Twitoze Inzira Ihebuje y’Urukundo
Kosovo, Libani na Irilande. Ayo amazina yagiye yumvikana kenshi mu makuru mu myaka ya vuba aha. Ashyira mu bwenge bw’abantu ishusho y’ibikorwa byo kumena amaraso, gutera za bombe n’ubwicanyi. Birumvikana ko ubushyamirane burangwa n’urugomo buterwa n’itandukaniro rishingiye ku idini, ku moko cyangwa se ku bindi bintu, atari ibintu bishya. Mu by’ukuri, byagiye byiganza mu mateka, kandi byagiye bituma abantu bagerwaho n’imibabaro itavugwa.
KUBERA ko abantu benshi bagiye babona ko mu mateka yose hagiye habaho intambara, bageze ku mwanzuro w’uko mu by’ukuri intambara ari ikintu kigomba kubaho byanze bikunze, kandi ko ari ibisanzwe ko abantu bangana. Ariko kandi, ibyo bitekerezo bihabanye cyane n’inyigisho ziboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Ibyanditswe bivuga mu buryo bweruye biti “udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Biragaragara neza ko Umuremyi ashaka ko abantu bakundana.
Nanone kandi, Bibiliya ihishura ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26, 27). Ibyo byumvikanisha ko abantu baremanywe ubushobozi bwo kugaragaza imico y’Imana, uw’ingenzi muri yo ukaba ari urukundo. Niba ari uko bimeze se, kuki mu mateka yose abantu bananiwe mu buryo bubabaje kugaragarizanya urukundo? Nanone, Bibiliya igira icyo itumenyesha ku birebana n’ibyo. Ni ukubera ko umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bigometse ku Mana maze bakagwa mu cyaha. Ingaruka yabaye iy’uko ababakomotseho bose barazwe icyaha no kudatungana. Mu Baroma 3:23, hatanga ibisobanuro hagira hati “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana.” Ubushobozi bwo gukunda twahawe n’Imana bwononwe n’icyaha hamwe no kudatungana twarazwe. Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko abantu badashobora gukundana ukundi? Dufite ibihe byiringiro by’uko hari igihe tuzagirana na bagenzi bacu imishyikirano irangwa n’amahoro kandi yuje urukundo?
Tugomba Kwitoza Gukunda Imana
Yehova Imana azi ko abantu bagifite ubushobozi bwo kugaragaza urukundo, n’ubwo badatunganye. Ni yo mpamvu asaba ko abantu bose bifuza kumushimisha, bagaragaza urukundo uko babishoboye kose. Ibyo byagaragajwe neza n’Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, ubwo yabazwaga itegeko rikomeye kurusha ayandi mu Mategeko yahawe Abisirayeli. Yagize ati “ ‘ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.” Hanyuma yongeyeho ati “n’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi amategeko yose . . . ni yo yuririraho.”—Matayo 22:37-40.
Icyakora, abantu benshi bumva ko gukunda umuntu badashobora kubona ari ibintu bigoye cyane, kandi twebwe abantu ntidushobora kubona Yehova Imana bitewe n’uko ari Umwuka (Yohana 4:24). Ariko kandi, ibyo Imana ikora bitugiraho ingaruka buri munsi, kubera ko twese tubeshwaho n’ibintu byinshi byiza yaremye ku bw’inyungu zacu. Ibyo intumwa Pawulo yabigaragaje ubwo yagiraga iti ‘[Imana] ntiyirekeye aho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza, ikabahaza ibyo kurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.’—Ibyakozwe 14:17.
N’ubwo buri wese yungukirwa n’ibyo Umuremyi yaduteguriye mu buryo ubwo ari bwo bwose, abantu bake ugereranyije ni bo usanga barangwa n’umutima ushima cyangwa basunikirwa kumushimira. Ni yo mpamvu tugomba gusuzuma ibintu byose byiza Imana yadukoreye, kandi tugatekereza ku mico ihebuje igaragarira cyane mu byo ikora byose. Kubigenza dutyo byagombye gutuma dushobora gutahura ubwenge buteye ubwoba bw’Umuremyi wacu Mukuru n’imbaraga ze (Yesaya 45:18). Ikirenze ibyo byose, byagombye kudufasha kubona ukuntu ari Imana yuje urukundo, bitewe n’uko itaduhaye ubuzima gusa, ahubwo nanone ko yatumye dushobora kubona ibintu byinshi bishimishije tubonera mu buzima.
Urugero, tekereza indabo nziza z’amoko atarondoreka Imana yaremye ku isi. Mbega ukuntu ari ibintu bihebuje kuba yaraduhaye ubushobozi bwo kureba no kubonera ibyishimo byinshi muri ibyo bintu biteye amabengeza! Mu buryo nk’ubwo, Imana yaduhaye ubwoko bwose bw’ibyo kurya kugira ngo bidutunge. Mbega ukuntu yagaragaje ko itwitaho binyuriye mu kuduha icyumviro gituma turyoherwa kugira ngo dushobore kubonera ibyishimo mu byo kurya! Mbese, ibyo si ibihamya bidakuka bigaragaza ko Imana idukunda by’ukuri, kandi ko izirikana ibyatuzanira inyungu zihebuje?—Zaburi 145:16, 17; Yesaya 42:5, 8.
Uretse kuba Umuremyi yaraduhishuriye uwo ari we binyuriye ku “gitabo kivuga ibyaremwe,” atwereka uko kamere y’Ubumana bwe iteye binyuriye mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Ibyo biterwa n’uko muri Bibiliya handitswemo ibintu byinshi birangwa n’urukundo Yehova Imana yagiye akora mu gihe cya kera, hamwe n’imigisha myinshi asezeranya kuzahundagaza ku bantu mu gihe cya vuba aha (Itangiriro 22:17, 18; Kuva 3:17; Zaburi 72:6-16; Ibyahishuwe 21:4, 5). Ikirenze byose, Bibiliya iduhishurira uburyo bukomeye cyane Imana yagaragarijemo abantu urukundo—kuba yaratanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo atubere Umucunguzi tuvanwe mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Abaroma 5:8). Koko rero, uko tugenda turushaho kumenya byinshi ku byerekeranye n’Umuremyi wacu wuje urukundo, ni na ko turushaho kumva dusunikiwe kumukunda tubikuye ku mutima.
Twitoze Gukunda Bagenzi Bacu
Nk’uko Yesu yabigaragaje, uretse gukunda Imana n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose, tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Mu by’ukuri, urukundo Imana idukunda rudutegeka gukunda bagenzi bacu. Intumwa Yohana yagize iti “bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.” Nyuma y’aho yaje kubitsindagiriza igira iti “umuntu navuga ati ‘nkunda Imana’; akanga mwene Se, aba ari umunyabinyoma; kuko udakunda mwene Se yabonye, atabasha gukunda Imana atabonye. Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana, akunde na mwene Se.”—1 Yohana 4:11, 20, 21.
Muri iki gihe, tuba mu isi usanga abantu benshi bafite ingeso ya reka mbanze, “bikunda,” nk’uko Bibiliya yabihanuye (2 Timoteyo 3:2). Ku bw’ibyo, niba twifuza kwitoza inzira ihebuje y’urukundo, tugomba gushyiraho imihati tutajenjetse kugira ngo duhinduke rwose mu mitekerereze yacu, maze tukigana Umuremyi wacu wuje urukundo, aho gukurikiza inzira zirangwa n’ubwikunde abantu bagenderamo muri rusange (Abaroma 12:2; Abefeso 5:1). Ndetse Imana “igirira neza ababi n’indashima,” kandi ‘itegeka izuba ryayo kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa ikabavubira imvura.’ Kubera ko Data wo mu ijuru aduha urwo rugero ruhebuje, twagombye kwihatira kugirira neza no gufasha abantu bose. Mu kubigenza dutyo, dushobora kugaragaza ko turi “abana ba [Data] wo mu ijuru” wuje urukundo.—Luka 6:35; Matayo 5:45.
Rimwe na rimwe, ibyo bikorwa byuje urukundo usanga bigira uruhare mu gufasha abantu kuba abakozi b’Imana y’ukuri. Imyaka runaka ishize, umugore wikorera imirimo yo mu rugo, akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova, yagerageje kugeza ku muturanyi we ubutumwa bukubiye muri Bibiliya, ariko ahita amwamagana mu buryo bukomeye. Ariko kandi, ibyo bintu ntibyamuciye intege. Ahubwo, yakomeje kujya agaragariza uwo muturanyi we ubugwaneza kandi agerageza kujya amufasha. Igihe kimwe, yafashije uwo muturanyi we kwimukira mu yindi nzu. Ikindi gihe, yashatse umuntu wo guherekeza uwo muturanyi we kujya ku kibuga cy’indege agiye gusanganira abavandimwe be. Nyuma y’igihe runaka, uwo muturanyi yaje kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya maze amaherezo aza kuba Umukristokazi w’umunyamwete, n’ubwo umugabo we yamutotezaga bikomeye. Ni koko, ibyo bikorwa byo kugaragaza urukundo byashyizeho urufatiro rwo kuzabona imigisha y’iteka.
Tuvugishije ukuri, twakwemera ko kuba Imana idukunda bidaterwa no kuba hari imico myinshi ishimishije dufite. Ahubwo, n’ubwo dufite amakosa menshi n’intege nke, iradukunda. Bityo rero, natwe twagombye kwitoza gukunda bagenzi bacu n’ubwo bafite amakosa menshi. Nitwitoza kumenya imico myiza y’abandi kandi tukayishimira aho kubashakaho amakosa, kumva dushaka kubagaragariza urukundo bizarushaho kutworohera. Ibyiyumvo tubagirira, bishobora ndetse no gusumba kure urukundo rushingiye ku mahame, maze bikiyongeraho urukundo rususurutsa umutima n’urugwiro incuti magara zigaragarizanya.
Reka Urukundo Rwawe Rukure
Urukundo n’ubucuti bigomba guhemberwa kandi umuntu akabyihingamo, kandi bimwe mu bintu bya ngombwa bituma umuntu abigeraho ni ukutarangwa n’uburyarya no kuba inyangamugayo. Hari abantu bamwe na bamwe bagerageza guhishira intege nke zabo, kugira ngo batume abo bashaka kugira incuti babareba neza. Ariko kandi, akenshi usanga bene iyo myifatire igira ingaruka zinyuranye n’izo baba biteze, iyo amaherezo abandi bamenye uko ibintu byifashe maze bakazinurwa n’ubwo buhemu bwabo. Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye kugira impungenge zo kureka ngo abandi batumenye nk’uko turi koko—kabone n’ubwo twaba dufite intege nke turimo tugerageza kunesha. Ibyo bishobora gutuma tugirana na bo ubucuti.
Urugero, hari mushiki wacu w’Umuhamya ugeze mu za bukuru wifatanya n’itorero rimwe ryo mu Burasirazuba, akaba yarize amashuri make cyane. Nyamara, ibyo bintu nta bwo ajya agerageza kubihisha abandi. Urugero, we ubwe yivugiye nta buryarya ko adashobora kugaragariza abandi ukuntu babara bafatiye ku buhanuzi bwa Bibiliya n’amateka akubiyemo, ngo yerekane ko Ibihe by’Abanyamahanga byarangiye mu mwaka wa 1914.a Icyakora, atanga urugero ruhebuje cyane mu kugaragaza umwete mu murimo, kimwe no mu bihereranye no gukunda abavandimwe kandi akabagirira ubuntu, ku buryo bamukunda bakaba bamwita ikirezi cy’itorero.
Mu mico imwe n’imwe, kugaragaza urukundo mu ruhame usanga abantu babyishisha; abantu bigishwa kugaragaza ikinyabupfura mu buryo bw’urwiyerurutso mu mishyikirano bagirana n’abandi. N’ubwo ari byiza ko buri gihe twagaragaza ikinyabupfura kandi tukita ku bandi, ntitugomba kureka ikinyabupfura tugaragaza ngo gipfukirane cyangwa ngo kiburizemo ibyiyumvo tugaragariza abandi. Yehova ntiyigeze yumva afite ikimwaro cyo kuvuga mu buryo bweruye iby’urukundo yakundaga ubwoko bwe yatoranyije, ari bwo Isirayeli ya kera, abubwira ati “nagukunze urukundo ruhoraho” (Yeremiya 31:3). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yabwiye bagenzi bayo bahuje ukwizera bari batuye i Tesalonike, iti ‘mwaduteye imbabazi, turabakunda cyane, twishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane’ (1 Abatesalonike 2:8). Bityo, mu gihe twihatira kwihingamo gukunda bagenzi bacu nta buryarya, bizarushaho guhuza n’inyigisho ishingiye kuri Bibiliya ivuga ko tugomba kureka ibyo byiyumvo bikagaragara nta nkomyi aho kubiniga.
Dusabwa Gushyiraho Imihati Nta Gutezuka
Kwitoza kumva ukunze abandi no kubagaragariza urukundo, ni ibintu bikomeza. Kugira ngo tubigereho, bisaba ko dushyiraho imihati ikomeye bitewe n’uko tugomba gukorana umwete kugira ngo tuneshe kamere yacu yo kudatungana kandi tunanire amoshya afite imbaraga y’iyi si itarangwa n’urukundo. Ariko kandi, ingororano zikungahaye bihesha zituma mu by’ukuri iyo mihati itaba imfabusa.—Matayo 24:12.
Ndetse no muri iyi si idatunganye rwose, dushobora kurushaho kugirana na bagenzi bacu imishyikirano myiza, bigatuma tugira ibyishimo byinshi, amahoro no kunyurwa, ari twebwe ndetse n’abandi. Mu gihe dushyizeho iyo mihati, dushobora kugaragaza ko dukwiriye kugira ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana. Ikiruta byose, mu gihe twaba twitoje kugendera mu nzira ihebuje y’urukundo, dushobora kwemerwa n’Umuremyi wacu wuje urukundo kandi tugahabwa imigisha na we, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe cy’iteka!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye, reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 132-135.
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Urukundo rwa Gikristo rushobora kugaragazwa n’ibikorwa by’ubugwaneza
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
UN PHOTO 186226/M. Grafman