Mbese koko wemera ubutumwa bwiza?
“Ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”—MARIKO 1:15.
1, 2. Wasobanura ute ibivugwa muri Mariko 1:14, 15?
HARI mu mwaka wa 30 I.C. Yesu Kristo yari yaratangiye umurimo we ukomeye muri Galilaya. Yabwirizaga “ubutumwa bwiza bw’Imana,” kandi Abanyagalilaya benshi bakozwe ku mutima n’amagambo ye agira ati “igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”—Mariko 1:14, 15.
2 ‘Igihe cyari gisohoye’ kugira ngo Yesu atangire umurimo we, n’abantu bafate umwanzuro wari gutuma bemerwa n’Imana (Luka 12:54-56). ‘Ubwami bw’Imana bwari hafi’ kubera ko Yesu yari ahari ari na we Mwami wabwo wagenwe. Umurimo yakoze wo kubwiriza wasunikiye abantu bari bafite imitima iboneye kwihana. Ariko se, ni gute bagaragaje ko ‘bemeye ubutumwa bwiza,’ kandi se natwe twabigaragaza dute?
3. Ni gute abantu bagaragaje ko bemera ubutumwa bwiza?
3 Kimwe na Yesu, intumwa Petero na we yashishikarije abantu kwihana. Yabwiye Abayahudi bari bakoraniye i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. ati ‘nimwihane, umuntu wese abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwe iyi mpano y’umwuka wera.’ Ababarirwa mu bihumbi barihannye, barabatizwa maze bahinduka abigishwa ba Yesu (Ibyakozwe 2:38, 41; 4:4). Mu mwaka wa 36 I.C., Abanyamahanga bihannye na bo bateye izo ntambwe (Ibyakozwe 10:1-48). Muri iki gihe na bwo, hari abantu benshi bemeye ubutumwa bwiza bibasunikira kwihana ibyaha byabo, biyegurira Imana maze barabatizwa. Bemeye ubutumwa bwiza bw’agakiza maze bizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Byongeye kandi, bakora ibyo gukiranuka, kandi biyemeje gushyigikira Ubwami bw’Imana.
4. Kwizera bisobanura iki?
4 Ariko se, kwizera cyangwa kwemera bisobanura iki? Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Kwizera ni ko gutuma twemera tudashidikanya ko ibyo Imana yasezeranyije mu Ijambo ryayo byose bizasohora nta kabuza. Mbese ni nk’aho twaba dufite urupapuro rwemewe n’amategeko rugaragaza ko iki n’iki ari icyacu. Ukwizera ni ko nanone “kuduhamiriza,” cyangwa kuduha igihamya gituma twiringira tudashidikanya ibyo tutareba. Ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu no kugira umutima ushimira ni byo bitwemeza ko ibyo bintu ari impamo, nubwo tutarabibona.—2 Abakorinto 5:7; Abefeso 1:18.
Dukeneye kugira ukwizera!
5. Kuki kugira ukwizera ari ingenzi cyane?
5 Tuvuka dufite icyifuzo cyo kumenya ibintu by’umwuka, ariko ukwizera ko ntitukuvukana. Mu by’ukuri, ‘kwizera ntigufitwe na bose’ (2 Abatesalonike 3:2). Icyakora, Abakristo bagomba kugira ukwizera niba bashaka kuzaragwa ibyo Imana yasezeranyije (Abaheburayo 6:12). Pawulo amaze kuvuga abantu benshi babaye intangarugero mu byo kwizera, yaranditse ati ‘ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose’ (Abaheburayo 12:1, 2). Icyo ‘cyaha kibasha kutwizingiraho vuba,’ ni ikihe? Ni ukubura ukwizera, kabone n’iyo umuntu yaba yarakwigeze. Kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye, tugomba ‘gutumbira Yesu,’ kandi tugakurikiza urugero yadusigiye. Tugomba nanone kuzibukira ubwiyandarike, tukarwanya imirimo ya kamere, tukirinda gukunda ubutunzi, filozofiya z’iyi si n’imigenzo idahuje n’Ibyanditswe (Abagalatiya 5:19-21; Abakolosayi 2:8; 1 Timoteyo 6:9, 10; Yuda 3, 4). Byongeye kandi, tugomba kwiringira ko Imana iri kumwe natwe, kandi ko inama zo mu Ijambo ryayo ari ingirakamaro rwose.
