Ibibazo by’abasomyi
Ni gute Abahamya ba Yehova babona uburyo bwo kuvura umuntu hakoreshejwe amaraso ye bwite, bashingiye ku mategeko ya Bibiliya yerekeranye n’imikoreshereze ikwiriye y’amaraso?
Aho gupfa gufata imyanzuro dushingiye gusa ku mahitamo y’umuntu ku giti cye cyangwa ibintu runaka abaganga babona ko ari byiza, buri Mukristo agomba gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho abigiranye ubwitonzi. Ni ikibazo kiri hagati ye na Yehova.
Yehova, we dukesha ubuzima bwacu, yatanze itegeko ry’uko amaraso atagomba kuribwa (Itangiriro 9:3, 4). Binyuriye ku Mategeko Imana yahaye Isirayeli ya kera, yashyizeho imipaka ku birebana n’imikoreshereze y’amaraso kubera ko ashushanya ubuzima. Yarategetse iti “ubugingo [ubuzima] bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu.” Byagendaga bite iyo umuntu yabaga yishe inyamaswa ashaka kuyirya? Imana yagize iti “a[y]ivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu”a (Abalewi 17:11, 13). Yehova yagiye asubiramo iryo tegeko incuro nyinshi (Gutegeka 12:16, 24; 15:23). Igitabo cy’Abayahudi cyitwa Soncino Chumash kigira kiti “amaraso ntagomba kubikwa, ahubwo bagomba gutuma adashobora kuribwa binyuriye mu kuyamena hasi.” Nta Mwisirayeli wari gufata amaraso y’ikindi kiremwa ngo ayabike kandi ayakoreshe, kuko ubuzima bwacyo ari ubw’Imana.
Inshingano yo kubahiriza Amategeko ya Mose yarangiye igihe Mesiya yapfaga. Ariko kandi, uko Imana ibona ukwera kw’amaraso ntibyahindutse. Intumwa zategetse Abakristo ‘kwirinda amaraso,’ zisunitswe n’umwuka wera w’Imana. Iryo tegeko ntiryagombaga gupfobywa. Mu rwego rw’umuco, ryari iry’ingenzi cyane kimwe no kwirinda gusambana no gusenga ibishushanyo (Ibyakozwe 15:28, 29; 21:25). Igihe ibyo gutanga amaraso no kuyatera abantu byakwiraga hose mu kinyejana cya 20, Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko ibyo bikorwa binyuranyije n’Ijambo ry’Imana.b
Rimwe na rimwe, hari ubwo umuganga yatera umurwayi inkunga yo kwibikira amaraso ye bwite hasigaye ibyumweru runaka mbere y’uko abagwa (ari byo bita PAD mu magambo ahinnye y’Icyongereza) kugira ngo nibiramuka bibaye ngombwa, azatere umurwayi amaraso ye bwite yabitswe. Icyakora, kuvoma ayo maraso, kuyabika no kuyatera abantu binyuranye rwose n’ibivugwa mu Balewi no mu Gutegeka kwa Kabiri. Amaraso ntagomba kubikwa; agomba kumenwa hasi—mu buryo bw’ikigereranyo akaba ashubijwe Imana. Ariko kandi, muri iki gihe ntitukigengwa n’Amategeko ya Mose. Nyamara Abahamya ba Yehova bubahiriza amahame y’Imana yari akubiye muri ayo Mategeko, kandi biyemeje bamaramaje ‘kwirinda amaraso.’ Ku bw’ibyo, ntidutanga amaraso kandi nta n’ubwo tubika amaraso yacu yakagombye ‘kumenwa’ kugira ngo bazayadutere. Icyo gikorwa kinyuranyije n’itegeko ry’Imana.
Ibindi bikorwa cyangwa ibizami bikorerwa ku maraso y’umuntu bwite usanga bitanyuranyije n’amahame yatanzwe n’Imana mu buryo bugaragara cyane. Urugero, Abakristo benshi bagiye bemera ko babafata amaraso kugira ngo bayasuzume, hanyuma ayo bari bafashe akamenwa. Nanone kandi, umuganga ashobora gusaba ko amaraso y’umuntu akorerwaho ibindi bikorwa bikomeye kurushaho.
Urugero, mu gihe hakoreshwa uburyo bumwe na bumwe bwo kubaga, amaraso amwe ashobora kuyobywa agakurwa mu mubiri mu gikorwa bita hémodilution. Amaraso asigaye mu mubiri w’umurwayi arafungurwa. Hanyuma, amaraso atembera mu miyoboro yo hanze y’umubiri we bayamugaruramo, bityo bigatuma amaraso mu mubiri we yongera kugira ingano ijya kungana n’isanzwe. Mu buryo nk’ubwo, amaraso ava mu gikomere bashobora kuyafata bakayayungurura kugira ngo insoro zitukura zizasubizwe mu murwayi; ibyo byitwa kurokora insoro. Mu bundi buryo bunyuranye n’ubwo, amaraso ashobora koherezwa mu mashini ikora by’agateganyo imirimo ubusanzwe ikorwa n’imyanya y’umubiri (urugero nk’umutima, ibihaha cyangwa impyiko). Hanyuma, ayo maraso ari muri iyo mashini yongera gusubizwa mu mubiri w’umurwayi. Mu bindi bikorwa, amaraso arayobywa akanyura mu cyuma kiyavangura (bita centrifugeuse), kugira ngo ibintu birimo bishobora kuyonona cyangwa se byangiritse bikurwemo. Cyangwa se bishobora gukorwa bagamije kuvanamo ibice bigize amaraso kugira ngo bikoreshwe ahandi mu mubiri. Nanone kandi, hari ibizami bakora bagafata amaraso amwe kugira ngo ashyirweho ikimenyetso cyangwa avangwe n’umuti yongere asubizwe mu murwayi.
Ibintu biyakorwaho bishobora kuba binyuranye, kandi nta gushidikanya ko hazavumburwa uburyo bushya, ubuvuzi n’uburyo bwo kuyasuzuma. Si inshingano yacu gusuzuma buri kantu kose gahindutse maze ngo dutange umwanzuro. Umukristo agomba kwifatira umwanzuro ku birebana n’ukuntu amaraso ye bwite azafatwa mu gihe cyo kubagwa, cyo gufata ibizami kwa muganga cyangwa mu gihe azaba arimo avurwa. Yagombye kwegera muganga mbere y’igihe cyangwa undi muntu ubizobereyemo akamusobanuza ukuri kose ku birebana n’icyo amaraso ye ashobora kuzakoreshwa mu gihe cyo kubagwa. Hanyuma, agomba gufata umwanzuro akurikije ibyo umutimanama we umwemerera. (Reba agasanduku.)
Abakristo bagombye kuzirikana ko biyeguriye Imana bakazirikana n’inshingano bafite yo ‘kuyikundisha umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose, n’imbaraga zabo zose, n’ubwenge bwabo bwose’ (Luka 10:27). Mu buryo bunyuranye n’uko ibintu bimeze ku bantu benshi bo mu isi, Abahamya ba Yehova bafatana uburemere cyane imishyikirano myiza bagirana n’Imana. Nyir’Ugutanga ubuzima atera abantu bose inkunga yo kwiringira amaraso ya Yesu yamenwe. Dusoma ngo “[Yesu Kristo] ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu.”—Abefeso 1:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umwarimu wo muri kaminuza witwa Frank H. Gorman yaranditse ati “kumena amaraso hasi byumvikana neza ko ari igikorwa cyo kubaha kigaragaza ko umuntu yubashye ubuzima bw’inyamaswa, bityo akaba agaragaje ko yubaha Imana, yo yaremye ubwo buzima ikaba inakomeza kubwitaho.”
b Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1951 (mu Cyongereza), washubije ibibazo by’ingenzi ku birebana n’iyo ngingo, ugaragaza impamvu guterwa amaraso yatanzwe bidakwiriye.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 31]
IBIBAZO UGOMBA KWIBAZA
Niba amwe mu maraso yanjye azayobywa akanyuzwa inyuma y’umubiri wanjye, kandi akaba yamara igihe runaka yahagaze atagitembera, mbese, umutimanama wanjye uzanyemerera gukomeza kubona ko ayo maraso akiri ayanjye, bityo ntibibe bisaba ko ‘asukwa hasi’?
Mbese, umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya uzabuzwa amahwemo niba mu gihe cyo gusuzuma indwara, cyangwa se mu gihe hazaba hakoreshwa uburyo runaka bwo kuvura, amwe mu maraso yanjye afashwe, bakagira ibyo bayahinduraho maze bakongera kuyasubiza mu mubiri wanjye?