Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nageragejwe n’akababaro kameze nk’itanura ryaka
BYAVUZWE NA PERICLES YANNOURIS
Ubukonje bwa kasho yanukaga uruhumbu narimo, nabwumviraga mu magufwa. Nari nicaye aho jyenyine, nifubitse gusa akaringiti gashaje. Nakomezaga kwibuka ukuntu umugore wanjye ukiri muto yandebaga nk’icyo imbwa ihaze igihe abantu bitwaje intwaro bantwaraga intambike mu minsi ibiri yari ishize, nkamusigira abana babiri barwaye. Nyuma y’aho, umugore wanjye tutari duhuje imyizerere, yanyoherereje agapfunyika hamwe n’akandiko kagira kati “nkoherereje utu tugati, kandi ndiringira ko uri burware ukaremba nk’abana bawe.” Mbese, nari kuzongera kubona umuryango wanjye?
AKO ni agace kamwe mu bigize intambara ndende kandi igoye y’ukwizera kwa Gikristo narwanye. Iyo ntambara yari ikubiyemo kurwanywa n’umuryango wanjye, abaturanyi barampaye akato, guhora mu nkiko, n’ibitotezo bikaze. Ariko se, ni gute umuntu nkanjye utuje kandi utinya Imana, nageze aho hantu hababaje, kandi se, impamvu ni iyihe? Reka mbasobanurire uko byagenze.
Umuhungu w’umukene wari ufite intego ikomeye
Igihe navukiraga i Stavromeno ho muri Kirete mu mwaka wa 1909, igihugu cyari gihanganye n’ikibazo cy’intambara, icy’ubukene n’icy’inzara. Nyuma y’aho, jye n’abo twavukanaga bane twahonotse icyorezo cy’indwara yitwa grippe espagnole. Ndibuka ko ababyeyi bacu badukingiraniye mu nzu mu gihe cy’ibyumweru runaka kugira ngo tutayandura.
Papa yari umuhinzi ukennye, wakundaga idini cyane, ariko wemeraga ibitekerezo by’abandi. Kubera ko yari yarabaye mu Bufaransa no muri Madagasikari, yari amenyereye ibyo kwishyira ukizana mu by’idini. Icyakora, umuryango wacu wakomeje kuba indahemuka kuri Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki, tukajya mu misa buri Cyumweru kandi tugacumbikira umwepisikopi wa diyosezi yacu mu gihe cy’uruzinduko rwe rwa buri mwaka. Nari umuririmbyi muri korali kandi intego yanjye yari iyo kuzaba padiri.
Mu mwaka wa 1929, nabaye umupolisi. Igihe nari ku kazi i Tesalonike ho mu majyaruguru y’u Bugiriki, ni bwo papa yapfuye. Kugira ngo mbone ihumure n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka, nimuriwe mu bapolisi bo ku Musozi wa Athos, hakaba hari ibigo by’abihaye Imana, kandi Abakristo b’Aborutodogisi babonaga Athos nk’ “umusozi wera.”a Nahakoze imyaka ine kandi nakurikiraniraga hafi imibereho y’abihaye Imana. Aho kugira ngo ndusheho kureherezwa ku Mana, ubwiyandarike no kononekara by’abihaye Imana byanciye intege. Igihe padiri mukuru nubahaga yifuzaga ko turyamana, numvise mbazinutswe. Nubwo ibyo byanciye intege, nifuzaga nta buryarya gukorera Imana no kuba padiri. N’ikimenyimenyi mfite ifoto y’urwibutso nifotoje nambaye ikanzu y’abapadiri. Amaherezo naje gusubira i Kirete.
“Uriya muntu ni satani!”
Mu mwaka wa 1942, nashyingiranywe n’umukobwa mwiza cyane witwa Frosini, akaba yarakomokaga mu muryango wiyubashye. Gushaka byashimangiye umwanzuro wanjye wo kuba padiri, kubera ko kwa data bukwe bakundaga idini cyane.b Niyemeje kujya muri Atene kwiga muri seminari. Mu mpera z’umwaka wa 1943, nageze ku cyambu cyo mu mujyi wa Iráklion ho muri Kirete nshaka kujya muri Atene, ariko sinafata ubwato. Ibyo bishobora kuba byaratewe n’uko hagati aho nari narabonye indi soko y’ihumure ryo mu buryo bw’umwuka. Byari byaragenze bite?
Emmanuel Lionoudakis, umubwiriza w’umunyamwete ukiri muto wifatanyaga n’Abahamya ba Yehova, yari amaze imyaka runaka yigisha ukuri kwa Bibiliya muri Kirete hose.c Hari abantu bashimishwaga n’ukuntu Abahamya ba Yehova babasobanuriraga Ijambo ry’Imana mu buryo bwumvikana neza, bigatuma bava mu idini ry’ikinyoma. Mu mujyi wo hafi y’iwacu wa Sitía, hari itsinda ry’Abahamya ba Yehova bafite ishyaka. Ibyo byababaje umwepisikopi wo muri ako karere wari wariboneye ukuntu ababwiriza b’Abahamya ba Yehova bashobora kugera kuri byinshi mu murimo wabo wo kubwiriza, kubera ko yari yarabaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yiyemeje kuvana burundu muri diyosezi ye icyo yitaga “ubuhakanyi.” Yagiye abapolisi mu matwi, maze bakajyana Abahamya ba Yehova intambike muri gereza buri gihe kandi bakabahoza mu nkiko babashinja ibirego binyuranye by’ibinyoma.
Umwe muri abo Bahamya ba Yehova yagerageje kunsobanurira ukuri kwa Bibiliya, ariko aza gutekereza ko bitanshishikaje. Ku bw’ibyo, yanyoherereje umubwiriza w’inararibonye kurushaho kugira ngo tuganire. Uko bigaragara, uko nitwaye ku byo yambwiraga byatumye uwo Muhamya wa kabiri asubira kuri bagenzi be maze arababwira ati “ntibishoboka ko Pericles yaba Umuhamya wa Yehova. Uriya muntu ni satani!”
Mpura n’ikigeragezo cya mbere cyo kurwanywa
Ndashimira Imana ko yo itambonaga ityo. Mu Kwakira 1945, mwene mama witwa Demosthenes wemeraga adashidikanya ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri, yampaye agatabo kitwa Consolation pour les affligés.d Ibyarimo byaranshishikaje cyane. Twahise tureka kujya mu Kiliziya ya Orutodogisi, dutangira kwifatanya na rya tsinda rito ryari i Sitía kandi tubwiriza abo twavukanaga ibihereranye n’ukwizera twari tumaze kubona. Bose bemeye ukuri kwa Bibiliya. Nk’uko nari mbyiteze, umwanzuro nafashe wo kuva mu idini ry’ikinyoma watumye umugore wanjye n’abo kwa data bukwe banyanga urunuka kandi bakandeba nabi. Hari igihe ndetse data bukwe yanze no kujya amvugisha. Sinari nkivuga rumwe n’umugore wanjye, kandi twahoraga dufitanye amakimbirane. Nubwo byari bimeze bityo, ku itariki ya 21 Gicurasi 1945, jye na Demosthenes twabatijwe n’umuvandimwe Minos Kokkinakis.e
Amaherezo, nashoboye kugera ku ntego yanjye yo gukorera Imana kandi nyikorera ndi umubwiriza nyawe! Ndacyibuka umunsi wa mbere njya kubwiriza ku nzu n’inzu. Nafashe bisi mfite udutabo 35 mu ruhago rwanjye maze njya kubwiriza mu mudugudu umwe jyenyine. Natangiye kujya ku nzu n’inzu mfite isoni. Ariko uko nakomezaga kubwiriza, ni na ko narushagaho kugira ubutwari. Igihe umupadiri w’umurakare yahageraga, nashoboye kumuhagarara imbere nshize amanga, ari na ko nirengagizaga uko yakomezaga kumbwira ngo tujyane ku biro by’abapolisi. Namubwiye ko nari kuva aho ari uko gusa maze gusura abatuye umudugudu bose, kandi koko ni ko nabigenje. Nari nishimye cyane ku buryo ndetse ntigeze nategereza ko bisi iza, ahubwo nakoze urugendo rw’ibirometero 15 ku maguru nsubira mu rugo.
Ndi mu maboko y’abicanyi
Muri Nzeri mu mwaka wa 1945, nongerewe inshingano mu itorero ryacu rishya ry’i Sitía. Mu gihe gito, intambara yararose mu Bugiriki. Abayoboke ba buri tsinda bagiriraga ab’irindi ibya mfura mbi. Hari umwepisikopi wuririye kuri iyo mimerere, maze atera itsinda ry’inyeshyamba inkunga yo gutsembaho Abahamya ba Yehova bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose bwari kubanogera (Yohana 16:2). Igihe bisi yari izanye izo nyeshyamba mu mudugudu w’iwacu, hari umugore wakundaga Abahamya wari muri iyo bisi wabumvise bavuga ukuntu bari busohoze igikorwa bitaga ko bari “bategetswe n’Imana,” maze aratuburira. Twarihishe kandi hari umuntu umwe wo muri bene wacu wahagobotse aturwanaho. Nuko ubuzima bwacu burokoka butyo.
Ibyo byari umusogongero w’imibabaro myinshi yari igiye kuza. Akenshi twarakubitwaga kandi tugashyirwaho iterabwoba. Abaturwanyaga bageragezaga kuduhatira gusubira muri kiliziya, kubatirisha abana bacu no gukora ikimenyetso cy’umusaraba. Igihe kimwe bakubise mwene mama bamusiga bazi ko yapfuye. Kubona bashiki banjye babiri babaciraho imyenda hanyuma bakabakubita, byarambabaje cyane. Muri icyo gihe, kiliziya yabatije ku ngufu abana umunani b’Abahamya ba Yehova.
Mu mwaka wa 1949, mama yarapfuye. Padiri yongeye kuduhiga adushinja ko twatandukiriye uburyo bwemewe n’amategeko bwo gukora imihango y’ihamba. Icyo gihe naraburanye urukiko rumpanaguraho icyaha. Ibyo byatanze ubuhamya bukomeye kubera ko abantu bumvise izina rya Yehova rivugwa mu magambo yabimburiye urwo rubanza. Uburyo bwonyine abanzi bacu bari basigaranye ngo “batwumvishe,” bwari ukutwirukana iwacu maze bakaducira ahandi hantu. Ibyo ni byo bakoze muri Mata mu mwaka wa 1949.
Mu itanura ryaka
Nari umwe mu Bahamya ba Yehova batatu bafashwe. Umugore wanjye we ntiyigeze aza no kundeba ku biro by’abapolisi byo muri ako gace. Twabanje gufungirwa muri gereza y’i Iráklion. Nk’uko nabisobanuye ngitangira, nari jyenyine kandi manjiriwe. Nari nasize umugore ukiri muto tudahuje ukwizera kandi yari yasigaranye abana babiri. Nasengaga Yehova nshyizeho umwete musaba kumfasha. Nibutse amagambo y’Imana yanditswe mu Baheburayo 13:5, aho dusoma ngo “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” Nasobanukiwe ubwenge bwo kwiringira Yehova byimazeyo.—Imigani 3:5.
Twaje kumenya ko bari bagiye kuducira ku kirwa cya Makrónisos, ikirwa cy’ubutayu giteganye n’akarere ka Attica ho mu Bugiriki. Kuvuga gusa Makrónisos byari bihagije ngo umuntu ahite ahinda umushyitsi, kubera ko abantu babaga bafungiwe muri gereza y’aho bababazwaga urubozo kandi bagakoreshwa imirimo y’uburetwa. Turi mu nzira igana kuri gereza, uwari udutwaye yahagaze mu mujyi wa Piraeus. Nubwo twari tucyambaye amapingu, twumvise dutewe inkunga igihe bamwe mu bo duhuje ukwizera begeraga ubwato maze bakaduhobera.—Ibyakozwe 28:14, 15.
Imibereho y’i Makrónisos yari iteye ubwoba. Abasirikare bababazaga imfungwa kuva mu gitondo kugeza mu ijoro. Abenshi mu batari Abahamya ba Yehova bataga ubwenge, abandi bagapfa, naho abandi benshi bakaba ibimuga. Nijoro twumvaga abantu baboroga bataka kubera ko babaga bababazwa. Ka karingiti kanjye gashaje nta cyo kamariraga kigaragara mu gihe cy’amajoro akonje.
Buhoro buhoro, Abahamya ba Yehova baramenyekanye cyane muri gereza kubera ko bavugwaga ku iperu rya buri gitondo. Ku bw’ibyo, twabonaga uburyo bwinshi bwo kubwiriza. Ndetse nashimishijwe n’uko naje kubatiza imfungwa ya politiki yari yaragize amajyambere mu by’umwuka kugeza igihe yeguriye ubuzima bwayo Yehova.
Mu gihe nari aho bari baraduciriye, nakomezaga kwandikira umugore wanjye nakundaga cyane, ariko we ntansubize. Ibyo ariko ntibyambujije gukomeza kumwandikira mu buryo burangwa n’ubwuzu, muhumuriza, mwizeza ko iyo mimerere ibabaje nari ndimo yari iy’akanya gato kandi ko twari kuzongera kwishimana.
Hagati aho, umubare wacu muri iyo gereza wariyongereye kubera ko hari abandi bavandimwe bagendaga baza. Kubera ko nakoraga isuku mu biro, byatumye menyana cyane n’umukoroneli wayoboraga iyo gereza. Kubera ko yubahaga Abahamya ba Yehova, nishyizemo akanyabugabo maze mubaza niba dushobora kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bivuye ku biro byacu by’ishami rya Atene. Yaranshubije ati “ibyo ntibishoboka. Ariko se, kuki Abahamya bagenzi banyu bo muri Atene batabipakira mu gikapu, maze bakandikaho izina ryanjye hanyuma bakabinyoherereza?” Nari mpagaze aho numiwe! Mu minsi mike nyuma y’aho, ubwo twapakururaga ubwato bwari buhageze, hari umupolisi wamuhaye isaruti maze aramubwira ati “umutwaro wanyu wahageze.” Koroneli yaramubajije ati “uwuhe mutwaro?” Nari hafi aho kandi nanumvise ikiganiro bagiranaga, nuko nongorera koroneli nti “birashoboka ko ari uwacu woherejwe mu izina ryawe nk’uko wari wabidutegetse.” Ubwo ni bumwe mu buryo Yehova yakoresheje kugira ngo tugaburirwe mu buryo bw’umwuka.
Mbona imigisha ntari niteze, ariko imibabaro ikiyongera
Mu mpera z’umwaka wa 1950, nararekuwe. Nasubiye mu rugo ndwaye, narerurutse, narananutse cyane kandi ntizeye uko nari bwakirwe. Mbega ukuntu nishimiye kongera kubonana n’umugore wanjye n’abana banjye! Icyanshimishije kurushaho ni uko natangajwe no gusanga urwango Frosini yari amfitiye rwaragabanutse. Ya mabaruwa namwohererezaga mfunzwe yari yaragize ingaruka nziza. Kuba nari narihanganye kandi ngashikama, byari byarakoze Frosini ku mutima. Nyuma y’aho gato, twagiranye ikiganiro kirekire turiyunga. Yaje kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya kandi yizera Yehova n’amasezerano ye. Umwe mu minsi yanshimishije cyane kuruta indi yose mu buzima bwanjye wabaye igihe namubatizaga mu mwaka wa 1952, akaba umugaragu wiyeguriye Yehova!
Mu mwaka wa 1955, twatangiye gahunda yo guha buri mupadiri agatabo Qui est “la lumière du monde”, la chrétienté ou le christianisme? Narafashwe, njyanwa mu rukiko ndi kumwe n’abandi Bahamya ba Yehova. Hari imanza nyinshi Abahamya ba Yehova baregwagamo ku buryo urukiko rwagombye gushyiraho umunsi wihariye wo kuzumva. Kuri uwo munsi, abacamanza bose bo muri iyo ntara bari bahari kandi icyumba cy’urukiko cyari cyuzuye abapadiri. Harimo umwepisikopi wari warakaye wigenzagenzaga muri icyo cyumba. Umwe mu bapadiri yanshinjaga ko nagerageje gutuma ahindura idini rye. Umucamanza yaramubajije ati “mbese, ufite ukwizera guke ku buryo gusoma agatabo byatuma uhindura idini ryawe? Ibyo byacecekesheje padiri. Nahanaguweho icyaha, ariko abavandimwe bamwe bakatiwe igifungo cy’amezi atandatu.
Mu myaka yakurikiyeho, twagiye dufatwa kenshi kandi ibirego mu nkiko bikiyongera. Kuburana izo manza byatumaga abatuburaniraga bahorana akazi. Nitabye urukiko incuro 17. Nubwo baturwanyaga, twabwirizaga buri gihe. Twemeye guca agahigo twishimye kandi ibigeragezo bikaze byatunganyije ukwizera kwacu.—Yakobo 1:2, 3.
Mpabwa izindi nshingano kandi mpura n’ibibazo by’ingorabahizi
Mu mwaka wa 1957, twimukiye muri Atene. Bidatinze, noherejwe gukorera mu itorero rishya. Kubera ko noneho umugore wanjye yanshyigikiraga abigiranye umutima we wose, byatumye dukomeza kugira imibereho yoroheje kandi ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka aba ari byo twimiriza imbere. Ku bw’ibyo, twashoboraga kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Twamaze imyaka myinshi tugenda twimukira mu matorero anyuranye aho ubufasha bwabaga bukenewe.
Mu mwaka wa 1963, umuhungu wanjye yari agejeje ku myaka 21, kandi yagombaga kwandikwa mu gisirikare. Kubera kutabogama kw’Abahamya ba Yehova, abari banditswe bose barakubiswe, barakobwa kandi barandagazwa. Ibyo byageze no ku muhungu wanjye. Ibyo byatumye muha ka karingiti niyorosaga i Makrónisos kugira ngo mutere inkunga mu buryo bw’ikigereranyo yo kuzakurikiza urugero rw’abamubanjirije bakomeje gushikama. Abavandimwe bari bahamagajwe bari baraburanishijwe n’inkiko za gisirikare kandi ubusanzwe bakatirwaga igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri ine. Bamaraga kurekurwa, bakongera guhamagarwa kandi bagakatirwa. Kubera ko nari umubwiriza w’idini, nashoboraga gusura za gereza zinyuranye kandi nabonanaga igihe gito n’umuhungu wanjye n’abandi Bahamya ba Yehova bizerwa. Umuhungu wanjye yafunzwe imyaka isaga itandatu.
Yehova yaradufashije
Umudendezo mu by’idini umaze kongera gusubizwaho mu Bugiriki, nabaye umupayiniya wa bwite w’agateganyo, mu kirwa cya Rhodes. Hanyuma, mu mwaka wa 1986, hakenewe ubufasha i Sitía ho muri Kirete, aho nari naratangiriye umurimo wa Gikristo. Nemeye gusubirayo nishimye kubera ko nari ngiye kongera gukorana na bagenzi banjye duhuje ukwizera nakundaga cyane, twari twaramenyanye kuva mu buto bwanjye.
Ni jye mukuru mu muryango w’iwacu, kandi nshimishwa no kubona bene wacu bagera kuri 70 bakorera Yehova. Kandi umubare uracyakomeza kwiyongera. Bamwe babaye abasaza, abakozi b’imirimo, abapayiniya, abakozi ba Beteli, n’abagenzuzi basura amatorero. Mu gihe cy’imyaka isaga 58, ukwizera kwanjye kwageragejwe n’akababaro kameze nk’itanura ryaka. Ubu mfite imyaka 93, kandi iyo nshubije amaso inyuma, sinicuza impamvu nakoreye Imana. Yampaye imbaraga zo kwitabira itumira ryayo ryuje urukundo rigira riti “mwana wanjye, mpa umutima wawe, kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.”—Imigani 23:26.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Abapadiri bo muri Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki bemererwa gushaka abagore.
c Ku nkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Emmanuel Lionoudakis, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1999, ku ipaji ya 25-29.
d Kanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko muri iki gihe nta bwo kacyandikwa.
e Ku bihereranye n’urubanza Minos Kokkinakis yatsinze, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1993 (mu Gifaransa), ku ipaji ya 27-31.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]
Makrónisos ni ikirwa cyaranzwe n’iterabwoba
Mu gihe cy’imyaka icumi, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1947 kugera mu wa 1957, icyo kirwa cya Makrónisos cy’ubutayu cyakiriye imfungwa zisaga 100.000. Muri abo, harimo Abahamya ba Yehova benshi bizerwa, bari baraciriweyo bazira ukutabogama kwabo kwa Gikristo. Incuro nyinshi, abayobozi ba kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki ni bo bari nyirabayazana wo gucira Abahamya ba Yehova kuri icyo kirwa, kuko babashinjaga ibinyoma bavuga ko ari Abakomunisiti.
Ku bihereranye n’uburyo bwo “kugorora” bwakoreshwaga kuri icyo kirwa cya Makrónisos, hari igitabo kivuga amateka y’u Bugiriki kigira kiti “uburyo bwo kubabaza imfungwa urubozo, . . . imimerere zabagamo idakwiriye ku gihugu cyateye imbere, n’imyifatire iteye isoni abarindaga gereza bagaragarizaga abagororwa . . . ibyo byose ni igisebo ku mateka y’u Bugiriki.”—Byavuye muri encyclopédie ya Kigiriki yitwa “Papyros Larousse Britannica.”
Babwiraga bamwe mu Bahamya ba Yehova ko batari kuzigera barekurwa, uretse gusa igihe bari kuba bahakanye imyizerere yabo. Icyakora, ugushikama kw’Abahamya ba Yehova ntikwigeze guhungabana. Byongeye kandi, bamwe mu bari bafungiwe ibya politiki bemeye ukuri kwa Bibiliya bitewe no guhora baganira n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Minos Kokkinakis (uwa gatatu uturutse iburyo) nanjye (uwa kane uturutse ibumoso), igihe twari ku kirwa cya Makrónisos cyacirwagaho imfungwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Nkorana na mugenzi wanjye w’Umuhamya i Sitía, ho muri Kirete, aho nakoreye umurimo nkiri muto