ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/8 pp. 19-24
  • Yehova Ategura Inzira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Ategura Inzira
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umurimo Ugoye
  • Imimerere yo mu Rwego rw’Idini
  • Inyungu z’Amategeko
  • Ibihe by’Amahoro no Koroherana
  • Uruhare rw’Ikoranabuhanga
  • Amahanga ategurirwa kumva “inyigisho za Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Yehova ayobora umurimo dukora wo kwigisha ku isi hose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • “Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/8 pp. 19-24

Yehova Ategura Inzira

“Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa.”​—MATAYO 24:14.

1. Ni iki cyagezweho binyuriye ku murimo wo kubwiriza mu kinyejana cya mbere no mu cya 20?

KUBERA ko Yehova ari Imana yuje urukundo, ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Ibyo byatumye biba ngombwa ko habaho gahunda yo kubwiriza no kwigisha mu rwego mpuzamahanga. Mu kinyejana cya mbere, uwo murimo wo kubwiriza watumye itorero rya Gikristo riba “inkingi y’ukuri igushyigikiye” (1 Timoteyo 3:15). Nyuma y’aho, haje kubaho igihe kirekire cyaranzwe n’ubuhakanyi, muri icyo gihe urumuri rw’ukuri rukaba rwarakendereye. Mu bihe bya vuba aha, mu ‘gihe cy’imperuka,’ “ubumenyi nyakuri” (NW) bwongeye kugwira, bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bagira ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzabona agakiza k’iteka.​—Daniyeli 12:4.

2. Ni iki Yehova yakoze gifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza?

2 N’ubwo Satani yagiye ashyiraho imihati idacogora agamije kuburizamo umugambi w’Imana, umurimo wo kubwiriza, haba mu kinyejana cya mbere no mu kinyejana cya 20, wagiye ugira ingaruka nziza mu buryo butangaje. Ibyo bitwibutsa ubuhanuzi bwa Yesaya. Yesaya yanditse yerekeza ku kugaruka kw’Abayahudi bari barajyanywe ho iminyago bagasubira mu gihugu cy’u Buyuda mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., agira ati “igikombe cyose kizuzuzwa, kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa, n’inzira zidaharuwe zizaharurwa” (Yesaya 40:4). Nanone kandi, Yehova yateguye inzira kandi arayinoza, kugira ngo gahunda ikomeye yo kubwiriza yo mu kinyejana cya mbere no mu kinyejana cya 20 igende neza.

3. Ni mu buhe buryo Yehova yashoboye gusohoza imigambi ye?

3 Ibyo ntibishaka kuvuga ko Yehova yagiye agira uruhare rutaziguye muri buri kintu cyose cyagiye kiba ku isi, kugira ngo ateze imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza; kandi nta n’ubwo bishaka kuvuga ko Yehova yakoresheje ubushobozi bwe bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba kugira ngo amenye neza neza ibyerekeye buri kantu kose kari kubaho. Birumvikana ariko ko afite ubushobozi bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba no kugenda agira ibyo ahindura ku bizabaho mu gihe kizaza (Yesaya 46:9-​11). Ariko kandi, anafite ubushobozi bwo kugira icyo akora ku bintu mu gihe bibayeho. Kimwe n’umwungeri w’inararibonye uzi kuyobora no kurinda umukumbi we, Yehova ayobora ubwoko bwe. Abuyobora ku gakiza binyuriye mu kurinda imimerere yabwo yo mu buryo bw’umwuka, no mu kubusunikira kungukirwa n’imimerere hamwe n’ibintu bigenda bibaho, bituma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose ugira ingaruka nziza.​—Zaburi 23:1-4.

Umurimo Ugoye

4, 5. Kuki umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wagiye uba ingorabahizi?

4 Nk’uko byari bimeze ku murimo wo kubaka inkuge mu gihe cya Nowa, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wabaye umushinga wagutse​—haba mu kinyejana cya mbere ndetse no muri iki gihe. Umurimo wo kugeza ubutumwa ubwo ari bwo bwose ku bantu bose uragorana cyane, ariko uwo murimo wo kubwiriza wo wabaye ingorabahizi mu buryo bwihariye. Mu kinyejana cya mbere, abigishwa bari bake ugereranyije. Umuyobozi wabo, ari we Yesu, yari yarishwe ashinjwa kuba yaroshyaga abantu kugandira ubutegetsi. Idini rya Kiyahudi ryari ryarashinze imizi. Urusengero rw’agahebuzo rwari rwubatswe i Yerusalemu. Amadini atari aya Kiyahudi yo mu karere ka Mediterane, na yo yari yarashinze imizi, afite insengero n’imiryango y’abatambyi. Mu buryo nk’ubwo, ubwo “igihe cy’imperuka” cyatangiraga mu mwaka wa 1914, Abakristo basizwe bari bake, kandi abayoboke b’andi madini bihandagazaga bavuga ko bakorera Imana bari benshi.​—Daniyeli 12:9.

5 Yesu yari yaraburiye abigishwa be ko bari kuzatotezwa. Yagize ati “bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica: muzangwa n’amahanga yose, abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Kuri ibyo bibazo, cyane cyane mu “minsi y’imperuka,” hiyongeraho no kuba Abakristo bari kugera mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Ubwinshi bw’akazi, ibitotezo byagombaga kubaho nta kabuza n’ibihe birushya, byatumye umurimo wo kubwiriza urushaho kuba ingorabahizi no kugorana. Byabaye ngombwa kugira ukwizera gukomeye.

6. Ni ikihe cyizere Yehova yahaye ubwoko bwe cy’uko bwari kugira icyo bugeraho?

6 N’ubwo Yehova yari azi ko hari kuzabaho ingorane, yari azi nanone ko nta kintu cyari kuzahagarika uwo murimo. Byari byarahanuwe ko wari kugira ingaruka nziza mu buhanuzi buzwi cyane, bwagize isohozwa rihebuje mu kinyejana cya mbere no mu cya 20, bugira buti “ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose.”​—Matayo 24:14, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

7. Umurimo wo kubwiriza wakozwe mu buryo bwagutse mu rugero rungana iki mu kinyejana cya mbere?

7 Abagaragu b’Imana bo mu kinyejana cya mbere, bakomeje gusohoza umurimo wabo buzuye ukwizera n’umwuka wera. Kubera ko Yehova yari ari kumwe na bo, bageze ku bintu byinshi cyane birenze ibyo bashoboraga kuba bari biteze. Igihe Pawulo yandikiraga Abakolosayi, hakaba hari hashize imyaka igera hafi kuri 27 nyuma y’urupfu rwa Yesu, yashoboraga kwerekeza ku butumwa bwiza avuga ko “bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Mu mpera z’ikinyejana cya 20 ugereranyije, ubutumwa bwiza burimo burabwirizwa mu bihugu 233.

8. Ni mu yihe mimerere abantu benshi bagiye bemera ukuri? Tanga ingero.

8 Abantu babarirwa muri za miriyoni bakiriye ubutumwa bwiza mu myaka ya vuba aha ibarirwa muri za mirongo. Abenshi bagiye babwemera bari mu mimerere mibi​—mu bihe by’intambara, mu bihe umurimo wabaga warabuzanyijwe no mu bihe by’ibitotezo bikaze. Ibyo ni na ko byagenze mu kinyejana cya mbere. Igihe kimwe, Pawulo na Sila bakubiswe mu buryo bwa kinyamaswa maze bajugunywa mu nzu y’imbohe. Mbega ukuntu bitari byoroshye guhindura abantu abigishwa muri iyo mimerere! Nyamara kandi, Yehova yakoresheje iyo mimerere kugira ngo akore uwo murimo. Pawulo na Sila bararekuwe, maze umurinzi w’imbohe hamwe n’umuryango we barizera (Ibyakozwe 16:19-​33). Ibyo bintu byabayeho, bigaragaza ko ubutumwa bwiza budashobora gucecekeshwa n’ababurwanya (Yesaya 54:17). Ariko kandi, amateka y’Ubukristo ntiyaranzwe gusa n’amakuba adatuza hamwe n’ibitotezo by’urudaca. Reka noneho twibande ku bintu bimwe na bimwe byiza byabayeho, bikaba byaragize uruhare mu gutunganya inzira kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe mu buryo bugira ingaruka nziza mu kinyejana cya mbere n’icya 20.

Imimerere yo mu Rwego rw’Idini

9, 10. Ni gute Yehova yashyizeho imimerere yatumye abantu bategerezanya amatsiko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere no mu cya 20?

9 Reka turebe ibihereranye n’igihe nyacyo gahunda zo kubwiriza mu rwego rw’isi yose zagombaga gutangirira. Ku bihereranye n’imimerere yari iriho mu kinyejana cya mbere, ubuhanuzi buvuga ibihereranye n’ibyumweru 70 by’imyaka, buboneka muri Daniyeli 9:24-​27, bwagaragaje umwaka Mesiya yagombaga kubonekeramo​—ni ukuvuga umwaka wa 29 I.C. N’ubwo Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere batasobanukiwe igihe nyacyo ibyo byari kuzaberaho, bari bategerezanyije amatsiko, bategereje ko Mesiya azaza (Luka 3:15). Igitabo cyo mu rurimi rw’Igifaransa cyitwa Manuel biblique, cyagize kiti “abantu bari bazi ko ibyumweru mirongo irindwi by’imyaka byategetswe na Daniyeli byari hafi kurangira; nta watangazwaga no kumva Yohana Umubatiza atangaza ko ubwami bw’Imana bwari hafi.”

10 Bite se ku bihereranye n’imimerere iriho muri iki gihe? Ikintu gikomeye cyabayeho, ni ukwimikwa kwa Yesu mu ijuru, kikaba ari cyo cyaranze intangiriro y’ukuhaba kwe mu bubasha bwa Cyami. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko ibyo byabayeho mu mwaka wa 1914. (Daniyeli 4:10-14, umurongo wa 13-​17 muri Biblia Yera.) Gutegerezanya amatsiko ibyo bintu, na byo byatumye abanyamadini bamwe na bamwe bo muri iki gihe bitega byinshi. Nanone kandi, gutegerezanya amatsiko byagaragaye mu Bigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya, batangiye kwandika iyi gazeti ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1879,icyo gihe ikaba yaritwaga Zion’s Watch Tower and Herald of Christ’s Presence (Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni n’Intumwa Itangaza Ukuhaba kwa Kristo). Bityo rero, haba mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe, amatsiko yo mu rwego rw’idini abantu bagiye bagira, yagize uruhare mu gutegura imimerere yo gukoreramo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.a

11. Ni uruhe rufatiro ryo mu rwego rw’idini rwashyizweho kugira ngo rufashe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?

11 Ikindi kintu cyatumye umurimo wakorwaga n’Abakristo utera imbere muri ibyo bihe byombi, ni uko abantu benshi bari basanzwe bamenyereye Ibyanditswe Byera. Mu kinyejana cya mbere, imiryango y’Abayahudi yari yaratataniye mu Banyamahanga bari babakikije. Iyo miryango yari ifite amasinagogi, aho abantu bajyaga bahurira buri gihe kugira ngo batege amatwi Ibyanditswe byabaga bisomwa kandi bisobanurwa. Bityo rero, Abakristo ba mbere bashoboye kubaka ku bumenyi bw’iby’idini abantu bari basanzwe bafite (Ibyakozwe 8:28-​36; 17:1, 2). Mu ntangiriro z’iki gihe turimo, ubwoko bwa Yehova bwagiye buhura n’imimerere nk’iyo mu bihugu byinshi. Bibiliya yabonekaga mu rugero rwagutse mu madini yose yo muri Kristendomu, cyane cyane mu bihugu byiganjemo Abaporotesitanti. Yasomerwaga mu nsengero nyinshi; abantu babarirwa muri za miriyoni bari bayitunze. Abantu bari basanzwe batunze Bibiliya, ariko bari bakeneye ubufasha kugira ngo basobanukirwe icyo batunze.

Inyungu z’Amategeko

12. Ni gute ubusanzwe amategeko ya Roma yari uburinzi mu kinyejana cya mbere?

12 Incuro nyinshi, umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abakristo wagiye wunganirwa n’amategeko ya leta. Ubwami bw’Abaroma bwategekaga isi yo mu kinyejana cya mbere, kandi amategeko yabwo yanditswe yagize ingaruka ku mibereho ya buri munsi mu buryo bwimbitse. Ayo mategeko yateganyaga uburinzi, bityo Abakristo ba mbere bungukirwaga na bwo. Urugero, igihe Pawulo yajuriraga ku mategeko y’Abaroma, byatumye avanwa mu nzu y’imbohe kandi bituma adakubitwa (Ibyakozwe 16:37-​39; 22:25, 29). Kwifashisha ibyateganywaga na gahunda y’amategeko y’Abaroma, byatumye abantu bari barakaye bari bari mu myigaragambyo muri Efeso batuza (Ibyakozwe 19:35-​41). Igihe kimwe, Pawulo yakijijwe abantu bashakaga kumugirira urugomo i Yerusalemu, kubera ko yari afite ubwenegihugu bw’Umuroma (Ibyakozwe 23:27). Nyuma y’aho, amategeko y’Abaroma yatumye ashobora kurwanirira ibyo kwizera kwe imbere ya Kayisari yifashishije amategeko (Ibyakozwe 25:11). N’ubwo ba Kayisari benshi bategekeshaga igitugu, ubusanzwe amategeko yo mu kinyejana cya mbere yatumaga bishoboka ‘kurwanirira ubutumwa bwiza’ mu buryo bw’amategeko.​​—Abafilipi 1:7.

13. Ni gute incuro nyinshi amategeko yagiye agira uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza utera imbere muri iki gihe?

13 Ibyo ni na ko bimeze mu bihugu byinshi muri iki gihe. N’ubwo hagiye habaho abantu bagiye ‘bagira amategeko urwitwazo rw’igomwa,’ mu bihugu byinshi, amategeko yanditswe abona ko kugira umudendezo wo kwihitiramo idini umuntu yishakiye ari uburenganzira bw’ibanze (Zaburi 94:20). Kubera ko ubutegetsi bwinshi bwagiye bwibonera ko Abahamya ba Yehova badahungabanya umutekano wa rubanda, bwagiye bwemera ko umurimo wacu ugira ubuzima gatozi. Muri Leta Zunze Ubumwe z<u27>Amerika, aho ibyinshi mu bitabo by’Abahamya byagiye bicapirwa, amategeko yaho yatumye bishoboka ko amagazeti y’Umunara w’Umurinzi asohoka ubudahagarara mu gihe cy’imyaka 120, kandi agasomwa mu rwego rw’isi yose.

Ibihe by’Amahoro no Koroherana

14, 15. Ni gute kuba mu baturage harangwa umutekano uciriritse byagize uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza utera imbere mu kinyejana cya mbere?

14 Nanone kandi, umurimo wo kubwiriza wagiye ubonera inyungu mu bihe by’amahoro aciriritse. N’ubwo Yesu yari yarahanuye mu buryo buhuje n’ukuri ko muri ibyo bihe byombi ‘ishyanga ryari gutera irindi shyanga,’ hagiye habaho ibihe runaka by’umutekano, bikaba byaratumye umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ushobora gukorwa mu buryo bwagutse (Matayo 24:7). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babagaho mu gihe cyitwa Pax Romana, cyangwa Amahoro ya Roma. Umuhanga mu by’amateka umwe yanditse agira ati “Roma yari yarigaruriye akarere ka Mediterane mu buryo budasubirwaho, ku buryo yari yarabakuriyeho ibihe by’intambara zasaga n’aho zari zarabaye urudaca.” Ako gahenge kugururiye Abakristo ba mbere inzira yo kugenda mu turere twose twa Roma bafite umutekano ugereranyije.

15 Ubwami bw’Abaroma bwahataniye gutuma abantu bose bunga ubumwe kugira ngo bubigarurire neza. Iyo politiki ntiyateje imbere ingendo, ubworoherane no kungurana ibitekerezo gusa, ahubwo nanone yatumye habaho igitekerezo cy’ubuvandimwe mu rwego mpuzamahanga. Igitabo cyitwa On the Road to Civilization kigira kiti “ubumwe bwarangwaga mu Bwami bw’[Abaroma] bwatumye umurima [Abakristo bakoreragamo umurimo wo kubwiriza] ugira ingaruka nziza. Imipaka ishingiye ku bihugu yari yarakuweho. Umuturage w’Umuroma yari umuturage w’isi yose. . . . Byongeye kandi, idini ryigishaga abantu kugira umuryango w’abavandimwe, ryashoboraga kumvikana muri Leta yari yaracengeje igitekerezo cy’ubwenegihugu bw’isi yose.”​​—Gereranya n’Ibyakozwe 10:34, 35; 1 Petero 2:17.

16, 17. Ni iki cyagiye gisunikira abantu gushyiraho imihati yo kwimakaza amahoro muri iki gihe, kandi se, ni uwuhe mwanzuro abantu benshi bagezeho?

16 Bite se ku bihereranye n’iki gihe turimo? Ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’intambara za kirimbuzi kurusha izindi zose zabayeho mu mateka, kandi mu bihugu bimwe na bimwe, intambara zishyamiranya uturere zikomeje guca ibintu (Ibyahishuwe 6:4). Ariko kandi, hagiye habaho n’ibihe by’amahoro aciriritse. Ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bumaze imyaka isaga 50 budashyamirana mu ntambara ya simusiga. Iyo mimerere yagize uruhare rukomeye mu gutuma ubutumwa bwiza bubwirizwa muri ibyo bihugu.

17 Ibintu biteye ubwoba byabayeho mu ntambara zo mu kinyejana cya 20, byatumye abantu benshi babona ko hakenewe ubutegetsi bw’isi yose. Gutinya ko hazabaho intambara y’isi yose, byatumye bashyiraho Umuryango w’Amahanga, n’Umuryango w’Abibumbye (Ibyahishuwe 13:14). Intego yatangajwe y’iyo miryango yombi, yari iyo guteza imbere ubufatanye n’amahoro mu rwego mpuzamahanga. Incuro nyinshi, abantu bumva bakeneye ibyo bintu, bitabira neza ubutumwa bwiza buhereranye n’ubutegetsi bw’isi yose buzazana amahoro nyakuri kandi arambye​—ni ukuvuga Ubwami bw’Imana.

18. Ni iyihe myifatire yagaragajwe ku bihereranye n’idini yatumye umurimo wo kubwiriza utera imbere?

18 N’ubwo rimwe na rimwe Abakristo bagiye batotezwa mu buryo bwa kinyamaswa mu kinyejana cya mbere no mu cya 20, hagiye habaho ibihe byo koroherana ko mu rwego rw’idini (Yohana 15:20; Ibyakozwe 9:31). Abaroma bemeraga imana hamwe n’imanakazi z’abantu bigaruriraga, kandi bakagira ibyo bahindura kugira ngo bahuze na zo. Umwarimu wo muri Kaminuza witwa Rodney Stark, yanditse agira ati “mu buryo bwinshi, Roma yatangaga umudendezo wo mu rwego rw’idini mu rugero ruhanitse cyane kuruta uwongeye kuboneka nyuma ya Revolisiyo y’Abanyamerika.” Muri iki gihe, mu bihugu byinshi usanga abantu baragiye barushaho kwitabira ibindi bitekerezo, ibyo bikaba byaratumye bagira ubushake bwo gutega amatwi ubutumwa bwo muri Bibiliya bagezwaho n’Abahamya ba Yehova.

Uruhare rw’Ikoranabuhanga

19. Ni gute Abakristo ba mbere bakoresheje kodegisi?

19 Hanyuma, reka turebe ukuntu Yehova yafashije ubwoko bwe ungukirwa n’amajyambere yabayeho mu rwego rw’ikoranabuhanga. N’ubwo Abakristo ba mbere batabayeho mu gihe cy’amajyambere yihuse mu bihereranye n’ikoranabuhanga, ikintu kimwe bifashishije cyabayeho, ni kodegisi (codex), cyangwa igitabo kigizwe n’amapaji. Kodegisi yasimbuye umuzingo wabaga uremereye. Igitabo cyitwa The Birth of the Codex, kigira kiti “mu buryo bunyuranye n’uko abanditsi b’isi batinze kwitabira kodegisi kandi bakayisimbuza imizingo buhoro buhoro, birasa n’aho Abakristo bo bahise bayikoresha ako kanya kandi bakayikoresha mu rwego rw’isi yose.” Nanone kandi, icyo gitabo kigira kiti “mu kinyejana cya kabiri, Abakristo bakoreshaga kodegisi mu rwego rw’isi yose ku buryo igomba kuba yaratangiye gukoreshwa mbere y’umwaka wa 100 I.C.” Gukoresha kodegisi byari byoroshye cyane kuruta gukoresha umuzingo. Ibyanditswe byashoboraga kubonwa mu buryo bwihuse kurushaho. Nta gushidikanya ko ibyo byafashije Abakristo ba mbere, urugero nka Pawulo, bo batasobanuraga Ibyanditswe gusa, ahubwo ‘banamenyeshaga’ abantu aho ibyo babigishaga byabaga biherereye.​—Ibyakozwe 17:2, 3.

20. Ni gute ubwoko bw’Imana bwagiye bukoresha neza ibyagezweho n’ikoranabuhanga ryo muri iki gihe mu bihereranye n’umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose, kandi kuki?

20 Muri iki kinyejana turimo, amajyambere yagezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga aratangaje cyane. Amacapiro acapa mu buryo bwihuse cyane byagize uruhare mu gutuma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bisohokera icyarimwe mu ndimi nyinshi. Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ryihutishije umurimo wo guhindura Bibiliya. Amakamyo, za gari ya moshi, amato n’indege, bituma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora kugezwa hirya no hino ku isi mu buryo bwihuse. Za telefoni na za fagisi zatumye bishoboka ko umuntu avugana n’undi mu kanya gato. Binyuriye ku mwuka we, Yehova yagiye asunikira abagaragu be gukoresha neza iryo koranabuhanga, kugira ngo bateze imbere ibyo gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku isi hose. Nta bwo bifashisha ibyo bintu byagezweho babitewe n’icyifuzo cyo kumenya no gukoresha ikintu cyose kigezweho mu isi. Ahubwo, ikintu cy’ibanze kibashishikaza ni ikizabafasha gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza cyane kurusha ubundi.

21. Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?

21 Yesu yahanuye agira ati “ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose” (Matayo 24:14). Nk’uko Abakristo ba mbere babonye isohozwa ry’ubwo buhanuzi, twe muri iki gihe turibona mu rugero rwagutse. N’ubwo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza urimo akazi kenshi kandi ukaba ukomeye, ubutumwa bwiza bwagiye bubwirizwa, kandi burimo burabwirizwa mu gihe gikwiriye no mu kidakwiriye, mu gihe cy’ihindagurika ry’amategeko n’imyifatire y’abantu, mu gihe cy’intambara no mu gihe cy’amahoro, no mu gihe cy’amajyambere y’ubwoko bwose mu bihereranye n’ikoranabuhanga. Mbese, ibyo ntibituma utinya ubwenge bwa Yehova n’ubushishozi butangaje afite? Dushobora kwiringira tudashidikanya rwose ko umurimo wo kubwiriza uzarangira mu gihe cyagenwe na Yehova, kandi ko umugambi we wuje urukundo uzasohozwa kugira ngo abakiranutsi bahabwe umugisha. Bazaragwa isi kandi bayibeho iteka (Zaburi 37:29; Habakuki 2:3). Nitubaho mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova, tuzaba turi muri abo.​—1 Timoteyo 4:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibisobanuro birenzeho ku birebana n’ubwo buhanuzi bwombi buhereranye na Mesiya, reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku ipaji ya 36, 97 n’iya 98-107, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Ingingo z’Isubiramo

◻ Kuki umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wagiye uba ingorabahizi?

◻ Ni mu buhe buryo gahunda z’ubutegetsi hamwe n’umutekano uciriritse urangwa mu bantu byagize uruhare mu gutuma umurimo ukorwa n’Abakristo utera imbere?

◻ Kuba Yehova yarahaye umugisha umurimo wo kubwiriza bitwizeza iki ku bihereranye n’uko bizagenda bite mu gihe kizaza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze