ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/2 pp. 4-7
  • Yehova Imana dukwiriye kumenya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Imana dukwiriye kumenya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mbese ubuzima bwawe bufite ireme?
  • Wakora iki rero?
  • Ariko nk’ibi ni ibiki koko?
  • Uko umuntu yamenya Imana
  • Imishyikirano irushaho kugenda ikomera
  • Bibiliya Isubiza Ibibazo by’Ingenzi Bihereranye n’Ibihe Turimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ese Imana ibaho? Niba ibaho se bidufitiye akahe kamaro?
    Nimukanguke!—2015
  • Kurikirana intego ikwiriye mu buzima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/2 pp. 4-7

Yehova Imana dukwiriye kumenya

AHO ntihaba hari ikintu cy’ingenzi ubuze mu buzima bwawe? Niba uzi bike cyane ku Mana, urakibuze rwose. Kubera iki? Kubera ko nk’uko abantu babarirwa muri za miriyoni bamaze kubibona, kumenya Imana ivugwa muri Bibiliya bigira ikintu gikomeye bitwungura mu mibereho yacu. Umuntu atangira kugira icyo yunguka ako kanya akimara kuyimenya kandi akazahora yunguka mu gihe cy’iteka ryose.

Yehova Imana, we Mwanditsi wa Bibiliya, yifuza rwose ko tumumenya. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “kugira ngo bamenye yuko uwitwa Uwiteka, ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.” Yehova azi neza ko kumumenya bidufitiye akamaro. “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro.” Ariko se, twaba twungukirwa dute no kumenya Yehova Imana, Usumbabyose?—Zaburi 83:19; Yesaya 48:17.

Ikintu kimwe gifatika twunguka ni uko bidufasha guhangana n’ingorane duhura na zo mu buzima bwa buri munsi, tukagira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza, kandi tukagira amahoro yo mu mutima. Ikindi nanone, kumenya Yehova neza bihindura uburyo twari dusanzwe tubonamo ibibazo by’ingenzi cyane abantu mu isi yose bibaza. Ibyo byaba ari nk’ibihe?

Mbese ubuzima bwawe bufite ireme?

Nubwo abantu bakataje mu ikoranabuhanga, hari abantu bacyibaza ibibazo by’ingenzi nk’ibi ngo ‘kuki ndiho? Ndagana he? Ubuzima buvuze iki?’ Iyo umuntu atabonye ibisubizo bimunyuze by’ibyo bibazo, ubuzima bwe nta cyo buba buvuze. None se, haba hari abantu benshi bumva ko ubuzima nta cyo bumaze? Iperereza ryakozwe mu Budage mu mpera z’umwaka wa 1990 ryagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’ababajijwe icyo kibazo bashubije ko ari kenshi cyangwa se rimwe na rimwe bajya bumva ko kubaho nta cyo bimaze. Birashoboka ko n’aho utuye byaba ari uko bimeze.

Mu gihe umuntu yaba abona ko ubuzima nta cyo buvuze, nta n’aho yahera yishyiriraho intego z’ibyo ashaka kuzageraho mu buzima. Abantu benshi bagerageza kuziba icyo cyuho bashakisha akazi kazabageza ku kintu kigaragara cyangwa bakirundumurira mu gushaka ubutunzi bwinshi. Ariko hari abashobora gukora ibyo byose bagakomeza kumva icyuho kikiri cya kindi. Hari nubwo kumva ko ubuzima nta cyo buvuze bijya bitesha bamwe umutwe kugera aho bumva batagishaka kubaho. Uko ni ko byagendekeye umukobwa wari mwiza, ikinyamakuru kimwe cyavuze ko yari “yaravukiye mu muryango ukize cyane ku buryo nta cyo yari abuze” (International Herald Tribune). Nubwo yari abayeho mu mudamararo, yumvaga yigunze kandi akumva ubuzima nta cyo buvuze. Yanyoye ibinini bisinziriza, mu gitondo basanga yapfuye. Ushobora nawe kuba uzi abandi bantu bumvaga bigunze baje gupfa urupfu rubabaje nk’urwo.

Ariko se, waba warumvise abantu bavuga ko siyansi ishobora gusobanura ibyo dukeneye kumenya byose ku buzima? Ikinyamakuru kimwe cyo mu Budage cyaravuze kiti ‘nubwo siyansi hari ibintu by’ukuri yaba ivuga, nta cyo wakwitega ko izakumarira mu buryo bw’umwuka. Inyigisho y’ubwihindurize usanga nta cyo yiyunguraho; ihora ishingiye ku bumenyi fatizo gusa. Na fiziki yitwa ko ari yo ihambaye ikoreshwa n’abahanga bose muri iki gihe nta humure cyangwa umutekano ishobora gutanga, nubwo igenda inonosorwa uko bukeye uko bwije.’ Ni iby’ukuri ko ibintu abahanga bavumbuye bisobanura ibintu byinshi ku buzima, imiterere yabwo itandukanye n’uruhererekane rw’ibintu bituma bukomeza kubaho. Nyamara, siyansi ntishobora kudusobanurira impamvu turiho n’aho tugana. Niba icyo tureba ari siyansi gusa, ntituzigera tumenya icyo ubuzima buvuze. Nk’uko ikinyamakuru kimwe cyabivuze, iyo ni yo mpamvu “abantu b’impande zose bakeneye ubufasha kuri iyo ngingo.”—Süddeutsche Zeitung.

Ariko se, ni nde wundi wagira icyo atumarira utari Umuremyi? Kubera ko ari we washyize abantu ku isi, agomba no kuba azi impamvu bariho. Bibiliya ivuga ko Yehova yaremye abantu kugira ngo bature isi kandi bayiteho. Ibyo abantu bari gukora byose, bari kujya bagaragaza imico ye nk’ubutabera, ubwenge n’urukundo. Iyo tumaze kumenya impamvu Yehova yaturemye, tuba tunamenye impamvu turiho.—Itangiriro 1:26-28.

Wakora iki rero?

Bite se niba utari warigeze ubona ibisubizo bikunyuze by’ibibazo nk’ibi ngo ‘kuki ndiho? Ndagana he? Ubuzima buvuze iki?’ Bibiliya ikugira inama yo kumenya Yehova neza kurushaho. Mu by’ukuri, Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.” Unaterwa inkunga yo kwihingamo imico y’Imana, cyane cyane urukundo, kandi ukishyiriraho intego yo kuzaba umuyoboke w’Ubwami bwa Mesiya. Icyo gihe noneho ubuzima bwawe buzaba bufite ireme kandi uzaba ufite n’ibyiringiro bihamye byo mu gihe kizaza. Ibibazo by’ibanze byajyaga bikubuza amahwemo urebye bizaba bishubijwe.—Yohana 17:3; Umubwiriza 12:13.

Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo se bizakugiraho izihe ngaruka? Uwitwa Hans ni we ubizi.a Mu myaka ishize yemeraga Imana ibi byo gupfa kuyemera gusa, ariko ukwizera kwe nta cyo kwari kwarahinduye ku buzima bwe. Hans yikundiraga kunywa ibiyobyabwenge, agahora yiruka mu ndaya, agakora amafuti menshi kandi agakunda n’imikino yo gutwara ibipikipiki binini. Ariko yaravuze ati “nubwo nakoraga ibyo byose numvaga ubuzima nta cyo buvuze; sinigeraga numva nyuzwe.” Mu gihe Hans yari afite imyaka hafi makumyabiri n’itanu, yiyemeje gusoma Bibiliya yitonze kugira ngo amenye Imana mu buryo busesuye. Igihe Hans yari amaze kumenya Yehova neza rwose no gusobanukirwa icyo ubuzima buvuze, yahinduye uburyo bwe bwo kubaho maze arabatizwa aba umwe mu Bahamya ba Yehova. Ubu hashize imyaka igera ku icumi akora umurimo w’igihe cyose. Yavuganye umutima we wose ati “gukorera Yehova ni bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho buruta ubundi bwose. Nta cyo wabigereranya na byo. Kumenya Yehova byatumye ngira ubuzima bufite ireme.”