6, 7. Kuki bikwiriye ko dusenga dusaba ukwizera?
6 Ntidushobora kwihingamo ukwizera binyuriye ku mihati yacu yonyine. Kwizera ni kimwe mu bigize imbuto y’umwuka wera w’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). None se, twakora iki mu gihe ukwizera kwacu kwaba gukeneye gushimangirwa? Yesu yaravuze ati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’ (Luka 11:13). Ni koko, nimucyo dusenge dusaba umwuka wera, kuko ushobora gutuma tugira ukwizera dukeneye kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka, kabone n’iyo twaba duhanganye n’ibigeragezo bikaze bite.—Abefeso 3:20.
7 Birakwiriye ko dusenga dusaba kongererwa ukwizera. Igihe Yesu yari agiye gukiza umwana wari watewe na dayimoni, se w’uwo mwana yamutakambiye agira ati “ndizeye, nkiza kutizera” (Mariko 9:24). Abigishwa ba Yesu baramubwiye bati “twongerere kwizera” (Luka 17:5). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dusenge dusaba ukwizera, twiringiye ko Imana isubiza bene ayo masengesho.—1 Yohana 5:14.
Kwizera Ijambo ry’Imana ni ingenzi
8. Ni gute kwizera Ijambo ry’Imana byadufasha?
8 Mbere gato y’uko Yesu apfa agatanga ubuzima bwe ho igitambo, yabwiye abigishwa be ati “ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere” (Yohana 14:1). Twe Abakristo, twizera Imana n’Umwana wayo. Ariko se, twavuga iki ku bihereranye n’Ijambo ry’Imana? Rishobora kutugirira akamaro turamutse turyize kandi tukarishyira mu bikorwa twizeye rwose ko ari ryo ritanga inama n’ubuyobozi bihebuje.—Abaheburayo 4:12.
9, 10. Wasobanura ute ibivugwa muri Yakobo 1:5-8 ku birebana no kwizera?
9 Duhura n’ingorane nyinshi kubera ko tudatunganye. Icyakora, kwizera Ijambo ry’Imana bishobora kudufasha by’ukuri (Yobu 14:1). Reka wenda tuvuge ko duhanganye n’ikigeragezo tukaba tutazi uko twabyifatamo. Ijambo ry’Imana ritanga inama igira iti “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.”—Yakobo 1:5-8.
10 Yehova Imana ntazatugayira ko twabuze ubwenge maze tugasenga tubumusaba. Ahubwo, azadufasha kubona ikigeragezo mu buryo bukwiriye. Bagenzi bacu duhuje ukwizera bashobora kutubwira imirongo y’Ibyanditswe y’ingirakamaro, cyangwa tukayibona mu gihe twiyigisha Bibiliya. Umwuka wera wa Yehova na wo ushobora kutuyobora mu bundi buryo. Data wo mu ijuru azaduha ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo nidukomeza ‘kumusaba twizeye ari nta cyo dushidikanya.’ Turamutse tumeze nk’umuraba wo mu nyanja ujyanwa n’umuyaga, ntitwakwitega ko hari icyo Imana izaduha. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe twaba dusenga dufite imitima ibiri kandi tudashikamye, duhuzagurika no mu bindi bintu, ndetse tutanafite ukwizera guhamye. Ni yo mpamvu rero tugomba kwizera Ijambo ry’Imana mu buryo bukomeye, n’ubuyobozi ritanga. Reka turebe ingero nke z’ukuntu ryadufasha kandi rikaduha ubuyobozi.
Kwizera no kubona ibidutunga
11. Kwizera Ijambo ry’Imana biduha ikihe cyizere ku birebana n’ibyo dukenera buri munsi?
11 Twakora iki niba turi mu bukene? Kwizera Ijambo ry’Imana bituma twiringira tudashidikanya ko Yehova azaduha ibyo dukenera buri munsi, kandi ko amaherezo azaha abamukunda bose ibyo bakeneye ku bwinshi (Zaburi 72:16; Luka 11:2, 3). Gutekereza ku byabaye ku muhanuzi Eliya n’ukuntu Yehova yamugaburiye mu gihe cy’inzara bishobora kudutera inkunga. Nyuma y’aho, Imana yatubuye mu buryo bw’igitangaza agafu n’utuvuta, bituma umugore n’umwana we na Eliya baticwa n’inzara (1 Abami 17:2-16). Nanone Yehova yatumye umuhanuzi Yeremiya abona icyo kurya igihe Yerusalemu yari yaragoswe n’Abanyababuloni (Yeremiya 37:21). Nubwo Eliya na Yeremiya bari bafite ibyokurya bike, Yehova yabitayeho. Ni na ko yita ku bantu bamwizera muri iki gihe.—Matayo 6:11, 25-34.
12. Ni gute kwizera byafasha umuntu kubona icyo kurya?
12 Icyakora, kwizera no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya ntibizatuma tuba abakire, ariko bizadufasha kubona icyo kurya. Reka dufate urugero: Bibiliya itugira inama yo kuba inyangamugayo, tukagira ubuhanga mu murimo, kandi tukawukorana umwete (Imigani 22:29; Umubwiriza 5:18, 19; 2 Abakorinto 8:21). Ntituzigere dupfobya agaciro ko kuvugwa neza mu kazi. Ndetse n’aho akazi kabaye ingume, abakozi b’inyangamugayo, bazi akazi kandi bakorana umwete bagira amahirwe menshi yo kubona akazi kurusha abandi. Nubwo abo bakozi bashobora kutagira ubutunzi bwinshi, ubusanzwe babona iby’ibanze baba bakeneye, kandi banyurwa no kurya utwo bavunikiye.—2 Abatesalonike 3:11, 12.
Kwizera bidufasha kwihanganira akababaro
13, 14. Ni gute kwizera bidufasha kwihanganira akababaro?
13 Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ari ibintu bisanzwe kubabara iyo umuntu yapfushije uwo yakundaga. Umugabo w’indahemuka Aburahamu yarababaye cyane igihe yapfushaga umugore yakundaga Sara (Itangiriro 23:2). Dawidi yagize agahinda kenshi igihe bamubikiraga umuhungu we Abusalomu (2 Samweli 18:33). Ndetse n’umuntu wari utunganye Yesu, yararize igihe incuti ye Lazaro yapfaga (Yohana 11:35, 36). Mu gihe dupfushije umuntu twakundaga, dushobora kumva twishwe n’agahinda. Ariko nitwizera amasezerano yo mu Ijambo ry’Imana bizadufasha kwihanganira ako kababaro.
14 Pawulo yaravuze ati ‘niringiye Imana yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa’ (Ibyakozwe 24:15). Tugomba kwizera uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo kuzazura abantu benshi bapfuye (Yohana 5:28, 29). Muri abo bantu hazaba harimo Aburahamu na Sara, Isaka na Rebeka, Yakobo na Leya, abo bose ubu bakaba barapfuye, ariko bategereje kuzazuka bakaba mu isi nshya y’Imana (Itangiriro 49:29-32). Mbega ibintu bizaba bishimishije igihe abantu dukunda bapfuye bazazuka tukabana hano ku isi (Ibyahishuwe 20:11-15)! Hagati aho, kwizera ntibizatuvaniraho agahinda kose, icyakora bizatuma dukomeza kwegera Imana, yo idufasha kwihangana iyo twapfushije.—Zaburi 121:1-3; 2 Abakorinto 1:3.
Kwizera bikomeza abihebye
15, 16. (a) Kuki hagize umuntu wizera Imana wiheba tutakumva ko ari igitangaza? (b) Twakora iki kugira ngo duhangane n’ikibazo cyo kwiheba?
15 Ijambo ry’Imana rigaragaza nanone ko n’abantu bizera Imana bashobora kwiheba. Igihe Yobu yari ahanganye n’ikigeragezo gikaze, yatekereje ko Imana yari yaramutereranye (Yobu 29:2-5). Nehemiya yagaragaje umubabaro kubera ko Yerusalemu yari yarabaye amatongo n’inkike zayo zaraguye (Nehemiya 2:1-3). Petero yababajwe cyane n’uko yari yihakanye Yesu, bituma ‘arira cyane’ (Luka 22:62). Naho Pawulo yateye bagenzi be bo mu itorero ry’i Tesalonike inkunga yo ‘gukomeza abacogora’ (1 Abatesalonike 5:14). Ubwo rero, ntibitangaje ko no muri iki gihe abantu bizera Imana na bo bakwiheba. Ariko se, twakora iki kugira ngo duhangane n’icyo kibazo?
16 Dushobora kwiheba bitewe n’ibibazo bitandukanye biba bitwugarije. Aho kumva ko ibyo bibazo byose ari ikibazo kimwe cy’ingutu tugomba gukemurira icyarimwe, dushobora kugenda dukemura kimwe kimwe dukurikije amahame ya Bibiliya. Ibyo bishobora gutuma tutiheba cyane. Gukora akazi dushoboye no kuruhuka neza na byo byafasha. Icyo tudashidikanyaho cyo, ni uko kwizera Imana n’Ijambo ryayo bituma tugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka kubera ko bituma twiringira tudashidikanya ko itwitaho.
17. Tuzi dute ko Yehova atwitaho?
17 Petero yaduhaye icyizere kiduhumuriza agira ati “mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:6, 7). Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “Uwiteka aramira abagwa bose, yemesha abahetamye bose” (Zaburi 145:14). Twagombye kwizera ayo magambo yose aduha icyizere, kuko aboneka mu Ijambo ry’Imana. Nubwo kwiheba bishobora kumara igihe kirekire, kumenya ko dushobora kwikoreza Data wo mu ijuru ibituremerera byose bizakomeza ukwizera kwacu rwose.
Kwizera n’ibindi bigeragezo
18, 19. Ni gute kwizera bidufasha guhangana n’uburwayi bikadufasha no guhumuriza bagenzi bacu duhuje ukwizera barwaye?
18 Mu gihe twaba turwaye indwara ikomeye cyangwa se ari abo dukunda bayirwaye, ibyo bishobora kugerageza ukwizera kwacu mu buryo bukomeye. Nubwo Bibiliya itavuga ko Abakristo bamwe nka Epafuradito, Timoteyo na Tirofimo baba barakijijwe indwara mu buryo bw’igitangaza, nta gushidikanya ko Yehova yabafashije gukomeza kwihangana (Abafilipi 2:25-30; 1 Timoteyo 5:23; 2 Timoteyo 4:20). Byongeye kandi, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye avuga ko “uwita ku bakene” Yehova ‘azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, akamubyukiriza uburiri arwaye’ (Zaburi 41:2-4). Ni gute ayo magambo y’umwanditsi wa Zaburi yadufasha guhumuriza bagenzi bacu duhuje ukwizera barwaye?
19 Abantu barwaye dushobora kubafasha mu buryo bw’umwuka igihe dusenga turi kumwe na bo tukabasabira. Nubwo tutasaba Imana ko ibakiza mu buryo bw’igitangaza, dushobora kuyisaba ko yabaha ubutwari bwo guhangana n’ubwo burwayi, kandi ikabaha imbaraga zo mu buryo bw’umwuka bakeneye kugira ngo bihangane muri icyo gihe baba bacitse intege. Yehova azabakomeza, kandi ukwizera kwabo kuzakomera nibahanga amaso ku gihe kizaza ubwo ‘nta muturage uzataka indwara’ (Yesaya 33:24). Mbega ukuntu kumenya ko abantu bose bumvira bazakizwa burundu icyaha, indwara n’urupfu babifashijwemo na Yesu Kristo wazutse n’Ubwami bw’Imana bihumuriza! Dushimira Yehova ibyo byiringiro bihebuje yaduhaye, we ‘uzakiza indwara zacu zose.’—Zaburi 103:1-3; Ibyahishuwe 21:1-5.
20. Kuki twavuga ko kwizera bishobora kudufasha kwihangana mu ‘minsi mibi’ y’iza bukuru?
20 Nanone kwizera bidufasha kwihangana mu ‘minsi mibi’ y’iza bukuru, igihe ubuzima n’imbaraga biba bitangiye gukendera (Umubwiriza 12:1-7). Bityo, abageze mu za bukuru baturimo bashobora gusenga nk’uko umwanditsi wa Zaburi wari ugeze mu za bukuru yaririmbye agira ati ‘ni wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka . . . Ntunte mu gihe cy’ubusaza, ntundeke mu gihe intege zanjye zishize’ (Zaburi 71:5, 9). Uwo mwanditsi wa Zaburi yumvaga akeneye inkunga ya Yehova, kimwe n’uko bagenzi bacu benshi b’Abakristo basaziye mu murimo w’Imana na bo bayikeneye. Kwizera bishobora gutuma biringira badashidikanya ko nta kizabuza Yehova gukomeza kubashyigikira.—Gutegeka 33:27.
Komeza kwizera Ijambo ry’Imana
21, 22. Iyo dufite ukwizera, ibyo bigira izihe ngaruka ku mishyikirano dufitanye n’Imana?
21 Kwizera ubutumwa bwiza n’Ijambo ry’Imana ryose uko ryakabaye, bidufasha kurushaho kwegera Yehova (Yakobo 4:8). Ni iby’ukuri ko ari Umwami wacu w’ikirenga, ariko nanone ni Umuremyi wacu akaba na Data (Yesaya 64:7; Matayo 6:9; Ibyakozwe 4:24). Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “ni wowe Data, Imana yanjye, Igitare cy’agakiza kanjye” (Zaburi 89:27). Nitwizera Yehova tukizera n’Ijambo rye ryahumetswe, natwe azatubera ‘Igitare cy’agakiza.’ Mbega ibintu bisusurutsa umutima!
22 Yehova ni we Se w’Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Abaroma 8:15). Kandi kwizera Data wo mu ijuru nta na rimwe bituma umuntu amanjirwa. Dawidi yagize ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra” (Zaburi 27:10). Twizezwa nanone ko Yehova ‘atazahemukira abantu be ku bw’izina rye rikuru.’—1 Samweli 12:22.
23. Twakora iki niba twifuza kugirana na Yehova imishyikirano irambye?
23 Birumvikana ariko ko niba twifuza kugirana na Yehova imishyikirano irambye, tugomba kwizera ubutumwa bwiza kandi tukemera rwose ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko (1 Abatesalonike 2:13). Tugomba kwizera Yehova mu buryo bwuzuye kandi tukareka Ijambo rye rikatumurikira (Zaburi 119:105; Imigani 3:5, 6). Ukwizera kwacu kuzakomeza kwiyongera nitumusenga twiringiye ko agira impuhwe n’imbabazi kandi ko azadushyigikira.
24. Ni ikihe gitekerezo gihumuriza tubona mu Baroma 14:8?
24 Kwizera ni byo byatumye twiyegurira Imana iteka ryose. Kubera ko dufite ukwizera gukomeye, yemwe n’iyo twapfa, twapfa turi abagaragu bayo bayiyeguriye bafite ibyiringiro by’umuzuko. Ni koko, “niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami” (Abaroma 14:8). Nimucyo dukomeze kuzirikana icyo gitekerezo gihumuriza, ari na ko dukomeza kwizera Ijambo ry’Imana kandi tukemera ubutumwa bwiza.
Ni gute wasubiza?
• Kwizera bisobanura iki, kandi se kuki dukeneye kukugira?
• Kuki ari ngombwa ko twizera ubutumwa bwiza n’Ijambo ry’Imana ryose uko ryakabaye?
• Ni gute kwizera bidufasha guhangana n’ibigeragezo binyuranye?
• Ni iki kizadufasha gukomeza kugira ukwizera?
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Yehova yatumye Yeremiya na Eliya babona icyo kurya kubera ko bamwizeraga
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Yobu, Petero na Nehemiya bari bafite ukwizera gukomeye
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Niba twifuza kugirana na Yehova imishyikirano irambye, tugomba kwizera ubutumwa bwiza