Imana yakira abantu bo mu mahanga yose
MU RUGENDO rwa mbere John yakoze ajya muri Mali, yakozwe ku mutima n’ukuntu Mamadou n’abo mu muryango we bamwakiriye mu buryo bususurutsa. Mu gihe John yari yicaye hasi arimo arya mu buryo bubangamye asangirira hamwe n’abandi ku isahane imwe, yibazaga uburyo bwiza kurusha ubundi yari gukoresha kugira ngo ageze kuri uwo mugabo wari wamwakiriye impano y’agaciro kenshi cyane—ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Nubwo John yari azi Igifaransa, urwo rukaba ari ururimi ruvugwa muri Mali, yibazaga ukuntu yari kuganira n’umuryango wari ufite idini n’imitekerereze bidafite rwose aho bihuriye n’ibye.
Ntibitangaje rero kuba John yaratekereje ibihereranye n’inkuru ya Bibiliya ivuga ibyerekeye umudugudu wa Babeli. Muri uwo mudugudu, Imana yanyuranyije ururimi rw’abantu bigometse (Itangiriro 11:1-9). Ibyo byatumye, mu duce tunyuranye tw’isi, abantu bavuga indimi zinyuranye bagira amadini menshi n’imitekerereze itandukanye. Muri iki gihe, uko abantu bakora ingendo n’abimuka bagenda barushaho kwiyongera, abantu benshi bahangana n’ingorane nk’iyo John yahuye na yo, ndetse no mu karere batuyemo. Iyo ngorane irarebana n’ukuntu bageza ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya ku bantu batakuriye mu mimerere nk’iyabo.
Urugero rwo mu Gihe cya Kera
Kimwe n’abandi bahanuzi bo muri Isirayeli, Yona yari yaratumwe mbere na mbere ku Bisirayeli. Yahanuye mu gihe ubwami bw’abahakanyi bwari bugizwe n’imiryango cumi bwakoraga ku mugaragaro ibikorwa bitaheshaga Imana icyubahiro (2 Abami 14:23-25). Tekereza uko Yona yabyifashemo ubwo yahabwaga ubutumwa bwihariye bwo kuva mu gihugu cye kavukire akajya muri Ashuri kubwiriza abaturage b’i Nineve, abantu bari bafite idini n’umuco bidafite aho bihuriye n’ibye. Yona ashobora no kuba ataranavugaga ururimi rw’i Nineve; cyangwa se nibura akaba atararuvugaga neza. Uko byaba biri kose, biragaragara ko Yona yabonye ko ubwo butumwa bukomeye bwari bumurenze, maze agahunga.—Yona 1:1-3.
Uko bigaragara, Yona yagombaga kumenya ko Yehova Imana atareba isura igaragarira amaso gusa, kandi ko agenzura ibiri mu mutima (1 Samweli 16:7). Nyuma y’aho Yehova akirije Yona agatuma atarohama, yamutegetse ku ncuro ya kabiri ko agomba kujya kubwiriza abaturage b’i Nineve. Yona yarumviye, maze bituma abaturage b’i Nineve bihana ari benshi. Nyamara kandi, Yona ntiyabonaga ibintu mu buryo bukwiriye. Yehova yamwigishije ko yagombaga guhindura imyifatire ye, binyuriye mu kumwereka ibintu bikomeye yagombaga kuvanaho isomo. Yehova yabajije Yona ati “jyewe sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve, uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga, batazi gutandukanya indyo n’imoso” (Yona 4:5-11)? Byifashe bite se kuri twe muri iki gihe? Ni gute twafasha abantu batakuriye mu mimerere nk’iyo twakuriyemo?
Abasamariya n’Abatari Abayahudi Bakirwa
Mu kinyejana cya mbere, Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza y’uko bagombaga guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa (Matayo 28:19). Ibyo ntibyari biboroheye. Abigishwa ba Yesu bari Abayahudi, kandi kimwe na Yona, bari bamenyereye kuvugana n’abantu bakuriye mu mimerere nk’iyo na bo bakuriyemo kandi bahuje umuco. Ubusanzwe, bashoboraga nanone kumva urwikekwe rwari rwogeye icyo gihe rugenda rubagiraho ingaruka. Icyakora, Yehova yakoze ibishoboka byose ku buryo abagaragu be bagendaga biyumvisha gahoro gahoro ibyo abashakaho.
Intambwe ya mbere bagombaga gutera, yari iyo kunesha urwikekwe rwari hagati y’Abayahudi n’Abasamariya. Abayahudi nta mishyikirano bagiranaga n’Abasamariya. Nyamara kandi, incuro zirenze imwe Yesu yateguye inzira kugira ngo Abasamariya bemere ubutumwa bwiza. Yagaragaje ko atarobanura ku butoni igihe yavuganaga n’umugore w’Umusamariyakazi (Yohana 4:7-26). Ikindi gihe, binyuriye ku rugero rw’Umusamariya mwiza, yagaragarije Umuyahudi w’umunyedini ko abandi bantu batari Abayahudi bashoboraga kugaragariza bagenzi babo urukundo (Luka 10:25-37). Ubwo igihe cyari kigeze kugira ngo Yehova yemerere Abasamariya kwinjira mu itorero rya Gikristo, Filipo, Petero na Yohana, bose bakaba bari Abayahudi, babwirije abaturage b’i Samariya. Ubutumwa bwabo bwatumye abantu bo muri uwo mujyi bagira ibyishimo byinshi cyane.—Ibyakozwe 8:4-8, 14-17.
Niba byari bigoye ko Abakristo b’Abayahudi bakunda Abasamariya, kandi mu by’ukuri bari bene wabo ba kure, bigomba kuba byari bigoye cyane kurushaho ko bakunda bagenzi babo batari Abayahudi, cyangwa b’Abanyamahanga, bakobwaga kandi bakangwa n’Abayahudi. Ariko kandi, nyuma y’urupfu rwa Yesu, urukuta rwatandukanyaga Abakristo b’Abayahudi n’Abanyamahanga rwashoboraga kuvanwaho (Abefeso 2:13, 14). Kugira ngo Yehova afashe Petero kwemera iyo gahunda nshya, yamweretse binyuriye mu iyerekwa ko ‘ibyo Imana yari ihumanuye [atagombaga] kubyita ibizira.’ Hanyuma, umwuka wa Yehova wamuyoboye ku Munyamahanga witwaga Koruneliyo. Ubwo Petero yari amaze gusobanukirwa uko Imana yabonaga ibintu—ko atagombaga kwita uwo mugabo wo mu mahanga umuntu wanduye kubera ko Imana yari yamwejeje—yarahumekewe kugira ngo yandike ati “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera” (Ibyakozwe 10:9-35). Mbega ukuntu Petero yatangaye ubwo Imana yamugaragarizaga ko yemeye Koruneliyo n’umuryango we binyuriye mu kubasukaho umwuka wera!
Pawulo—Igikoresho Cyatoranyirijwe Koherezwa mu Banyamahanga
Umurimo wa Pawulo ni urugero ruhebuje rw’ukuntu Yehova agenda ategura gahoro gahoro abagaragu be kugira ngo bakunde kandi bafashe abantu b’ingeri zose. Mu gihe Pawulo yahindukaga Umukristo, Yesu yavuze ko Pawulo yari kuba igikoresho cyatoranyijwe kugira ngo yogeze izina Rye mu Banyamahanga (Ibyakozwe 9:15). Icyo gihe, Pawulo yagiye muri Arabiya, wenda akaba yari ajyanyweyo no kugira ngo atekereze ku mugambi Imana yari ifite wo kumukoresha kugira ngo atangaze ubutumwa bwiza mu Banyamahanga.—Abagalatiya 1:15-17.
Mu rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari Pawulo yakoze, yagaragaje ishyaka mu kubwiriza abatari Abayahudi (Ibyakozwe 13:46-48). Yehova yahaye umugisha umurimo wa Pawulo, icyo kikaba cyari igihamya kigaragaza ko iyo ntumwa yari irimo ikora ibintu mu buryo buhuje na gahunda ya Yehova. Pawulo yagaragaje ko yari asobanukiwe mu buryo bwuzuye uko Yehova yabonaga ibintu ubwo, abigiranye ubutwari, yakosoraga Petero wari waragaragaje ingeso yo kurobanura ku butoni igihe yangaga kwifatanya n’abavandimwe be batari Abayahudi.—Abagalatiya 2:11-14.
Ikindi gihamya kigaragaza ko Imana yari irimo iyobora imihati ya Pawulo, kigaragarira mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, igihe umwuka wera wabuzaga Pawulo kubwiriza mu ntara y’Abaroma y’i Bituniya (Ibyakozwe 16:7). Uko bigaragara, icyo nticyari igihe gikwiriye. Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka, abantu bamwe na bamwe b’i Bituniya babaye Abakristo (1 Petero 1:1). Mu iyerekwa, Pawulo yabonye Umunyamakedoniya amwinginga ati “ambuka uze i Makedoniya, udutabare.” Pawulo yafashe umwanzuro w’uko yagombaga guhindura icyerekezo kugira ngo ajye gutangaza ubutumwa bwiza muri iyo ntara y’Abaroma.—Ibyakozwe 16:9, 10.
Ubushobozi Pawulo yari afite bwo guhuza n’imimerere bwageragejwe mu buryo bukomeye igihe yabwirizaga Abanyatenayi. Amategeko y’Abagiriki n’ay’Abaroma yabuzanyaga ibyo kuzana imana zo mu mahanga n’imigenzo y’amadini y’inzaduka. Urukundo Pawulo yakundaga abantu rwamusunikiye kurushaho kugenzura ibikorwa byabo bya kidini abigiranye ubwitonzi. Muri Atenayi yaje kubona igicaniro cyari cyanditsweho ngo “icy’Imana Itamenywa.” Ibyo bintu yabonye yabivuze mu murimo we wo kubwiriza (Ibyakozwe 17:22, 23). Mbega uburyo buhebuje yakoreshaga mu kugeza ubutumwa ku bandi mu buryo burangwa n’ubugwaneza, kandi bwiyubashye!
Mbega ukuntu Pawulo agomba kuba yarishimye ubwo yasubizaga amaso inyuma akareba ingaruka umurimo we wagize igihe yari intumwa mu banyamahanga! Yagize uruhare mu gushinga amatorero yari agizwe n’Abakristo benshi batari Abayahudi bakomokaga i Korinto, i Filipi, i Tesalonike no mu mijyi y’i Galatiya. Yafashije abagabo n’abagore bafite ukwizera, nka Damari, Diyonisiyo, Serugiyo Pawulo na Tito. Mbega ukuntu yagize igikundiro cyo kubona abantu batari bafite icyo bazi na mba ku byerekeye Yehova na Bibiliya bemera ukuri kwa Gikristo! Ku birebana n’uruhare yagize mu gufasha abatari Abayahudi kugira ngo bamenye ukuri, Pawulo yagize ati “kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza, aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, . . . ahubwo ngo bimere nk’uko byanditswe ngo ‘abatabwiwe ibye bazabibona, kandi abatabyumvise bazabimenya’ ” (Abaroma 15:20, 21). Mbese, dushobora kwifatanya mu gutangaza ubutumwa bwiza tubugeza ku bantu tudahuje umuco?
Dufashe Abantu b’Amoko Yose yo mu Isi
Salomo yatuye Yehova isengesho asabira abantu batari Abisirayeli bari kuzaza gusengera mu rusengero i Yerusalemu. Yaringinze ati ‘ujye wumva uri mu ijuru, ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe’ (1 Abami 8:41-43). Muri iki gihe, ababwiriza b’Ubwami babarirwa mu bihumbi bo mu bihugu byinshi, barimo baragaragaza ko bafite ibyo byiyumvo. Bahura n’abantu bameze nk’ab’i Nineve, mu buryo bw’umwuka “batazi gutandukanya indyo n’imoso.” Kandi ababwiriza b’Ubwami bashishikazwa no kwifatanya mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwerekeranye no gukorakoranywa kw’abasenga by’ukuri bakomoka mu mahanga menshi anyuranye.—Yesaya 2:2, 3; Mika 4:1-3.
Nk’uko abantu bo muri Kristendomu bemeye ubutumwa bw’ibyiringiro buboneka muri Bibiliya, ni na ko abantu bakuriye mu yandi madini barimo babikora. Ni gute ibyo bikugiraho ingaruka mu buryo bwa bwite? Isuzume nta buryarya. Niba wumva urwikekwe rwarashinze imizi muri wowe, ruranduremo binyuriye mu kwihingamo urukundo.a Ntukamagane abantu Imana yiteguye kwemera.—Yohana 3:16.
Kora ubushakashatsi mbere y’uko uvugana n’abantu bakuriye mu mimerere idafite aho ihuriye n’iyo wakuriyemo. Menya neza imyizerere yabo, ibibahangayikisha n’imitekerereze yabo, hanyuma ushakishe ibyo mwaba muhuriyeho. Garagariza abandi ubugwaneza n’impuhwe. Irinde kujya impaka za ngo turwane, uhuze n’imimerere kandi uvuge ibintu byubaka (Luka 9:52-56). Mu kubigenza utyo, uzaba urimo ushimisha Yehova, we ‘ushaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.’—1 Timoteyo 2:4.
Mbega ukuntu dushimishwa no kuba mu matorero yacu dufitemo abantu bakuriye mu mimerere myinshi itandukanye (Yesaya 56:6, 7)! Mbega ukuntu bisusurutsa umutima muri iki gihe kutumva amazina nka Mariya, Yohana, Sitefano na Tomasi gusa, ahubwo nanone tukaba twumva n’andi nka Mamadou, Jegan, Reza na Chan! Mu by’ukuri, ‘twugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye’ (1 Abakorinto 16:9). Nimucyo tujye dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo tugeze ku bandi iryo tumira ryaturutse ku Mana itarobanura ku butoni, ari yo Yehova, ryo kwakira abantu bo mu mahanga yose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Nyakanga 1996, ku ipaji ya 5-7, ku mutwe uvuga ngo “Inzitizi ku Bihereranye no Gushyikirana.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Pawulo yagezaga ubutumwa bwiza ku bantu aho babaga bari hose binyuriye mu kuba umuntu uhuza n’imimerere
. . . muri Atenayi
. . . i Filipi
. . . igihe yabaga ari mu ngendo