Nta wukigira umutekano n’ibyishimo mu kazi
ITANGAZO Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko buri muntu wese afite “uburenganzira bwo kubona akazi.” Nyamara ubwo burenganzira si ko bwubahirizwa buri gihe. Kubona akazi no kukagumaho bishingiye ku bintu byinshi. Hari igihe biterwa n’uko ubukungu bwifashe mu karere, cyangwa aho ibintu bigeze ku isoko mpuzamahanga. Ariko kandi, iyo abantu birukanywe ku kazi cyangwa hakaba hari impamvu ishobora gutuma birukanwa, akenshi barigaragambya, bakivumbagatanya cyangwa bagahagarika akazi. Ni ibihugu bike gusa ibyo bitabamo. Hari umwanditsi umwe wavuze ko n’ijambo “akazi” ubwaryo ‘ryakomeje kuvurunga abantu ibitekerezo.’
Hari impamvu nyinshi zituma biba ngombwa ko tubona akazi. Uretse umushahara kaduha, binatuma twumva tumerewe neza mu bwenge no mu byiyumvo. Nanone bituma twumva ko dufite icyo tumaze kandi tukagira intego mu buzima, ibyo bikaba biba muri kamere yacu. Kandi iyo dufite akazi twumva twiyubashye. Ni cyo gituma bamwe bahitamo gukomeza gukora nubwo baba bafite amafaranga menshi yo kubatunga cyangwa bageze mu gihe cyo guhabwa pansiyo. Koko rero, kugira akazi ni ngombwa cyane, ku buryo iyo kabuze hakunda kuvuka ibibazo bikomeye.
Ku rundi ruhande, hari abafite akazi ariko kubera ko babuzwa amahwemo mu kazi kabo, ibyo bituma bagakora batishimye. Urugero, kubera ko muri iki gihe hariho ipiganwa rikaze, amasosiyete menshi akomeje kugenda agabanya abakozi kugira ngo agabanye amafaranga yabatangagaho. Ibyo bituma abakozi basigaye bagira akazi kenshi kurushaho, kuko baba bagomba gukora akazi kabo bakongeraho n’aka ba bandi birukanywe.
Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe, ubundi ryitwa ko ngo rituma ubuzima burushaho koroha n’akazi kakarushaho gukorwa neza, rishobora kuba ryongera ibibazo abantu bahura na byo mu kazi. Urugero, za orudinateri na za telefoni ndetse na za internet, zituma iyo amasaha y’akazi arangiye abakozi bashobora gutwara akazi kabo bakajya kugakorera mu rugo, bityo ntihabeho itandukaniro ryo ku kazi no mu rugo. Hari umukozi umwe wumvaga ko telefoni igendanwa yahawe n’ikigo akoramo yari nk’umunyururu utagaragara shebuja yari amushumitseho.
Kubera ko ibintu bigenda bihindagurika cyane mu bihereranye n’ubukungu n’akazi, abantu benshi bakuze bakomeje kugira impungenge zo kubonwa nk’ingwizamurongo kandi bagishoboye akazi. Mu birebana n’ibyo, uwitwa Chris Sidoti wahoze ari umuyobozi w’umuryango ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yagize ati “abantu basa n’aho bishyizemo ko abantu batarageza ku myaka 40 ari bo gusa bashobora gukoresha za orudinateri no kugendana n’ikoranabuhanga rishya.” Ni yo mpamvu abakozi benshi bashoboraga kubonwa kera ko bari mu kigero cyiza cyo gutanga umusaruro ubu basigaye bafatwa ko barengeje imyaka yo gukora. Mbega ibintu bibabaje!
Ntibitangaje rero kuba ibyo gukunda akazi no kuba indahemuka ku isosiyete ukorera byaratangiye kugenda bikendera muri iki gihe. Ikinyamakuru kimwe cyo mu Bufaransa cyagize kiti “iyo amasosiyete yirukana abakozi ngo ni uko gusa ubukungu buhungabanyeho gato, bituma abantu bumva ko kwitangira akazi nta cyo bimaze. Birumvikana ko ugomba gukora, ariko ugakora ugamije inyungu zawe atari iz’isosiyete ukorera.”—Libération.
Nubwo hariho ibibazo byinshi bene ako kageni, ntibituma abantu badakomeza gushaka akazi. None se ko muri iki gihe ibintu bihindagurika cyane, ni gute dushobora kugira imyifatire ishyize mu gaciro mu byerekeranye n’akazi, ari na ko dukomeza gukora tudahangayitse kandi twumva twishimye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe rishobora kuba ryaratumye abantu bagira imihangayiko myinshi mu kazi