Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Impano Batanze ku Bushake Kugira Ngo Bateze Imbere Ugusenga Kutanduye
ABISIRAYELI biboneye n’amaso yabo imbaraga zirokora za Yehova. Babonye ukuntu amazi y’Inyanja Itukura yigabanyije mu buryo bw’igitangaza, bigatuma bashobora kwambuka banyuze ku butaka bwumutse kandi bakarokoka ingabo z’Abanyamisiri. Bageze hakurya ku yindi nkombe, bitegereje ukuntu ya mazi yarengeye abari babakurikiye akabatikiza bo bibereye ahantu hari umutekano. Yehova yari yarokoye ubuzima bwabo!—Kuva 14:21-31.
Ikibabaje ariko, ni uko Abisirayeli bamwe na bamwe bakerensheje ibyo Imana yari yarakoze. Mu gihe Mose yari ari ku Musozi Sinayi, bashyiriye Aroni ibintu byabo by’umurimbo bikozwe mu izahabu, maze bamusaba ko abakoreramo ikigirwamana kugira ngo bagisenge. Mose agarutse, yasanze iyo mbaga y’abantu bigometse barimo barya, banywa, babyina kandi bunamira inyana ya zahabu! Biturutse ku itegeko rya Yehova, abantu bagera ku 3.000—bikaba bishoboka ko ari abari bari ku isonga muri icyo gikorwa cyo kwigomeka—barishwe. Kuri uwo munsi, ubwoko bw’Imana bwigishijwe isomo ry’ingenzi ku bihereranye n’akamaro ko kwiyegurira Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo.—Kuva 32:1-6, 19-29.
Nyuma gato y’icyo gikorwa, Mose yari yiteguye gusohoza itegeko ry’Imana ryasabaga kubaka ubuturo, ni ukuvuga ihema ryimukanwa ryo gusengeramo. Uwo mushinga w’ubwubatsi wari gusaba ibikoresho bihenze hamwe n’abakozi babifitemo ubuhanga. Ibyo byari guturuka he? Kandi se, ni irihe somo twavana muri iyo nkuru ya Bibiliya?
Impano Zatanzwe z’Ibikoresho n’Ubuhanga
Yehova yategetse Abisirayeli binyuriye kuri Mose agira ati “mwakire amaturo Uwiteka aturwa . . . umuntu wese wemezwa n’umutima we azane ituro atura Uwiteka.” Bagombaga gutura amaturo bwoko ki? Mu rutonde rw’ibintu Mose yarondoye, hari harimo izahabu, ifeza, umuringa, ubudodo, ibikoresho byo kubaka, impu z’inyamaswa, imbaho hamwe n’amabuye y’igiciro cyinshi.—Kuva 35:5-9.
Abisirayeli bari bafite uburyo buhagije cyane bwo gutanga izo mpano babigiranye ubuntu. Ibuka ko igihe bavaga mu Misiri, bavanyeyo ibintu bikozwe mu izahabu n’ifeza, hamwe n’imyambaro myinshi. Koko rero, ‘banyaze Abanyegiputa’a (Kuva 12:35, 36). Mbere y’aho, Abisirayeli bari baratanze ibintu byabo by’umurimbo nk’ababyikiza ku bushake, kugira ngo bakore ikigirwamana cyo gukoresha mu gusenga kw’ikinyoma. Noneho se, bari kugaragaza ko bashishikajwe cyane no gutanga impano zo guteza imbere ugusenga k’ukuri, nk’uko bari barabikoze bashishikaye mbere y’aho?
Zirikana ko Mose atigeze ashyiraho itegeko rigena umubare nyawo w’ibyo buri muntu yagombaga gutanga, nta n’ubwo yigeze akoresha uburyo bwo kubatera kumva umutima ubarya cyangwa kumva bakozwe n’ikimwaro kugira ngo abasunikire gutanga. Ahubwo yabisabye gusa “umuntu wese wemezwa n’umutima we.” Uko bigaragara, Mose yumvaga ko bitari ngombwa gushyira agahato ku bwoko bw’Imana. Yari yiringiye ko buri wese yari gutanga ibyo yashoboraga kubona byose.—Gereranya na 2 Abakorinto 8:10-12.
Ariko kandi, umushinga wo kubaka wari gusaba ibirenze ibyo gutanga impano z’ibintu gusa. Nanone Yehova yabwiye Abisirayeli ati “umuhanga wese wo muri mwe aze, areme ibyo Uwiteka yategetse byose.” Ni koko, uwo mushinga wo kubaka wasabaga umurimo ukoranywe ubuhanga. Koko rero, “ubukorikori bwose”—hakubiyemo kubaza, gucura no gukora ibintu by’umurimbo—bwari gukenerwa kugira ngo uwo mushinga urangire. Birumvikana ko Yehova yari kuyobora ubuhanga bwari mu bakozi, kandi mu buryo bukwiriye ni we wari kuzitirirwa ibyari kugerwaho muri uwo mushinga.—Kuva 35:10, 30-35; 36:1, 2.
Abisirayeli bitabiriye itumira ryo gutanga umutungo wabo n’ubuhanga bwabo babishishikariye. Inkuru ya Bibiliya igira iti “haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka, yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro n’ayo gukoresha imirimo yaryo yose n’ayo kuremesha ya myenda yejejwe. Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose.”—Kuva 35:21, 22.
Isomo Kuri Twe
Muri iki gihe, umurimo ukomeye cyane wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, usohozwa binyuriye ku mpano zitangwa ku bushake. Akenshi izo mpano ziba ari impano z’amafaranga. Mu yindi mimerere, abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bakoresha ubumenyi bwabo bwinshi mu gufasha mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro hamwe n’amazu y’ishami. Hanyuma, hari umurimo ukorerwa muri za Beteli zisaga ijana ziri hirya no hino ku isi, umurimo usaba ubuhanga bwinshi butandukanye. Abantu bose bemejwe n’umutima wabo batanze bene izo mpano, bashobora kwiringira ko Yehova atazigera yibagirwa umurimo wabo bakorana umwete!—Abaheburayo 6:10.
Ibyo kandi ni na ko bimeze ku bihereranye n’uruhare buri wese muri twe agira mu murimo wa Gikristo. Twese duterwa inkunga yo gucungura igihe kugira ngo twifatanye mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umwete (Matayo 24:14; Abefeso 5:15-17). Hari bamwe babikora ari ababwirizabutumwa b’igihe cyose, cyangwa abapayiniya. Bitewe n’imimerere, hari abandi badashobora kumara igihe kingana n’icyo abapayiniya bamara mu murimo. Ariko kandi, na bo bashimisha Yehova. Kimwe n’uko byari bimeze ku mpano zatanzwe mu gihe cyo kubaka ubuturo, Yehova ntavuga umubare nyawo buri wese muri twe agomba gutanga. Icyakora, icyo adusaba ni uko twese tumukorera tubigiranye umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Mariko 12:30). Niba ibyo tubikora, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azatugororera ku bw’impano dutanga ku bushake, kugira ngo duteze imbere ugusenga k’ukuri.—Abaheburayo 11:6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibyo ntibyari ubujura. Abisirayeli basabye Abanyamisiri impano, maze bazibaha batitangiriye itama. Uretse n’ibyo kandi, kubera ko mbere na mbere Abanyamisiri nta burenganzira bari bafite bwo gukoresha Abisirayeli ubucakara, bagombaga guha ubwoko bw’Imana umushahara w’imyaka yose bari baramaze bakora uburetwa.