ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/2 pp. 17-22
  • Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba risobanura iki kuri wowe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba risobanura iki kuri wowe?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bamwe bizihizaga Urwibutso uko bidakwiriye
  • Indorerezi ziba zaje kubahiriza uwo munsi
  • Bashaka abagize “izindi ntama”
  • Impamvu itera bamwe kwibeshya
  • Ikibemeza ko bahamagawe
  • Igihe cy’Urwibutso ni igihe cy’ibyishimo
  • Impamvu twizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Guteraniriza muri Kristo ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • ‘Ngiranye Namwe Isezerano ry’Ubwami’
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/2 pp. 17-22

Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba risobanura iki kuri wowe?

“Umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.”​—1 ABAKORINTO 11:27.

1. Ni uwuhe munsi w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose uzizihizwa mu mwaka wa 2003, kandi se ufite iyihe nkomoko?

UMUNSI w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose uzizihizwa muri uyu mwaka wa 2003 uzaba ku itariki ya 16 Mata izuba rirenze. Kuri uwo munsi, Abahamya ba Yehova bazateranira hamwe kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Nk’uko byagaragajwe mu gice kibanziriza iki, Yesu yatangije uwo muhango, nanone witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, mu gihe we n’intumwa ze bari bamaze kwizihiza Pasika, ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 igihe cyacu. Umugati udasembuwe wakoreshejwe mu Rwibutso wagereranywaga n’umubiri wa Kristo utari ufite icyaha, naho divayi itukura ikaba yaragereranywaga n’amaraso ye yamenwe. Icyo gitambo ni cyo cyonyine gishobora kuvaniraho abantu icyaha n’urupfu barazwe.—Abaroma 5:12; 6:23.

2. Ni uwuhe muburo wanditswe mu 1 Abakorinto 11:27?

2 Abarya ku mugati kandi bakanywa kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso bagomba kubikora mu buryo bukwiriye. Ibyo intumwa Pawulo yabigaragaje neza ubwo yandikiraga Abakristo bo muri Korinto ya kera, kuko batizihizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba uko bikwiriye (1 Abakorinto 11:20-22). Pawulo yaranditse ati “umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami” (1 Abakorinto 11:27). Ayo magambo asobanura iki?

Bamwe bizihizaga Urwibutso uko bidakwiriye

3. Abakristo benshi b’i Korinto bagaragazaga iyihe myifatire mu gihe cyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

3 Abakristo benshi b’i Korinto bizihizaga Urwibutso uko bidakwiriye. Muri bo hari amacakubiri, kandi hari igihe bamwe bajyaga bazana ifunguro ryabo bakarifungura mbere y’uwo muhango cyangwa mu gihe wabaga wizihizwa. Akenshi wasangaga baguye ivutu kandi basinze. Ntibabaga bakangutse mu bwenge no mu buryo bw’umwuka. Ibyo byatumaga ‘bagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.’ Abazaga batariye kuri uwo mugoroba babaga bashonje maze bigatuma barangara. Ni koko, abenshi bifatanyaga muri uwo muhango nta gaciro bawuhaga kandi ntibiyumvishaga ko ukomeye cyane. Ntibitangaje rero kuba barikururiye urubanza!—1 Abakorinto 11:27-34.

4, 5. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko abasanzwe barya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso bakwisuzuma?

4 Uko Urwibutso rugenda rwegereza, ni iby’ingenzi cyane ko abasanzwe barya ku mugati bakanywa no kuri divayi bakwigenzura. Kugira ngo bifatanye kuri iryo funguro mu buryo bukwiriye, bagomba kuba bameze neza mu buryo bw’umwuka. Umuntu wese udaha agaciro igitambo cya Yesu aba ari mu kaga ko kuba ‘yakurwa mu bwoko [bw’Imana],’ nk’uko byagendekeraga Umwisirayeli wasangiraga n’abandi ahumanye.—Abalewi 7:20; Abaheburayo 10:28-31.

5 Pawulo yagereranyije Urwibutso n’ukuntu muri Isirayeli ya kera basangiraga ifunguro. Yavuze iby’uko abifatanyaga kuri iryo funguro basangiriraga hamwe muri Kristo, maze yongeraho ati “ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni” (1 Abakorinto 10:16-21). Umuntu usanzwe arya ku mugati akanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso aramutse akoze icyaha gikomeye, yagombye kubyaturira Yehova kandi agasanga abasaza b’itorero kugira ngo bamufashe mu buryo bw’umwuka (Imigani 28:13; Yakobo 5:13-16). Niba yicujije by’ukuri kandi akera imbuto zigaragaza ko yicujije, icyo gihe ntazaba yifatanya ku ifunguro uko bidakwiriye.—Luka 3:8.

Indorerezi ziba zaje kubahiriza uwo munsi

6. Ni bande Imana yageneye kwifatanya ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

6 Mbese, abagirira neza abasigaye bagize abavandimwe ba Kristo 144.000 bagombye kwifatanya ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Matayo 25:31-40; Ibyahishuwe 14:1)? Oya. Abo Imana yasigiye kuba ‘abaraganwa na Kristo’ ni bo bonyine yabigeneye (Abaroma 8:14-18; 1 Yohana 2:20). None se, abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami baba bafite uwuhe mwanya iyo bizihiza Urwibutso (Luka 23:43; Ibyahishuwe 21:3, 4)? Kubera ko batari mu mubare w’abaraganwa na Yesu bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, baterana ku Rwibutso ari indorerezi ziba zaje kubahiriza uwo munsi.—Abaroma 6:3-5.

7. Kuki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babaga bazi ko bagomba kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso?

7 Abakristo nyakuri bo mu kinyejana cya mbere bari barasizwe. Abenshi muri bo bakoresheje impano z’umwuka zo gukora ibitangaza, urugero nko kuvuga izindi ndimi. Ni yo mpamvu abo Bakristo batashoboraga kugira ikibazo cyo kumenya niba barasizwe kugira ngo barye ku mugati kandi banywe no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso. Naho muri iki gihe, umuntu yamenya ko yasizwe ashingiye kuri aya magambo yahumetswe agira ati ‘abayoborwa n’umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana, kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!” ’—Abaroma 8:14, 15.

8. “Amasaka” n’ “urukungu” byavuzwe muri Matayo igice cya 13 bigereranywa na bande?

8 Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Abakristo basizwe by’ukuri bagereranywa n’ “amasaka” bakuriye mu murima wabibwemo “urukungu” rugereranya Abakristo b’ikinyoma (Matayo 13:24-30, 36-43). Kuva mu mwaka wa 1870, “amasaka” yakomeje kugenda yigaragaza, kandi nyuma y’imyaka runaka, abagenzuzi b’Abakristo basizwe babwiwe ibi bikurikira: “abasaza . . . bagombye kubwira abateranye [ku Rwibutso] ko basabwa, (1) kwizera amaraso [ya Kristo]; (2) bakiyegurira Umwami n’umurimo we, kugeza ku gupfa. Hanyuma, bagomba gusaba abujuje ibyo bintu byombi kwifatanya mu kwizihiza urupfu rw’Umwami.”—Études des Écritures, Umubumbe wa 6, La nouvelle création, ipaji ya 473.a

Bashaka abagize “izindi ntama”

9. Ni gute imbaga y’ “abantu benshi” yamenyekanye neza mu mwaka wa 1935? Ibyo byagize izihe ngaruka ku bantu bamwe na bamwe bari basanzwe barya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso?

9 Nyuma y’igihe runaka, umuteguro wa Yehova watangiye kwerekeza ibitekerezo ku bandi bantu batari abigishwa basizwe ba Kristo. Mu birebana n’ibyo, ikintu gikomeye cyane cyabayeho mu myaka ya za 30 rwagati. Mbere y’aho, abagize ubwoko bw’Imana batekerezaga ko imbaga y’ “abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe 7:9 ari itsinda ry’abasizwe ryiyongera ku 144.000 bari kuzurirwa kuzaba mu ijuru, bakaba bari kuba bameze nk’abashyingira cyangwa abaherekeza b’umugeni wa Kristo (Zaburi 45:15, 16; Ibyahishuwe 7:4; 21:2, 9). Ariko kandi, mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Washington D.C. ku itariki ya 31 Gicurasi 1935, hatanzwe disikuru yari ishingiye ku Byanditswe yagaragazaga ko imvugo ngo “abantu benshi” yerekeza ku bagize “izindi ntama” bariho muri iki gihe cy’imperuka (Yohana 10:16). Nyuma y’iryo koraniro, bamwe mu bari basanzwe barya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso ntibongeye kubikora, kuko bamenye ko bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, aho kuba mu ijuru.

10. Wasobanura ute ibyiringiro n’inshingano abagize “izindi ntama” bafite muri iki gihe?

10 Cyane cyane kuva mu mwaka wa 1935, umurimo wibanze ku gushaka abagize “izindi ntama” bizera igitambo cy’incungu, bakiyegurira Imana kandi bagashyigikira ‘umukumbi muto’ w’abasizwe mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami (Luka 12:32). Nubwo abo bagize izindi ntama biringira kuzabaho iteka ku isi, ariko mu bindi byose bameze nk’abaragwa b’Ubwami bakiri ku isi. Muri iki gihe, abagize izindi ntama bemera inshingano za Gikristo, urugero nko kubwiriza ubutumwa bwiza bafatanyije n’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, kimwe n’uko abasuhuke bo muri Isirayeli ya kera basengaga Yehova kandi bakubahiriza ibyasabwaga n’Amategeko (Abagalatiya 6:16). Ariko kandi, nta n’umwe mu bagize izindi ntama ushobora kuzategeka mu Bwami bwo mu ijuru cyangwa ngo abe umutambyi, kimwe n’uko nta musuhuke washoboraga kuba umwami wa Isirayeli cyangwa ngo abe umutambyi.—Gutegeka 17:15.

11. Kuki igihe umuntu amaze abatijwe gishobora kugira uruhare ku byiringiro afite?

11 Ku bw’ibyo rero, muri iyo myaka ya za 30, ni bwo byagiye bigaragara ko muri rusange itsinda ry’abantu bazajya mu ijuru ryari ryaramaze gutoranywa. Ubu hashize imyaka igera kuri 70 hakorwa umurimo wo gushaka abagize izindi ntama bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Iyo uwasizwe abaye umuhemu, ashobora gusimburwa n’umwe mu bagize izindi ntama umaze igihe kirekire akorera Imana mu budahemuka, bityo akuzuza umubare wa 144.000.

Impamvu itera bamwe kwibeshya

12. Ni ryari umuntu yagombye kureka kurya ku mugati no kunywa kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso, kandi kuki?

12 Abakristo basizwe bazi neza badashidikanya ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru. Ariko se, byagenda bite mu gihe haba hari abantu barya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso nyamara batarahamagariwe kuzajya mu ijuru? Mu gihe baba bamaze kumenya ko batigeze bagira ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, umutimanama wabo wagombye kubasunikira kudakomeza kwifatanya ku ifunguro. Imana ntizishimira umuntu uwo ari we wese ugaragaza ko yahamagariwe kuzaba umwami n’umutambyi mu ijuru, mu gihe azi neza ko atahamagawe (Abaroma 9:16; Ibyahishuwe 20:6). Yehova yishe Umulewi witwaga Kora bitewe n’uko yagize ubwibone agashaka kwigira umutambyi kandi atari uwo mu muryango w’abatambyi wa Aroni (Kuva 28:1; Kubara 16:4-11, 31-35). Niba Umukristo cyangwa Umukristokazi amenye ko yajyaga yibeshya akarya ku mugati akanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso, yagombye kubihagarika maze agasenga yicishije bugufi asaba Yehova imbabazi.—Zaburi 19:14.

13, 14. Kuki bamwe bashobora kwibeshya bakibwira ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru?

13 Kuki bamwe bashobora kwibeshya bakibwira ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru? Gupfusha uwo bashakanye cyangwa ibindi bintu bibabaje byababayeho bishobora gutuma bumva barazinutswe ubuzima bwo ku isi. Cyangwa se, hari ubwo baba bafite incuti y’Umukristo ivuga ko yasizwe, na bo bakifuza kugira ibyiringiro nk’ibye byo kuzajya mu ijuru. Birumvikana ko Imana nta we yashinze gushaka abahabwa uwo mwanya. Kandi iyo isigiye abantu kuzaba abaragwa b’Ubwami, ntibahamagara iri mu ijuru ngo ibibabwire.

14 Kuba amadini yarashyize mu bantu igitekerezo gikocamye cy’uko abeza bose bajya mu ijuru, na byo bishobora gutuma bamwe batekereza ko bahamagariwe kujyayo. Ku bw’ibyo, tugomba kuba maso kugira ngo tutayobywa n’imitekerereze ikocamye twahoze dufite kera cyangwa ibindi bintu. Urugero, umuntu yakwibaza ati ‘naba mfata imiti igira ingaruka ku byiyumvo byanjye? Naba se ngira ibyiyumvo bikomeye bishobora gutuma mbona ibintu uko bitari?’

15, 16. Kuki hari abakwibeshya bibwira ko basizwe?

15 Nanone hari abakwibaza bati ‘mbese nifuza umwanya ukomeye? Naba se nifuza kugira ubutware muri iki gihe, cyangwa nifuza kuzategeka hamwe na Kristo mu gihe kizaza?’ Igihe abaragwa b’Ubwami bahamagarwaga mu kinyejana cya mbere, bose si ko bari bafite imyanya y’ubuyobozi mu itorero. Kandi abahamagariwe kuzajya mu ijuru ntibaba bashaka kuba abantu bakomeye cyangwa ngo birate kubera ko basizwe. Bagaragaza umuco wo kwicisha bugufi ‘abatekereza nka Kristo’ basabwa kugira.—1 Abakorinto 2:16.

16 Bamwe bashobora kuba baratekereje ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru kubera ko gusa bafite ubumenyi buhagije bwa Bibiliya. Ariko kandi, gusigwa ntibituma umuntu agira ubumenyi buhambaye. N’ikimenyimenyi, hari igihe byabaye ngombwa ko Pawulo ahugura bamwe mu basizwe kandi akabagira inama (1 Abakorinto 3:1-3; Abaheburayo 5:11-14). Imana ifite gahunda yashyizeho yo guha abagize ubwoko bwayo bose amafunguro yo mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45-47). Bityo, nta muntu wagombye kumva ko kuba ari Umukristo wasizwe byonyine bituma agira ubwenge busumba ubw’abandi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Kumenya gusubiza ibibazo bishingiye ku Byanditswe, kugira ubuhanga bwo kubwiriza cyangwa bwo gutanga za disikuru zishingiye kuri Bibiliya, si byo bigaragaza ko umuntu yasizwe. Hari Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi na bo bagaragaza ubwo buhanga.

17. Umuntu asigwa biturutse ku ki, kandi se, biba bivuye kuri nde?

17 Niba Umukristo cyangwa Umukristokazi agize icyo abaza ku byerekeye ihamagarwa ryo mu ijuru, umusaza cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ashobora kuganira na we kuri icyo kibazo. Icyakora, nta wafatira undi umwanzuro ngo avuge ko yahamagariwe kuzajya mu ijuru. Umuntu wahamagariwe koko kuzajya mu ijuru ntakeneye kubaza abandi kugira ngo amenye niba mu by’ukuri afite ibyo byiringiro. Abasizwe ‘babyawe ubwa kabiri, batabyawe n’imbuto ibora ahubwo babyawe n’imbuto itabora, babiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho’ (1 Petero 1:23). Imana itera mu muntu “imbuto” binyuriye ku mwuka wayo no ku Ijambo ryayo, bigatuma aba “icyaremwe gishya,” akagira ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru (2 Abakorinto 5:17). Yehova ni we umwitoranyiriza. Gusigwa ‘ntibiba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana’ (Abaroma 9:16). None se, umuntu yakwemezwa n’iki ko yahamagariwe kuzajya mu ijuru?

Ikibemeza ko bahamagawe

18. Umwuka w’Imana uhamanya ute n’umwuka w’abasizwe?

18 Umwuka w’Imana wemeza Abakristo basizwe ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru. Pawulo yaranditse ati ‘mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!” Umwuka w’Imana ubwawo uhamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we’ (Abaroma 8:15-17). Iyo abasizwe basomye icyo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’abana b’umwuka ba Yehova, bahita biyumvisha binyuriye ku mwuka wera ko ari bo byerekezaho (1 Yohana 3:2). Umwuka w’Imana utuma biyumvisha ko ari abana bayo, kandi utuma bagira ibyiringiro byihariye (Abagalatiya 4:6, 7). Mu by’ukuri, bakwishimira kubaho iteka ku isi ari abantu batunganye, bari hamwe n’imiryango yabo n’incuti. Ariko Imana ntiyabahaye ibyo byiringiro. Binyuriye ku mwuka wayo, ituma bagira ibyiringiro bikomeye byo kuzajya mu ijuru, ku buryo baba biteguye kwivanamo ikintu cyose cyo gukunda imibereho yo ku isi n’ibyo bateganyaga kuzageraho.—2 Abakorinto 5:1-5, 8; 2 Petero 1:13, 14.

19. Ni uruhe ruhare isezerano rishya rigira mu buzima bw’Umukristo wasizwe?

19 Abakristo basizwe biringira badashidikanya ko bazajya mu ijuru, kandi ko binjijwe mu isezerano rishya. Ibyo Yesu yabigaragaje igihe yatangizaga Urwibutso, avuga ati “iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu” (Luka 22:20). Iryo sezerano rishya Imana yarigiranye n’abasizwe (Yeremiya 31:31-34; Abaheburayo 12:22-24). Yesu ni we muhuza waryo. Ryatangiye gukora binyuriye ku maraso ya Kristo yamenwe, rikaba rigizwe n’Abayahudi hamwe n’abantu Yehova yatoranyije mu mahanga yose kugira ngo bitirirwe izina rye, maze akabagira “urubyaro” rwa Aburahamu (Abagalatiya 3:26-29; Ibyakozwe 15:14). Iryo ‘sezerano ry’iteka ryose’ rituma Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bazurirwa ubuzima budapfa bwo mu ijuru.—Abaheburayo 13:20.

20. Ni irihe sezerano Kristo yagiranye n’abasizwe?

20 Abasizwe ntibashidikanya ku byiringiro byabo. Bashyizwe mu rindi sezerano, ari ryo sezerano ry’Ubwami. Yesu yavuze iby’uko bazategekana na we agira ati “ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye” (Luka 22:28-30). Iryo sezerano Kristo yagiranye n’abami bazafatanya na we gutegeka rizahoraho iteka ryose.—Ibyahishuwe 22:5.

Igihe cy’Urwibutso ni igihe cy’ibyishimo

21. Ni gute twarushaho kungukirwa n’igihe cy’Urwibutso?

21 Hari ibintu byinshi bishimishije dushobora gukora mu gihe twegereje Urwibutso. Dushobora kungukirwa no gusoma imirongo ya Bibiliya yateganyijwe muri icyo gihe. Nanone icyo kiba ari igihe cyiza cyo gusenga, gutekereza ku buzima bwa Yesu bwo ku isi no ku rupfu rwe, kikaba n’igihe cyiza cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami (Zaburi 77:13; Abafilipi 4:6, 7). Kwizihiza uwo muhango ubwabyo bitwibutsa urukundo rwagaragajwe n’Imana igihe yemeraga gutanga Yesu ho igitambo cy’incungu, na Yesu akarugaragaza yemera kudupfira (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Icyo gitambo kiduhesha ibyiringiro n’ihumure, kandi cyagombye gutuma dushimangira icyemezo twafashe cyo gukurikiza urugero rwa Kristo mu mibereho yacu (Kuva 34:6; Abaheburayo 12:3). Nanone Urwibutso rwagombye kudutera inkunga yo gusohoza inshingano yacu yo kuba twariyeguriye Imana kugira ngo tube abagaragu bayo n’abigishwa b’indahemuka b’Umwana wayo ikunda.

22. Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose Imana yahaye abantu, kandi se ni gute twagaragaza ugushimira?

22 Mbega ibintu byiza duhabwa na Yehova (Yakobo 1:17)! Tuyoborwa n’Ijambo rye, tugafashwa n’umwuka we, kandi dufite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ikintu gikomeye kurusha ibindi byose twahawe n’Imana, ni igitambo cya Yesu cyatanzwe ku bw’ibyaha by’abasizwe no ku bw’abandi bose bagaragaza ukwizera (1 Yohana 2:1, 2). Kuri wowe se, urupfu rwa Yesu rusobanura iki? Mbese, uzaba mu bantu bagaragaza ko bashimira ku bw’icyo gitambo, igihe uzaba uje mu iteraniro rizaba ku itariki ya 16 Mata 2003 izuba rirenze, kugira ngo wizihize Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Byanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntibigicapwa.

Ni gute wasubiza?

• Ni bande bagombye kurya ku mugati kandi bakanywa kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso?

• Kuki abagize “izindi ntama” baterana ku munsi wo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari indorerezi gusa?

• Abakristo basizwe bamenya bate ko bakwiriye kurya ku mugati kandi bakanywa kuri divayi ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo?

• Igihe cy’Urwibutso ni igihe cyiza cyo gukora iki?

[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 18]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Abateranye ku Rwibutso

MURI ZA MIRIYONI

15.597.746

15

14

13.147.201

13

12

11

10

 9

 8

 7

 6

 5

4.925.643

 4

 3

 2

 1

878.303

63.146

1935 1955 1975 1995 2002

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mbese, uyu mwaka uzaza kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Igihe cy’Urwibutso ni igihe gikwiriye cyo kurushaho gusoma Bibiliya no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze