ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/1 pp. 2-3
  • Mbese cyari ikinyejana cya Satani?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese cyari ikinyejana cya Satani?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Abahamya ba Yehova na jenoside yakorewe Abayahudi—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Kuki habayeho jenoside yakorewe Abayahudi? Kuki Imana itayihagaritse?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ikibazo gikomeye gihereranye n’impamvu abantu bababara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/1 pp. 2-3

Mbese cyari ikinyejana cya Satani?

“UREBYE amahano yabaye mu kinyejana gishize, wavuga ko cyari ikinyejana cya Satani. Nta kindi gihe abantu bari barigeze bashishikarira kwica bagenzi babo babahora ubwoko bwabo, idini cyangwa urwego rw’imibereho barimo.”

Mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize inzirakarengane zibohowe mu bigo by’ishyaka rya Nazi byicirwagamo imfungwa, ikinyamakuru cyo muri Amerika cyanditse ayo magambo mu ijambo ryacyo ry’ibanze (The New York Times cyo ku itariki ya 26 Mutarama 1995). Iryo tsembatsemba riri mu bwicanyi buzwi cyane mu mateka, rikaba ryarahitanye Abayahudi bagera kuri miriyoni esheshatu. Abanyapolonye batari Abayahudi bagera hafi kuri miriyoni eshatu na bo baguye mu cyo bise “Itsembatsemba ritibukwa.”

Uwitwa Jonathan Glover yanditse mu gitabo cye ati “hagati y’umwaka wa 1900 kugeza mu wa 1989, ugereranyije intambara yahitanye abantu miriyoni 86.” Yongeraho ati “mu kinyejana cya 20, intambara yahitanye abantu benshi cyane ku buryo kubyiyumvisha bigoye. No kuvuga ngo ugereranyije hapfuye aba n’aba, nta ho biba bihuriye n’ukuri, kuko abagera kuri bibiri bya gatatu (ni ukuvuga abantu miriyoni 58) baguye muri za ntambara ebyiri z’isi. Ariko iyo abo bantu bagenda bapfa buhoro buhoro mu kinyejana cyose cya 20, intambara iba yaramaze imyaka 90 ihitana abantu 2.500 buri munsi, ni ukuvuga abantu basaga 100 buri saha.”—Humanity—A Moral History of the Twentieth Century.

Ni yo mpamvu bavuga ko mu kinyejana cya 20 hamenetse amaraso menshi kurusha ikindi gihe cyose. Uwitwa Nadezhda Mandelstam we yaranditse ati “abantu bamaze kuzirura ibizira bakiyambura imico y’ubumuntu, twahise twibonera ukuntu ikibi cyatsinze” (Hope Against Hope). None se mu ntambara y’icyiza n’ikibi, koko ikibi cyaba cyaratsinze?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

COVER: Mother and daughter: J.R. Ripper/SocialPhotos

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

U.S. Department of Energy photograph

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze