Tubeshweho no Kwizera Amasezerano y’Imana
“[Ni] jye Mana, nta yindi ibaho. Ni jye Mana; nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa.”—YESAYA 46:9, 10.
1, 2. Ni ibihe bitekerezo binyuranye bitangwa ku bihereranye n’uruhare Imana igira mu bibera ku isi?
IMANA igira uruhare mu bibera ku isi mu rugero rungana iki? Ibitekerezo bitangwa biratandukanye. Bamwe bavuga ko nta ruhare na ruto ibigiramo. Nyuma y’aho Imana iremeye abantu, ntigishaka kugira icyo ikora ku bw’inyungu zacu, cyangwa se ntibishoboye. Dufatiye kuri icyo gitekerezo, Imana imeze nk’umubyeyi w’umugabo ushyira umwana we ku igare rishya, akariboneza imbere, maze akarisunika kugira ngo umwana we atangire kumanuka mu muhanda. Nyuma y’aho, se w’uwo mwana akigendera. Ubwo uwo mwana aba asigaye wenyine; ashobora kugwa cyangwa se ntagwe. Uko byagenda kose, icyo kibazo ntikikiri mu maboko ya se.
2 Ikindi gitekerezo gitangwa, ni uko Imana iyobora buri kantu kose ko mu mibereho yacu ibishishikariye, kandi ko igira uruhare mu buryo butaziguye muri buri kintu cyose kibera mu byo yaremye. Ariko kandi, niba ibyo ari uko biri, hari bamwe bashobora gufata umwanzuro w’uko Imana idatuma habaho ibyiza gusa, ahubwo ko ari na yo ituma habaho ubugizi bwa nabi hamwe n’ibyago bishavuza abantu. Kumenya ukuri ku bihereranye n’imigenzereze y’Imana, bizadufasha kumenya ibyo dukwiriye kuyitegaho. Nanone kandi, bizatuma turushaho kwizera ko amasezerano yayo azasohozwa nta kabuza.—Abaheburayo 11:1.
3. (a) Tuzi dute ko Yehova ari Imana Nyir’imigambi? (b) Kuki Yehova avugwaho kuba ‘agambirira’ kandi akaba agira ukuntu ‘ahindura’ umugambi we?
3 Aho icyo kibazo gihereranye n’ukuntu Imana igira uruhare mu bibazo by’abantu gishingiye, ni uko Yehova ari Imana igira imigambi. Ibyo byumvikanira ku izina rye bwite. Izina “Yehova” risobanurwa ngo “Atuma Biba.” Kubera ibintu Yehova agenda akora buhoro buhoro, we ubwe aba Nyir’ugusohoza amasezerano ye yose. Ku bw’ibyo rero, Yehova avugwaho kuba ‘agambirira’ cyangwa akaba agenda agira ukuntu ahinduraimigambi ye irebana n’ibizabaho cyangwa ibizakorwa mu gihe kizaza (2 Abami 19:25; Yesaya 46:11). Ayo magambo akomoka ku ijambo ry’Igiheburayo ya·tsarʹ, rifitanye isano n’ijambo risobanurwa ngo “umubumbyi” (Yeremiya 18:4). Kimwe n’uko umubumbyi w’umuhanga ashobora guhindura isura y’ibumba rikavamo urwabya rwiza, Yehova ashobora kugira ibintu ahindura, cyangwa akagira icyo abikoraho kugira ngo asohoze ibyo ashaka.—Abefeso 1:11.
4. Ni gute Imana yateguye isi kugira ngo abantu bayitureho?
4 Urugero, Imana yagambiriye ko isi yari kuzaba ahantu h’ubwiza, hagombaga kuzaturwa n’abantu batunganye kandi bumvira (Yesaya 45:18). Kera cyane mbere y’uko Yehova arema umugabo n’umugore ba mbere, yabateguriye uko bari kuzabaho abigiranye urukundo. Ibice bibimburira ibindi byo mu gitabo cy’Itangiriro, bivuga ukuntu Yehova yashyizeho amanywa n’ijoro, ubutaka n’inyanja. Hanyuma, akarema ibyatsi hamwe n’inyamaswa. Icyo gikorwa cyo gutegura isi kugira ngo abantu bazayibeho, cyafashe imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi. Uwo mushinga washojwe neza. Umugabo n’umugore ba mbere batangiriye ubuzima bwabo muri Edeni, hakaba hari hari paradizo ishimishije yari irimo ibya ngombwa byose byari gutuma bishimira ubuzima (Itangiriro 1:31). Bityo rero, Yehova yagize uruhare mu buryo butaziguye mu bibera ku isi, maze buhoro buhoro agenda agira ibyo ahindura ku mirimo ye kugira ngo ihuze n’umugambi we w’ikirenga. Mbese, kuba umuryango wa kimuntu waragutse, byaba byaratumye ahindura uruhare abigiramo?
Yehova Ashyira Imipaka mu Byo Agirira Abantu
5, 6. Kuki Imana ishyira imipaka mu byo igirira abantu?
5 N’ubwo Yehova afite ubushobozi bwo kubikora, ntayobora kandi ngo agenzure buri kantu kose mu byo abantu bakora. Ibyo hari impamvu zituma atabikora. Imwe muri zo, ni uko abantu baremwe mu ishusho y’Imana, bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye, kandi bakaba bafite umudendezo wo kwihitiramo imyifatire ibanogeye. Nta bwo Yehova aduhatira gukora ibyo adutegeka; ndetse nta n’ubwo turi ibipupe (Gutegeka 30:19, 20; Yosuwa 24:15). N’ubwo Imana idusaba kuyimurikira ibyo dukora, mu buryo bwuje urukundo yaduhaye umudendezo mwinshi wo kwihitiramo uko dukoresha ubuzima bwacu.—Abaroma 14:12; Abaheburayo 4:13.
6 Indi mpamvu ituma Imana itayobora buri kintu cyose kibaho, ifitanye isano n’ikibazo cyazamuwe na Satani muri Edeni. Satani yarwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Yahaye Eva ibyasaga n’aho ari uburyo bwo kubona ubwigenge—ibyo akaba yarabyemeye, nyuma y’aho n’umugabo we, Adamu, akaza kubyemera (Itangiriro 3:1-6). Hanyuma, Imana yararetse abantu bamara igihe runaka bitegeka, kugira ngo bagaragaze niba amirariro ya Satani yari afite ishingiro. Ku bw’iyo mpamvu, ibintu bibi abantu bakora muri iki gihe, ntidushobora kubiryoza Imana. Mose yanditse ibihereranye n’abantu b’ibyigomeke, agira ati “bariyononnye, ntibakiri abana [b’Imana], ahubwo ni ikizinga kuri bo.”—Gutegeka 32:5.
7. Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye isi n’abantu?
7 Ariko kandi, n’ubwo Yehova yemera ko abantu bagira umudendezo wo kwihitiramo no kwigeragereza ubutegetsi butamwisunze, ntiyigeze aterera iyo ngo areke kwita ku bibera ku isi, kuko ibyo byari gutuma tugira icyizere gike ku bihereranye n’uko azasohoza amasezerano ye. N’ubwo Adamu na Eva bigometse ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana, nta bwo Yehova yigeze ahindura umugambi wuje urukundo afitiye isi n’abantu. Nta kabuza, azahindura isi paradizo, iturwe n’abantu batunganye, bumvira kandi bishimye (Luka 23:42, 43). Inkuru yanditswe muri Bibiliya guhera mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe, ivuga ukuntu Yehova yagiye agira ibyo akora buhoro buhoro kugira ngo agere kuri iyo ntego.
Imana Igira Icyo Ikora Kugira ngo Isohoze Ibyo Ishaka
8. Kujyana Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano, byari bikubiyemo iki?
8 Imana yagaragaje ko izasohoza umugambi wayo, binyuriye ku byo yagiye igirira ishyanga rya Isirayeli. Urugero, Yehova yijeje Mose ko yari gucungura Abisirayeli akabavana mu Misiri, hanyuma akabajyana mu Gihugu cy’Isezerano, igihugu gitembamo amata n’ubuki (Kuva 3:8). Ayo magambo yatangajwe yari ay’ingenzi kandi atanga icyizere. Byari kuba bikubiyemo kugobotora abo Bisirayeli—bageraga kuri miriyoni eshatu ubariyemo n’abagore babo n’abana—akabavana mu maboko y’ishyanga rikomeye ryarwanyaga cyane ko bagenda (Kuva 3:19). Igihugu bari kuzajyanwamo cyari gituwe n’amahanga akomeye yari kuzabarwanya cyane yanga ko bacyinjiramo (Gutegeka 7:1). Mu rugendo Abisirayeli bari gukora, bari kugera mu butayu, aho bari kuzakenera ibyo kurya n’amazi. Iyo mimerere ni yo yatumye Yehova agaragaza imbaraga ze z’ikirenga n’Ubumana bwe.—Abalewi 25:38.
9, 10. (a) Kuki Yosuwa yashoboye guhamya ko amasezerano y’Imana ari ayo kwiringirwa? (b) Ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki ko twiringira ko Imana ifite ubushobozi bwo kugororera abagaragu bayo bizerwa?
9 Imana yayoboye Abisirayeli ibavana mu Misiri binyuriye ku ruhererekane rw’ibikorwa bikomeye. Mbere na mbere, yateje ishyanga rya Misiri ibyago cumi bya simusiga. Hanyuma, yagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri, bituma Abisirayeli bashobora gucika, mu gihe ingabo zo mu Misiri zari zibakurikiye zo zatikiye (Zaburi 78:12, 13, 43-51). Nyuma y’ibyo, yitaye ku Bisirayeli mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu, abagaburira manu, abaha amazi, ndetse anatuma imyenda yabo itabasaziraho n’ibirenge byabo bitabyimba (Gutegeka 8:3, 4). Nyuma y’aho Abisirayeli binjiriye mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yarabayoboye atuma banesha abanzi babo. Yosuwa wizeraga amasezerano y’Imana mu buryo bukomeye, yiboneye ibyo bintu byose n’amaso ye. Bityo rero, yashoboraga kuvugana icyizere abwira abantu bakuru bo mu gihe cye ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije; byose byabasohoyeho.”—Yosuwa 23:14.
10 Kimwe na Yosuwa wo mu gihe cya kera, muri iki gihe Abakristo bizera mu buryo bwuzuye ko Imana ifite ubushake n’ubushobozi bwo kugira icyo ikora ku bw’inyungu z’abayikorera. Kwemera ibyo tudashikanya, ni ikintu cy’ingenzi kigize ukwizera kwacu. Intumwa Pawulo yanditse igira iti ‘utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko igororera abayishaka.’—Abaheburayo 11:6.
Imana Imenya Mbere y’Igihe Ibizabaho
11. Ni ibihe bintu bituma Imana ishobora gusohoza amasezerano yayo?
11 Kugeza ubu, twabonye ko n’ubwo Imana ireka abantu bakagira umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye kandi bagashyiraho ubutegetsi butayisunze, ifite ubushobozi n’ubushake bwo kugira icyo ikora kugira ngo isohoze umugambi wayo. Ariko kandi, hari ikindi kintu kigira uruhare mu gutuma amasezerano y’Imana asohozwa nta kabuza. Yehova ashobora kumenya mbere y’igihe ibizabaho (Yesaya 42:9). Binyuriye ku muhanuzi wayo, Imana yagize iti “mwibuke ibyabanje kubaho kera; kuko ari jye Mana, nta yindi ibaho. Ni jye Mana; nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa; nkavuga nti ‘imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora’ ” (Yesaya 46:9, 10). Umuhinzi w’inararibonye aba azi igihe agomba guterera imbuto n’aho agomba kuyitera, ariko kandi, ashobora kugira ugushidikanya runaka ku bihereranye n’uko ibintu bizagenda. Icyakora, “Umwami nyir’ibihe byose” afite ubumenyi nyakuri butuma ashobora kubona ibintu mbere y’igihe, akamenya neza nta kwibeshya igihe agomba kugira icyo akora n’aho agomba kugikorera kugira ngo asohoze umugambi we.—1 Timoteyo1:17.
12. Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje ubushobozi bwe bwo kumenya ibintu mbere y’igihe mu gihe cya Nowa?
12 Reka turebe ukuntu Imana yakoresheje ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu mbere y’igihe mu gihe cya Nowa. Kubera ko isi yari yuzuye ububi, Imana yiyemeje gutsembaho abantu batumvira. Yagennye igihe yagombaga kuzabikorera: ni ukuvuga nyuma y’imyaka 120 yari imbere (Itangiriro 6:3). Mu kugena icyo gihe gisobanutse, Yehova yazirikanye ikindi kintu kirenze ibyo kurimbura ababi, ikintu yari kuzakora ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Nanone kandi, ingengabihe ya Yehova yatangiwe kugira ngo abakiranutsi barindwe. (Gereranya n’Itangiriro 5:29.) Imana ibigiranye ubwenge bwayo, yari izi mbere hose igihe yagombaga gutangira inshingano yo gukora umurimo wari kuzatuma iyo ntego igerwaho. Yahaye Nowa amabwiriza arambuye bihagije. Nowa yagombaga kubaka inkuge “yo gukiza abo mu nzu ye,” kandi abantu babi bagombaga kurimburwa n’Umwuzure w’isi yose.—Abaheburayo 11:7; Itangiriro 6:13, 14, 18, 19.
Umushinga wo Kubaka Ukomeye Cyane
13, 14. Kuki umurimo wo kubaka inkuge wari umurimo w’ingorabahizi?
13 Reka turebe ukuntu Nowa yabonaga iyo nshingano. Kubera ko Nowa yari umuntu w’Imana, yari azi ko Yehova yashoboraga kurimbura abatubaha Imana. Ariko kandi, mbere y’uko ibyo biba, hari umurimo wagombaga gukorwa—umurimo wasabaga kugira ukwizera. Umurimo wo kubaka inkuge wari kuba ari umushinga ukomeye cyane. Imana yari yaragennye ibipimo byayo bidakuka. Iyo nkuge yari kuba ari ndende cyane kuruta ibibuga by’imikino bimwe na bimwe byo muri iki gihe, kandi mu buhagarike, yari kuba ireshya n’inzu y’amagorofa atanu (Itangiriro 6:15). Abubatsi bari kuba batabimenyereye kandi ari bake. Bari kuba badafite ibikoresho bihambaye biboneka muri iki gihe. Byongeye kandi, kubera ko Nowa atari afite ubushobozi bwa Yehova bwo kumenya mbere y’igihe ibizabaho mu gihe kizaza, nta buryo yari afite bwo kumenya imimerere yari kuzabaho nyuma y’imyaka runaka, imimerere yashoboraga gutuma umushinga wo kubaka utera imbere cyangwa ikawudindiza. Birashoboka ko Nowa yaba yaribajije ibibazo byinshi. Ni gute ibikoresho byo kubaka byari kwegeranywa? Ni gute yari gukorakoranya inyamaswa? Hari kuzakenerwa ibyo kurya bwoko ki, kandi se, byari kuba bingana iki? Mu by’ukuri se, ni ryari uwo Mwuzure wari warahanuwe wari kuzatangirira?
14 Hanyuma, hari imimerere y’abantu bari bamukikije. Ububi bwari bwaragwiriye. Abanefili b’abanyembaraga—bakaba bari ibyimanye by’abamarayika babi bari barabyaranye n’abagore— bujuje urugomo ku isi (Itangiriro 6:1-4, 13). Ikindi kandi, umurimo wo kubaka inkuge ntiwari kuba ari umushinga wagombaga gukorerwa mu ibanga. Abantu bari kwibaza icyo Nowa yari kuba arimo akora, hanyuma akakibabwira (2 Petero 2:5). Mbese, hari uwari kwitega ko babyemera? Oya rwose! Imyaka mike mbere y’aho, Henoki wari uwizerwa yari yaratangaje ibihereranye n’irimbuka ry’ababi. Ubutumwa bwe bwararwanyijwe cyane ku buryo Imana “yamwimuye,” cyangwa se ubuzima bwe yabugize bugufi, uko bigaragara ikaba yarabikoreye kugira ngo aticwa n’abanzi bayo (Itangiriro 5:24; Abaheburayo 11:5; Yuda 14, 15). Nowa ntiyagombaga gutangaza ubutumwa abantu batari bishimiye byonyine, ahubwo yagombaga no kubaka inkuge. Mu gihe iyo nkuge yari kuba irimo yubakwa, cyari kuba ari ikintu gikomeye cyibutsa ibihereranye n’ukuntu Nowa yabaye uwizerwa mu gihe yari akikijwe n’abantu babi bo mu gihe cye!
15. Kuki Nowa yari afite icyizere cy’uko yashoboraga kuzasohoza umurimo yari yashinzwe?
15 Nowa yari azi ko uwo mushinga ushyigikiwe n’Imana Ishoborabyose, kandi ko yari kuwuhundagazaho imigisha. Mbese, Yehova ubwe si we wari waramushinze uwo murimo? Yehova yari yarijeje Nowa ko we hamwe n’umuryango we bari kuzinjira mu nkuge yuzuye, maze bakarindwa, ku buryo bari kurokoka uwo Mwuzure w’isi yose. Ndetse Imana yatsindagirije ukuntu ibyo bitagombaga gushidikanywaho binyuriye ku masezerano adakuka yatanze (Itangiriro 6:18, 19). Birashoboka ko Nowa yemeraga ko Yehova yari yarabanje gutekereza neza, kandi akabara ibintu byose byari kuba bikubiye muri uwo murimo mbere y’uko ategeka ko ukorwa. Byongeye kandi, Nowa yari azi ko Yehova yari afite ubushobozi bwo kuhagoboka kugira ngo amufashe, igihe byari kuba bibaye ngombwa. Bityo rero, ukwizera kwa Nowa kwamusunikiye kugira icyo akora. Kimwe na Aburahamu wamukomotseho, Nowa ‘yamenye neza yuko ibyo [Imana] yamusezeranije, ibasha no kubisohoza.’—Abaroma 4:21.
16. Mu gihe umurimo wo kubaka inkuge wagendaga utera imbere, ni gute ukwizera kwa Nowa kwakomejwe?
16 Uko imyaka yagendaga ihita, n’inkuge ikagenda ifata isura, ukwizera kwa Nowa kwarushagaho gukomera. Ibibazo birebana no kubaka hamwe no gushyira ibintu kuri gahunda, byarakemuwe. Ibigeragezo byaraneshejwe. Nta kurwanywa uko ari ko kose kwashoboraga guhagarika umurimo. Yehova yashyigikiye umuryango wa Nowa kandi arawurinda. Mu gihe Nowa yakomezaga kujya mbere mu murimo we, ‘kugeragezwa ko kwizera kwe kwamuteye kwihangana’ (Yakobo 1:2-4). Amaherezo, inkuge yaruzuye, Umwuzure uraza, maze Nowa n’umuryango we bararokoka. Nowa yiboneye isohozwa ry’amasezerano y’Imana, nk’uko nyuma y’aho byaje kugendekera Yosuwa. Ukwizera kwa Nowa kwaragororewe.
Yehova Ashyigikira Umurimo
17. Ni mu buhe buryo imimerere iriho muri iki gihe isa n’iyari iriho mu gihe cya Nowa?
17 Yesu yahanuye ko imimerere iriho muri iki gihe yari kuzaba isa n’iyari iriho mu gihe cya Nowa. Nanone, Imana yiyemeje kuzarimbura ababi, kandi yagennye igihe ibyo bizabera (Matayo 24:36-39). Nanone kandi, yatangiye gutegura ibihereranye n’ukuntu abakiranutsi bazarindwa. Mu gihe Nowa we yagombaga kubaka inkuge, abagaragu b’Imana muri iki gihe bo bagomba gutangaza imigambi ya Yehova, bakigisha Ijambo rye, kandi bagahindura abantu abigishwa.—Matayo 28:19.
18, 19. Tuzi dute ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ushyigikiwe na Yehova?
18 Iyo Yehova ataza kuba ari kumwe na Nowa kugira ngo amushyigikire kandi amukomeze, inkuge ntiba yarubatswe. (Gereranya na Zaburi 127:1.) Mu buryo nk’ubwo, Ubukristo bw’ukuri ntibwashoboraga kurokoka, kandi nta gushidikanya ko butari gusagamba iyo Yehova atabushyigikira. Ibyo byagaragajwe neza mu kinyejana cya mbere n’Umufarisayo wubahwaga cyane akaba n’umwigisha w’Amategeko witwaga Gamaliyeli. Ubwo abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi bashakaga kwica intumwa, yaburiye abari bagize urwo rukiko agira ati “muzibukire aba bantu, mubarekure: kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu, bizatsindwa: ariko nibiba bivuye ku Mana, ntimuzabasha kubatsinda.”—Ibyakozwe 5:38, 39.
19 Ibyo umurimo wo kubwiriza wagezeho mu kinyejana cya mbere, ndetse no muri iki gihe, byagaragaje ko uwo murimo udaturuka ku bantu, ahubwo ko ari umurimo w’Imana. Igice gikurikira, kizasuzuma imimerere imwe n’imwe ishishikaje hamwe n’ibintu byagiye bibaho, byagize uruhare mu gutuma uwo murimo ugira icyo ugeraho mu rugero rwagutse bene ako kageni.
Ntuzigere na Rimwe Ucogora!
20. Ni nde udushyigikira mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza?
20 N’ubwo turi mu ‘bihe birushya,’ dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ari we ugenzura ibintu mu buryo bwuzuye. Arimo arashyigikira ubwoko bwe kandi akabukomeza mu gihe bukorana umwete kugira ngo burangize umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mbere y’uko igihe cyagenwe n’Imana cyo kuvanaho iyi gahunda mbi y’ibintu kigera (2 Timoteyo 3:1; Matayo 24:14). Yehova adutumirira kuba “abakozi bakorana na we” (1 Abakorinto 3:9, NW). Nanone kandi, dufite icyizere cy’uko Kristo Yesu ari kumwe natwe muri uwo murimo dukora, kandi ko dushobora kwishingikiriza ku bufasha n’ubuyobozi duhabwa n’abamarayika.—Matayo 28:20; Ibyahishuwe 14:6.
21. Ni iki tutagombye na rimwe kureka kwizera?
21 Kubera ko Nowa n’umuryango we bizeye amasezerano ya Yehova, barokotse umwuzure w’amazi. Abafite ukwizera nk’uko muri iki gihe, bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje (Ibyahishuwe 7:14). Turi mu bihe bishishikaje by’ukuri. Dutegereje ibintu by’ingenzi cyane! Vuba aha, Imana izagira icyo ikora kugira ngo itangize ijuru rishya n’isi nshya by’agahebuzo, ibyo gukiranuka kuzabamo (2 Petero 3:13). Ntuzigere na rimwe udohoka ngo ureke kwizera ko icyo Imana ivuze cyose ibasha no kugisohoza.—Abaroma 4:21.
Ingingo zo Kuzirikana
◻ Kuki Yehova atagenzura buri kantu kose mu byo abantu bakora?
◻ Ni gute ubushobozi Yehova afite bwo gusohoza umugambi we bwagaragariye mu byo yagiye agirira Abisirayeli?
◻ Ni gute ubushobozi Yehova afite bwo kumenya ibizabaho mu gihe kizaza bwagaragajwe mu gihe cya Nowa?
◻ Ni ikihe cyizere dushobora kugirira amasezerano y’Imana?