ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w01 15/8 p. 3
  • Igitabo abakiri bato benshi batitaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo abakiri bato benshi batitaho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Hari Bamwe Babibona mu Buryo Bunyuranye n’Ubwo
  • Uko wakoresha neza ubusore bwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Igihe Bayisomera n’Uko Bungukirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
w01 15/8 p. 3

Igitabo abakiri bato benshi batitaho

UMUKOBWA ukiri muto witwa Beate yaravuze ati “nabwirwa n’iki ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko? Jye icyo gitabo ntikinshishikaza.”

Mu Budage, aho Beate atuye, abakiri bato benshi ni uko babyumva; kubera iyo mpamvu, ntibatekereza ko gusoma Bibiliya ari iby’ingenzi. Iperereza riherutse gukorwa ryagaragaje ko abakiri bato batageze no kuri 1 ku ijana ari bo basoma Bibiliya kenshi cyane, 2 ku ijana bayisoma kenshi, 19 ku ijana bayisoma rimwe na rimwe, naho abagera hafi kuri 80 ku ijana ntibigera banayisoma rwose. Birashoboka ko iyo mibare yaba ihwanye n’iyo mu bindi bihugu, wenda n’aho utuye akaba ari uko byifashe. Uko bigaragara, Bibiliya ni igitabo abakiri bato benshi batitaho.

Ntibitangaje rero kuba mu bakiri bato hari benshi batazi Bibiliya! Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, ikinyamakuru cyitwa Lausitzer Rundschau cyasohoye raporo ku iperereza ryagaragaje uko abantu bari bazi Amategeko Cumi kandi bakayagenderaho mu mibereho yabo banganaga. Mu bantu bafite imyaka isaga 60, abagera kuri 67 ku ijana bari bazi ayo mategeko kandi bayoborwaga na yo; naho mu bantu bafite imyaka iri munsi ya 30, umubare w’abayazi wari 28 ku ijana gusa. Koko rero, ku bakiri bato benshi, Ijambo ry’Imana ni ikintu batazi iyo kiva n’iyo kigana.

Hari Bamwe Babibona mu Buryo Bunyuranye n’Ubwo

Ku rundi ruhande, hirya no hino ku isi hari abakiri bato babarirwa muri za miriyoni babonye ko Ijambo ry’Imana rifite agaciro gahanitse. Urugero, uwitwa Alexander afite imyaka 19 kandi asoma Bibiliya buri gitondo mbere yo kujya ku kazi. Yagize ati “kuri jye nta bundi buryo bwiza bwo gutangira umunsi bwandutira ubwo.” Sandra we afite akamenyero ko gusoma agace ka Bibiliya buri mugoroba. Yagize ati “ibyo byabaye kimwe mu bigize gahunda yanjye ya buri munsi.” Naho Julia ufite imyaka 13 yamaze kwihingamo akamenyero ko gusoma nibura igice kimwe cya Bibiliya nijoro mbere yo kujya kuryama. Yagize ati “ibyo ndabikunda cyane, kandi nifuza kuzakomeza kubikora no mu gihe kizaza.”

Ni iyihe mitekerereze ikwiriye kandi ihuje n’ubwenge? Mbese koko, dukwiriye gusoma Bibiliya? Mbese, ifite agaciro kandi ni ingenzi ku bakiri bato? Wowe se, ubitekerezaho iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze