Igitabo cya Daniyeli cyarasobanuwe!
ABARI bari mu ikoraniro bari bafite ishyushyu ryo kubona igitabo gishya cy’amapaji 320 cyari cyasohotse, gifite umutwe uvuga ngo Prêtons attention à la prophétie de Daniel! (Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!) Ni ibihe byiyumvo bagize ku bihererenye n’icyo gitabo? Reka turebe ibyo bamwe bavuze.
“Kimwe n’abandi benshi bageze mu gihe cy’amabyiruka, kwishimira icyigisho gihereranye n’amateka ya kera birangora. Bityo, igihe nabonaga kopi yanjye bwite y’igitabo gishya, Prêtons attention à la prophétie de Daniel!, sinashishikajwe cyane no kugisoma, ariko naragerageje. Bahu, mbega ukuntu rwose nari mfite imyifatire idakwiriye! Icyo ni kimwe mu bitabo byiza cyane nabonye. Mu by’ukuri, gituma umuntu yumva yatwawe! Ubu singitekereza ko ndimo nsoma ibihereranye n’inkuru yabayeho mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize. Ni ubwa mbere numva nshobora kwishyira mu mwanya wa Daniyeli. Mu by’ukuri nshobora kwiyumvisha uko bishobora kuba byari bimeze kuvanwa mu muryango wawe ukajyanwa mu gihugu cy’amahanga, maze ugushikama kwawe kukageragezwa incuro nyinshi. Mwarakoze cyane ku bwo kuba mwaraduhaye icyo gitabo.”—Byavuzwe na Anya.
“Ikintu kimfasha kurusha ibindi, ni ubutumwa busobanutse neza bw’uko Yehova akurikiranira hafi mu buryo budasubirwaho ibibazo bigera ku bwoko bwe. Binyuriye ku bintu Daniyeli yabonye mu iyerekwa no mu nzozi hamwe n’ibyo abandi babonye akabibasobanurira, biragaragara neza ko Imana yacu itazigera ireka ngo ibintu bibeho mu buryo bunyuranye n’uko yabigambiriye. Ibyo bikomeza ibyiringiro dufite ku birebana n’ibintu byo mu buryo bw’ubuhanuzi dusanga muri Bibiliya byerekeranye n’isi nshya izashyiraho.”—Byavuzwe na Chester.
“Nakunze ukuntu mwatumye Daniyeli asa n’aho akiri muzima. Numvise ndushijeho kumumenya binyuriye mu buryo mwagaragaje ibyo yitagaho hamwe n’ibyamuhangayikishaga. Nashoboraga kurushaho gusobanukirwa neza impamvu Yehova yabonaga ko ari umuntu ukundwa cyane. Mu bigeragezo n’ibitotezo byose yahuye na byo, ntiyihangayikiraga ubwe. Ikintu cyari kimuhangayikishije kurusha ibindi byose ni Yehova hamwe n’izina rye ryiza. Mwarakoze kugaragaza izo ngingo.”—Byavuzwe na Joy.
“Icyo ni cyo twari dutegereje! Nta na rimwe mbere y’aho higeze hagaragazwa ukuntu igitabo cya Daniyeli mu by’ukuri kireba buri wese muri twe. Igihe nari maze gusoma byinshi muri icyo gitabo gishya nimugoroba ubwo nari maze kukibona, nabaye mpagaze maze nshimira Yehova mu isengesho.”—Byavuzwe na Mark.
“Icyo tutari twiteze, ni ingaruka cyari kuzagira ku bana bacu. Umwe afite imyaka itanu, undi akagira itatu. ... N’ubwo inkuru za Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya buri gihe zagiye ziba zimwe mu nkuru bakunda cyane mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya, amashusho ari mu gitabo La prophétie de Daniel yabagizeho ingaruka mu buryo tutigeze dutekerezaho mbere. Ndetse n’ubwo bakiri bato, usanga basa n’aho bashobora kwitwara kimwe n’abo basore bari abakiranutsi. Mbega abantu batanze urugero ruhebuje abana bacu bigana! Mbega igikoresho gihebuje mwaduhaye! Mwarakoze, mwarakoze cyane rwose!”—Byavuzwe na Bethel.
“Numvaga nsa n’aho nari kumwe n’abo bahungu b’Abaheburayo bari bakiri bato, mu gihe ukwizera kwabo kwageragezwaga; kandi ibyo byanteye inkunga yo gusuzuma ukwizera kwanjye. Agasanduku k’isubiramo gafite umutwe uvuga ngo “Ni Iki Wasigaranye?” gacengeza mu mutima ibikubiye muri icyo gice. Nongeye kubashimira ku bw’icyo gitabo kindi giteguranywe ubuhanga.”—Byavuzwe na Lydia.