“Uwiteka Ni We Utanga Ubwenge”
NI IBIHE bintu bitwara igihe cyawe n’imbaraga zawe? Mbese, kwihesha izina ryiza ni byo bigushishikaza? Waba se uhatanira kwirundanyirizaho ubutunzi wivuye inyuma? Bite se ku bihereranye no kwishyiriraho intego yo gukurikirana umwuga mu rwego runaka rw’imirimo cyangwa gushaka kuba impuguke mu ishami rimwe cyangwa menshi y’amashuri? Mbese, kugirana n’abandi imishyikirano myiza ni iby’ingenzi kuri wowe? Mbese, gukomeza kugira amagara mazima ni byo bintu by’ibanze bigushishikaza?
Ibyo bintu byose bivuzwe haruguru bishobora gusa n’ibifite agaciro runaka. Ariko se, ni iki cyaba gifite agaciro k’ibanze kurusha ibindi byose? Bibiliya isubiza igira iti “ubwenge muri byose ni bwo ngenzi; nuko rero shaka ubwenge” (Imigani 4:7). None se, ni gute dushobora kuronka ubwenge, kandi se, ni izihe nyungu buhesha? Igice cya kabiri cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani gitanga ibisubizo.
‘Tegera Ubwenge Amatwi’
Mu magambo yuje urukundo y’umubyeyi, Umwami Salomo w’umunyabwenge wa Isirayeli ya kera yagize ati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana [“kugira ubumenyi ku byerekeye Imana,” NW].”—Imigani 2:1-5.
Waba se ubona uwo inshingano yo kuronka ubwenge ireba? Muri iyi mirongo, imvugo ngo ‘niba u-’ ibonekamo incuro ebyiri. Uko bigaragara, buri wese muri twe agomba gushaka ubwenge hamwe n’indi mico ibwunganira—ni ukuvuga, kujijuka no kugira ubuhanga. Ariko kandi, mbere na mbere tugomba ‘kwemera’ kandi ‘tugakomeza’ mu bwenge bwacu amagambo y’ubwenge aboneka mu Byanditswe. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwiga Bibiliya.
Kugira ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi twahawe n’Imana. Kandi se, mbega ukuntu Bibiliya ituma ubwenge buboneka mu buryo buhebuje! Ni koko, ikubiyemo amagambo y’ubwenge, urugero nk’ayanditswe mu gitabo cy’Imigani no mu gitabo cy’Umubwiriza, kandi tugomba kwitondera ayo magambo. Nanone kandi, mu mapaji ya Bibiliya dusangamo ingero nyinshi zigaragaza inyungu zibonerwa mu gushyira mu bikorwa amahame y’Imana hamwe n’akaga gafifitse gaterwa no kuyirengagiza (Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:11). Urugero, reka turebe ibyerekeye inkuru y’umugabo w’umunyamururumba witwaga Gehazi, akaba yari umugaragu w’umuhanuzi Elisa (2 Abami 5:20-27). Mbese, ibyo ntibitwigisha ubwenge bwo kwirinda umururumba? Kandi se, bite ku bihereranye n’ingaruka zibabaje z’ingendo zasaga n’aho zitagize icyo zitwaye zakorwaga na Dina, umukobwa wa Yakobo, ajya gusura ‘abakobwa bo mu gihugu’ cy’i Kanaani (Itangiriro 34:1-31)? Mbese, ntiduhita twiyumvisha ko kugira incuti mbi ari ubupfapfa?—Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33.
Gutegera amatwi ubwenge bikubiyemo kujijuka no kugira ubuhanga. Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa Webster’s Revised Unabridged Dictionary ibivuga, kujijuka ni “imbaraga cyangwa ubushobozi ubwenge bwifashisha mu gutandukanya ikintu n’ikindi.” Kujijuka kuva ku Mana ni ukugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi, hanyuma ugahitamo inzira iboneye. Mu gihe twaba ‘tudahuguriye umutima’ wacu kujijuka, cyangwa ngo dushishikarire kubigeraho, ni gute dushobora gukomeza kugendera mu ‘nzira ijya mu bugingo’? (Matayo 7:14; gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.) Kwiga no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana bituma tujijuka.
Ni gute dushobora ‘kuririra ubwenge bwo guhitamo’—ni ukuvuga ubushobozi bwo kubona isano riri hagati y’ibice bigize ingingo runaka, hamwe n’iryo bifitanye n’iyo ngingo yose uko yakabaye? Birumvikana ko imyaka umuntu aba afite hamwe no kuba inararibonye ari ibintu bishobora kudufasha kurushaho kugira ubuhanga—ariko si ko bigenda byanze bikunze (Yobu 12:12; 32:6-12). Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ndajijuka nkarusha abasaza, kuko [wowe Yehova] njya nitondera amategeko wigishije.” Nanone kandi, yaririmbye agira ati “guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge” (Zaburi 119:100, 130). Yehova ni ‘Umukuru Nyir’ibihe Byose,’ kandi afite ubuhanga busumba kure cyane ubw’abantu bose mu buryo butagereranywa (Daniyeli 7:13). Imana ishobora guha umuswa ubuhanga, muri urwo rwego, bigatuma arusha abandi bose ndetse n’abamuruta ubukuru. Ku bw’ibyo rero, tugomba kwiga no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, tubigiranye umwete.
Imvugo ngo ‘niba u-’ yagiye isubirwamo kenshi mu mirongo ibimburira igice cya kabiri cy’Imigani, igenda ikurikirwa n’amagambo nk’aya ngo “kwemera,” “gukomeza,” “kuririra,” “gushaka,” “kugenzura.” Kuki uwo mwanditsi yakoresheje ayo magambo agenda arushaho kugira uburemere? Igitabo kimwe kigira kiti “[aha ngaha] umunyabwenge atsindagiriza akamaro ko kugira umwete mu birebana no gushakisha ubwenge.” Ni koko, tugomba kugira umwete mu gushakisha ubwenge hamwe n’ibindi bintu bifitanye isano na bwo—ni ukuvuga kujijuka no kugira ubuhanga.
Mbese, Uzashyiraho Imihati?
Ikintu cy’ingenzi mu birebana no gushakisha ubwenge, ni icyigisho cya Bibiliya gikoranywe umwete. Ariko kandi, icyo cyigisho cyagombye kuba gikubiyemo ibirenze ibyo gusoma ugamije gusa kwibonera ubumenyi ku bintu runaka. Gutekereza ku byo twasomye dufite intego ni igice cy’ingenzi kigize igikorwa cyo kwiga Ibyanditswe. Kuronka ubwenge no kujijuka bikubiyemo gutekereza ku birebana n’ukuntu dushobora gukoresha ibyo turimo twiga mu gukemura ibibazo no mu gufata imyanzuro. Kunguka ubuhanga bisaba gutekereza ku bihereranye n’ukuntu ibintu bishya twize bihuza n’ibyo twari dusanzwe tuzi. Ni nde wahakana ko kugira icyigisho cya Bibiliya nk’icyo gikorwa mu buryo bwo gutekereza ku byo wize bidasaba igihe n’imihati ikomeye? Igihe n’imbaraga ukoresha ni kimwe n’ibikoreshwa mu gihe umuntu ‘ashaka ifeza’ kandi ‘agenzura ubutunzi buhishwe.’ Mbese, uzashyiraho imihati ikenewe? Mbese, ‘uzacunguza uburyo umwete’ kugira ngo ubigereho?—Abefeso 5:15, 16.
Reka turebe ubutunzi bwinshi duhishiwe niducukura cyane muri Bibiliya tubikorana umutima utaryarya. Rwose, tuzaronka “ubumenyi ku byerekeye Imana”—ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye Umuremyi wacu, buhamye, budahindagurika kandi butanga ubuzima (Yohana 17:3)! Nanone kandi, “kūbaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW]” ni ubutunzi umuntu aba yungutse. Mbega ukuntu uwo muco wo kumutinya mu buryo burangwa no kumwubaha ari uw’agaciro! Umuco uhesha ubuzima wo gutinya kumubabaza ugomba kugenga buri kantu kose kagize imibereho yacu, bikagaragarira mu byo dukora byose ko dukomeye mu buryo bw’umwuka.—Umubwiriza 12:13.
Twagombye kugira icyifuzo gikomeye kigurumana cyo gushakashaka no gucukumbura kugira ngo tubone ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo Yehova atworohereze mu bushakashatsi bwacu, yaduhaye ibikoresho bihebuje bidufasha gucukumbura—amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Revéillez-vous! avuga ukuri aza mu gihe gikwiriye,hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya (Matayo 24:45-47). Nanone kandi, Yehova yaduhaye amateraniro ya Gikristo kugira ngo tubone uko twigishwa Ijambo rye n’inzira ze. Ayo materaniro tugomba kuyajyamo buri gihe, tugatega amatwi ibiba birimo bivugwa tubigiranye ubwitonzi, tugashyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo twibande ku bitekerezo by’ingenzi kandi tubifatane uburemere cyane, hanyuma tugatekereza mu buryo bwimbitse ku bihereranye n’imishyikirano tugirana na Yehova.—Abaheburayo 10:24, 25.
Ntuzabura Kubigeraho
Akenshi usanga imihati ishyirwaho mu gushakisha amabuye y’umurimbo ahishwe mu butaka, zahabu cyangwa ifeza, itagira icyo igeraho. Ibyo si ko byanze bikunze bigomba kugenda ku birebana no gushakisha ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Kubera iki bitameze bityo? Salomo atwizeza agira ati “Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.”—Imigani 2:6.
Umwami Salomo yari azwi cyane kubera ubwenge yari afite. (1 Abami 5:10-12 [4:30-32 muri Biblia Yera].) Ibyanditswe biduhishurira ko yari afite ubumenyi mu bihereranye n’ingingo nyinshi zitandukanye, hakubiyemo ibimera, inyamaswa, kamere ya kimuntu hamwe n’Ijambo ry’Imana. Ubushishozi yagaragaje igihe yari umwami ukiri muto ubwo yahoshaga amakimbirane yari yavutse hagati y’abagore babiri, buri wese akaba yaravugaga ko umwana ari uwe, byatumye amenyekana mu rwego mpuzamahanga (1 Abami 3:16-28). Ni hehe yari yarakomoye ubwo bumenyi buhambaye? Salomo yasenze asaba Yehova ko yamuha “ubwenge n’ubuhanga” n’ubushobozi bwo “gutandukanya ibyiza n’ibibi.” Ibyo Yehova yarabimuhaye.—2 Ngoma 1:10-12; 1 Abami 3:9.
Natwe twagombye gusenga dusaba Yehova ubufasha mu gihe twiga Ijambo rye tubigiranye umwete. Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe; nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye ngo wubahe izina ryawe” (Zaburi 86:11). Yehova yemeye iryo sengesho, kubera ko yaryandikishije muri Bibiliya. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko amasengesho tuvugana umwete kandi tukaba tuyavuga kenshi tumusaba ko yadufasha kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buri muri Bibiliya, atazabura gusubizwa.—Luka 18:1-8.
Salomo yaravuze ati “abikira abakiranutsi agakiza; abagendana umurava, ababera ingabo. Kugira ngo arinde amayira y’imanza zitabera, kandi atunganya inzira z’abera be. Ni bwo uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera no gutungana, ndetse n’inzira zose zitunganye” (Imigani 2:7-9). Mbega icyizere ibyo biduha! Yehova ntaha ubwenge nyakuri ababushaka nta buryarya gusa, ahubwo anabera abakiranutsi ingabo ibakingira kubera ko bagaragaza ubwenge nyakuri kandi bakaba bubahiriza mu budahemuka amahame ye akiranuka. Turifuza ko natwe twaba mu bo Yehova afasha gusobanukirwa “inzira zose zitunganye.”
Igihe “Kumenya Kuzanezeza Ubugingo Bwawe”
Icyigisho cya bwite cya Bibiliya—kikaba ari ikintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo umuntu ashake ubwenge—nta bwo byanze bikunze ari ikintu gishimishije ku bantu benshi. Urugero, umugabo witwa Lawrence ufite imyaka 58, yaravuze ati “igihe cyose nakoraga imirimo y’amaboko. Kwiga birangora.” Naho umusore witwa Michael ufite imyaka 24, utarigeraga yishimira kwiga mu ishuri, yagize ati “byabaye ngombwa ko nihatira kwicara kugira ngo nige.” Nyamara kandi, umuntu ashobora kwihingamo icyifuzo cyo kwiga.
Reka turebe uko Michael yabigenje. Yagize ati “nitoje kwiga mu gihe cy’igice cy’isaha buri munsi. Bidatinze, nashoboraga kubona ingaruka byari birimo bigira ku myifatire yanjye, ku birebana n’ibisubizo natangaga mu materaniro ya Gikristo no mu biganiro nagiranaga n’abandi. Ubu nsigaye ntegerezanya ishyushyu ibihe byanjye byo kwiga, kandi nanga ikintu icyo ari cyo cyose cyabibangamira.” Ni koko, icyigisho cya bwite kigera aho kigahinduka ikintu twishimira, iyo tubonye amajyambere tugira. Lawrence na we yihatiye kugira icyigisho cya Bibiliya, maze nyuma y’igihe runaka, aza kuba umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova.
Kugira ngo icyigisho cya bwite kidushimishe, bisaba imihati ya buri gihe. Icyakora, inyungu ni nyinshi. Salomo yagize ati “nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza.”—Imigani 2:10, 11.
“Kugira ngo Bigukure mu Nzira y’Ibibi”
Ni mu buryo ki ubwenge, ubumenyi, amakenga no kujijuka bizaturinda? Salomo yagize ati “kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi. Ni bo bareka inzira zitunganye, bakagendera mu nzira z’umwijima. Banezezwa no gukora ibibi. Kandi bishimira ubugoryi bw’abanyabyaha: bagendera mu nzira zigoramye, bakaba ibigande mu migenzereze yabo.”—Imigani 2:12-15.
Ni koko, abakunda ubwenge nyakuri birinda kwifatanya n’umuntu uwo ari we wese ‘uvuga iby’ubugoryi,’ ni ukuvuga, ibintu binyuranye n’ukuri n’ibyo gukiranuka. Amakenga no kujijuka biturinda abantu batera umugongo ukuri bagamije gusa kugendera mu nzira z’umwijima, kandi bikaturinda abantu b’ibigoryi bishimira ibikorwa bibi.—Imigani 3:32.
Mbega ukuntu dushobora kuba abantu bashimira ku bwo kuba ubwenge nyakuri hamwe n’indi mico ifitanye isano na bwo binaturinda inzira mbi abagabo n’abagore biyandarika bagenderamo! Salomo yongeraho ko iyo mico yagenewe “[kudukiza] umugore w’inzaduka, ndetse uw’inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye, wari wahukanye n’uwamurongoye mu bukumi bwe, akirengagiza isezerano ry’Imana ye; kuko inzu ye yerekeye urupfu kandi inzira ze zigana ikuzimu. Mu bamugenderera nta n’umwe ugaruka, kandi ntabwo basubira mu nzira z’ubugingo.”—Imigani 2:16-19.
“Umugore w’inzaduka,” ni ukuvuga indaya, avugwaho ko yahukanye n’“uwamurongoye mu bukumi bwe”—akaba ashobora kuba ari umugabo wamurongoye akiri inkumi.a (Gereranya na Malaki 2:14.) Yibagiwe itegeko ribuzanya ubusambanyi ryari riri mu isezerano ry’Amategeko (Kuva 20:14). Inzira ze zigana mu rupfu. Abagendana na we bashobora kutazigera na rimwe ‘basubira mu nzira z’ubugingo,’ kubera ko akari kera bashobora kuzagera ku ntera itagifite igaruriro, ni ukuvuga urupfu, urwo badashobora kwigobotora ngo bagaruke. Umuntu ujijutse kandi akaba umunyamakenga, aba azi imitego ireshya y’ubwiyandarike kandi akirinda kuyigwamo abigiranye ubwenge.
“Abakiranutsi Bazatura mu Isi”
Salomo avuga mu magambo ahinnye icyo inama ye yerekeranye n’ubwenge yari igamije agira ati “byose ubimenye neza, kugira ngo ubone kugendera mu nzira z’abantu bitonda, no gukomeza imigenzereze y’abakiranutsi” (Imigani 2:20). Mbega ukuntu ubwenge bugamije ikintu gihebuje! Budufasha kugira imibereho irangwa n’ibyishimo hamwe no kunyurwa, imibereho yemerwa n’Imana.
Nanone kandi, zirikana imigisha ihebuje “abagendera mu nzira z’abantu bitonda” bahishiwe. Salomo akomeza agira ati “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma; ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi. Kandi abariganya bazayirandurwamo” (Imigani 2:21, 22). Turakwifuriza kuzaba mu ntungane, zizatura mu isi nshya ikiranuka y’Imana ubuziraherezo.—2 Petero 3:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo “inzaduka” ryerekezaga ku bantu batandukiraga ibintu byabaga bihuje n’Amategeko, bityo bakitandukanya na Yehova. Ni yo mpamvu iyo ndaya—atari umunyamahanga byanze bikunze—yitwa “umugore w’inzaduka.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Solomo yasenze asaba ubwenge. Natwe ni uko twagombye kubigenza