baseball ku mbaho zari zishashwe hasi, bamanura bamwe mu bari bateze amatwi mu myanya bari bicayemo babashushubikanya, maze bajya kuri platifomu, bahageze bashyira ibendera rya Amerika hejuru, barasakuza bati “muriramutse! Muriramutse se!” Hanyuma, batangiye kuririmba indirimbo yari igezweho icyo gihe yitwaga “Beer Barrel Polka.” Bahagaritse amateraniro yacu burundu. Twari turimo tugerwaho mu buryo butaziguye n’icyo Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.”​—Yohana 15:19.

Mu by’ukuri, disikuru y’abantu bose yabaga ari imwe muri za disikuru za J. F. Rutherford, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, yabaga yarafashwe ku cyuma gifata amajwi cyitwa phonographe. Jye na Ann twagumye muri uwo mujyi mu gihe cy’iminsi mike, tukajya dusura abantu kugira ngo tubahe uburyo bwo kumva iyo disikuru bari mu ngo zabo. Bake gusa ni bo babyemeye.

Twitangira Gukora Umurimo mu Mahanga

Nyuma y’igihe runaka, habonetse uburyo bushya bwo gukora umurimo. Mukuru wanjye Russell hamwe n’umugore we Dorothy, bombi baratumiwe kugira ngo bige mu Ishuri rya mbere rya Galeedi mu mwaka wa 1943, hanyuma boherezwa gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Cuba. Mushiki wanjye Kathryn yize mu ishuri rya kane. Na we yoherejwe gukorera muri Cuba. Nyuma y’aho yoherejwe gukorera umurimo muri République Dominicaine, hanyuma aza koherezwa muri Porto Rico. Bite se kuri jye na Ann?

Igihe twumvaga ibihereranye n’Ishuri rya Galeedi, kandi ko Sosayiti yifuzaga kohereza abamisiyonari mu bindi bihugu, twumvise twifuza kuboneka kugira ngo dukorere umurimo mu mahanga. Mbere twatekerezaga kugenda ku giti cyacu, wenda tukajya nko muri Megizike. Ariko nyuma y’aho, twaje kubona ko wenda byari kurushaho kuba byiza dutegereje, maze tukareka Sosayiti ikaba ari yo itwohereza aho dukorera mu gihe twari kuba turangije kwiga mu Ishuri rya Galeedi. Twaje kubona ko iyo ari yo gahunda Yehova yari arimo akoresha.

Twatumiwe kuza mu ishuri rya kane ry’Ishuri rya Galeedi. Ariko mbere gato y’uko ishuri ritangira, N. H. Knorr, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, yamenye mu buryo bwuzuye kurushaho inzitizi Ann yari afite bitewe n’imbasa yarwaye igihe yari akiri umwana. Twabivuganyeho, maze ambwira ko bitaba bihuje n’ubwenge kutwohereza gukorera mu kindi gihugu.

Hashize imyaka igera hafi kuri ibiri nyuma y’aho, mu gihe nari ndimo nkora imirimo imwe n’imwe yo kwitegura ikoraniro, Umuvandimwe Knorr yongeye kumbona, maze ambaza niba twari tugishishikajwe no kujya mu Ishuri rya Galeedi. Yambwiye ko tutari kuzajya gukorera umurimo mu mahanga; yari afite ikindi kintu ateganya. Bityo rero, ubwo handikwaga abagombaga kwiga mu ishuri rya cyenda ku itariki ya 26 Gashyantare 1947, twari turi mu mubare w’abanyeshuri.

Iyo minsi twamaze i Galeedi, yari iminsi itazibagirana. Amasomo yari akungahaye mu buryo bw’umwuka. Twagize ubucuti buramba. Ariko uruhare nagize mu ishuri rwarenze kure cyane ibyo.

Hagati ya Washington na Galeedi

Ishuri rya Galeedi ryari rikiri rishya ugereranyije. Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntibwari buzi mu buryo buhagije intego z’iryo shuri, bityo hari ibibazo byinshi byazamurwaga. Sosayiti yifuzaga kohereza intumwa i Washington D.C. Aho ni ho twoherejwe hashize amezi make nyuma y’aho tuboneye impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi. Nagombaga gufasha mu bihereranye no gushakira uruhushya rwo kuba mu gihugu ababaga batumiwe kuza i Galeedi baturutse mu bindi bihugu, no kubonera abahawe impamyabumenyi impapuro zemewe n’amategeko, kugira ngo bashobore koherezwa mu mahanga gukorerayo umurimo w’ubumisiyonari. Abategetsi bamwe bashyiraga mu gaciro cyane, kandi bari ingirakamaro. Abandi bari bafite ibyiyumvo bikaze byo kurwanya Abahamya. Abantu bake bari bafite ibitekerezo bikomeye byo mu rwego rwa politiki, bemezaga ko twari dufitanye imishyikirano n’abantu babonaga ko batifuzwa.