Birumvikana ko kumenya intego y’ubuzima atari cyo kibazo cyonyine gihangayikishije benshi. Uko ibintu birushaho kugenda biba bibi muri iyi si, ni na ko abantu benshi kurushaho bagenda babuzwa amahwemo n’ikindi kibazo cy’ingenzi.

Ariko nk’ibi ni ibiki koko?

Iyo abantu bagezweho n’ingorane akenshi bahita bibaza bati ‘ariko nk’ibi ni ibiki koko?’ Kugira ngo umuntu azashire agahinda ahanini biterwa n’uko aba azi impamvu nyayo iteye ibyo bintu. Iyo atabonye igisubizo kimunyuze, akomeza kugira agahinda kandi ashobora no kuba umurakare. Reka dufate urugero rw’ibyabaye k’uwitwa Bruni.

Uwo mubyeyi usheshe akanguhe witwa Bruni yaravuze ati “mu myaka ishize napfushije akana kanjye k’agakobwa. Kubera ko nemeraga Imana, nagiye gushakira ihumure ku mupadiri wo mu karere k’iwacu. Yambwiye ko Imana yari yajyanye Susanne agakobwa kanjye mu ijuru, aho kari kagiye kuba akamarayika. Icyo gihe sinumvise ibintu byose mu buzima nta cyo bikimbwiye gusa ahubwo nanone nanze Imana nyihora ko yari yantwariye akana.” Bruni yamaze imyaka runaka agifite agahinda n’umubabaro. Yakomeje agira ati ‘hanyuma, umwe mu Bahamya ba Yehova yaje kunyereka muri Bibiliya ko nta mpamvu nari mfite yo kwanga Imana, ko itari yajyanye Susanne mu ijuru kandi ko atari yarahindutse umumarayika. Yambwiye ko indwara yarwaye yayitewe n’ukudatungana kwa kimuntu. Susanne yari asinziririye mu rupfu, ategereje ko Yehova azamuzura. Namenye kandi ko yari yararemeye abantu gutura mu isi yari kuba ari paradizo iteka ryose kandi ko ibyo byari kongera kubaho bidatinze. Ntangiye gusobanukirwa kamere nyayo ya Yehova, natangiye kugirana na we imishyikirano ya bugufi ntangira no gushira umubabaro.’—Zaburi 37:29; Ibyakozwe 24:15; Abaroma 5:12.

Abantu babarirwa muri za miriyoni bagerwaho n’ingorane zitandukanye: hari amakuba agwiririra umuntu ku giti cye, intambara, inzara n’impanuka kamere. Bruni yabonye ihumure igihe yabonaga muri Bibiliya ko Yehova atari we nyirabayazana w’ingorane zigera ku bantu, ko atigeze agambirira ko abantu bababara kandi ko vuba aha azavanaho ibibi byose. Byonyine kuba ububi burushaho kwiyongera ni ikimenyetso kigaragaza ko ubu turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi si. Igihe buri muntu wese ategereje, ubwo ibintu bizaba byahindutse bikaba byiza, kiri bugufi.—2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:7, 8.

Uko umuntu yamenya Imana

Hans na Bruni mbere ntibari bazi Imana neza. Barayemeraga ariko nta kintu kigaragara bari bayiziho. Igihe bafataga igihe bakagenzura kugira ngo bamenye Imana neza, imihati yabo ntiyabaye imfabusa. Babonye ibisubizo nyabyo by’ibibazo by’ingenzi cyane abantu bibaza muri iki gihe. Ibyo byatumye batuza mu bwenge kandi bagira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza. Abagaragu ba Yehova babarirwa muri za miriyoni na bo ni uko byabagendekeye.

Kumenya Yehova bitangirana no kugenzura Bibiliya witonze, yo itubwira ibye ikanatubwira ibyo adusaba. Uko ni na ko abantu bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere babigenje. Luka wari umuhanga mu by’amateka akaba yari n’umuganga yavuze ko abari bagize itorero ry’Abayahudi ry’i Beroya mu Bugiriki ‘bakiranye umutima ukunze ijambo ry’Imana [Pawulo na Sila babagejejeho], bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.’—Ibyakozwe 17:10, 11.

Nanone Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bateraniraga hamwe mu rwego rw’itorero (Ibyakozwe 2:41, 42, 46; 1 Abakorinto 1:1, 2; Abagalatiya 1:1, 2; 2 Abatesalonike 1:1). Uko ni na ko bimeze muri iki gihe. Abagize amatorero y’Abahamya ba Yehova bifatanyiriza hamwe mu materaniro aba agenewe mu buryo bwihariye gufasha buri umwe umwe kwegera Yehova no kubonera ibyishimo mu kumukorera. Kwifatanya n’itorero ry’Abahamya riri mu gace k’iwanyu bifite n’ikindi bishobora kukungura. Kubera ko buhoro buhoro abantu bagenda batora imico nk’iy’Imana basenga, Abahamya ba Yehova bagaragaza imico na Yehova ubwe agaragaza, nubwo bo bayigaragaza mu rugero ruciriritse. Ku bw’ibyo rero, kwifatanya n’Abahamya bituma tumenya Yehova neza kurushaho.—Abaheburayo 10:24, 25.

Mbese urumva ari ngombwa gushyiraho iyo mihati yose ngo aha ni ugushaka kumenya Imana gusa? Gushyiraho imihati ni ngombwa rwose. Ariko se, si na ko bigenda ku bintu byinshi uba ushaka kugeraho mu buzima? Tekereza imihati umuntu w’ikirangirire mu bya siporo ashyiraho mu gihe yitoza. Urugero, uwitwa Jean-Claude Killy wabaye uwa mbere mu marushanwa yo guserebeka ku rubura agahabwa umudari wa zahabu, yagize icyo avuga ku bihereranye n’ibyo umuntu ushaka kujya mu marushanwa mpuzamahanga asabwa kugira ngo atsinde. Yavuze ko ‘agomba gutangira kwitoza imyaka 10 mbere y’uko amarushanwa atangira, kandi akamara imyaka myinshi abyitegura kandi akajya abitekerezaho buri munsi . . . Ni akazi gakorwa iminsi 365 buri mwaka umuntu akoresha ubwenge n’umubiri.’ Ibaze icyo gihe cyose n’imihati umuntu aba yashyizeho kugira ngo atsinde mu irushanwa riba riri bumare nk’iminota icumi gusa! Mbega ukuntu kumenya Imana byatuma umuntu agera kuri byinshi kurushaho kandi ibyo agezeho bikazaramba iteka n’iteka!

Imishyikirano irushaho kugenda ikomera

Mbese hari uwakwifuza kubura ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima? Nta n’umwe. Ku bw’ibyo rero, niba hari ubwo ujya wumva kubaho nta cyo bivuze cyangwa niba wifuza cyane kumenya impamvu ingorane zigera ku bantu, iyemeze kumenya Yehova, ya Mana ivugwa muri Bibiliya. Kumumenya bishobora rwose gutuma ugira imibereho myiza cyane kurushaho mu gihe cy’iteka ryose.

Hari igihe se bizagera aho bikaba bitakiri ngombwa ko twiga ibihereranye na Yehova? Abantu bamaze imyaka igera muri za mirongo bamukorera batangazwa n’ibintu bamumenyeho ndetse n’ibindi bishya bagikomeza kumenya. Kubimenya bidutera ibyishimo kandi bigatuma turushaho kumwegera. Nimucyo twemeranye n’igitekerezo cy’intumwa Pawulo wanditse ati “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?”—Abaroma 11:33, 34.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe n’amwe yagiye ahindurwa.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Na n’ubu hari abantu bacyibaza ibibazo by’ibanze nk’ibi ngo ‘kuki ndiho? Ndagana he? Ubuzima buvuze iki?’

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

“Igihe natangiraga gusobanukirwa kamere nyayo ya Yehova, natangiye kugirana na we imishyikirano ya bugufi”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

“Gukorera Yehova ni bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwose bwo kubaho. Nta cyo wabigereranya na cyo. Kumenya Yehova byatumye ubuzima bwanjye bugira ireme”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze