ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w01 15/1 pp. 4-7
  • Uko dushobora kwihingamo kugira ingeso nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko dushobora kwihingamo kugira ingeso nziza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isoko y’Ukuri Imwe Rukumbi y’Amahame Mbwirizamuco
  • Menya Amahame y’Imana mu Buryo Bwuzuye
  • Iga Ubikuye ku Mutima
  • Tuvane Isomo ku Ngero z’Ibyabaye
  • Dushobora Kubigeraho
  • Mbese, Urangwa n’Ingeso Nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ni Gute Ukwizera Kwacu Dushobora Kukongeraho Ingeso Nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Kuki twagombye kwihingamo kugira ingeso nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Dukomeze Kugira Ingeso Nziza mu Isi Yuzuyemo Ingeso Mbi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
w01 15/1 pp. 4-7

Uko dushobora kwihingamo kugira ingeso nziza

INKORANYAMAGAMBO z’ubu zisobanura ko kugira “ingeso nziza” ari “uguhebuza mu by’umuco; kugira neza.” Ni “ukugira ibikorwa n’imitekerereze bikiranuka; kamere irangwa no kugira neza.” Umuntu wazobereye mu byo gukora inkoranyamagambo witwa Marvin R. Vincent yavuze ko igisobanuro cy’umwimerere cy’ibanze cy’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ingeso nziza,” cyumvikanisha igitekerezo cyo “guhebuza mu buryo ubwo ari bwo bwose.” Ntibitangaje rero kuba imico runaka, urugero nko kugira amakenga, ubutwari, kwicyaha, kutabogama, impuhwe, kwihangana, kuba inyangamugayo, kwicisha bugufi n’ubudahemuka yaragiye ishimagizwa ko ari ingeso nziza mu bihe bitandukanye. Nanone kandi, kugira ingeso nziza bisobanurwa ko ari “ugukurikiza amahame yo gukiranuka.”

Ni amahame ya nde arangwa no guhebuza, ineza no gukiranuka tugomba gukurikiza? Ikinyamakuru cyitwa Newsweek cyagize kiti “dukurikije uko ibirangirire muri filozofiya yerekeranye n’iby’umuco bibivuga, imyifatire yo gukemanga ibintu byose yaturutse kuri filozofiya yo mu kinyejana cya 18 yitwaga iy’Umucyo, yatumye ibitekerezo byose ku birebana n’igikwiriye hamwe n’ikidakwiriye bisigara ari ibibazo birebana n’ibyo umuntu yikundira gusa, amahitamo ashingiye ku byiyumvo bye cyangwa umuco w’iwabo.” Ariko se, gushingira ku byo umuntu yikundira gusa cyangwa amahitamo ye byaba ari uburyo bukwiriye bwo kugena igikwiriye n’ikidakwiriye? Oya. Kugira ngo twihingemo kugira ingeso nziza, tugomba kubona amahame yiringirwa agenga icyiza n’ikibi​—amahame dushobora gushingiraho tukavuga ko igikorwa runaka, imyifatire cyangwa umuco uyu n’uyu bikwiriye cyangwa bidakwiriye.

Isoko y’Ukuri Imwe Rukumbi y’Amahame Mbwirizamuco

Hariho Isoko y’ukuri imwe rukumbi y’amahame mbwirizamuco​—ni ukuvuga Umuremyi w’abantu, Yehova Imana. Hashize igihe gito Yehova Imana aremye umugabo wa mbere, ari we Adamu, yahaye umugabo iri tegeko rigira riti “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Yehova Imana yahaye icyo giti iryo zina ryihariye kugira ngo agaragaze uburenganzira yihariye wenyine bwo kugenera ibiremwa bye icyiza n’ikibi. Muri ubwo buryo, amahame y’Imana agenga icyiza n’ikibi yabaye urufatiro rwo gushingiraho cyangwa kugena ibikorwa by’umuntu, ibitekerezo bye n’imico yo muri kamere ye. Tudafite ayo mahame, ntitwashobora gutandukanya mu buryo bukwiriye icyiza n’ikibi.

Itegeko rihereranye n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ryatumye Adamu na Eva bagira amahitamo​—ni ukuvuga kumvira cyangwa kutumvira. Kuri bo, kugira ingeso nziza byasobanuraga kumvira iryo tegeko. Nyuma y’igihe runaka, Yehova yahishuye ibindi bintu bimushimisha n’ibitamushimisha, kandi ibyo yabyandikishije muri Bibiliya. Ku bw’ibyo rero, kwihingamo kugira ingeso nziza bikubiyemo gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova agaragazwa mu Byanditswe.

Menya Amahame y’Imana mu Buryo Bwuzuye

Kubera ko Yehova Imana yagennye amahame y’icyiza n’ikibi kandi akaba yarayahishuye muri Bibiliya, mbese, ntitwagombye kuyamenya mu buryo bwuzuye? Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”​—2 Timoteyo 3:16, 17.

Urugero, reka turebe ikibazo cyo kutumva ibintu kimwe Kunihito wavuzwe mu gice kibanziriza iki yahuye na cyo mu gihe yari arimo agaragaza ukwiyoroshya nk’uko bibonwa mu muco w’iwabo. Gusuzumana ubwitonzi amahame ashingiye ku Byanditswe, nyuma y’aho byamufashije kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro kurushaho. Nta gushidikanya ko Bibiliya idutera inkunga yo kuba abantu biyoroshya, kandi itanga inama zo kwirinda kugira icyizere gikabije n’ubwibone (Imigani 11:2; Mika 6:8). Icyakora, igihe intumwa Pawulo yasobanuraga ibyo “umwepisikopi” agomba kuba yujuje, yavuze ibyo ‘kwifuza’ icyo gikundiro (1 Timoteyo 3:1). Uko ‘kwifuza’ ntibigomba gukorwa nta bwirasi cyangwa ubwibone gusa, ahubwo nanone bigomba gukorwa umuntu atisuzuguye bitari ngombwa.

Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye no guhebuza mu by’umuco mu rwego rw’ubucuruzi? Gukoresha uburyo bukemangwa cyangwa kudakurikiza amabwiriza ya leta hamwe n’amategeko agenga imisoro, ni ibintu byogeye mu bucuruzi bwo mu isi muri iki gihe. Ariko kandi, uko ibyo abandi bakora byaba biri kose, amahame ya Bibiliya asaba ko ‘tugira ingeso nziza muri byose’ (Abaheburayo 13:18). Ku bw’ibyo, twihingamo kugira ingeso nziza binyuriye mu kuba inyangamugayo no kutagira uwo tubogamiraho, baba abakozi, abakiriya na za leta (Gutegeka 25:13-16; Abaroma 13:1; Tito 2:9, 10). Nta gushidikanya ko kuba inyangamugayo bituma habaho kwizerana n’imishyikirano myiza. Kandi gushyira amasezerano mu nyandiko akenshi birinda abantu ibibazo by’ubwumvikane buke, hamwe n’ibindi bibazo by’insobe bishobora kuvuka bitewe n’ “ibihe n’ibigwirira umuntu.”​—Umubwiriza 9:11; Yakobo 4:13, 14.

Ahandi hantu tugomba kwihingamo kugira ingeso nziza, ni mu bihereranye n’imyambarire no kwirimbisha. Imyambaro abantu bahitamo kwambara iba itandukanye bitewe n’umuco, kandi dushobora guhatirwa mu buryo bukomeye kugendana n’imideri igezweho. Ariko se ubundi, kuki twakurikira buri muderi wose uje? Bibiliya iduha umuburo wo ‘kutishushanya n’ab’iki gihe’ (Abaroma 12:2). Aho kugira ngo intumwa Pawulo ishyireho amategeko, yahumekewe n’Imana maze irandika iti “abagore . . . ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu, cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro [cy]inshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza, nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana” (1 Timoteyo 2:9, 10). Iryo hame ry’ibanze rireba abagabo n’abagore. Birumvikana ariko ko hari imideri inyuranye ishimishije bitewe n’imico itandukanye n’amahitamo y’umuntu ku giti cye.

Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ibikorwa by’ubwiyandarike Imana iciraho iteka mu buryo busobanutse neza. Mu 1 Abakorinto 6:9, 10, tuhasoma umuburo ugira uti “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.” Iyo mirongo y’Ibyanditswe yafashije Maria, wa wundi twavuze mbere, kubona ko dukurikije amahame yo guhebuza mu by’umuco yashyizweho n’Umuremyi, kwifatanya na Juan byari bibi, kandi ko yagombaga guhagarika imishyikirano bari bafitanye niba yarifuzaga kwemerwa n’Imana. Uko bigaragara, kugira ngo twihingemo kugira ingeso nziza, tugomba kumenya amahame ya Yehova mu buryo bunonosoye.

Iga Ubikuye ku Mutima

Kugira ingeso nziza ntibisobanura gusa kwirinda ibibi. Bigira imbaraga mu bihereranye n’umuco. Umuntu w’umunyangeso nziza agira neza. Umwarimu umwe wo muri kaminuza yagize ati “kugira ingeso nziza, bisaba kubyitoza ukabishyira ku mutima no mu bwenge.” Bityo rero, kwihingamo kugira ingeso nziza bikubiyemo ibirenze ibyo kumenya neza Ijambo ry’Imana. Bisaba gutekereza ku byanditswemo kugira ngo imitima yacu yuzuzwe ugushimira Yehova, kandi dusunikirwe gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu amahame ashingiye ku Byanditswe.

Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukira” (Zaburi 119:97). Kandi Umwami Dawidi yaranditse ati “nibutse iminsi ya kera; nibuka ibyo wakoze byose: ntekereza umurimo w’intoki zawe” (Zaburi 143:5). Natwe ibyo gutekereza ku byo dusoma tukabishyira no mu isengesho, twagombye kubigira igice cy’ingenzi kigize icyigisho cyacu cya Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Ni iby’ukuri ko kubona igihe cyo kwiga dushyizeho umwete no gutekereza ku byo twize bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko kandi, gukurikiza ingeso nziza bisaba ko ducungura igihe tukivanye ku cyo twakoreshaga mu bindi bikorwa (Abefeso 5:15, 16). Aaron ufite imyaka 24, acungura icyo gihe buri munsi binyuriye mu kubyuka hasigaye iminota 30 mbere y’igihe yari asanzwe abyukira. Yagize ati “mu mizo ya mbere, namaraga iminota 30 yose nsoma Bibiliya. Vuba aha ni bwo naje kubona akamaro ko gutekereza ku byo nsoma. None ubu kimwe cya kabiri cy’icyo gihe ngikoresha ntekereza ku byo mba maze gusoma. Ibyo byampesheje ingororano nyakuri.” Gutekereza ku byo umuntu yasomye bishobora gukorwa ikindi gihe. Mu ndirimbo Dawidi yaririmbiye Yehova, yagize ati ‘ngutekereza mu bicuku by’ijoro.’ (Zaburi 63:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.) Kandi Bibiliya igira iti “Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba.”​—Itangiriro 24:63.

Gutekereza ku bintu ni iby’ingirakamaro cyane mu kwihingamo ingeso nziza, kubera ko bidufasha kugira ibyiyumvo n’ibitekerezo nk’ibya Yehova. Urugero, Maria yari azi ko Imana ibuzanya ubusambanyi. Ariko kugira ngo ‘yange ibibi urunuka, ahorane n’ibyiza,’ yagombaga gutekereza ku mirongo y’ingenzi ya Bibiliya (Abaroma 12:9). Yafashijwe kubona ko akeneye kugira ihinduka igihe yari amaze gusoma ibikubiye mu Bakolosayi 3:5, hadutera inkunga yo ‘kwica ingeso zacu z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose.’ Maria yagombaga kwibaza ati ‘ni irihe rari ry’ibitsina ngomba kwica? Ni ibiki ngomba kwirinda bishobora kubyutsa ibyifuzo byanduye? Mbese, hari ihinduka ngomba kugira mu birebana n’uko nitwara ku bantu tudahuje igitsina?’

Gutekereza ku kintu bikubiyemo kuzirikana ingaruka zaturuka ku gikorwa runaka. Pawulo yateye Abakristo inkunga yo kwirinda gusambana kandi bakirinda kugira ngo “umuntu wese areke kurengēra, cyangwa kuriganya mwene Se” (1 Abatesalonike 4:3-7). Ibibazo byiza umuntu yatekerezaho ni ibi bikurikira: ‘ni gute nakwiyonona, nkonona umuryango wanjye cyangwa abandi binyuriye mu gukora iki gikorwa? Ni gute bizangiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri? Ni gute byagendekeye abandi bishe amategeko y’Imana mu gihe cyahise?’ Gutekereza kuri ibyo bibazo byatumye Maria akomera mu mutima, kandi natwe bishobora gutuma dukomera.

Tuvane Isomo ku Ngero z’Ibyabaye

Mbese, ingeso nziza zishobora kwigirwa mu ishuri? Icyo kibazo ni kimwe mu byagiye bibera insobe abahanga mu byo gutekereza mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Platon yari abogamiye ku batekereza ko bishoboka. Ku rundi ruhande, Aristote we yatekerezaga ko ingeso nziza umuntu azigira binyuriye mu kwitoza. Hari umunyamakuru wavuze mu magambo ahinnye iby’impaka zigibwa kuri icyo kibazo muri ubu buryo: “muri make, inyigisho zirebana n’ingeso nziza ntizishobora kwigwa zonyine. Nta n’ubwo zishobora kwigishirizwa mu bitabo. Kugira kamere nziza bituruka ku kuba mu turere . . . aho usanga abantu baterwa inkunga yo kugira ingeso nziza kandi bakabigororererwa.” Ariko se, ni hehe dushobora gusanga abantu b’abanyangeso nziza by’ukuri? N’ubwo mu mico yose ushobora kuhasanga abantu runaka b’abanyangeso nziza watangaho urugero, wenda no mu ntwari zo mu migani yabo y’imihimbano, Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi z’ukuri.

Umuntu watanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ingeso nziza kurusha abandi bose ni Yehova. Buri gihe akora ibintu mu buryo burangwa n’ingeso nziza, kandi agakora ibintu bikiranuka kandi byiza. Dushobora kwihingamo kugira ingeso nziza binyuriye mu ‘kwigana Imana’ (Abefeso 5:1). Kandi n’Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, ‘yadusigiye icyitegererezo, kugira ngo tugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Byongeye kandi, Bibiliya ikubiyemo inkuru z’abantu benshi bizerwa, urugero nka Aburahamu, Sara, Yozefu, Rusi, Yobu na Daniyeli hamwe na bagenzi be batatu. Ikindi kitagomba kwirengagizwa, ni ingero z’abantu bagaragaje ingeso nziza mu bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe.

Dushobora Kubigeraho

Mbese koko, dushobora kugira icyo tugeraho mu birebana no gukora ibintu birangwa n’ingeso nziza mu maso y’Imana? Kubera ko twarazwe ukudatungana, rimwe na rimwe muri twe hashobora kubera intambara ikomeye ishyamiranya ubwenge n’umubiri​—hagati yo gushaka gukora ibintu birangwa n’ingeso nziza no gukurikiza kamere ibogamira ku byaha (Abaroma 5:12; 7:13-23). Ariko kandi, iyo ntambara dushobora kuyitsinda tubifashijwemo n’Imana (Abaroma 7:24, 25). Yehova yaduhaye Ijambo rye hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Binyuriye mu kwiyigisha Ibyanditswe tubigiranye umwete kandi tukabitekerezaho tubishyira mu isengesho, dushobora kuba abantu batanduye mu mutima. Muri uwo mutima utanduye, hashobora kuvamo ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa birangwa n’ingeso nziza (Luka 6:45). Dufatiye ku rugero twahawe na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo, dushobora kwihingamo kamere irangwa no kubaha Imana. Kandi dushobora rwose kwigira byinshi ku bantu barimo bakorera Imana muri iki gihe ari abizerwa.

Intumwa Pawulo yateye abasomyi bayo inkunga yo gukomeza ‘kwibwira’ iby’ingeso nziza hamwe n’ibindi bintu by’ingirakamaro. Umuntu ukora ibyo aba yiringiye adashidikanya ko bizatuma Imana imuha umugisha (Abafilipi 4:8, 9). Tubifashijwemo na Yehova, dushobora kugira icyo tugeraho mu kwihingamo kugira ingeso nziza.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Gutekereza ku byo wasomye bigire kimwe mu bigize icyigisho cyawe cya Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ihingemo kamere irangwa no kubaha Imana binyuriye mu kwigana Kristo Yesu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze