ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w02 15/2 pp. 3-4
  • Uko wahitamo amahame ugenderaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wahitamo amahame ugenderaho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni Amahame Bwoko Ki?
  • Amahame y’Imana ashobora kukugirira umumaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yobora intambwe zawe ukurikije amahame y’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Amahame yo muri Bibiliya adufitiye akahe kamaro?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Jya wemera ko Amategeko y’Imana n’amahame yayo atoza umutimanama wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
w02 15/2 pp. 3-4

Uko wahitamo amahame ugenderaho

MBESE, uri umuntu ufite amahame mbwirizamuco ugenderaho? Cyangwa ubona ko amahame mbwirizamuco atagihuje n’igihe? Icyo tuzi cyo ni uko buri wese ayoborwa n’amahame runaka, akaba atekereza ko ayo mahame ari ay’ingenzi. Amahame ashobora gusobanurwa ko ari amategeko umuntu agenderaho akamwereka igikorwa gikwiriye. Amahame agira ingaruka ku myanzuro dufata, kandi ni yo agena icyerekezo dufata mu buzima. Amahame ashobora gukora nk’uko igikoresho cyerekana amerekezo gikora.

Urugero, Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kubahiriza Itegeko rya Zahabu riboneka muri Matayo 7:12, hagira hati “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe.” Abigishwa ba Confucius bubahirizaga amahame ya li na jen, akaba yerekeza ku mico imwe n’imwe, urugero nko kugira neza, kwicisha bugufi, kubaha n’ubudahemuka. Ndetse n’abantu batari abanyedini bagira ibintu bimiriza imbere, cyangwa amabwiriza agenga imyifatire yabo.

Ni Amahame Bwoko Ki?

Icyakora, twagombye kuzirikana ko amahame ashobora kuba meza cyangwa mabi. Urugero, hari umubare ugenda wiyongera w’abantu basunikwa n’imyifatire ya reka mbanze yadutse mu myaka icumi ishize cyangwa se irengaho gato, yiswe meism. Nubwo abantu benshi bashobora kuba batanazi iryo jambo, cyangwa se bakaba bumva ko ritabareba, iyo myifatire ni ihame rigenga imyitwarire abantu benshi bayoboka mu gihe birengagiza amahame yo mu rwego rwo hejuru agenga imyifatire. Umuntu yaba agendera kuri iyo myifatire ya reka mbanze cyangwa atayigenderaho, iyo myifatire igaragaza ubwikunde, kandi akenshi ijyanirana no gukunda ubutunzi nta cyo umuntu yitayeho. Umuyobozi wa televiziyo mu Bushinwa yagize ati “dufite amahame abiri gusa. Rimwe ni iryo kwihaza mu byo dukeneye. Irindi ni iryo kwirundanyiriza amafaranga.”

Imyifatire ya reka mbanze imeze nka rukuruzi. Ni gute rukuruzi igira ingaruka ku gikoresho cyerekana amerekezo? Iyo ibyo bintu byombi byegeranye, urushinge rw’icyo gikoresho ruratana. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ufite imyifatire ya reka mbanze, ishobora gutuma urushinge rumuyobora mu by’umuco, cyangwa amahame agenga imyifatire ikwiriye, rutana rugatuma abona ko ibintu byose biza nyuma y’ibyifuzo bya kimuntu.

Mbese watangazwa no kumenya ko iyo myifatire ya reka mbanze atari ikintu cy’inzaduka? Iyo myifatire ya reka mbanze yatangiriye mu busitani bwa Edeni, igihe ababyeyi bacu ba mbere bangaga kugendera ku mahame y’imyifatire bashyiriweho n’Umuremyi wacu. Ibyo byahinduye urushinge rwabo rwabayoboraga mu by’umuco. Kubera ko abantu bose bakomoka kuri Adamu na Eva, usanga barwana n’iyo myifatire, vuba aha iherutse kwitwa “me-ism.”—Itangiriro 3:6-8, 12.

Ikwirakwira ry’iyo myifatire ryigaragaza neza mu gihe ubuhanuzi bwa Bibiliya bwita ‘iminsi y’imperuka,’ irangwa n’ “ibihe birushya.” Abantu benshi ‘barikunda.’ Ntibitangaje na busa rero ko tujya twumva dusunikiwe kwigana imyifatire ya reka mbanze.—2 Timoteyo 3:1-5.

Wenda waba wemeranya n’umusore witwa Olaf, wandikiye ishami ry’Abahamya ba Yehova mu gihugu kimwe cy’i Burayi ati “gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco birakomeye cyane, ariko twe abakiri bato biradukomereye mu buryo bwihariye. Mujye mukomeza kutwibutsa impamvu ari ngombwa gukomeza kwizirika ku mahame ya Bibiliya.”

Olaf yagaragaje igitekerezo kirangwa n’ubushishozi. Twaba turi bato cyangwa bakuru, amahame y’Imana ashobora kudufasha gukomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru agenga imyifatire. Ashobora nanone gutuma dushobora kurwanya ingeso ya reka mbanze, uko yakwitwa kose. Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’ukuntu amahame ya Bibiliya ashobora kugufasha by’ukuri, suzuma igice gikurikira witonze.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Abantu benshi muri iki gihe bagaragaza ko batita na busa ku byo abandi bakeneye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze