ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/2 pp. 10-15
  • Tumenye “gutekereza kwa Kristo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tumenye “gutekereza kwa Kristo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imibereho ye mbere y’uko aba umuntu
  • Imibereho ye yo ku isi n’ibintu byamugizeho ingaruka
  • Uko Yesu yari ateye igihe yari umuntu
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Tuvane isomo ku muryango Yesu yavukiyemo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Yesu yitoje kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/2 pp. 10-15

Tumenye “gutekereza kwa Kristo”

“Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.”​—1 ABAKORINTO 2:16.

1, 2. Ni iki Yehova yabonye bikwiriye ko ahishura mu Ijambo rye ku byerekeye Yesu?

YESU yasaga ate? Umusatsi we wasaga ute? uruhu rwe? amaso ye? Yareshyaga ate? Yapimaga ibiro bingahe? Mu binyejana byinshi, abanyabugeni bagiye bagaragaza uko Yesu yari ateye mu buryo butandukanye, bamwe bakamugaragaza mu buryo bushyize mu gaciro, abandi bo bakamugaragaza mu buryo budafite aho buhuriye n’ukuri rwose. Hari bamwe bagiye bagaragaza ko yari umugabo w’intwari kandi ukerebutse, mu gihe abandi bo bagiye bagaragaza ko yari umuntu w’amagara make kandi wanegekaye.

2 Icyakora, Bibiliya ntiyibanda ku isura ya Yesu. Ahubwo, Yehova yabonye ko igikwiriye ari uguhishura ikindi kintu cy’ingenzi kurushaho: ni ukuvuga kamere Yesu yari afite. Inkuru zivugwa mu Mavanjiri ntizigaragaza ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze gusa, ahubwo zinahishura ibyiyumvo byimbitse hamwe n’imitekerereze byarangwaga mu magambo ye no mu bikorwa bye. Izo nkuru enye zahumetswe zituma dushobora gucukumbura mu buryo bwimbitse kugira ngo tumenye icyo intumwa Pawulo yerekejeho icyita “gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Ni iby’ingenzi ko tumenya neza ibitekerezo bya Yesu, ibyiyumvo bye na kamere ye. Kubera iki? Hari nibura impamvu ebyiri.

3. Ni ubuhe bumenyi dushobora kugira tubukesha kumenya gutekereza kwa Kristo?

3 Iya mbere, ni uko gutekereza kwa Kristo kuduha umusogongero ku bihereranye n’imitekerereze ya Yehova Imana. Yesu yari aziranye na Se mu buryo bwa bugufi cyane, ku buryo yashoboraga kuvuga ati “nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se; kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha” (Luka 10:22). Ni nk’aho Yesu yari arimo avuga ati ‘niba mwifuza kumenya kamere ya Yehova, nimundebereho’ (Yohana 14:9). Bityo, mu gihe twiga icyo Amavanjiri ahishura ku bihereranye n’uko Yesu yatekerezaga hamwe n’ibyiyumvo yagiraga, mu by’ukuri tuba turimo twiga ukuntu Yehova atekereza n’ibyiyumvo agira. Ubwo bumenyi butuma turushaho kugirana n’Imana yacu imishyikirano ya bugufi.—Yakobo 4:8.

4. Niba twifuza by’ukuri kwitwara nka Kristo, ni iki tugomba kwitoza mbere na mbere, kandi kuki?

4 Impamvu ya kabiri ni uko kumenya gutekereza kwa Kristo bidufasha ‘kugera ikirenge mu cye’ mu buryo bwa bugufi (1 Petero 2:21). Gukurikira Yesu ntibisobanura gusubira mu magambo ye no kwigana ibikorwa bye gusa. Kubera ko ibyo tuvuga n’ibyo dukora bituruka ku byo dutekereza hamwe n’ibyiyumvo tugira, gukurikira Kristo bisaba ko twihingamo “imyifatire yo mu bwenge” nk’iyo yari afite (Abafilipi 2:5, NW). Mu yandi magambo, niba twifuza by’ukuri kwitwara nka Kristo, tugomba mbere na mbere kwitoza gutekereza nka we kandi tukagira ibyiyumvo nk’ibye, ni ukuvuga ko, twebwe abantu badatunganye, tugomba kubikora mu rugero bidushobokeramo rwose. Nimucyo rero ducukumbure mu buryo bwimbitse, kugira ngo tumenye gutekereza kwa Kristo tubifashijwemo n’abanditsi b’Amavanjiri. Mbere na mbere, turi busuzume ibintu byagize ingaruka ku mitekerereze ya Yesu no ku byiyumvo yagiraga.

Imibereho ye mbere y’uko aba umuntu

5, 6. (a) Ni izihe ngaruka abo twifatanya na bo bashobora kutugiraho? (b) Ni nde Umwana w’Imana w’imfura yifatanyaga na we mu ijuru mbere y’uko aza ku isi, kandi se ibyo byamugizeho izihe ngaruka?

5 Incuti zacu za bugufi zishobora kutugiraho ingaruka, zikagira ingaruka ku bitekerezo byacu, ku byiyumvo byacu no ku byo dukora, zaba nziza cyangwa se mbia (Imigani 13:20). Reka turebe uwo Yesu yifatanyaga na we mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Ivanjiri ya Yohana yerekeza ku mibereho ya Yesu mbere y’uko aba umuntu imwita “Jambo,” cyangwa Umuvugizi w’Imana. Yohana agira ati “mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari [i]mana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere” (Yohana 1:1, 2). Kubera ko Yehova atagize intangiriro, kuba Jambo yarahoranye n’Imana uhereye “mbere na mbere,” bigomba kuba byerekeza ku ntangiriro y’imirimo y’Imana yerekeranye n’irema (Zaburi 90:2). Yesu “ni we mfura mu byaremwe byose.” Bityo, yabayeho mbere y’ibindi biremwa by’umwuka na mbere y’uko isanzure ry’ikirere hamwe n’ibintu bikirimo riremwa.—Abakolosayi 1:15; Ibyahishuwe 3:14.

6 Dukurikije imibare yo kugenekereza ishingiye kuri siyansi, isanzure ry’ikirere hamwe n’ibintu bikirimo rimaze nibura imyaka igera kuri miriyari 12 ririho. Niba iyo mibare yo kugenekereza ijya kuba yo mu buryo ubwo ari bwo bwose, Umwana w’Imana w’imfura yamaze igihe kitarondoreka afitanye na Se imishyikirano ya bugufi, mbere y’uko Adamu aremwa. (Gereranya na Mika 5:2.) Uko ni ko hagati yabo haje kubaho umurunga ubahuza wuje ubwuzu kandi wimbitse. Uwo Mwana w’imfura, mu mibereho ye ya mbere y’uko aba umuntu, agaragazwa ari ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu avuga ati “nari umunezero wa [Yehova] iminsi yose, ngahora nezerewe imbere [ye]” (Imigani 8:30). Nta gushidikanya ko kuba Umwana w’Imana yaramaranye n’Isoko y’urukundo imyaka itabarika bafitanye imishyikirano ya bugufi, byamugizeho ingaruka mu buryo bwimbitse (1 Yohana 4:8)! Uwo Mwana yaje kumenya ibitekerezo bya Se, ibyiyumvo bye n’inzira ze kandi arabigaragaza kuruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora.—Matayo 11:27.

Imibereho ye yo ku isi n’ibintu byamugizeho ingaruka

7. Imwe mu mpamvu zatumye biba ngombwa ko Umwana w’Imana w’imfura aza ku isi ni iyihe?

7 Hari byinshi Umwana w’Imana yagombaga kwiga, kubera ko umugambi wa Yehova wari uwo gutuma Umwana we agira ibikwiriye byose kugira ngo abe Umutambyi Mukuru urangwa n’impuhwe, ushobora “kubabarana natwe mu ntege nke zacu” (Abaheburayo 4:15). Imwe mu mpamvu zatumye uwo Mwana aza ku isi akaba umuntu, kwari ukugira ngo yuzuze ibyo yasabwaga mu gusohoza uwo murimo. Igihe Yesu yari ari hano ku isi ari umuntu ufite umubiri n’amaraso, yahuye n’imimerere hamwe n’ibintu byamugiragaho ingaruka, ibintu mbere y’aho yabonaga gusa yibereye mu ijuru. Ubwo noneho we ubwe yashoboraga kugira ibyiyumvo bya kimuntu. Hari ubwo yajyaga yumva ananiwe, afite inyota kandi ashonje (Matayo 4:2; Yohana 4:6, 7). Ndetse ikirenze ibyo byose, yihanganiye ingorane n’imibabaro by’uburyo bwose. Uko ni ko “yigishijwe kumvira” maze aza kuzuza ibyo yasabwaga byose kugira ngo asohoze umurimo we wo kuba Umutambyi Mukuru.—Abaheburayo 5:8-10.

8. Ni iki tuzi ku birebana n’imibereho ya Yesu ku isi akiri umwana?

8 Bite se ku bihereranye n’ibyo Yesu yaciyemo mu mibereho yo mu bwana bwe ari ku isi? Havugwa bike cyane ku bihereranye n’imibereho ye akiri umwana. Mu by’ukuri, Matayo na Luka ni bo bonyine bavuze ibintu byabaye mu gihe cy’ivuka rye. Abanditsi b’Amavanjiri bari bazi ko Yesu yari yarabaye mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Iyo mibereho ye mbere y’uko aba umuntu, ni yo isobanura uwo yaje kuba we kuruta ikindi kintu cyose. Nyamara kandi, Yesu yari umuntu mu buryo bwuzuye rwose. N’ubwo yari atunganye, yagombaga gukura akava mu gihe cyo kuba igitambambuga, akava mu bwana akagera mu kigero cy’ubugimbi, akaba umugabo, muri icyo gihe cyose ari na ko yiga (Luka 2:51, 52). Bibiliya ihishura ibintu runaka bihereranye n’imibereho ya Yesu akiri umwana byamugizeho ingaruka nta gushidikanya.

9. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yavukiye mu muryango ukennye? (b) Ni mu yihe mimerere Yesu ashobora kuba yarakuriyemo?

9 Uko bigaragara, Yesu yavukiye mu muryango ukennye. Ibyo bigaragazwa n’amaturo Yozefu na Mariya bazanye mu rusengero hashize iminsi igera kuri 40 nyuma y’ivuka rye. Aho kuzana umwana w’intama ngo bawutambeho igitambo cyoswa, hamwe n’icyana cy’inuma cyangwa intungura ngo babitambeho igitambo cyo guhongerera ibyaha, bazanye “intungura ebyiri, cyangwa ibyana by’inuma bibiri” (Luka 2:24). Dukurikije Amategeko ya Mose, ayo maturo ni yo yari yarateganyijwe ku bakene (Abalewi 12:6-8). Nyuma y’igihe runaka, uwo muryango uciriritse waje kwaguka. Yozefu na Mariya babyaranye nibura abandi bana batandatu mu buryo busanzwe nyuma yo kuvuka kwa Yesu mu buryo bw’igitangaza (Matayo 13:55, 56). Bityo rero, Yesu yakuriye mu muryango mugari, bikaba bishoboka ko yakuriye mu mimerere iciriritse.

10. Ni iki kigaragaza ko Mariya na Yozefu bari abantu batinya Imana?

10 Yesu yarezwe n’ababyeyi batinya Imana bamwitagaho. Nyina, ari we Mariya, yari umugore w’intangarugero. Wibuke ko mu gihe marayika Gaburiyeli yamusuhuzaga, yaramubwiye ati “ni amahoro, uhiriwe; Umwami Imana iri kumwe nawe” (Luka 1:28). Yozefu na we yari umugabo wubaha Imana. Buri mwaka, yakoraga urugendo rw’ibirometero 150 ajya i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Mariya na we yajyaga ajyayo n’ubwo abagabo ari bo bonyine basabwaga kubikora (Kuva 23:17; Luka 2:41). Igihe kimwe ubwo Yozefu na Mariya bari bagiyeyo, bamaze umwanya munini bashakisha Yesu, icyo gihe wari ufite imyaka 12, bamusanga mu rusengero hagati y’abigisha. Yesu yabwiye ababyeyi bari bahangayitse ati “ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” (Luka 2:49). “Data”—iryo jambo rigomba kuba ryari rifite ibisobanuro bisusurutsa kandi byiza kuri Yesu wari ukiri muto. Mbere na mbere, biragaragara ko yari yarabwiwe ko Yehova ari we wari Se nyakuri. Byongeye kandi, Yozefu agomba kuba yarabereye Yesu umubyeyi mwiza wamureze. Nta gushidikanya ko Yehova atari kuba yarahisemo umugabo ukagatiza cyangwa w’umugome ngo abe ari we urera Umwana We akunda!

11. Ni uwuhe mwuga Yesu yize, kandi se mu bihe bya Bibiliya, gukora uwo mwuga byabaga bikubiyemo iki?

11 Mu myaka Yesu yamaze i Nazareti, yize umwuga w’ububaji, akaba ashobora kuba yarawigishijwe na se wamureze, ari we Yozefu. Yesu yari yarazobereye muri uwo mwuga cyane ku buryo na we ubwe yaje kwitwa ‘umubaji’ (Mariko 6:3). Mu bihe bya Bibiliya, ababaji bakoreshwaga mu kubaka amazu, kubaza ibikoresho byo mu nzu (hakubiyemo ameza, udutebe duto n’intebe z’imbaho), hamwe no gukora ibikoresho byo guhingisha. Mu gitabo cye cyitwa Dialogue With Trypho, uwitwa Justin Martyr, wabayeho mu kinyejana cya kabiri I.C., yerekeje kuri Yesu yandika agira ati “yakundaga gukora akazi ko kubaza igihe yabaga ari kumwe n’abantu, agakora amasuka akururwa n’amatungo hamwe n’imigogo.” Ako kazi ntikari koroshye, kubera ko bishoboka ko umubaji wa kera atashoboraga kwigurira imbaho. Birashoboka cyane ko yajyaga mu ishyamba, agatoranya igiti, akagitema, akajyana imbaho mu rugo. Bityo, Yesu ashobora kuba yari azi ikibazo cy’ingorabahizi cyo kubona ikimutunga, kumenya guciririkanya n’abaguzi no gushaka amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo.

12. Ni iki kigaragaza ko uko bigaragara Yozefu yapfuye mbere ya Yesu, kandi se, ni iki ibyo byagaragazaga kuri Yesu?

12 Kubera ko Yesu yari umwana w’imfura, ashobora kuba yarafashaga mu kwita ku by’umuryango ukeneye, cyane cyane kubera ko bigaragara ko Yozefu yapfuye mbere ya Yesu.b Igazeti ya Zion’s Watch Tower (Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni) yo ku itariki ya 1 Mutarama 1900, yagize iti “inkuru za rubanda zivuga ko Yozefu yapfuye Yesu akiri muto, kandi ko Yesu yafashe umwuga w’ububaji akaba ari we watungaga umuryango. Ibyo bishyigikirwa mu rugero runaka n’igihamya kiboneka mu Byanditswe aho Yesu ubwe yitwa umubaji, hakanavugwamo nyina n’abavandimwe be, ariko kandi Yozefu akaba atavugwamo (Mariko 6:3). . . . Bityo rero, birashoboka cyane ko igihe kirekire cy’imyaka cumi n’umunani mu mibereho y’Umwami wacu, uhereye igihe ibintu [byanditswe muri Luka 2:41-49] byabereye ukageza igihe yabatirijwe, yakimaze akora imirimo isanzwe yo mu mibereho ya buri munsi.” Birashoboka ko Mariya n’abana be, hakubiyemo na Yesu, bari bazi akababaro gaterwa no gupfusha umugabo n’umubyeyi ukundwa.

13. Igihe Yesu yatangiraga gukora umurimo we, kuki yawukoranye ubumenyi, ubushishozi, n’ibyiyumvo byimbitse kuruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora?

13 Uko bigaragara, Yesu ntiyavukiye mu mibereho y’umudamararo. Ahubwo, we ubwe yagize imibereho y’abantu baciriritse. Hanyuma, mu mwaka wa 29 I.C., igihe cyarageze kugira ngo Yesu asohoze umurimo yari yarahawe n’Imana wari umutegereje. Ku muhindo wo muri uwo mwaka, yabatirijwe mu mazi maze aba Umwana w’Imana wabyawe n’umwuka. ‘Ijuru ryaramukingukiye,’ uko bigaragara bikaba byaragaragazaga ko noneho yashoboraga kwibuka imibereho yari yaragize mu ijuru mbere y’uko aba umuntu, hakubiyemo n’ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo yari afite icyo gihe (Luka 3:21, 22). Bityo rero, igihe Yesu yatangiraga gukora umurimo we, yawukoranye ubumenyi, ubushishozi n’ibyiyumvo byimbitse cyane kuruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora. Birakwiriye rero kuba abanditsi b’Amavanjiri baribanze cyane mu nyandiko zabo ku bintu byabayeho mu murimo wa Yesu. Nanone ariko, ntibashoboraga kwandika ibintu byose yavuze n’ibyo yakoze (Yohana 21:25). Ariko kandi, ibyo bahumekewe kugira ngo bandike bituma dushobora gucukumbura mu buryo bwimbitse kugira ngo tumenye gutekereza k’umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose.

Uko Yesu yari ateye igihe yari umuntu

14. Ni gute Amavanjiri agaragaza ko Yesu yari umuntu ususurutse mu buryo burangwa n’ubwuzu kandi akaba yaragiraga ibyiyumvo byimbitse?

14 Kamere ya Yesu igaragazwa mu Mavanjiri, ni uko yari umuntu ususurutse mu buryo burangwa n’ubwuzu kandi wagiraga ibyiyumvo byimbitse. Yagaragaje mu buryo bwagutse cyane ko yita ku byiyumvo by’abandi: agirira impuhwe umubembe (Mariko 1:40, 41); agirira agahinda abantu batitabiraga ibyo yababwiraga (Luka 19:41, 42); arakarira mu buryo bukiranuka abavunjaga amafaranga b’abanyamururumba (Yohana 2:13-17). Kubera ko Yesu yari umuntu wishyiraga mu mwanya w’abandi, yashoboraga kurira, kandi ntiyahishaga ibyiyumvo bye. Igihe Lazaro incuti ye yakundaga yari yapfuye, yakubise amaso Mariya, mushiki wa Lazaro, abona arira, bimukora ku mutima mu buryo bwimbitse ku buryo na we ubwe yarize, aririra mu maso ya rubanda.—Yohana 11:32-36.

15. Ni gute ibyiyumvo bya Yesu birangwa n’ubwuzu byagaragariye mu buryo yabonaga abandi n’ibyo yabagiriraga?

15 Ibyiyumvo birangwa n’impuhwe bya Yesu byagaragaye mu buryo bwihariye mu buryo yabonaga abandi n’ibyo yabagiriraga. Yegeraga abakene n’abakandamizwa, akabafasha ‘kubona uburuhukiro mu mitima yabo’ (Matayo 11:4, 5, 28-30). Ntiyabaga ahuze cyane ku buryo yananirwa kwita ku byo abababaye babaga bakeneye, yaba wa mugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso menshi wanyonyombye agakora ku mwenda we, cyangwa impumyi yasabirizaga itarashoboraga gucecekeshwa (Matayo 9:20-22; Mariko 10:46-52). Yesu yashakishaga ikintu cyiza cyashoboraga kuboneka mu bandi kandi akabashimira; icyakora nanone yabaga yiteguye gucyaha iyo byabaga ari ngombwa (Matayo 16:23; Yohana 1:47; 8:44). Mu gihe abagore batahabwaga uburenganzira bwabo mu buryo buhagije, Yesu yabafataga mu buryo bushyize mu gaciro kandi akabubaha (Yohana 4:9, 27). Mu buryo bwumvikana, itsinda ry’abagore bamufashishaga ibintu bari batunze babigiranye umutima ukunze.—Luka 8:3.

16. Ni iki kigaragaza ko Yesu yabonaga ubuzima hamwe n’ibintu by’umubiri mu buryo bushyize mu gaciro?

16 Yesu yabonaga ubuzima mu buryo bushyize mu gaciro. Ibintu byo mu buryo bw’umubiri si byo byari ibintu by’ingenzi cyane kuri we. Mu buryo bw’umubiri, bisa n’aho yari atunze ibintu bike cyane. Yavuze ko atari afite “aho kurambika umusaya” (Matayo 8:20). Nanone ariko, Yesu yagiraga uruhare mu gutuma abandi bagira ibyishimo. Ubwo yajyaga mu birori by’ubukwe—ubusanzwe bikaba byarabaga ari ibirori birimo umuzika, kuririmba no guhimbarwa—biragaragara neza ko atajyanyweyo no kuzimangatanya ibyishimo by’abandi. Koko rero, aho ni ho Yesu yakoreye igitangaza cye cya mbere. Ubwo divayi yashiraga, yahinduye amazi divayi nziza, icyo kikaba ari ikinyobwa ‘gishimisha imitima y’abantu’ (Zaburi 104:15; Yohana 2:1-11). Bityo, ibirori byarakomeje, kandi nta gushidikanya ko byatumye umukwe n’umugeni batagira ingorane. Kuba yarashyiraga mu gaciro bigaragazwa nanone n’uko hari ibindi bihe byinshi bivugwa, ubwo Yesu yakoraga igihe kirekire kandi akorana umwete mu murimo we.—Yohana 4:34.

17. Kuki bidatangaje kuba Yesu yari Umwigisha Mukuru, kandi se, ni iki inyigisho ze zagaragazaga?

17 Yesu yari Umwigisha Mukuru. Inyinshi mu nyigisho ze zagaragazaga ibintu nyakuri bibaho mu mibereho ya buri munsi, ibyo akaba yari abizi neza (Matayo 13:33; Luka 15:8). Uburyo yakoreshaga mu kwigisha bwari bwihariye mu buryo butagereranywa—igihe cyose yigishaga mu buryo bwumvikana neza, bworoheje kandi bw’ingirakamaro. Ndetse icy’ingenzi kurushaho ni ibyo yigishaga. Inyigisho ze zagaragazaga icyifuzo kivuye ku mutima yari afite cyo kumenyesha ababaga bamuteze amatwi ibitekerezo, ibyiyumvo n’inzira za Yehova.—Yohana 17:6-8.

18, 19. (a) Ni izihe ngero zishishikaje Yesu yakoresheje mu gusobanura kamere ya Se? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

18 Kubera ko akenshi Yesu yakoreshaga ingero, yahishuye kamere ya Se yifashishije ingero zishishikaje ku buryo abantu batashoboraga kuzibagirwa mu buryo bworoshye. Kuvuga ibihereranye n’imbabazi z’Imana muri rusange ni ikintu kimwe. Ariko kandi, nta ho bihuriye no kugereranya Yehova n’umubyeyi w’umugabo ukunda kubabarira, wakubise amaso umwana we agarutse bikamukora ku mutima mu buryo bwimbitse, ku buryo ‘yirukanse, akamuhobera, akamusoma’ (Luka 15:11-24). Mu kwamagana umuco karande utagoragozwa w’abayobozi ba kidini basuzuguraga rubanda rwa giseseka, Yesu yasobanuye avuga ko Se yari Imana yishyikirwaho, yemeye amasengesho yo kwinginga yavuzwe n’umukoresha w’ikoro wicishaga bugufi ikayarutisha isengesho ry’Umufarisayo w’umwibone (Luka 18:9-14). Yesu yagaragaje ko Yehova ari Imana yita ku biremwa byayo, ikamenya n’igihe igishwi gito kigwiriye hasi. Yesu yijeje abigishwa be agira ati “ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29, 31). Mu buryo bwumvikana, abantu batangajwe no “kwigisha” kwa Yesu, maze bituma bamukunda (Matayo 7:28, 29). N’ikimenyimenyi, igihe kimwe “abantu benshi” bagumye aho yari ari bahamara iminsi itatu, ndetse bakagendana na we badafite ibyo kurya!—Mariko 8:1, 2.

19 Dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova yarahishuye mu Ijambo rye gutekereza kwa Kristo! Ariko se, ni gute twakwihingamo kandi tukagaragaza ko dufite gutekereza kwa Kristo mu mishyikirano tugirana n’abandi? Ibyo ni byo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kuba ibiremwa by’umwuka bishobora kugerwaho n’ingaruka z’ibindi biremwa byifatanya na byo, bigaragazwa mu Byahishuwe 12:3, 4. Aho ngaho, Satani avugwaho kuba ari “ikiyoka” cyashoboye gukoresha ubushobozi bwacyo kugira ngo gitume izindi ‘nyenyeri,’ cyangwa abana b’umwuka bifatanya na we mu bikorwa bye byo kwigomeka.—Gereranya na Yobu 38:7.

b Incuro ya nyuma Yozefu avugwa mu buryo butaziguye, ni igihe Yesu wari ufite imyaka 12 bamusangaga mu rusengero. Nta hantu bigaragara ko Yozefu yari ari mu bukwe i Kana, mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu (Yohana 2:1-3). Mu mwaka wa 33 I.C., Yesu wari umanitswe yahaye Yohana, intumwa yakundaga, inshingano yo kwita kuri Mariya. Ibyo ni ibintu Yesu atashoboraga gukora iyo Yozefu aza kuba akiriho.—Yohana 19:26, 27.

Mbese, uribuka?

• Kuki ari iby’ingenzi ko tumenya “gutekereza kwa Kristo”?

• Ni nde Yesu yifatanyaga na we mu gihe cy’imibereho ye mbere y’uko aba umuntu?

• Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni iyihe mimerere Yesu yabayemo we ubwe kandi ni ibihe bintu yaciyemo byamugizeho ingaruka?

• Ni iki Amavanjiri ahishura ku bihereranye na kamere ya Yesu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Yesu yakuriye mu muryango mugari, bikaba bishoboka ko yakuriye mu mimerere iciriritse

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Abigisha batangajwe n’ubwenge bwa Yesu wari ufite imyaka 12 hamwe n’ibisubizo bye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze