ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/1 pp. 27-30
  • Ni iki cyagufasha gukwiriranya ijambo ry’ukuri neza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki cyagufasha gukwiriranya ijambo ry’ukuri neza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Genzura Ijambo ry’Imana witonze
  • Imimerere urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo rwanditswemo
  • Akamaro k’urwo rwandiko muri iki gihe
  • “Icyitegererezo cy’amagambo mazima”
  • Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Timoteyo yifuzaga gufasha abantu
    Jya wigisha abana bawe
  • “Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/1 pp. 27-30

Ni iki cyagufasha gukwiriranya ijambo ry’ukuri neza?

UMUNYAMAKURU wandika mu kinyamakuru inkuru zirebana n’amakinamico yigeze kujya kureba umukino w’ikinamico. Ntiyawukunze cyane, maze nyuma y’aho arandika ati “niba ibitagira umumaro ari byo ushaka kujya kureba, nakubwira iki, uzagende wirebere uyu mukino.” Hashize iminsi, abamamaza uwo mukino banditse itangazo ryariho amwe mu magambo uwo munyamakuru yanditse. Ayo magambo yagiraga ati “uzagende wirebere uyu mukino.” Iryo tangazo ryasubiyemo neza neza amwe mu magambo yavuzwe n’uwo munyamakuru, ariko ntibagaragaje imimerere yayavuzemo, bityo baba bagoretse mu buryo bugaragara icyo yashakaga kuvuga.

Urwo rugero ruragaragaza ukuntu kumenya imimerere ikintu cyavuzwemo bishobora kuba ingirakamaro cyane. Gufata amagambo ukayavuga igice utitaye ku mimerere yavuzwemo bishobora kugoreka ibisobanuro byayo, nk’uko Satani yagoretse Ibyanditswe igihe yageragezaga gushuka Yesu (Matayo 4:1-11). Naho iyo tuzirikanye imimerere amagambo yavuzwemo, bidufasha kurushaho gusobanukirwa neza icyo ashaka kuvuga. Ni yo mpamvu iyo dukora ubushakashatsi ku murongo wa Bibiliya, buri gihe biba ari iby’ubwenge kureba imirongo iwukikije tukareba n’imimerere wanditswemo kugira ngo turusheho kwiyumvisha icyo umwanditsi yashakaga kuvuga.

Genzura Ijambo ry’Imana witonze

Amagambo yanditswe cyangwa yavuzwe, ushobora kumenya icyo asobanura cyangwa icyo agamije uhereye ku magambo ayabanziriza cyangwa ayakurikira. Nanone kandi, kumenya ibintu byabayeho mbere cyangwa nyuma y’ikintu runaka, bishobora kugufasha kugisobanukirwa neza. Ubwo rero, dufatiye ku byo intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo, tubona ko iyo dusomye umurongo w’Ibyanditswe, birushaho kuba iby’ingenzi cyane gusuzuma n’imirongo iwukikije. Pawulo yagize ati “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Kugira ngo dukoreshe Ijambo ry’Imana neza, tugomba kurisobanukirwa neza, hanyuma tukarisobanurira abandi uko riri kandi nta buryarya. Niba twubaha Yehova, we Mwanditsi wa Bibiliya, bizadusunikira kugerageza kubigenza dutyo; kandi gusuzuma imimerere umurongo wanditswemo bizabidufashamo cyane.

Imimerere urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo rwanditswemo

Reka wenda dusuzume urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo 1:1, 2.a Turatangira twibaza imimerere urwo rwandiko rwanditswemo. Ni nde warwanditse? Yarwanditse ryari? Yari mu yihe mimerere? Hanyuma, dushobora kwibaza tuti ‘uwo “Timoteyo” witiriwe urwo rwandiko yari mu yihe mimerere? Kuki yari akeneye kumenya ibintu byanditswe muri urwo rwandiko?’ Nitubona ibisubizo by’ibyo bibazo, bizadufasha kurushaho gusobanukirwa urwo rwandiko, kandi bidufashe kubona ukuntu natwe rwatugirira akamaro muri iki gihe.

Imirongo ya mbere yo mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo igaragaza ko ari intumwa Pawulo warwandikiye Timoteyo. Indi mirongo igaragaza ko Pawulo yarwanditse ari mu munyururu azira ubutumwa bwiza. Abantu benshi bari baramutereranye, akaba yarumvaga yegereje gupfa (2 Timoteyo 1:15, 16; 2:8-10; 4:6-8). Agomba rero kuba yararwanditse igihe yari afungiye i Roma ku ncuro ya kabiri, bishoboka ko hari mu mwaka wa 65 I.C. Nyuma y’aho gato, uko bigaragara Nero yamukatiye urwo gupfa.

Ngiyo imimerere urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo rwanditswemo. Icyakora, tuzirikane ko Pawulo atandikiye Timoteyo agira ngo yitotombere ingorane yari arimo. Ahubwo yaburiraga Timoteyo amumenyesha ko yari agiye kuzanyura mu bihe bigoye, kandi yamuteye inkunga yo kwirinda ibirangaza, ‘agakomera,’ akageza no ku bandi amabwiriza yari yamuhaye. Hanyuma, abo na bo bari kugira ibikwiriye byose kugira ngo bafashe abandi (2 Timoteyo 2:1-7). Mbega urugero ruhebuje rw’umuntu witaga ku bandi nta bwikunde ndetse no mu gihe yabaga ari mu bihe biruhije! Kandi se mbega urugero rwiza yadusigiye!

Pawulo yise Timoteyo ‘umwana we akunda’ (2 Timoteyo 1:2). Uwo musore avugwa kenshi mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki ko yakoranaga na Pawulo ari uwizerwa (Ibyakozwe 16:1-5; Abaroma 16:21; 1 Abakorinto 4:17). Igihe Pawulo yamwandikiraga urwo rwandiko, bisa n’aho Timoteyo yari ageze mu kigero cy’imyaka 30, akibonwa nk’umusore (1 Timoteyo 4:12). Icyakora, yari yaramaze kugaragaza rwose ko ari uwizerwa, kuko yari amaze imyaka igera nko kuri 14 akorana na Pawulo (Abafilipi 2:19-22). Nubwo Timoteyo yari akiri muto ugereranyije, Pawulo yamuhaye inshingano yo kugira abandi basaza inama yo ‘kureka kurwanira amagambo’ ahubwo bakibanda ku bintu by’ingenzi, urugero nko kwizera no kwihangana (2 Timoteyo 2:14). Nanone Timoteyo yemerewe gushyiraho abagenzuzi n’abakozi b’imirimo mu matorero (1 Timoteyo 5:22). Icyakora ashobora kuba yari agifite akantu ko kumva adashoboye mu bihereranye no gukoresha ubwo butware yahawe.—2 Timoteyo 1:6, 7.

Uwo musaza w’itorero wari ukiri muto yari ahanganye n’ibibazo bikomeye. Hari abantu babiri, Humenayo na Fileto, ‘bubikaga ukwizera kwa bamwe,’ bigisha ko “umuzuko wamaze kubaho” (2 Timoteyo 2:17, 18). Uko bigaragara, bemezaga ko habaho umuzuko wo mu buryo bw’umwuka gusa, kandi ko ku Bakristo wari waramaze kubaho. Wenda basubiragamo amagambo Pawulo yavuze ko Abakristo bari barapfuye bazize ibyaha byabo ariko ko bari barongeye kuba bazima binyuriye ku mwuka w’Imana, nyamara bakirengagiza gusuzuma imimerere yayavuzemo (Abefeso 2:1-6). Pawulo yatanze umuburo w’uko abo bahakanyi bari kuziyongera. Yaranditse ati “kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, . . . kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma” (2 Timoteyo 4:3, 4). Kuba Pawulo yaratanze umuburo hakiri kare, byagaragazaga ko Timoteyo yagombaga guhita akurikiza inama z’iyo ntumwa mu buryo bwihutirwa.

Akamaro k’urwo rwandiko muri iki gihe

Duhereye ku byo tumaze kubona, Pawulo yanditse urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo kubera impamvu zikurikira: (1) Yari azi ko agiye gupfa, bityo ashaka ukuntu yategurira Timoteyo kuzahangana n’ibibazo byashoboraga kuzavuka mu gihe yari kuba atagihari ngo amushyigikire. (2) Yifuzaga guha Timoteyo ibyo yari akeneye kugira ngo arinde itorero ubuhakanyi n’ibindi bintu byashoboraga kuryangiza. (3) Yifuzaga gutera Timoteyo inkunga yo gukomeza guhugira mu murimo wa Yehova, kandi akishingikiriza ku bumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe byahumetswe mu gihe arwanya inyigisho z’ibinyoma.

Gusobanukirwa iyo mimerere urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo rwanditswemo, bizatuma turushaho kubona ko rufite ireme. No muri iki gihe, hari abahakanyi bameze nka Humenayo na Fileto bagenda bakwirakwiza ibitekerezo byabo kandi baba bashaka gusenya ukwizera kwacu. Byongeye kandi, turi muri bya ‘bihe birushya’ Pawulo yahanuye. Hari benshi biboneye ko umuburo wa Pawulo ari ukuri, ko “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:1, 12). Ni gute twakomeza gushikama? Kimwe na Timoteyo, tugomba kumvira inama tugirwa n’abantu bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova. Dushobora kandi ‘kwikomereza’ mu buntu bwa Yehova butagira akagero binyuriye ku cyigisho cya bwite, isengesho no kwifatanya n’abandi Bakristo. Nanone kandi, turamutse twishingikirije ku mbaraga z’ubumenyi nyakuri, dushobora kwitabira inama ya Pawulo igira iti “ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima.”—2 Timoteyo 1:13.

“Icyitegererezo cy’amagambo mazima”

Ayo ‘magambo mazima’ Pawulo yavugaga ni ayahe? Yakoresheje iyo mvugo ashaka kuvuga inyigisho z’ukuri za Gikristo. Mu rwandiko rwa mbere yandikiye Timoteyo, yasobanuye ko “amagambo mazima” ari ay’ “Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Timoteyo 6:3). Iyo umuntu akurikije icyitegererezo cy’amagambo mazima, bituma agira ubwenge buzima, akarangwa n’urukundo, kandi akita ku bandi. Kubera ko umurimo Yesu yakoze n’inyigisho ze bihuje n’izindi nyigisho zose zo muri Bibiliya, imvugo ngo “amagambo mazima” ishobora no kwerekeza ku nyigisho zose za Bibiliya.

Kuri Timoteyo, kimwe n’abasaza bose b’Abakristo, icyitegererezo cy’amagambo mazima ni “ikibitsanyo cyiza” bagomba kurinda (2 Timoteyo 1:13, 14). Timoteyo yagombaga ‘kubwiriza ijambo ry’Imana akagira umwete mu gihe kimukwiriye no mu kitamukwiriye, agahana, agatesha, agahugura afite kwihangana kose no kwigisha’ (2 Timoteyo 4:2). Iyo tuzirikanye ko hari inyigisho z’abahakanyi zakwirakwizwaga mu gihe cya Timoteyo, twiyumvisha impamvu Pawulo yatsindagirije ko kwigisha amagambo mazima byihutirwa. Tubona nanone ko Timoteyo yagombaga kurinda umukumbi, ‘agahana, agatesha, agahugura,’ akabikora yihanganye, kandi afite ubuhanga bwo kwigisha.

Ni nde Timoteyo yagombaga kubwiriza ijambo? Imirongo ikikije uwo nguwo igaragaza ko yari kuzajya abwiriza ijambo mu itorero rya Gikristo kubera ko yari umusaza. Kubera ko hari abantu barwanyaga Timoteyo, yagombaga kuba umuntu ushikamye mu buryo bw’umwuka kandi agatangaza ijambo ry’Imana ashize amanga, aho gutangaza filozofiya z’abantu cyangwa ibitekerezo bye bwite cyangwa amagambo y’amanjwe. Birumvikana ko hari igihe yari kurwanywa n’abantu bafite imyifatire mibi (2 Timoteyo 1:6-8; 2:1-3, 23-26; 3:14, 15). Ariko kandi, binyuriye mu gukurikiza inama za Pawulo, Timoteyo yashoboraga gukomeza gukumira ubuhakanyi nk’uko Pawulo na we yari yarabukumiriye.—Ibyakozwe 20:25-32.

Mbese, amagambo ya Pawulo yerekeranye no kubwiriza ijambo yerekeza no ku murimo wo kubwiriza hanze y’itorero? Yego rwose, dukurikije imirongo iyakikije. Pawulo yakomeje agira ati “ariko wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana” (2 Timoteyo 4:5). Kubwira abantu batizera ubutumwa bwiza bw’agakiza ni iby’ingenzi cyane mu murimo Abakristo bakora (Matayo 24:14; 28:19, 20). Kandi nk’uko ijambo ry’Imana ryigishwa mu itorero ndetse no mu ‘gihe kidakwiriye,’ ni na ko tugomba guhatana tubwiriza ijambo mu bantu batari mu itorero, kabone n’iyo imimerere yaba igoranye.—1 Abatesalonike 1:6.

Ibyo dukora byose mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, dushingira ku Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Twiringira Bibiliya kuruta ikindi kintu cyose. Pawulo yabwiye Timoteyo ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Ayo magambo akunze gusubirwamo kenshi, kandi agakoreshwa kugira ngo agaragaze ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ariko se, Pawulo yayanditse agamije iki?

Pawulo yandikiraga umusaza w’itorero, wari ufite inshingano yo ‘kwemeza abantu ibyaha byabo no kubatunganya, no kubahanira gukiranuka.’ Ku bw’ibyo, yashakaga kwibutsa Timoteyo ko agomba kwiringira ubwenge bwo mu Ijambo ryahumetswe, ijambo yari yarigishijwe uhereye mu buto bwe. Kimwe na Timoteyo, abasaza na bo hari igihe biba ngombwa ko bacyaha abakora amakosa. Bagomba kubikora buri gihe bishingikirije kuri Bibiliya. Kandi kuva Ibyanditswe byarahumetswe n’Imana, umuntu wese bacyashye ari byo bashingiyeho, mu by’ukuri aba acyashywe n’Imana. Umuntu wese wanze igihano gishingiye kuri Bibiliya, ntaba yanze ibitekerezo by’abantu, ahubwo aba yanze inama yahumetswe ituruka kuri Yehova ubwe.

Mbega ukuntu urwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo rukungahaye ku bwenge buva ku Mana! Kandi se mbega ukuntu rurushaho kugira ireme iyo dusuzumye inama zikubiyemo tuzirikana n’imimerere zatanzwemo! Ubu twasuzumye muri make ibintu bihebuje byahumetswe bikubiye muri urwo rwandiko, ariko birahagije kugira ngo tugaragaze ukuntu gusuzuma imimerere ikintu cyanditswemo n’imirongo igikikije ari ingirakamaro mu gihe dusoma Bibiliya. Ibyo bizadufasha kumenya niba koko ‘dukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibisobanuro birenzeho, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, Umubumbe wa 2 ku mapaji ya 1077-1080.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Pawulo yifuzaga guha Timoteyo ibyo yari akeneye kugira ngo arinde amatorero

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Pawulo yibukije Timoteyo ko agomba kwiringira ubwenge bwo mu Ijambo ryahumetswe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze