ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w02 1/11 pp. 3-4
  • Kuki bigoye cyane gusaba imbabazi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki bigoye cyane gusaba imbabazi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ibisa na byo
  • Ese ni ngombwa ko nsaba imbabazi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Uko wasaba imbabazi
    Nimukanguke!—2015
  • Gusaba imbabazi byimakaza amahoro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Uko wagira ibyishimo mu muryango: Gusaba imbabazi
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
w02 1/11 pp. 3-4

Kuki bigoye cyane gusaba imbabazi?

MURI Nyakanga 2000, Inteko Ishinga Amategeko yo mu Ntara ya Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoze umushinga w’itegeko ryari rigamije kuvaniraho abantu inkurikizi izo ari zo zose mu gihe bari kuba bakoze impanuka umuntu agakomereka, maze bakamugaragariza ko bababajwe n’ibyamubayeho. Kuki uwo mushinga w’itegeko wakozwe? Byagaragaye ko mu gihe habayeho impanuka abantu bagakomereka cyangwa ibintu bikangirika, akenshi abarebwa n’iyo mpanuka bagira ipfunwe ryo gusaba imbabazi abakomeretse, bitewe n’uko baba batinya ko urukiko rwabyuririraho ruvuga ko biyemereye ko bakoze icyaha. Ku rundi ruhande, bamwe bumvaga ko bagombye guhita basabwa imbabazi bashobora kurakara, maze ibyari impanuka itagize icyo ivuze bikavamo impaka zikomeye.

Birumvikana ko umuntu atasaba imbabazi z’impanuka atateje. Kandi hari igihe biba ari iby’ubwenge ko wagira amakenga mu byo uvuga. Hari umugani wa kera ugira uti “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro; uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge” (Imigani 10:19; 27:12). Ariko kandi, ushobora kugaragaza imyifatire irangwa n’ikinyabupfura kandi itera inkunga.

Ariko se, si iby’ukuri ko hari benshi batajya basaba imbabazi, nubwo nta nkurikizi ziba zihari? Umugore mu rugo ashobora kwijujuta ati ‘nta na rimwe umugabo wanjye ajya asaba imbabazi.’ Umuyobozi ku kazi ashobora kwitotomba agira ati ‘abakozi banjye ntibajya bemera amakosa yabo, kandi nta na rimwe basaba imbabazi.’ Umwarimu ku ishuri na we akaba yavuga ati ‘abana ntibatojwe kuvuga ngo mbabarira.’

Impamvu imwe ishobora gutuma umuntu agira ipfunwe ryo gusaba imbabazi, ni ugutinya ko bamutera utwatsi. Ashobora kugira impungenge akibwira ko batari bumwumve, maze akaba yakwifata ntavuge ikimuri ku mutima. Ibyo bishobora gutuma uwakomerekejwe agendera kure uwamukoshereje, bityo kwiyunga bikaba ikibazo kitoroshye.

Kutita ku byiyumvo by’abandi bishobora kuba indi mpamvu ituma bamwe banga gusaba imbabazi. Bashobora gutekereza bati ‘gusaba imbabazi ntibiri bumpanagureho icyaha nakoze.’ Hari n’abandi banga gusaba imbabazi kubera ingaruka bishobora kubakururira. Baratekereza bati ‘mbese aho sinazabiryozwa maze ngasabwa gutanga indishyi?’ Ariko kandi, inzitizi ikomeye kurusha izindi zose ituma abantu banga kwemera amakosa, ni ubwirasi. Umuntu w’umwirasi udashobora kuba yavuga ati “mbabarira,” mbere na mbere ashobora kuvuga ati ‘sinshaka kwisuzuguza nemera ko nakoze amakosa. Ibyo byantesha agaciro.’

Uko impamvu ibitera yaba iri kose, hari benshi batajya basaba imbabazi. Ariko se koko, ni ngombwa gusaba imbabazi? Ni izihe nyungu zibonerwa mu gusaba imbabazi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

“Abana ntibatojwe kuvuga ngo mbabarira”

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

“Nta na rimwe umugabo wanjye ajya asaba imbabazi”

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

“Abakozi banjye ntibajya bemera amakosa yabo”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze