Ni Gute Imihati Ishyirwaho mu Gushakisha Ubuzima Burambye Yagira Icyo Igeraho?
HARI abantu bamwe na bamwe bafite ibyiringiro by’uko ikinyagihumbi gishya kizabamo amajyambere atunguranye mu mihati abantu bashyiraho yo gutuma ubuzima buramba kurushaho. Dr. Ronald Klatz ni umwe muri bo. Ni umukuru w’umuryango witwa American Academy of Anti-Aging Medicine, umuryango w’abaganga n’abahanga mu bya siyansi biyemeje kongera igihe ubuzima bw’umuntu bushobora kumara. We hamwe na bagenzi be, bateganya kuzabaho igihe kirekire cyane. Dr. Klatz yagize ati “niteze kuzabaho nibura imyaka 130. Twizera ko gusaza atari ibintu bigomba kubaho byanze bikunze. Muri iki gihe, hariho ikoranabuhanga rishobora gutuma ibyo kwangirika k’umubiri hamwe n’indwara muri iki gihe abantu bita ko ari ugusaza gusanzwe bigenza amaguru make, bigahagarara kandi wenda rikabihindura mu buryo bugaragara.” Dr. Klatz ubwe afata ibinini bigera hafi kuri 60 buri munsi, mu mihati ye yo gushakisha ubuzima burambye.
Uburyo bwo Kuvura Hakoreshejwe Imisemburo Hamwe n’Ingirabuzima Fatizo Zigenga Iby’Iyororoka—Mbese, Ni Impamvu Zatuma Tugira Ibyiringiro?
Uburyo bwo kuvura hakoreshejwe imisemburo ni bumwe mu buryo butuma abantu bagira ibyiringiro. Ubushakashatsi bwakozwe ku musemburo witwa DHEA busa n’aho butuma inyamaswa zikorerwaho ubushakashatsi zidasaza vuba.
Ku bihereranye n’umusemburo wo mu bimera witwa kinetin, ikinyamakuru cyo mu Busuwisi gisohoka buri munsi cyitwa Aftonbladet cyasubiyemo amagambo yavuzwe na Dr. Suresh Rattan, akaba ari umwarimu muri Kaminuza y’ahitwa Aarhus ho muri Danemark, amagambo agira ati “ibizamini twakoreye mu ishakashakiro ryacu bigaragaza ko ingirabuzima fatizo zo mu ruhu rw’umuntu zihinzwe muri kinetin, zidahinduka mu buryo busanzwe bw’imyaka yazo yo gusaza. Zikomeza kwibera nto mu buzima bwazo bwose.” Bavuga ko udusimba bateye iyo misemburo tubaho kuva kuri 30 kugeza kuri 45 ku ijana kurusha igihe dusanzwe tubaho.
Bavuga ko gutera imbeba umusemburo witwa mélatonine byatumye ubuzima bwazo bwiyongera ho incuro zisaga 25 ku ijana. Byongeye kandi, izo mbeba zagaragaraga ko zakomezaga kuba nto, zifite amagara mazima, kandi zifite imbaraga nyinshi kurushaho.
Abashyigikiye ibyo gukoresha umusemburo ushinzwe ibihereranye no gukura k’umubiri w’umuntu witwa (hGH), bavuga ko uwo musemburo utuma umuntu agira uruhu rutemba itoto, imikaya ikiyongera, ugatuma umuntu arushaho kugira imbaraga mu bihereranye n’ibitsina, akagira mu maso hakeye, ubwenge bwe bukarushaho kubangukirwa no kwiyumvisha ibintu, kandi akagira imikorere y’umubiri imeze nk’iy’umwana w’ingimbi.
Nanone kandi, hari benshi biringira ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka. Abahanga mu bya siyansi bageze ku mwanzuro w’uko binyuriye mu kugenda bagira ibyo bahindura ku ngirabuzimafatizo zigenga iby’iyororoka, bashobora kugenga igihe ubuzima bw’umunyorogoto bushobora kumara. Mu by’ukuri, bashoboye kubeshaho imwe muri iyo minyorogoto igihe cyikubye incuro esheshatu icyo ubuzima bwayo busanzwe bushobora kumara. Ibyo byatumye abantu bagira ibyiringiro by’uko hazaboneka ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka nk’izo mu bantu, maze bakagira ibyo bazihinduraho. Igazeti yitwa Time yasubiyemo amagambo yavuzwe na Dr. Siegfried Hekimi wo muri Kaminuza y’i McGill muri Montréal, agira ati “turamutse tubonye ingirabuzima fatizo zose zigena igihe ubuzima bw’umuntu bushobora kumara, wenda dushobora gucogoza imikorere yazo ho gato, bityo tukaba twashobora kongera igihe ubuzima bumara.”
Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima, bazi kuva kera ko uburebure bw’umutwe umwe w’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka (chromosomes), witwa télomère, bugenda bugabanuka uko ingirabuzima fatizo yibarutse. Iyo télomère imaze gutakaza 20 ku ijana by’uburebure bwayo, ubushobozi bw’ingirabuzima fatizo bwo kwibaruka buba burangiye, maze igapfa. Hari uruvange rwa za poroteyine zihariye rwitwa télomerase rushobora gutuma télomère isubirana uburebure bwayo bwuzuye, bityo bigatuma ingirabuzima fatizo ikomeza kwibaruka. Mu ngirabuzimafatizo hafi ya zose, usanga urwo ruvange rwa za poroteyine rwarakumiriwe kandi nta cyo rushobora gukora, ariko bashoboye kwinjiza télomerase ifite imbaraga mu ngirabuzimafatizo zimwe na zimwe, batuma zikura kandi zikibaruka incuro zisaga cyane izo zari zisanzwe zibaruka.
Dukurikije uko abashakashatsi babivuga, ibyo bituma haboneka uburyo buhebuje bwo kurwanya indwara zifitanye isano n’iza bukuru. Bite se ku bihereranye no gusimbura ingirabuzima fatizo zibyara izindi (ingirabuzima fatizo zituma ingirabika z’umubiri ziyuburura) zigasimbuzwa ingirabuzima fatizo zibyara izindi zahawe “ukudapfa” hakoreshejwe télomerase ifite imbaraga? Dr. William A. Haseltine yagize ati “icyo ni igitekerezo gisobanutse neza cy’ukudapfa k’umuntu, kizagenda cyinjizwa muri siyansi buhoro buhoro mu myaka 50 iri imbere.”—Byavuye mu Kinyamakuru cyitwa The New York Times.
Mbese, Ikoranabuhanga rya za Atome Hamwe no Gukonjesha Imirambo Ni byo Bizatanga Igisubizo?
Ikoranabuhanga rya za atome, ni ukuvuga siyansi yo gukora ibintu by’ubuhanga ku bihereranye n’utuntu duto cyane, (ku rwego rwa kimwe cya miriyari cya metero), na ryo rituma abantu bagira ibyiringiro. Abantu bafite ibitekerezo bikomeye by’uko ubwo buryo buzagira ibyo buhindura mu gihe kizaza, bihandagaza bavuga ko mu gihe kizaza hashobora kuzakorwa utumashini duto cyane kurusha ingirabuzima fatizo dukoreshwa na za orudinateri, ku buryo twazakoreshwa ku rwego rwa za atome kugira ngo dusane kandi tugarurire ubusore ingirabuzima fatizo, ingirabika, hamwe n’imyanya y’umubiri bimaze gusaza. Mu kiganiro cyari gihereranye no kurwanya ubusaza, umushakashatsi umwe yavuze ko abaganga bo mu kinyejana cya 21 bashobora kuzakoresha ikoranabuhanga rya za atome kugira ngo batume umuntu agira umubiri udashobora gupfa.
Hari n’igikorwa cyo gukonjesha imirambo y’abantu biringiye ko mu gihe kizaza siyansi izashobora gutuma ingirabuzima fatizo zapfuye zongera gukora, muri ubwo buryo zikongera kugira ubuzima. Umubiri wose, cyangwa se ubwonko bwonyine, bushobora gukonjeshwa. Ndetse hari n’umuntu wakonjesheje ishuka. Kuki yakonjesheje iyo shuka? Yari iy’incuti ye yapfuye, kandi yari iriho ingirabuzima fatizo zimwe na zimwe z’uruhu hamwe n’utwoya duke. Yifuzaga kuzikonjesha kugira ngo ahe incuti ye amahirwe yo kuzongera kubaho mu gihe siyansi izaba igeze ku ntera yo kongera gutuma abantu bongera kubaho ihereye gusa ku ngirabuzima fatizo zabo nke cyangwa imwe muri zo.
Ni Hehe Tugomba Gushyira Ibyiringiro Byacu?
Umuntu afite icyifuzo yavukanye cyo gushaka kubaho, aho gupfa. Ku bw’ibyo rero, amajyambere yo mu rwego rwa siyansi mu birebana n’iyo ngingo, ahita yakirwa neza kandi agatuma abantu bagira ibyiringiro bikomeye. Ariko kandi, kugeza ubu nta gihamya gifatika kigaragaza ko imisemburo yitwa DHEA, kinetine, mélatonine, hGH, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, bishobora mu by’ukuri gutuma abantu badasaza vuba. Abemeragato bo batinya ko ibyo gukoresha télomerase mu ngirabuzima fatizo nta kindi bizageraho uretse gusa gutera kanseri mu ngirabuzimafatizo. Kandi gukoresha ikoranabuhanga rya za atome hamwe no gukonjesha imirambo, biracyari inzozi z’abahanga mu bya siyansi aho kuba ukuri.
Siyansi yatumye abantu bamwe na bamwe barushaho kugira ubuzima burambye kandi buzira umuze, kandi ishobora gukomeza kubikora, ariko nta na rimwe izigera igira umuntu n’umwe iha ubuzima bw’iteka. Kuki itabikora? Muri make, ni ukubera ko intandaro yo gusaza n’urupfu atari iyo mu rwego rwa siyansi y’abantu.
Intandaro yo Gusaza n’Urupfu
Abahanga mu bya siyansi hafi ya bose bemera ko gusaza n’urupfu bisa n’aho mu buryo runaka ari ibintu byagenwe mu ngirabuzimafatizo zacu zigenga iby’iyororoka. Ikibazo ni iki: ni ryari, ni gute kandi kuki mu buryo bw’ikigereranyo byanditswe mu mategeko yacu ndangakamere agenga iby’iyororoka?
Bibiliya iduha igisubizo cyoroshye—n’ubwo itagitanga mu buryo bw’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka cyangwa ADN. Mu Baroma 5:12 hasomwa ngo “kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha.”
Umuntu wa mbere, ari we Adamu, yari afite ibyiringiro byo kubaho iteka. Umubiri we wari wararemwe ufite ubushobozi bwose bwari gutuma abaho kandi akagira ubuzima bw’iteka. Ariko kandi, hari icyo yasabwaga kugira ngo abeho iteka. Adamu yagombaga gufatanya n’Isoko y’ubuzima, ni ukuvuga Umuremyi we, kandi akamwumvira kugira ngo akomeze kugumana ubuzima bwe ubuziraherezo.—Itangiriro 1:31; 2:15-17.
Adamu yahisemo kutumvira Umuremyi. Mu by’ukuri, yihandagaje avuga ko umuntu ashobora kwitegeka mu buryo bwiza kurushaho atisunze Imana. Nguko uko yaje gukora icyaha. Kuva icyo gihe, ni nk’aho amategeko ndangakamere ye agenga iby’iyororoka yari ahindutse. Aho kugira ngo Adamu arage abamukomotseho ubuzima bw’iteka, yabaraze icyaha n’urupfu.—Itangiriro 3:6, 19; Abaroma 6:23.
Ibyiringiro Nyakuri
Ariko kandi, iyo mimerere ntiyagombaga kuzahoraho iteka ryose. Mu Baroma 8:20, hagira hati “ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro: icyakora, si ku bw’ubushake bwabyo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabibushyizemo, [yiringira].” Umuremyi w’abantu, ari we Yehova Imana, yashyize abantu mu bubata bw’urupfu bitewe n’uko bamucumuyeho, nanone ariko igihe yabikoraga, yashyizeho urufatiro rwagombaga gutuma tugira ibyiringiro.
Urwo rufatiro rwaje kumenyekana neza igihe Yesu Kristo yazaga ku isi. Muri Yohana 3:16, hagira hati “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ariko se, ni gute kwizera Yesu Kristo bishobora kudukiza urupfu?
Niba icyaha ari cyo cyatumye urupfu rubaho, icyaha kigomba kuvanwaho mbere y’uko urupfu rushobora gukurwaho. Mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu ari Kristo, Yohana Umubatiza yagize ati “nguyu umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29)! Yesu Kristo nta cyaha yagiraga rwose. Bityo rero, ntiyari ari mu bubata bw’urupfu, ari rwo gihano cy’ibyaha. Ariko akandi, yemeye ko abandi bamwica. Kubera iki? Kubera ko mu kubigenza atyo, yatanze ikiguzi cy’ibyaha byacu.—Matayo 20:28; 1 Petero 3:18.
Kubera ko icyo kiguzi cyari gitanzwe, abantu bose bizera Yesu babonye uburyo bwo kubaho nta kuzigera bapfa. Siyansi ishobora kugira uruhare mu gutuma ubuzima bwacu buramba mu rugero ruciriritse cyane, ariko kwizera Yesu ni inzira nyakuri igana ku buzima bw’iteka. Yesu yabonye ubwo buzima mu ijuru, kandi intumwa ze zizerwa hamwe n’abandi bantu bamwe na bamwe na bo bazabubona. Icyakora, abenshi muri twe bizera Yesu, tuzabonera ubuzima bw’iteka ku isi, igihe Yehova Imana azaba yamaze guhindura isi Paradizo.—Yesaya 25:8; 1 Abakorinto 15:48, 49; 2 Abakorinto 5:1.
Ubuzima bw’Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo
Hari umugabo umwe wabajije ati “mbese, ni abantu bangahe bazabona ko kubaho atari imfabusa mu gihe bazaba batagipfa?” Mbese, ubuzima buzira iherezo buzarambirana? Bibiliya itwizeza ko butazarambirana. “Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha guse[s]engura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukageza ku iherezo” (Umubwiriza 3:11). Ibyo Yehova Imana yaremye ni byinshi cyane kandi birahambaye ku buryo bizakomeza kudutera amatsiko, bikadushishikaza kandi bikadushimisha igihe cyose tuzaba turiho—ndetse ubuziraherezo.
Umugabo wakoze ubushakashatsi ku nyoni yitwa Geai de Sibérie, we yayise “incuti idasanzwe, ishimishije” kandi yavuze ko kwitegereza iyo nyoni ari kimwe mu bintu byamushimishije cyane kurusha ibindi mu buzima bwe. Uko yagendaga arushaho gukora ubushakashatsi bwinshi kuri iyo nyoni, ni na ko yagendaga arushaho kubona ko iteye amatsiko. Yavuze ko ndetse na nyuma y’imyaka 18, ubushakashatsi bwe bwari butaraganya kurangira. Niba inyoni yo mu bwoko bumwe ishobora gutera amatsiko, igashishikaza, kandi igatuma umuntu w’umunyabwenge akomeza kugira ibyishimo mu gihe cy’imyaka 18 yamaze ayikoreraho ubushakashatsi bwimbitse, tekereza noneho ukuntu gukorera ubushakashatsi ku bintu byose byaremwe byo ku isi uko byakabaye bigomba kuba bizatuma umuntu yishima kandi akanyurwa.
Tekereza ku mashami yose ya siyansi ashishikaje umuntu udasiganwa n’igihe azashobora kwiga. Tekereza ahantu hose hashimishije cyane tuzakenera kumenya, hamwe n’abantu bose bashishikaje tuzahura na bo. Gerageza kwiyumvisha uburyo butagira aho bugarukira bwo gutekereza ibintu, kubihanga no kubikora. Nta mipaka izaba iriho ku bihereranye n’uburyo bwo guteza imbere ubushobozi bwacu bwo guhanga ibintu bishya no kubukoresha. Iyo dutekereje ukuntu ibyaremwe ari byinshi cyane, bigaragara ko igihe cy’iteka ari cyo gihe cyonyine gishobora gutuma dukora ibintu byose bishoboka mu buzima.
Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko binyuriye ku muzuko, n’abapfuye bazashobora kubaho iteka (Yohana 5:28, 29). Ibintu byinshi tutazi mu byerekeranye n’amateka, tuzabisobanukirwa igihe ababyiboneye bazaba bashobora gutanga ibisobanuro birambuye kandi bagasubiza ibibazo byacu. Tekereza ubumenyi bwose bwimbitse tuzagira ku bihereranye n’amateka abantu bazazuka bazaduha.—Ibyakozwe 24:15.
Ushobora kumenya ko mu gihe Yobu wazutse azaba abona icyo gihe cyose, ashobora kuzifuza gusubiramo amagambo ye aboneka muri Yobu 14:1. Ahubwo wenda ashobora kuzavuga ati ‘umuntu wabyawe n’umugore, noneho abaho iteka, kandi iminsi ye yuzuyemo kunyurwa.’
Ku bantu biringira Yehova kandi bakizera Yesu, kuramba bakamara igihe kirenze igisanzwe si inzozi zo kwibeshya gusa. Vuba aha bizasohora. Gusaza no gupfa bizahagarara. Ibyo bihuje n’ibivugwa muri Zaburi 68:20, umurongo wa 21 muri Biblia Yera, hagira hati “Uwiteka, Umwami, ni we ubasha gukūra mu rupfu.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Amajyambere yagezweho mu bya siyansi yatumye abantu bagira ibyiringiro ku bihereranye n’uburyo bwo kubaho igihe kirekire kurushaho
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Igihe cy’iteka ni cyo gihe cyonyine gishobora gutuma dukora ibintu byose bishoboka mu buzima