Umugabo umwe nasanze mu biro bye, yaratuneguye biratinda, kubera ko tutaramutsa ibendera cyangwa ngo tujye mu ntambara. Nyuma y’aho yari amariye kuvuga ibyo byose akankama mu gihe runaka, amaherezo naravuze nti “ndifuza ko umenya, kandi urabizi, ko nta muntu n’umwe Abahamya ba Yehova barwana na we mu isi. Ntitwivanga mu bintu bibera mu isi. Ntitwivanga mu ntambara zabo no muri za politiki zabo. Ntitugira aho tubogamira na hamwe. Twe twamaze gukemura ibibazo mwe mugihanganye na byo; dufite ubumwe mu muryango wacu. . . . None se, mwifuza ko twakora iki? Mbese, murifuza ko twasubira inyuma, tugakora ibintu nk’uko mubikora maze tukareka uburyo bwacu bwo kubikora?” Nyuma y’ibyo, nta kindi yigeze yongera kuvuga.

Iminsi ibiri mu cyumweru yari yaragenewe gukorana n’ibiro by’abategetsi. Byongeye kandi, twari n’abapayiniya ba bwite. Muri iyo myaka, ibyo byasabaga kumara amasaha 175 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza (nyuma y’aho yaje guhinduka aba amasaha 140), bityo rero, akenshi twakoraga umurimo kugeza mu mugoroba wa joro. Twagiraga igihe gishimishije. Twayoboraga ibyigisho byinshi bishimishije by’abagize imiryango bose uko bakabaye, kandi bagize amajyambere ashimishije. Jye na Ann twari twariyemeje kutagira abana, ariko mu buryo bw’umwuka ntitwagize abana gusa, ahubwo twagize n’abuzukuru n’abuzukuruza. Mbega ukuntu batuma imitima yacu yuzura ibyishimo!

Mu mpera z’umwaka wa 1948, nahawe indi nshingano. Umuvandimwe Knorr yansobanuriye ko Umuvandimwe Schroeder wari umwanditsi akaba n’umwe mu barimu bo mu Ishuri rya Galeedi, yari agiye kwita ku yindi mirimo ikomeye, bityo nasabwe ko nazajya nigisha mu mashuri ya Galeedi mu gihe byari kuba ari ngombwa. Ku itariki ya 18 Ukuboza, ndi kumwe na Ann, nagarutse i Galeedi mu Majyepfo ya Lansing ho muri leta ya New York, numva mfite ubwoba. Twabanje kujya tumara i Galeedi igihe cy’ibyumweru bike gusa, hanyuma tugasubira i Washington. Ariko kandi, amaherezo twaje kujya tumara igihe kinini i Galeedi kurusha icyo twamaraga i Washington.

Muri icyo gihe, nk’uko nabivuze ngitangira, ni bwo abize mu ishuri rya 21 rya Galeedi bahawe impamyabumenyi muri Yankee Stadium muri leta ya New York. Bityo rero, kubera ko nari umwe mu barimu, nagize igikundiro cyo kwifatanya muri iyo porogaramu yo gutanga impamyabumenyi.

Dukorera mu Biro Bikuru mu Rwego rw’Isi Yose

Ku itariki ya 12 Gashyantare 1955, twatangiye gukora indi mirimo. Twabaye bamwe mu bagize umuryango wa Beteli wo ku biro bikuru by’umuteguro ugaragara wa Yehova byo mu rwego rw’isi yose. Ariko se, iyo mirimo yari ikubiyemo iki? Mu buryo bw’ibanze, byari bikubiyemo kuba twiteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose twabaga twashinzwe, kwifatanya mu mishinga yabaga isaba gufatanya n’abandi. Birumvikana ko ibyo twari twarabikoze mbere y’aho, ariko icyo gihe noneho twari tugiye kuba bamwe mu bagize itsinda rinini kurushaho​—ni ukuvuga umuryango wa Beteli wo ku biro bikuru. Twemeye iyo nshingano nshya tubigiranye umutima ukunze, tubona ko ari igihamya kigaragaza ko twayoborwaga na Yehova.

Akazi kanjye ahanini kari gakubiyemo ibibazo bihereranye n’itangazamakuru. Kubera ko ibinyamakuru byishakiraga kubona amakuru ashyushya imitwe, kandi bitewe n’uko byahabwaga amakuru n’abantu babaga bafite urwikekwe, byari byaranditse ibintu bibi cyane ku Bahamya ba Yehova. Twihatiye gukosora iyo mimerere.

Umuvandimwe Knorr yifuzaga kumenya neza ko twese twabaga dufite ibyo dukora bihagije, bityo hakaba hari n’izindi nshingano nagiye mpabwa. Zimwe muri izo zasabaga ko nkoresha imyitozo nari narabonye mu bihereranye no kwamamaza. Izindi zabaga zikubiyemo gukora kuri radiyo ya Sosayiti yitwaga WBBR. Hari hari imirimo yakorwaga mu bihereranye na za sinema zakorwaga na Sosayiti. Birumvikana ariko ko amateka ya gitewokarasi yari kimwe mu byari bigize inyigisho za Galeedi, ariko noneho, hari haratangijwe imishinga myinshi yari igamije kurushaho kumenyesha ubwoko bwa Yehova ibisobanuro birambuye by’ayo mateka y’umuteguro wa gitewokarasi wo muri iki gihe, no kugira ngo bigere no kuri rubanda. Ikindi kintu cyari kigize imyitozo yatangirwaga i Galeedi, ni ukuvugira mu ruhame, n’ibintu byagombaga gukorwa kugira ngo abavandimwe bo mu matorero babone imyitozo y’ibanze myinshi kurushaho ku bihereranye no kuvugira mu ruhame. Bityo, hari hari byinshi byo gukora.

Nigisha i Galeedi mu Buryo Buhoraho

Mu mwaka wa 1961, ubwo hendaga gutangira gahunda yo gutoza abagenzuzi basura amatorero n’abakozi b’ibiro by’ishami, Ishuri rya Galeedi ryimuriwe i Brooklyn, aho Watch Tower Society ifite ibiro bikuru. Nanone nagarutse mu ishuri​—icyo gihe bwo sinari umwarimu usimbura, ahubwo nari umwe mu barimu bahoraho b’iryo shuri. Mbega igikundiro! Nizera rwose ntashidikanya ko Ishuri rya Galeedi ari impano yaturutse kuri Yehova, ikaba ari impano yazaniye inyungu umuteguro we ugaragara wose uko wakabaye.

Igihe ishuri rya Galeedi ryari i Brooklyn, abanyeshuri bari bafite uburyo abize mbere y’abo batigeze bagira. Hari abashyitsi benshi kurushaho bajyaga baza gutanga inyigisho, kandi hari hari uburyo bwo kugirana imishyikirano ya bugufi n’abagize Inteko Nyobozi hamwe n’ubucuti bwagutse n’abagize umuryango wa Beteli wo ku biro bikuru. Nanone kandi, byarashobokaga ko abanyeshuri bahabwa imyitozo mu mirimo ikorerwa mu biro, mu mirimo yo mu mazu y’umuryango wa Beteli hamwe n’ibintu binyuranye birebana n’akazi ko mu ruganda.

Uko imyaka yagiye ihita, umubare w’abanyeshuri wagendaga uhindagurika, kandi n’umubare w’abarimu na wo ni uko. Aho ishuri ryaberaga na ho hagiye hahinduka incuro nyinshi. Ubu risigaye riri ahantu heza cyane i Patterson, ho muri leta ya New York.

Nkorana n’Abanyeshuri

Kwigisha muri ayo mashuri byari bishimishije cyane! Haba harimo abantu bakiri bato baba badashishikajwe no gukora ibintu muri gahunda ishaje. Basize inyuma umuryango wabo, incuti zabo, inzu zabo hamwe n’abantu bavuga ururimi rwabo. Imihindagurikire y’ibihe, ibyo kurya​—ibintu byose biba bigiye guhinduka. Ndetse ntibaba banazi igihugu bazajyamo, ariko baba bafite intego yo kuba abamisiyonari. Bene abo bantu ntugomba kwirirwa ubasunikira gukora ibintu.

Iyo nabaga ngiye mu ishuri, buri gihe intego yanjye yabaga ari iyo gutuma abanyeshuri bumva bisanzuye. Nta muntu wiga neza ahangayitse kandi afite ubwoba. Ni koko nari umwarimu, ariko nari nzi icyo kuba umunyeshuri bisobanura. Nigeze kwicara muri izo ntebe. Birumvikana ko bigaga bashyizeho umwete kandi i Galeedi bigaga ibintu byinshi, ariko nanone nifuzaga ko bagira igihe cyo kwidagadura.

Nari nzi ko igihe babaga bagiye aho bazakorera umurimo, hari ibintu runaka bagombaga kuzaba bafite kugira ngo bagire icyo bageraho. Bagombaga kugira ukwizera gukomeye. Bagombaga kugira umuco wo kwicisha bugufi​—mu rugero rwagutse. Bagombaga kwitoza kubana neza n’abandi bantu, kwemera imimerere no gukunda kubabarira. Bagombaga gukomeza kwihingamo imbuto z’umwuka. Nanone kandi, bagombaga gukunda abantu no gukunda umurimo babaga baroherejwe gukora. Ibyo bintu ni byo buri gihe nagiye ngerageza gushishikariza abanyeshuri igihe babaga bari i Galeedi.

Mu by’ukuri, sinzi umubare w’abanyeshuri nigishije uko bangana. Ariko nzi ibyiyumvo mbafitiye. Nyuma y’amezi atanu twabaga tumaranye mu ishuri, numvaga mbakunze cyane. Hanyuma mu gihe nabaga mbitegereza batambuka bajya kuri platifomu bagahabwa impamyabumenyi zabo ku munsi wo kuzitanga, nabaga nzi ko barangije neza amasomo yabo, kandi ko nyuma y’igihe gito bari kuba bagiye. Byabaga bimeze nk’aho ari bamwe mu bagize umuryango wanjye bagiye. Ni gute wabura gukunda abantu baba biteguye kwitanga no gukora umurimo abo bantu bakiri bato baba bagiye kuzakora?

Imyaka runaka nyuma y’aho, mu gihe baba bagarutse kudusura, mbumva bavuga ibyishimo babonera mu murimo, kandi mba nzi ko bakiri mu mirimo yabo, bakora ibyo batojwe gukora. Ibyo bituma numva meze nte? Ndabamenyesha ko bintera akanyamuneza.

Dutegerezanya Amatsiko Iby’Igihe Kizaza

Ubu amaso yanjye ntakireba neza, kandi ibyo bituma numva nihebye. Singishobora kwigisha mu Ishuri rya Galeedi. Mbere, ibyo byari ibintu bigoye nagombaga guhindura, ariko mu mibereho yanjye yose nagiye nitoza kwemera imimerere no guhangana na yo. Akenshi nkunze gutekereza ku ntumwa Pawulo hamwe n’“igishākwe cyo mu mubiri [“ihwa ryo mu mubiri,” NW]” yari afite. Pawulo yasenze incuro eshatu asaba ko yakurirwaho iyo mibabaro, ariko Umwami yaramubwiye ati “ubuntu bwanjye buraguhagije; kuko aho intege nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura” (2 Abakorinto 12:7-10). Pawulo yakomeje guhangana na ryo. Niba yarabishoboye, nanjye ngomba kugerageza. N’ubwo ntagitanga amasomo mu ishuri, nshimira ku bwo kuba nshobora kubona abanyeshuri banyuraho buri munsi. Rimwe na rimwe nshobora kubaganiriza, kandi gutekereza ku bihereranye n’umwuka mwiza bagaragaza, bituma umutima ugira ibyishimo.

Gutekereza ku byo igihe kizaza kiduhishiye, birahebuje. Ubu urufatiro rurimo rurashyirwaho. Galeedi yabigizemo uruhare rugaragara. Nyuma y’umubabaro ukomeye, ubwo ibitabo bivugwa mu Byahishuwe 20:12 bizabumburwa, hazabaho indi myaka igihumbi yo kwigishwa byinshi mu bihereranye n’inzira za Yehova (Yesaya 11:9). Ariko kandi, ibyo na byo ntibizaba ari iherezo. Mu by’ukuri, bizaba ari intangiriro gusa. Mu gihe cy’iteka ryose, hazaba hari ibintu byinshi cyane tugomba kumenya ku byerekeye Yehova, hamwe n’ibintu byinshi byo gukora, uko tuzagenda tubona imigambi ye ihishurwa. Niringiye ntashidikanya ko Yehova azasohoza amasezerano yose akomeye yasezeranyije, kandi ndifuza kuzaba mpari kugira ngo nzifatanye mu kwemera ubuyobozi Yehova azaduha icyo gihe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Umunsi wo guha impamyabumenyi abize mu ishuri rya Galeedi muri Yankee Stadium muri leta ya New York, mu mwaka wa 1953

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Gertrude, jyewe, Kathryn, na Russell

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Nkorana na N. H. Knorr (ibumoso) na M. G. Henschel dutegura ikoraniro

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Muri stidiyo ya radiyo WBBR

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mu ishuri rya Galeedi

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ndi kumwe na Ann, nta gihe kinini gishize

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze