Abigisha Ijambo ry’Imana baterwa inkunga yo gusohoza inshingano zabo
MU MEZI ya vuba aha, abigisha babarirwa mu bihumbi amagana bateraniye hamwe kugira ngo bigishwe. Guhera muri Gicurasi umwaka ushize, bateraniye mu Makoraniro y’Intara y’Abahamya ba Yehova yabereye ahantu habarirwa mu magana hirya no hino ku isi, yari afite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana.” Abari baje mu ikoraniro batewe inkunga yo kwiyigisha, bakaba abakozi babishoboye mu buryo bunonosoye kurushaho, kandi bagasohoza inshingano yabo yo kuba ari abigisha.
Mbese, waba warateranye muri rimwe muri ayo makoraniro? Niba ari ko biri, nta gushidikanya ko wishimiye ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka byatangiwe muri ayo makoraniro yari agenewe gusenga Imana y’ukuri, Yehova. Kuki se utakwifatanya natwe ubu mu gusuzuma porogaramu yigisha twagejejweho muri iryo koraniro?
Umunsi wa Mbere—Ibyanditswe Byahumetswe Bigira Umumaro wo Kwigisha
Uwari uhagarariye ikoraniro yahaye ikaze abigiranye igishyuhirane abari baje mu ikoraniro, abaha disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimwigishwe, Mwebwe Abigisha Ijambo ry’Imana.” Yesu Kristo yigishijwe na Yehova, we ‘Mwigisha Mukuru,’ aba Umwarimu Mukuru (Yesaya 30:20, NW; Matayo 19:16). Niba twifuza kugira amajyambere twebwe abigisha Ijambo ry’Imana, natwe tugomba kwigishwa na Yehova.
Hanyuma hakurikiyeho disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kwigisha Ibihereranye n’Ubwami Byera Imbuto Nziza.” Ibyishimo n’imigisha bibonerwa mu murimo wo guhindura abantu abigishwa byatsindagirijwe igihe uwatangaga iyo disikuru yagiraga icyo abaza abigisha Ijambo ry’Imana b’inararibonye.
Hakurikiyeho disikuru ishishikaje yari ifite umutwe uvuga ngo “Bashishikajwe n’ ‘Ibintu Bitangaje by’Imana.’ ” Mu kinyejana cya mbere, “ibitangaza” bihereranye n’Ubwami bw’Imana byashishikarije abantu kugira icyo bakora (Ibyakozwe 2:11). Natwe dushobora gushishikariza abantu kugira icyo bakora binyuriye mu gutangaza bene ibyo “bitangaza,” urugero, nk’inyigisho zishingiye ku Byanditswe zerekeranye n’incungu, umuzuko n’isezerano rishya.
Disikuru yakurikiyeho yateye abantu bose inkunga yo ‘Kubonera Ibyishimo mu Gukiranuka kwa Yehova’ (Zaburi 35:27, NW ). Duhabwa ubufasha mu bihereranye no gukurikiza ibyo gukiranuka binyuriye mu kwitoza gukunda ibyo gukiranuka kandi tukanga ibibi, kwiga Bibiliya, kurwanya tubishishikariye ibintu bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka no kwihingamo umuco wo kwicisha bugufi. Izo ntambwe zizadufasha kwirinda incuti mbi, ziturinde kwiruka ku butunzi bw’ibintu by’umubiri n’imyidagaduro irangwa n’ubwiyandarike ndetse n’urugomo.
Disikuru y’ifatizo yari ifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana Bafite Ibibakwiriye Byose,” yatwibukije ko Yehova atuma twuzuza ibisabwa kugira ngo tube abakozi be binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we wera no ku muteguro we wo ku isi. Ku bihereranye no gukoresha Ijambo ry’Imana, uwatanze iyo disikuru yatugiriye inama agira ati “intego yacu ni iyo kuvana ubutumwa bwa Bibiliya ku mapaji bwanditseho, tukabwandika ku mitima y’abaduteze amatwi.”
Umutwe wa mbere mu yari igizwe n’ingingo z’uruhererekane muri iryo koraniro, wavugaga ngo “Twiyigishe Ubwacu mu Gihe Twigisha Abandi.” Disikuru ibimburira izindi muri uwo mutwe yatsindagirije ko tugomba kubahiriza amahame ya Gikristo yo mu rwego rwo hejuru ahereranye n’umuco ahuje n’ayo twigisha abandi. Disikuru yakurikiyeho yatugiriye inama ku bihereranye no ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Timoteyo 2:15). Kugira ngo twiyigishe, ni iby’ingenzi ko tugira icyigisho cya Bibiliya cya buri gihe kandi gikoranywe umwete, uko igihe tumaze dukorera Imana cyaba kingana kose. Disikuru ya nyuma muri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane yagaragaje ko Diyabule aduhozaho ijisho kugira ngo arebe niba dufite imyifatire irangwa n’ubwibone, umwuka wo kwigenga, kwiyemera, ishyari, kurarikira, kurakara, kubika inzika no kunenga ibintu byose, maze ayuririreho. Ariko kandi, niturwanya Diyabule twivuye inyuma, azaduhunga. Kugira ngo tumurwanye, tugomba kwegera Imana.—Yakobo 4:7, 8.
Disikuru yari ihuje rwose n’igihe tugezemo yari ifite umutwe uvuga ngo “Anga Urunuka Icyago Cyugarije Isi cya Porunogarafiya,” yatugaragarije uko twahangana n’icyo cyago cy’imyifatire y’akahebwe cyugarije imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Umuhanuzi Habakuki yerekeje kuri Yehova, agira ati “ufite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi” (Habakuki 1:13). Tugomba ‘kwanga ibibi urunuka’ (Abaroma 12:9). Ababyeyi bagiriwe inama yo kugenzura uko abana babo bakoresha Internet hamwe n’ibyo bareba kuri televiziyo. Uwatanze iyo disikuru yavuze ko abumva bareherezwa kureba porunogarafiya bagombye gushakira ubufasha ku ncuti ikuze mu buryo bw’umwuka. Nanone, byaba ingirakamaro gutekereza ku mirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe kandi bakayizirikana, urugero nka Zaburi ya 97:10; Matayo 5:28; 1 Abakorinto 9:27; Abefeso 5:3, 12; Abakolosayi 3:5; na 1 Abatesalonike 4:4, 5.
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Reka Amahoro Aturuka ku Mana Akurinde,” yaduhumurije iduha icyizere cy’uko igihe dutsikamiwe n’imihangayiko, dushobora kwikoreza Yehova imitwaro yacu. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Nidusuka ibiri mu mitima yacu imbere ya Yehova binyuriye mu isengesho, azaduha “amahoro y’Imana,” ni ukuvuga kugira umutima utuje biturutse ku mishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye na we.—Abafilipi 4:6, 7.
Umunsi wa mbere washojwe n’inyigisho zishimishije mu buryo bwihariye zatanzwe muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Yehova Arimbisha Ubwoko Bwe Abuha Umucyo,” yasobanuye ibyerekeye isohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya igice cya 60. Mu mwijima utwikiriye isi muri iki gihe, “abanyamahanga”—ni ukuvuga imbaga y’abantu benshi bagereranywa n’intama bavuye mu mwijima—bishimira kuba bafite umucyo wa Yehova bo hamwe n’Abakristo basizwe. Mu kwerekeza ku bivugwa ku murongo wa 19 n’uwa 20, uwatanze iyo disikuru yarasobanuye ati “Yehova ‘ntazarenga’ nk’uko izuba rirenga cyangwa ngo ‘yijime’ nk’ukwezi. Azakomeza kurimbisha ubwoko bwe abuha umucyo. Mbega ukuntu ibyo biduha icyizere gitangaje mu gihe tukiri mu minsi y’imperuka y’iyi si y’umwijima!” Mu gusoza disikuru, uwayitanze yatangaje ko hasohotse igitabo cyitwa La prophétie d’Isaïe, lumière pour tous les humains (Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku Bantu Bose), Umubumbe wa Kabiri. Mbese, waba wararangije gusoma icyo gitabo gishya?
Umunsi wa Kabiri—Bujuje Neza Ibisabwa Kugira ngo Bigishe Abandi
Nyuma yo gusuzuma isomo ry’umunsi ku munsi wa kabiri, twateze amatwi tubishishikariye umutwe wa kabiri wari ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, wavugaga ngo “Abakozi Abandi Bantu Banyuriraho Kugira ngo Babe Abizera.” Abasuzumye izo ngingo eshatu z’uruhererekane batsindagirije buri cyiciro mu byiciro bitatu bigize umurimo wo gufasha abantu kugira ngo babe abizera—ibyo bikaba ari ugutangaza ubutumwa bw’Ubwami, gutuma ugushimishwa kubonetse kurushaho gushinga imizi no kwigisha abashimishijwe kwitondera ibyo Kristo yategetse. Binyuriye ku biganiro bigizwe n’ibibazo n’ibisubizo hamwe n’ibyerekanwa bishingiye ku byabaye, twabonye ukuntu dushobora kwigisha abandi kugira ngo babe abigishwa.
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Kwihangana Mukongereho Kubaha Imana.” Uwatanze iyo disikuru yagaragaje ko icy’ingenzi cyane kurusha ibindi ari uko ‘twazihangana tukageza imperuka’ (Matayo 24:13). Tugomba gukoresha uburyo bwose twateganyirijwe n’Imana kugira ngo twihingemo imico irangwa no kuyubaha, ubwo buryo bukaba bukubiyemo isengesho, icyigisho cya bwite, amateraniro n’umurimo wo kubwiriza. Tugomba kwirinda ko ibyifuzo n’ibikorwa by’isi byapfukirana ukwiyegurira Imana kwacu cyangwa bigatuma kuyoyoka.
Ni gute abantu baremerewe n’abarushye babona uburuhukiro muri iki gihe? Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kubonera Uburuhukiro mu Kwikorera Umugogo wa Kristo,” yashubije icyo kibazo. Yesu yatumiriye abigishwa be abigiranye ubugwaneza kwemera umugogo we kandi bakamwigiraho (Matayo 11:28-30). Dushobora kwemera umugogo wa Yesu binyuriye mu gukurikiza urugero rwe mu buryo bwitondewe, tukigana imibereho ye yoroheje kandi ishyize mu gaciro. Ingingo z’ingenzi zari zikubiye muri iyo disikuru zagaragajwe n’ibiganiro bigizwe n’ibibazo n’ibisubizo uwatanze disikuru yagiranye n’abantu bagiye boroshya imibereho yabo.
Kimwe mu bintu by’ingenzi biba bigize amakoraniro manini y’Abahamya ba Yehova, ni umubatizo w’abagaragu b’Imana baba bamaze igihe gito bayiyeguriye. Umuvandimwe watanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kubatizwa Biyobora ku Nshingano Nyinshi Kurushaho mu Bihereranye no Kwigisha,” yahaye ikaze abari biteguye kubatizwa abigiranye igishyuhirane kandi abatumirira kuzuza ibisabwa ngo bazahabwe inshingano nyinshi kurushaho mu murimo. Abigisha Ijambo ry’Imana babatijwe vuba buzuza ibisabwa bishingiye ku Byanditswe, bashobora kwifuza kuzahabwa inshingano zitandukanye mu itorero.
“Jya Wigana Umwigisha Mukuru,” ni wo mutwe wa disikuru yabimburiye icyiciro cya nyuma ya saa sita kuri uwo munsi. Yesu yitegereje Se abigiranye ubwitonzi kandi aramwigana mu gihe kirekire cyane kitazwi bamaranye mu ijuru, bituma aba Umwigisha Mukuru. Igihe yari ku isi, yakoresheje uburyo bwo kwigisha bugira ingaruka nziza, urugero nk’ibibazo byimbitse n’ingero zitaruhije kandi zishishikaje. Buri gihe inyigisho za Yesu zabaga zishingiye ku ijambo ry’Imana kandi zarangwaga n’igishyuhirane n’ubutware. Mbese, ntitwumvise dusunikiwe kwigana Umwigisha Mukuru?
Indi disikuru yari ishishikaje, yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Witeguye Gukorera Abandi?,” yaduteye inkunga yo kwigana urugero rwa Yesu mu gukorera abandi (Yohana 13:12-15). Mu buryo butaziguye, uwatanze iyo disikuru yateye abagabo bashoboye inkunga yo kuba nka Timoteyo mu kudacikanwa n’uburyo buboneka bwo gufasha abandi (Abafilipi 2:20, 21). Ababyeyi batewe inkunga yo kwigana Elukana na Hana mu gufasha abana babo gukora umurimo w’igihe cyose. Kandi abakiri bato bagiriwe inama yo kwigana urugero rwa Yesu Kristo n’urw’umusore Timoteyo binyuriye mu kwitanga babikunze (1 Petero 2:21). Nanone, twakozwe ku mutima n’amagambo yavuzwe n’abagiye bungukirwa n’uburyo bagiye babona bwo gukorera abandi.
Umutwe wa gatatu mu yari igizwe n’ingingo z’uruhererekane, wavugaga ngo “Ungukirwa mu Buryo Bwuzuye Kurushaho n’Inyigisho za Gitewokarasi.” Uwatanze disikuru ya mbere yatsindagirije akamaro ko kongera ubushobozi bwacu bwo kwerekeza ibitekerezo ku kintu runaka. Kugira ngo tugere kuri iyo ntego, dushobora guhera ku byiciro bigufi by’icyigisho cya bwite, hanyuma tukajya tugerageza kubigira birebire. Nanone kandi, yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo kujya bareba imirongo y’Ibyanditswe kandi bakagira icyo bandika mu gihe cy’amateraniro. Uwatanze disikuru yakurikiyeho yatumenyesheje akamaro ko kwizirika ku ‘cyitegererezo cy’amagambo mazima’ (2 Timoteyo 1:13, 14). Kugira ngo twirinde kwangizwa n’ibintu birangwa n’ubwiyandarike bihitishwa mu itangazamakuru, za filozofiya z’abantu, ijora rihanitse n’inyigisho z’abahakanyi, tugomba gucungura igihe kugira ngo twiyigishe mu buryo bwa bwite kandi tujye mu materaniro. (Abefeso 5:15, 16, gereranya na NW.) Uwatanze disikuru isoza kuri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, yatsindagirije akamaro ko gushyira mu bikorwa ibyo twiga kugira ngo dushobore kungukirwa mu buryo bwuzuye n’inyigisho za gitewokarasi.—Abafilipi 4:9.
Mbega ukuntu twashimishijwe no kumva disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Uburyo Bushyashya Bwateganyijwe Kugira ngo Tugire Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka”! Twishimiye kumenya ko igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo “Ungukirwa n’Inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi!” kizasohoka bidatinze. Twarushijeho kugirira amatsiko icyo gitabo mu gihe uwatangaga iyo disikuru yavugaga muri make ibikubiyemo. Mu kwerekeza ku gice cy’icyo gitabo gikubiyemo ingingo zitangwaho inama ku bihereranye no kuboneza imvugo, yaravuze ati “mu gutanga inama kuri izo ngingo 53 mu bihereranye no gusoma neza, kuboneza imvugo no kwigisha, iki gitabo gishyashya ntigikoresha uburyo bukoreshwa mu bitabo byo hanze aha. Gikoresha uburyo bushingiye ku mahame y’Ibyanditswe.” Icyo gitabo kizagaragaza ukuntu abahanuzi, Yesu n’abigishwa be, bagaragaje ubuhanga buhambaye bwo kwigisha. Koko rero, nta gushidikanya ko icyo gitabo hamwe n’ibintu bishyashya bizongerwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bizadufasha kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana beza kurushaho.
Umunsi wa Gatatu—Mube Abigisha ku bw’Igihe Mumaze
Nyuma yo gusuzuma isomo ry’umunsi ku munsi wa nyuma, abantu bose bateze amatwi babigiranye ubwitonzi umutwe wa nyuma wari ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, wavugaga ngo “Ubuhanuzi bwa Malaki Budufasha Kwitegura Umunsi wa Yehova.” Malaki yahanuye mu gihe cy’imyaka igera hafi ku ijana nyuma y’aho Abayahudi basubiriye mu gihugu cyabo bavuye i Babuloni. Bari barongeye kuva mu nzira nziza baba abahakanyi n’abagome, bagasuzugura izina rya Yehova birengagiza amategeko ye akiranuka kandi batamba amatungo ahumye, acumbagira n’arwaye. Byongeye kandi, basendaga abagore bo mu busore bwabo, wenda kugira ngo barongore abagore bakiri bato b’abapagani.
Igice cya mbere cy’ubuhanuzi bwa Malaki kitwizeza ko Yehova akunda ubwoko bwe. Gitsindagiriza ko tugomba gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha kandi tukagaragaza ko duha agaciro ibintu byera. Yehova aba yiteze ko tumuha ibyiza cyane kurusha ibindi, tukamusenga tubitewe n’urukundo ruzira ubwikunde. Umurimo wacu wera ntugomba gukorwa mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa, kandi tugomba kumurikira Imana ibyo twakoze.
Mu kwerekeza ibivugwa mu gice cya kabiri cya Malaki ku gihe cyacu, uwatanze disikuru ya kabiri muri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, yarabajije ati “mbese, tuba maso kugira ngo hatagira ‘ugukiranirwa kumvikana ku minwa yacu’? (Malaki 2:6). Abavandimwe bafite inshingano bagomba kureba neza niba ibyo bavuga bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Tugomba kwanga imibereho yo kuriganya, urugero nko gutandukana n’uwo twashakanye tumuhohoteye.—Malaki 2:14-16.
Uwatanze disikuru ya nyuma muri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni Nde Uzarokoka Umunsi wa Yehova?,” yadufashije kwitegura umunsi wa Yehova. Uwo muvandimwe yiyamiriye agira ati “mbega ukuntu abagaragu ba Yehova bahumurizwa no kumenya ko ibivugwa muri Malaki igice cya 3, ku murongo wa 17, bibasohorezwaho mu buryo bwagutse kurushaho! Aho haragira hati ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “bazaba abanjye; umunsi nzakoreraho, bazaba amatungo yanjye bwite; nzabababarira, nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.” ’ ”
Ikindi kintu cy’ingenzi cyari kigize ikoraniro, ni darame yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya Wubaha Ubutware bwa Yehova” yibandaga kuri bene Kora; muri iyo darame abakinnyi bakaba bari bambaye imyenda yambarwaga n’ab’icyo gihe. Nubwo se yigometse kuri Mose na Aroni, bene Kora bo bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova no ku bari bamuhagarariye. Mu gihe Kora n’abari bamushyigikiye barimbutse, bene Kora bo bararokotse. Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya Ugandukira Ubutware bw’Imana mu Budahemuka,” yerekeje ibikubiye muri darame kuri buri wese muri twe. Uwatanze iyo disikuru yatanze umuburo ku bihereranye n’ahantu hatandatu Kora n’abari bamushyigikiye bananiwe: bananiwe gushyigikira ubutware bwa Yehova mu budahemuka; barirekuye maze baganzwa n’ingeso y’ubwibone, kwisumbukuruza n’ishyari; bibandaga cyane ku kudatungana kw’abantu bashyizweho na Yehova; bihinzemo imyifatire yo kwitotomba; bananiwe kunyurwa n’inshingano bari bafite mu murimo; kandi ubucuti cyangwa imirunga ibahuza n’abagize umuryango babirutishije ubudahemuka bwabo kuri Yehova.
Disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni Bande Bigisha Amahanga Yose Ukuri”? Ukuri kwasuzumwe si ukuri muri rusange, ahubwo ni ukuri ku bihereranye n’umugambi wa Yehova, uwo Yesu Kristo yahamije. Uwatanze iyo disikuru yasuzumye ukuri gufitanye isano n’imyizerere, ukuri ku bihereranye n’uburyo bwo gusenga n’ukuri gufitanye isano n’imyifatire y’umuntu ku giti cye. Mu kugereranya Abakristo bo mu kinyejana cya mbere n’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe, twarushijeho kugira icyizere gihamye cy’uko ‘Imana iri muri twe koko.’—1 Abakorinto 14:25.
Nyuma yo gusuzuma mu magambo ahinnye icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyari kigenewe icyo cyumweru, abigisha ijambo ry’Imana bari bateranye bose basunikiwe kugira icyo bakora binyuriye kuri disikuru isoza yari ifite umutwe uvuga ngo “Inshingano Yacu yo Kwigisha Tuyisohoze mu Buryo Bwihutirwa.” Mu gusubiramo porogaramu mu magambo ahinnye, hatsindagirijwe akamaro ko gukoresha Ibyanditswe mu kwigisha, uburyo dushobora kuba abigisha babishoboye n’akamaro ko kugirira icyizere ukuri twigisha abandi. Uwatanze iyo disikuru yatugiriye inama yo gutuma ‘amajyambere yacu agaragara’ no ‘kwirinda ubwacu n’inyigisho twigisha.’—1 Timoteyo 4:15, 16.
Mbega ibirori byo mu buryo bw’umwuka twagiriye mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana”! Nimucyo twigane Umwigisha wacu Mukuru, ari we Yehova, n’Umwarimu wacu Mukuru, Yesu Kristo, mu kwigisha abandi ijambo ry’Imana.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 28]
Ibitabo Bishya Bigenewe Guhaza Ibikenewe Mu Buryo Bwihariye
Abari mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana,” bakiranye ibyishimo inkuru y’Ubwami n’agatabo byagombye kuba ingirakamaro cyane mu kwigisha abantu batuye mu duce tumwe na tumwe tw’isi ukuri gushingiye ku Byanditswe. Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Avez-vous un esprit immortel? (Mbese, Ufite Umwuka Udapfa?) izaba igikoresho cy’ingirakamaro mu gutangiza ibiganiro abantu baba mu bihugu bifite indimi zidashyira itandukaniro hagati y’ijambo “ubugingo” n’ “umwuka.” Iyo nkuru y’Ubwami nshya igaragaza ko imbaraga y’umwuka itandukanye n’ikiremwa cy’umwuka kandi ko abantu badahinduka ibiremwa by’umwuka iyo bapfuye.
Agatabo Une vie pleinement satisfaisante: comment? (Ni Gute Wagira Imibereho Irangwa no Kunyurwa?) kasohotse umunsi wa kabiri w’ikoraniro ugiye kurangira. Mu gihe ako gatabo kategurwaga, kari kagenewe kudufasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu badafite icyo bazi na busa ku byerekeye Umuremyi ufite kamere, bakaba kandi nta cyo bazi ku bihereranye n’igitabo cyahumetswe n’Imana. Mbese, waba warashoboye gukoresha ibyo bikoresho bishya mu murimo wawe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
I Milan, mu Butaliyani, no mu makoraniro yabereye hirya no hino ku isi, habatijwe abantu babarirwa mu magana
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Abari mu ikoraniro bakozwe ku mutima na darame yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya Wubaha Ubutware bwa Yehova”