ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/11 pp. 7-8
  • Itegure Ikinyagihumbi Gifite Icyo Kivuze!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Itegure Ikinyagihumbi Gifite Icyo Kivuze!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Umutwe w’Inzoka umenagurwa
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • “Ubutumwa bwiza” bushimishije bwo muri Apocalypse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Igihe Kizaza Cyuzuye Ibyishimo by’Igitangaza
    Imyuka y’Abapfuye​—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/11 pp. 7-8

Itegure Ikinyagihumbi Gifite Icyo Kivuze!

UBUTEGETSI bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo buzazanira umuryango w’abantu imigisha itavugwa. Mu gihe cy’ubuyobozi bwuje urukundo bwa Yesu, abantu bazakurwa mu mimerere ibabaje barimo bajyanwe mu mimerere ihebuje y’ubutungane. Tekereza icyo ibyo bishobora kuba bisobanura kuri wowe. Ubuzima buzira umuze! Tekereza kubyuka buri gitondo wumva umeze neza kurusha ejo hashize. Abagabo, abagore n’abana babarirwa muri za miriyoni, bategerezanyije amatsiko kuzabaho muri icyo gihe gishimishije. Baracyiteze rwose, kandi bagishyira mu masengesho. Icyigisho cyabo cya Bibiliya cyatumye biringira badashidikanya ko iyo migisha bashobora kuzayibona.

Ariko kandi, mbere y’uko Yesu Kristo atangira Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, agomba kubanza kuvana ku isi abantu bose barwanya ubutegetsi bwe. Ibyo azabikora mu ntambara Bibiliya yita Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:16). Abakristo b’ukuri bazaba bari ku isi ntibazarwana muri iyo ntambara. Ni intambara y’Imana. Kandi ntizagarukira mu karere k’isi kamwe gusa. Bibiliya ivuga ko izagera mu mpera za kure cyane z’isi. Abanzi b’ubutegetsi bwa Kristo bazicwa. Nta n’umwe muri bo uzacika ku icumu!​—Yeremiya 25:33.

Hanyuma, Yesu azahindukirana Satani Diyabule hamwe n’abadayimoni be. Tekereza uko bizaba bimeze, nk’uko umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishuwe yabibonye: yagize ati “mbona marayika [Yesu Kristo] amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka, ni cyo ya nzoka ya kera, ni yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:1, 2). Nyuma y’ibyo, Satani n’abadayimoni be bazarimburwa iteka ryose.​—Matayo 25:41.

“[Imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara,” izarokoka Harimagedoni (Ibyahishuwe 7:9). Kristo azayobora abo bantu kugira ngo bungukirwe mu buryo bwuzuye n’ “amasōko y’amazi y’ubugingo,” nk’uko umushumba ayobora intama ze ku mazi arokora ubuzima (Ibyahishuwe 7:17). Kubera ko Satani n’abadayimoni be batazongera kudindiza amajyambere yo mu buryo bw’umwuka y’abo bantu bazaba barokotse Harimagedoni, buhoro buhoro abo bantu bazafashwa kunesha kamere zabo zo kubogamira ku byaha kugeza igihe amaherezo bazagerera ku butungane!

Mu gihe cy’ubutegetsi bwuje urukundo bwa Kristo, imibereho y’ubuzima izagenda iba myiza mu buryo buhamye. Binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova Imana azakuraho ibintu byose bituma habaho imibabaro n’intimba. “[A]zahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Umuhanuzi Yesaya agaragaza ipica yuzuye y’uko bizaba bimeze agira ati “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). Kandi abapfuye, “abakomeye n’aboroheje,” bazazuka bafite ibyiringiro byo kutazigera bongera gupfa ukundi!​—Ibyahishuwe 20:12.

Ndetse muri iki gihe, “[imbaga y’]abantu benshi” bazarokoka Harimagedoni irimo irakorakoranywa. Barimo baritegura Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo. N’ubwo batazi igihe ubwo butegetsi buzatangirira, biringira badashidikanya ko mu gihe cyagenwe n’Imana buzatangira gutegeka. Ushobora kuba umwe muri bo, ariko nawe ugomba kwitegura​—bitanyuriye mu kugurisha ibyo utunze ngo wimukire mu karere runaka, ahubwo binyuriye mu kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova Imana hamwe n’imigambi ye, binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya. Abahamya ba Yehova bazishimira kukwereka ukuntu icyigisho cya Bibiliya gishobora kukuzanira inyungu hamwe n’umuryango wawe nta kiguzi, kandi batagushyizeho agahato. Abanditsi b’iyi gazeti bazishimira gutanga ibindi bisobanuro birambuye.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]

Imyaka Igihumbi​—Mbese, Ni Imyaka Nyamyaka Cyangwa Ni Imyaka y’Ikigereranyo?

Kubera ko ibyinshi mu bikubiye mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe byanditswe mu mvugo y’ikigereranyo, hari ikibazo kivuka. Bite ku bihereranye n’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo buvugwa mu Byahishuwe? Mbese ni igihe kigomba gufatwa uko cyakabaye cyangwa ni igihe cy’ikigereranyo?

Hari ibihamya byinshi bigaragaza ko igihe kivugwa ari igihe cy’imyaka igihumbi ifashwe uko yakabaye. Urugero, intumwa Pawulo yerekeza ku Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, muri icyo gihe akaba ari bwo abantu bazacirwa urubanza, ivuga ko ari umunsi (Ibyakozwe 17:31; Ibyahishuwe 20:4). Intumwa Petero yanditse ivuga ko umunsi umwe (amasaha 24), kuri Yehova ari nk’imyaka igihumbi (2 Petero 3:8). Ibyo bitanga igihamya kigaragaza ko uwo ‘munsi’ w’urubanza ari igihe kingana n’imyaka igihumbi, ifashwe uko yakabaye. Byongeye kandi, mu Byahishuwe 20:3, 5-7, dusoma incuro enye zitandukanye ngo “iyo myaka igihumbi,” nta bwo ari “imyaka igihumbi.” (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Ibyo bikaba bisa n’aho bigaragaza igihe runaka kizwi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze