ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/1 pp. 4-7
  • Ihumure ku bababara

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ihumure ku bababara
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imibabaro yaturutse he?
  • Uburyo bwo gukemura icyo kibazo
  • Imibabaro ivanwaho
  • Ihumure ku bababara
  • Kuki hariho ibibi n’imibabaro?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Dushobora kungukirwa no kwihanganira imibabaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Imana z’Ingome Zahimbwe n’Abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/1 pp. 4-7

Ihumure ku bababara

MU GIHE cy’ibinyejana byinshi, ikibazo cyo kumenya impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho cyabereye isobe abahanga mu bya filozofiya n’abanyatewolojiya benshi. Hari bamwe bagiye bavuga ko Imana igomba kuba ari yo iteza imibabaro ngo kubera ko ishobora byose. Umwanditsi w’igitabo kitari ku rutonde rw’ibitabo byahumetswe, cyanditswe mu kinyejana cya kabiri, yavuze ko ngo Imana itegekesha isi amaboko yayo yombi. Ngo ifata Satani mu ‘kuboko kwayo kw’ibumoso’ igateza imibabaro n’amakuba, igafata Yesu mu ‘kuboko kwayo kw’iburyo’ igakiza kandi igatanga imigisha.—The Clementine Homilies.

Abandi bo bahisemo guhakana ko imibabaro ibaho, kubera ko badashobora kwiyumvisha ukuntu Imana yareka ikabaho, nubwo yaba atari yo iyiteza. Mary Baker Eddy yaranditse ati “nta kibi kibaho, ni ibintu abantu bishyiramo gusa, kandi nta shingiro bifite. Abantu baramutse biyumvishije ko icyaha, indwara n’urupfu bitabaho, byavaho.”—Science and Health With Key to the Scriptures.

Ibintu bibabaje byabayeho mu mateka, cyane cyane kuva aho intambara ya mbere y’isi yose iroteye kugeza muri iki gihe, byatumye abantu benshi bafata umwanzuro w’uko Imana idashobora kuvanaho imibabaro. Intiti y’Umuyahudi witwa David Wolf Silverman yaranditse ati “jye ntekereza ko itsembatsemba ryakozwe n’abo mu ishyaka rya Nazi ryatumye abantu bivanamo igitekerezo cy’uko Imana ishobora byose.” Yakomeje agira ati “kugira ngo dusobanukirwe iby’Imana nibura mu rugero runaka, hagomba kubanza gusobanuka iby’ukuntu igira neza kandi hakaba hariho n’ibibi; kandi ibyo byasobanuka ari uko gusa yaba idashobora byose.”

Icyakora, ibyo abantu bihandagaza bavuga ko Imana igira uruhare mu gutuma habaho imibabaro, ko imibabaro ari ibintu bitabaho twitekerereza gusa cyangwa ko Imana idashoboye kuyivanaho, nta kintu kigaragara biba bimariye abababara. Kandi icy’ingenzi kurushaho, iyo mitekerereze ihabanye cyane n’icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’Imana irangwa n’ubutabera ikagira n’imbaraga n’impuhwe (Yobu 34:10, 12; Yeremiya 32:17; 1 Yohana 4:8). None se, ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’impamvu yatumye Imana ireka imibabaro ikabaho?

Imibabaro yaturutse he?

Imana ntiyaremye abantu kugira ngo bababare. Ahubwo, yaremanye umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva ubwenge butunganye n’imibiri itunganye, ibategurira ubusitani bwiza cyane bwo kubamo, kandi ibashinga umurimo wari ufite ireme, ushimishije (Itangiriro 1:27, 28, 31; 2:8). Icyakora, bari gukomeza kugira ibyishimo ari uko gusa bemeye ubutegetsi bw’Imana kandi bakemera ko ifite uburenganzira bwo kugena icyiza n’ikibi. Ibyo byagaragazwaga n’igiti cyiswe “igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi” (Itangiriro 2:17). Adamu na Eva bari kugaragaza ko bagandukira Imana iyo bumvira itegeko ryayo ntibarye kuri icyo giti.a

Ikibabaje ni uko Adamu na Eva bananiwe kumvira Imana. Ikiremwa cy’umwuka cyigometse, nyuma cyaje kwitwa Satani, cyumvishije Eva ko kumvira Imana nta cyo byari kumumarira. Mu by’ukuri, cyamwumvishije ko Imana yamuvukije ikintu cyiza cyane, ni ukuvuga ubwigenge, cyangwa uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Satani yabwiye Eva ko iyo arya kuri icyo giti, ‘amaso ye yari guhweza, agahindurwa nk’Imana, akamenya icyiza n’ikibi’ (Itangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9). Eva yarehejwe n’igitekerezo cyo kwigenga, arya ku mbuto zabuzanyijwe; bidatinze Adamu na we yabigenje atyo.

Uwo munsi nyir’izina, Adamu na Eva batangiye kugerwaho n’ingaruka zo kwigomeka kwabo. Kubera ko banze ubutegetsi bw’Imana, batakaje uburinzi n’imigisha bakeshaga kuba barayigandukiraga. Imana yabirukanye muri Paradizo maze ibwira Adamu iti “uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka” (Itangiriro 3:17, 19). Adamu na Eva batangiye kujya barwara, bakababara, bageza ubwo basaza amaherezo barapfa. Uhereye ubwo abantu batangiye kugerwaho n’imibabaro.—Itangiriro 5:29.

Uburyo bwo gukemura icyo kibazo

Umuntu ashobora kubaza ati ‘none se Imana ntiyashoboraga kwirengagiza icyaha cya Adamu na Eva bikarangirira aho?’ Si byo rwose, kuko ibyo byari kurushaho gusuzuguza ubutegetsi bwayo, wenda bikazanatuma hagira abandi bantu bigomeka, maze imibabaro ikarushaho kuba myinshi (Umubwiriza 8:11). Byongeye kandi, iyo Imana iza kwirengagiza icyo gikorwa cyo kwigomeka, byari gutuma igaragara ko ishyigikira ibibi. Mose, umwanditsi wa Bibiliya, atwibutsa ko ‘umurimo w’Imana utunganye rwose, ingeso zayo zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, itunganye’ (Gutegeka 32:4). Kugira ngo Imana ikore ibihuje na kamere yayo, byabaye ngombwa ko ireka Adamu na Eva bakagerwaho n’ingaruka zo kutumvira kwabo.

Kuki Imana itahise irimbura umugabo n’umugore ba mbere, hamwe na Satani wabateye kwigomeka? Yari ifite imbaraga zo kubikora. Kandi Adamu na Eva ntibari kubyara abana bokamwe n’imibabaro n’urupfu. Icyakora, iyo Imana iza kugaragaza imbaraga zayo ityo, ntibyari kugaragaza ko ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa byayo bifite ubwenge. Ikindi nanone, iyo Adamu na Eva bapfa batarabyara, umugambi w’Imana w’uko bari kubyara bakuzuza isi abantu batunganye wari kuba uburijwemo (Itangiriro 1:28). Kandi ‘Imana si kimwe n’umuntu. Ibyo yasezeranyije byose, irabikora. Ibyo ivuze irabisohoza.’—Kubara 23:19, Today’s English Version.

Kubera ko Yehova Imana afite ubwenge butunganye, yaretse ibyo byigomeke bikomeza kubaho mu gihe runaka. Byari kubona igihe gihagije cyo kumenya ko burya nta cyo byakwigezaho bitisunze Imana. Amateka yari kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko abantu bakeneye ubuyobozi bw’Imana kandi ko ubutegetsi bw’Imana busumba kure cyane ubw’abantu cyangwa ubwa Satani. Nanone kandi, Imana yafashe ingamba zari gutuma umugambi wayo wa mbere werekeye isi usohozwa. Yasezeranyije ko hari kuzabaho “urubyaro” rwari ‘kuzakomeretsa [Satani] umutwe,’ rukaburizamo burundu ukwigomeka kwe kandi rukavanaho ingaruka mbi kwagize.—Itangiriro 3:15.

Yesu Kristo ni we Mbuto yasezeranyijwe. Muri 1 Yohana 3:8 dusoma ko ‘ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ari ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.’ Ibyo yabikoze igihe yatangaga ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ho igitambo cy’incungu kugira ngo avane abana ba Adamu mu bubata bw’icyaha n’urupfu barazwe (Yohana 1:29; 1 Timoteyo 2:5, 6). Abizera by’ukuri igitambo cya Yesu basezeranywa kuzavanirwaho imibabaro burundu (Yohana 3:16; Ibyahishuwe 7:17). Ibyo bizabaho ryari?

Imibabaro ivanwaho

Kuba abantu baranze kugandukira ubutegetsi bw’Imana byatumye habaho imibabaro itavugwa. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko Imana ikoresha uburyo bushya bwo gutegeka kugira ngo ivanireho abantu imibabaro, bityo isohoze umugambi wayo wa mbere werekeye isi. Yesu yerekeje kuri ubwo buryo Imana yateganyije igihe yigishaga abigishwa be gusenga muri aya magambo ngo ‘Data wa twese uri mu ijuru, Ubwami bwawe buze. Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.’—Matayo 6:9, 10.

Igihe Imana yahaye abantu kugira ngo bitegeke ubwabo batayisunze kiri hafi kurangira. Mu gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, Ubwami bw’Imana bwashyizweho mu ijuru mu mwaka wa 1914, Umwami wabwo akaba ari Yesu Kristo.b Vuba aha, buzamenagura ubutegetsi bwose buriho bubutsembeho.—Daniyeli 2:44.

Mu gihe kigufi Yesu yamaze akora umurimo we ku isi, yasogongeje abantu ku migisha bari kuzabona igihe Imana yari kuba yongeye gutegeka. Amavanjiri atanga igihamya cy’uko Yesu yagaragarizaga impuhwe abantu b’abakene n’insuzugurwa. Yakijije abarwayi, agaburira abashonje kandi azura abapfuye. Ndetse yari afite n’ububasha ku bintu kamere (Matayo 11:5; Mariko 4:37-39; Luka 9:11-16). Tekereza noneho ibyo Yesu azageraho, ubwo azakoresha igitambo cye cy’incungu ku bw’inyungu z’abantu bose bumvira! Bibiliya isezeranya ko binyuriye ku butegetsi bwa Kristo, Imana ‘izahanagura amarira yose ku maso [y’abantu], kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.

Ihumure ku bababara

Mbega ukuntu duterwa inkunga no kumenya ko Imana yacu ishobora byose yuje urukundo, ari yo Yehova, itwitaho, kandi ko vuba aha izakiza abantu! Ubusanzwe, umuntu w’indembe yemera uburyo bwose bwo kumuvura bwamukiza, nubwo bwamubabaza cyane. Mu buryo nk’ubwo, niba tuzi ko uburyo Imana ikoresha mu gukemura ibibazo buzaduhesha imigisha y’iteka, bishobora kudukomeza uko ingorane tugenda duhura na zo zaba ziri kose.

Ricardo twavuze mu gice kibanziriza iki, ni umwe mu bantu bitoje kubonera ihumure mu masezerano atangwa muri Bibiliya. Yaravuze ati “mu gihe umugore wanjye yari amaze gupfa, numvaga ntashaka kugera aho abantu bari, ariko sinatinze kubona ko ibyo bitari kumugarura ahubwo byari gutuma ndushaho kwibabariza umutima.” Ricardo yakomeje gahunda ye yo kujya mu materaniro no kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya. Ricardo yaravuze ati “maze kubona ukuntu Yehova anshyigikira mu buryo bwuje urukundo n’ukuntu yasubizaga amasengesho yanjye ndetse yemwe no mu tuntu twasaga n’aho ari duto, byatumye ndushaho kumwegera. Kuba nari nzi ko Imana inkunda ni byo byamfashije kwihanganira ikigeragezo gikomeye cyane kurusha ibindi byose nari narahuye na byo. Na n’ubu ndacyatekereza umugore wanjye nkumva mfite irungu ryinshi cyane, ariko nemera rwose ko nta kintu Yehova yemera ko kitugeraho cyatugirira nabi mu buryo burambye.”

Wowe se, kimwe na Ricardo hamwe n’abandi babarirwa muri za miriyoni, waba wifuza kuzabona igihe imibabaro igera ku bantu muri iki gihe izaba ‘itacyibukwa kandi itagitekerezwa’ (Yesaya 65:17)? Izere rwose ko ushobora kuzabona imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana nukurikiza inama duhabwa muri Bibiliya igira iti “nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.”—Yesaya 55:6.

Ikizagufasha kubigeraho ni uko wakwimiriza imbere mu mibereho yawe ibyo gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiga witonze. Menya Imana umenye n’uwo yatumye, ari we Yesu Kristo. Ihatire kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana bityo ugaragaze ko witeguye kugandukira ubutegetsi bwayo. Ibyo bizatuma urushaho kugira ibyishimo nubwo wagerwaho n’ibigeragezo. Kandi mu gihe kizaza, uzishimira kubaho mu isi itarangwa n’imibabaro.—Yohana 17:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji mu Itangiriro 2:17 muri Bible de Jérusalem, bigaragaza ko “ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi” ari ‘ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi maze umuntu agakora ibihuje na bwo, akagaragaza ko afite ubwigenge busesuye bwo kwihitiramo ibimunogeye kandi akanga kwemera ko ari icyaremwe.’ Hakomeza hagira hati “icyaha cya mbere cyabaye icyo kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.”

b Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ubuhanuzi wa Bibiliya buvuga iby’umwaka wa 1914, reba igice cya 10 n’icya 11 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6 n’iya 7]

NI GUTE TWAHANGANA N’IMIBABARO?

‘Mwikoreze [Imana] amaganya yanyu yose’ (1 Petero 5:7). Mu gihe tugezweho n’imibabaro cyangwa tukabona umuntu dukunda ababara, ni ibisanzwe ko twumva turi mu rujijo, tukumva biturakaje kandi dutereranywe. Ariko rero, tugomba kwizera rwose ko Yehova yiyumvisha ibyiyumvo byacu (Kuva 3:7; Yesaya 63:9). Kimwe n’abagabo bizerwa bo mu gihe cya kera, dushobora kumwaturira ibituri ku mutima maze tukamubwira ibiduhangayikishije (Kuva 5:22; Yobu 10:1-3; Yeremiya 14:19; Habakuki 1:13). Ashobora kutatuvaniraho ibigeragezo mu buryo bw’igitangaza, ariko ashobora gusubiza amasengesho avuye ku mutima tumutura, akaduha ubwenge n’imbaraga kugira ngo tubashe guhangana na byo.—Yakobo 1:5, 6.

“Mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu, ngo mumere nk’abagushije ishyano” (1 Petero 4:12). Aha ngaha, Petero yavugaga ibihereranye no gutotezwa, ariko amagambo ye yakwerekezwa ku mibabaro iyo ari yo yose Umukristo ashobora kwihanganira. Usanga abantu batabona ibintu by’ibanze bakenera mu buzima, bakagerwaho n’uburwayi kandi bagapfusha abo bakunda. Bibiliya ivuga ko “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose” (Umubwiriza 9:11). Uko ni ko ubuzima bumeze muri iki gihe. Kubimenya bizadufasha guhangana n’imibabaro ndetse n’ibyago mu gihe bizaba bitugezeho (1 Petero 5:9). Cyane cyane ariko, kwibuka icyizere duhabwa cy’uko “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye [akaba] ku gutaka kwabo,” bizaduhumuriza mu buryo bwihariye.—Zaburi 34:16; Imigani 15:3; 1 Petero 3:12.

“Mwishime mufite ibyiringiro” (Abaroma 12:12). Aho guhora dutekereza ku byishimo twahoze dufite kera, dushobora gutekereza ku isezerano Imana yatanze ry’uko izavanaho imibabaro yose (Umubwiriza 7:10). Ibyo byiringiro bihamye bizaturinda nk’uko ingofero irinda umutwe. Ibyiringiro bituma ibintu bibabaje bitugeraho bitatunegekaza cyangwa ngo bitwangize mu bwenge, mu byiyumvo cyangwa mu buryo bw’umwuka.—1 Abatesalonike 5:8.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Adamu na Eva banze kugandukira ubutegetsi bw’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Imana idusezeranya ko tuzaba mu isi itarangwa n’imibabaro

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze