Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Twashatse mbere na mbere ubwami bw’Imana bituma tugira umutekano n’ibyishimo mu buzima
BYAVUZWE NA JETHA SUNAL
Twari tumaze gufata ifunguro rya mu gitondo ubwo twumvaga itangazo kuri radiyo rigira riti “Abahamya ba Yehova ntibemewe n’amategeko, kandi umurimo wabo urabuzanyijwe.”
UBWO hari mu mwaka wa 1950, kandi twari abakobwa bane bari mu myaka ya za 20; turi abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova muri République Dominicaine. Twahageze mu mwaka wabanjirije uwo.
Mu buzima bwanjye, sinari narigeze ngira intego yo kuba umumisiyonari. Mu by’ukuri, najyaga mu rusengero nkiri umwana. Icyakora papa we yari yararetse kujya mu rusengero mu gihe cy’intambara ya Mbere y’Isi Yose. Ku munsi nakomejweho mu idini ry’Abepisikopali mu mwaka wa 1933, umwepisikopi yasomye umurongo umwe gusa wa Bibiliya, maze ahasigaye atangira kuvuga ibya politiki. Ibyo byarakaje mama cyane ku buryo atongeye gusubira mu rusengero.
Imibereho yacu ihinduka
Ababyeyi banjye William Karl na Mary Adams, batubyaye turi abana batanu. Abahungu bari Don, Joel na Karl. Murumuna wanjye Joy ni we wari bucura naho jye nkaba nari imfura. Ngomba kuba nari mfite imyaka 13, ubwo navaga ku ishuri ngasanga mama asoma agatabo kari karanditswe n’Abahamya ba Yehova. Kari gafite umutwe uvuga ngo Le Royaume, l’espérance du monde. Mama yarambwiye ati “uku ni ukuri.”
Mama yatubwiraga twese ibintu yigaga muri Bibiliya. Binyuriye mu magambo no mu bikorwa, yatumye dusobanukirwa neza akamaro k’inama ya Yesu igira iti ‘ahubwo mubanze mushake ubwami no gukiranuka.’—Matayo 6:33.
Si ko buri gihe nifuzaga kumutega amatwi. Igihe kimwe naramubwiye nti “mama, reka kumbwiriza; nukomeza sinzongera kubahanagurira ibyombo.” Ariko kandi, yakomeje kutubwiriza abigiranye amakenga. Abana twese yatujyanaga mu materaniro bigiragamo Bibiliya yaberaga kwa Clara Ryan wari utuye hafi y’iwacu i Elmhurs ho muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Clara yanigishaga gucuranga piyano. Igihe abanyeshuri be babaga bagaragaza aho bageze mu kumenya gucuranga, yaboneragaho akanya ko kuvuga ibihereranye n’Ubwami bw’Imana hamwe n’ibyiringiro by’umuzuko. Kubera ko nari narize gucuranga viyolo kuva mfite imyaka irindwi, nakundaga umuzika ku buryo byatumye ntega amatwi ibyo Clara yavugaga.
Nyuma y’aho gato, mama yatangiye kujya atujyana mu materaniro yaberaga mu burengerazuba bwa Chicago. Rwari urugendo rurerure mu modoka zitwara abagenzi, ariko ibyo ni kimwe mu byadutoje hakiri kare kumenya icyo gushaka mbere na mbere Ubwami bisobanura. Mu mwaka wa 1938 hashize imyaka itatu mama abatijwe, najyanye na we mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Chicago. Uwo wari umwe mu mijyi 50 yari yabereyemo amakoraniro, abantu bakurikirana iyo porogaramu kuri radiyo. Ibyo numvise muri iryo koraniro, byankoze ku mutima.
Icyakora, nari ngikunze umuzika cyane. Nabonye impamyabumenyi mu ishuri ryisumbuye mu mwaka wa 1938, kandi papa yari yaranteganyirije kwiga mu ishuri ryigisha iby’umuzika ryitwa American Conservatory of Music ryo muri Chicago. Ku bw’ibyo, mu myaka ibiri yakurikiyeho nize iby’umuzika, ncuranga mu matsinda abiri y’abacuranzi kandi umutima wanjye wari kuri uwo mwuga.
Umwarimu wanyigishaga viyolo witwaga Herbert Butler, yari yaravuye mu Burayi kugira ngo ature muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Namuhaye agatabo Réfugiés,a ntekereza ko ashobora kugasoma. Yaragasomye, maze mu cyumweru cyakurikiyeho nyuma yo kwiga, arambwira ati “Jetha, ucuranga neza, kandi nukomeza kwiga, ushobora kuzabona akazi ko gucuranga mu itsinda ry’abacuranzi bo kuri radiyo cyangwa mu ishuri ryigisha umuzika.” Hanyuma yanyeretse ka gatabo nari naramuhaye, arambwira ati “ndatekereza ko umutima wawe uri hano. Kuki ibiri muri aka gatabo ataba ari byo wagira umwuga?”
Nabitekerejeho cyane. Aho kugira ngo nkomeze kwiga muri rya shuri ry’umuzika, nahisemo kujya mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova mama yari yantumiyemo, ryari ryabereye i Detroit ho muri Michigan muri Nyakanga 1940. Twacumbitse ahantu hari amahema n’amazu yimukanwa. Birumvikana ko nari najyanye na ya viyolo yanjye, kandi nifatanyaga n’itsinda ry’abacurangaga mu ikoraniro. Ariko aho twacumbikaga nahahuriye n’abapayiniya benshi. Bose bari bishimye cyane. Nafashe umwanzuro wo kubatizwa kandi ngakora umurimo w’ubupayiniya. Nasenze Yehova musaba ko yamfasha kugira ngo nzakomeze uwo murimo w’igihe cyose mu mibereho yanjye yose.
Natangiye gukorera ubupayiniya mu mujyi navukiyemo. Hanyuma naje gukorera umurimo i Chicago. Mu mwaka wa 1943, nagiye kuwukorera i Kentucky. Muri iyo mpeshyi mbere y’ikoraniro ry’intara, natumiriwe kujya kwiga mu ishuri rya kabiri rya Galeedi, aho nari kubonera imyitozo kugira ngo nkore umurimo w’ubumisiyonari. Ishuri ryagombaga gutangira muri Nzeri 1943.
Mu ikoraniro ryo muri iyo mpeshyi, umuhamya wari uncumbikiye yarebye mu myenda y’umukobwa we ampamo iyo nashakaga yose. Uwo mukobwa we yari yaragiye mu gisirikare, asiga abwiye nyina ko yatanga ibye byose. Igihe nahabwaga iyo myenda, nari niboneye isohozwa ry’isezerano Yesu yatanze agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Amezi atanu namaze mu ishuri rya Galeedi yahise nk’umurabyo, maze tumaze kubona impamyabumenyi ku itariki ya 31 Mutarama 1944, ntegerezanya amatsiko cyane kujya mu murimo w’ubumisiyonari.
Na bo bahisemo uwo murimo w’igihe cyose
Mama yari yaratangiye gukora ubupayiniya mu mwaka wa 1942. Icyo gihe, basaza banjye batatu na murumuna wanjye bari bakiri mu ishuri. Akenshi mama yahuraga na bo nyuma y’amasomo maze bakajyana kubwiriza. Yanabigishaga gukora imirimo yo mu rugo. Incuro nyinshi mama ubwe yateraga ipasi akaryama akererewe kandi agakora indi mirimo ya ngombwa kugira ngo abone igihe cyo kujya kubwiriza ku manywa.
Muri Mutarama 1943, igihe nakoreraga i Kentucky, musaza wanjye Don na we yatangiye gukora ubupayiniya. Ibyo byaciye papa intege kuko yiringiraga ko abana be bose baziga kaminuza nk’uko we na mama bayize. Don amaze hafi imyaka ibiri akora ubupayiniya yatumiriwe kujya gukomereza uwo murimo we w’igihe cyose ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn, muri New York.
Joel we yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya muri Kamena mu mwaka wa 1943, akawukora ataha mu rugo. Muri icyo gihe yajyaga agerageza gutera papa inkunga yo kujya mu ikoraniro ariko ntibigire icyo bitanga. Joel yagerageje gutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo mu gace yabwirizagamo, ariko ntiyagira icyo ageraho. Igishimishije ariko ni uko papa yamwemereye ko yamuyoborera icyigisho mu gitabo “La vérité vous affranchira.” Yasubizaga bimworoheye, ariko agatitiriza Joel amusaba ko yamuha ibihamya bishingiye ku Byanditswe by’ibivugwa muri icyo gitabo. Ibyo byafashije Joel gushyira ku mutima ukuri kwa Bibiliya.
Joel yiringiraga ko abari bashinzwe kureba niba umuntu ari umukozi wo mu rwego rw’idini bityo ntabe yakora akazi ka gisirikare, bazamusonera nk’uko bari barasoneye Don. Ariko babonye ukuntu Joel ari umusore, banga kumwemera mu bakozi bo mu rwego rw’idini, ahubwo bamuhamagarira gukora akazi ka gisirikare. Yanze kujya mu myitozo ya gisirikare, maze batanga uburenganzira bwo kumufata. Ibiro bishinzwe iperereza byaje kumubona, amara iminsi itatu afungiwe ahitwa Cook County.
Papa yatanze inzu yacu ho ingwate kugira ngo afungurwe. Nyuma y’aho, yagiye abigenza atyo ku bandi basore b’Abahamya bahuraga n’icyo kibazo. Ako karengane karakaje papa cyane ku buryo we na Joel bagiye i Washington, D.C. kugira ngo barebe niba bajurira. Hanyuma Joel yaje kwemerwa nk’umukozi wo mu rwego rw’idini, maze ntiyongera gukurikiranwa. Papa yanyandikiye ibaruwa ndi aho nakoreraga umurimo w’ubumisiyonari agira ati “ndatekereza ko Yehova ari we dukesha kuba twaratsinze!” Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama mu mwaka wa 1946, Joel na we yari yarasabwe kujya gukora ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn.
Karl we yajyaga akora umurimo w’ubupayiniya incuro nyinshi mu kiruhuko, mbere y’uko arangiza amashuri yisumbuye mu ntangiriro z’umwaka wa 1947 na mbere y’uko aba umupayiniya w’igihe cyose. Icyo gihe ubuzima bwa papa bwari butangiye kuzahara, ni yo mpamvu Karl yamufashije gucuruza mu gihe runaka mbere y’uko akorera umurimo w’ubupayiniya mu kandi gace yari yoherejwemo. Mu mpera z’umwaka wa 1947, Karl yatangiye gukorana na Don na Joel ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli.
Igihe Joy yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Hanyuma mu mwaka wa 1951, yagiye gukorana na basaza be kuri Beteli. Yakoraga isuku kandi akanakora mu rwego rushinzwe abonema. Mu mwaka wa 1955, yashyingiranywe na Roger Morgan, na we akaba yari umukozi wa Beteli. Hashize imyaka irindwi, bahisemo kugira umuryango wabo bwite, bava kuri Beteli. Baje kubyara abana babiri, na bo bakaba bakorera Yehova.
Igihe abana bose bakoraga umurimo w’igihe cyose, mama yateraga papa inkunga zari zikenewe ku buryo yaje kwiyegurira Yehova maze abatizwa mu mwaka wa 1952. Mbere y’uko papa apfa, yamaze imyaka 15 agaragaza ubuhanga mu gushaka uburyo bwo kugeza ku bandi ukuri k’Ubwami, nubwo uburwayi bwamuberaga inzitizi.
Mama yamaze igihe gito yarahagaritse umurimo w’ubupayiniya kubera uburwayi bwa papa, aza kongera kuwukora kugeza apfuye. Ntiyigeze atunga imodoka cyangwa ngo agire igare. Yari mugufi, ariko yajyaga ahantu hose, ndetse akenshi yajyaga kure cyane mu giturage agiye kuyobora ibyigisho bya Bibiliya.
Mu murimo w’ubumisiyonari
Tumaze guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi, twamaze umwaka dukorera ubupayiniya mu itorero ryari mu majyaruguru ya New York City, dutegereje ko haboneka impapuro z’inzira. Amaherezo mu mwaka wa 1945 twagiye muri Cuba aho twari twoherejwe, aho hakaba ari ho twatangiriye kugenda twimenyereza imibereho mishya. Abantu bitabiraga ibyo twababwiraga, kandi mu gihe gito buri wese muri twe yayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Twahabwirije imyaka igera kuri ine. Hanyuma, twaje koherezwa muri République Dominicaine. Umunsi umwe, naje guhura n’umugore wanyingingiye kujya kureba umwe mu bakiriya be w’Umufaransa, witwaga Suzanne Enfroy, akaba yarifuzaga uwamufasha gusobanukirwa Bibiliya.
Suzanne yari Umuyahudi. Igihe Hitileri yateraga u Bufaransa, umugabo we yamuhungishirije mu kindi gihugu, we n’abana babo babiri. Suzanne yahise atangira kugeza ku bandi ibyo yigaga. Umuntu wa mbere yabibwiye ni wa mugore wari wansabye kumusura, hanyuma abibwira Blanche wari incuti ye yavuye mu Bufaransa. Abo uko ari babiri bagize amajyambere, bigeza ubwo babatizwa.
Suzanne yarambajije ati “nakora iki ngo mfashe abana banjye?” Umuhungu we yigaga iby’ubuvuzi, naho umukobwa we akiga kubyina yifuza ko yazaba umwe mu babyinnyi bo mu nzu mberabyombi ya Radio City Music Hall ho mu mujyi wa New York. Suzanne yabakoreshereje abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Ibyo byatumye umuhungu wa Suzanne n’umugore we, hamwe na mwene nyina w’uwo mugore, uwo bari baravukanye ari impanga, bose baba Abahamya. Kubera ko icyo gihe Leta ya République Dominicaine yari yarabuzanyije umurimo wacu, umugabo wa Suzanne, ari we Louis, yari yatewe ubwoba no kubona umugore we ashishikazwa n’iby’Abahamya ba Yehova. Ariko ubwo umuryango wose wari umaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amaherezo na we yaje kuba Umuhamya.
Umurimo wari ubuzanyijwe ariko tugakomeza gukora
Nubwo muri République Dominicaine umurimo w’Abahamya ba Yehova wabuzanyijwe tukimara koherezwayo mu mwaka wa 1949, icyo twari twariyemeje ni uko twagombaga kumvira Imana yo Muyobozi aho kumvira abantu (Ibyakozwe 5:29). Twakomeje gushaka mbere na mbere Ubwami tubwiriza ubutumwa bwiza, nk’uko Yesu yari yarabitegetse abigishwa be (Matayo 24:14). Icyakora twitoje ‘kugira ubwenge nk’inzoka, no kutagira amahugu nk’inuma’ mu murimo wacu wo kubwiriza (Matayo 10:16). Urugero, viyolo yanjye yaramfashije rwose. Narayijyanaga iyo nabaga ngiye kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Abigishwa banjye ntibabaye abacuranzi ba viyolo, ariko hari imiryango yabaye abagaragu ba Yehova!
Ikibazo cy’ihagarikwa ry’umurimo wacu kimaze kuvuka, uko twari abakobwa bane, ni ukuvuga jye, Mary Aniol, Sophia Soviak na Edith Morgan, twavuye mu nzu y’abamisiyonari yari i San Francisco twimukira mu yari ku ishami ry’i Saint-Domingue, mu murwa mukuru. Ariko buri kwezi najyaga kwigisha iby’umuzika mu gace twari twarabanje koherezwamo. Ibyo byatumaga nshyira abavandimwe b’Abakristo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mbijyanye mu gasanduku ka viyolo, maze nkagarukana za raporo z’umurimo wabo wo kubwiriza.
Igihe abavandimwe b’i San Francisco de Macorís bafungwaga bazira kutabogama kwabo kwa Gikristo, nasabwe kujya mbashyira amafaranga, byanashoboka nkabashyira Bibiliya ndetse nkanazanira imiryango yabo amakuru yabo. Igihe abarindaga gereza y’i Santiago babonaga mpagatiye viyolo yanjye, barambajije bati “icyo se kimara iki?” Narabashubije nti “ni icyo kubamara irungu.”
Mu ndirimbo nacurangaga harimo iyahimbwe n’Umuhamya igihe yari mu kigo cya Nazi cyakoranyirizwagamo imfungwa. Ubu iyo ndirimbo ni iya 29 mu gitabo cy’indirimbo z’Abahamya ba Yehova. Narayicurangaga kugira ngo abavandimwe bacu bari bafunzwe bige kuyiririmba.
Naje kumenya ko Abahamya benshi bimuriwe mu isambu y’umukuru w’igihugu witwaga Trujillo. Bambwiye ko iyo sambu yari hafi y’aho za bisi zinyura. Saa sita ziri hafi kugera, navuye muri bisi maze mbaza aho iyo sambu iherereye. Hari umuntu wari ufite ka butike wandangiye ko yari hakurya y’imisozi, maze ambwira ko ndamutse musigiye ya viyolo yanjye ikaba ingwate, yampa ingamiya ye n’umwana wo kunyereka inzira.
Tugeze hakurya y’utwo dusozi, twambutse uruzi twembi twicaye kuri ya ngamiya. Twabonye za kasuku nyinshi zari zifite amababa y’icyatsi n’ubururu izuba ryarasagaho agashashagirana. Mbega ukuntu zari zishimishije! Narasenze nti “warakoze Yehova kuziremana ubwiza buhebuje.” Twaje kugera kuri iyo sambu bigeze saa kumi. Umusirikare warindaga abo bavandimwe yangiriye neza ampa uburenganzira bwo kuvugana na bo, kandi anyemerera kubaha ibintu byose nari nabazaniye, ndetse na Bibiliya ntoya.
Igihe twahindukiraga natashye nsenga inzira yose bitewe n’uko nabonaga butwiriyeho. Twageze kuri ka kabutike twanyagiwe. Kubera ko bisi ya nyuma yari yamaze kunsiga, nasabye wa muntu wari ufite ka butike ko yantegera ikamyo yari ihageze. Nari gutinyuka se kujyana n’abagabo babiri muri iyo kamyo? Umwe muri bo yarambajije ati “uzi umuntu witwa Sophie? Yiganye na mushiki wanjye.” Nahise numva ko Yehova yari ashubije isengesho ryanjye! Bangejeje amahoro i Saint-Domingue.
Mu mwaka wa 1953, nari umwe mu bantu bateranye mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Yankee Stadium mu mujyi wa New York, bavuye muri République Dominicaine. Abo mu muryango wacu bose, harimo na papa, bari bahari. Nyuma yo gutanga raporo y’ukuntu umurimo wo kubwiriza wateraga imbere muri République Dominicaine, jye na Mary Aniol twakoranaga umurimo w’ubumisiyonari, twahawe igihe gito muri porogaramu kugira ngo twerekane uko twabwirizaga aho umurimo wabuzanyijwe.
Ibintu byaduteye ibyishimo mu buryo bwihariye mu murimo wo gusura amatorero
Muri iyo mpeshyi nahuye na Rudolph Sunal, waje kuba umugabo wanjye mu mwaka wakurikiyeho. Abo mu muryango avukamo bari barabereye Abahamya i Allegheny ho muri Pennsylvania nyuma gato y’intambara ya mbere y’isi yose. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose yari yarashyizwe muri gereza azira kutabogama kwe kwa Gikristo. Yaje gufungurwa ajya gukora kuri Beteli y’i Brooklyn, ho mu mujyi wa New York. Nyuma gato y’uko dushyingiranwa, yatumiriwe kuba umugenzuzi usura amatorero. Mu gihe cy’imyaka 18 yakurikiyeho, namuherekezaga muri uwo murimo wo gusura amatorero.
Twasuraga amatorero y’i Pennsylvania, ayo muri Virijiniya y’i Burengerazuba, muri New Hampshire n’ayo muri Massachusetts, hamwe n’ayo mu tundi duce. Ubusanzwe, twacumbikaga mu ngo z’abavandimwe b’Abakristo. Kubamenya neza no gukorana na bo mu murimo wa Yehova, byaduteye ibyishimo mu buryo bwihariye. Buri gihe batugaragarizaga urukundo ruzira uburyarya, kandi bakatwakirana urugwiro. Joel amaze gushyingiranwa na Mary Aniol, uwo twahoze dukorana umurimo w’ubumisiyonari, bamaze imyaka itatu mu murimo wo gusura amatorero y’i Pennsylvania n’i Michigan. Hanyuma mu mwaka wa 1958, Joel yongeye gutumirirwa kuba umwe mu bakozi ba Beteli, icyo gihe noneho ajyana na Mary.
Karl yari amaze imyaka irindwi kuri Beteli ubwo bamuhaga inshingano yo kuba umugenzuzi usura amatorero mu gihe cy’amezi runaka kugira ngo arusheho kuba inararibonye. Nyuma y’aho yaje kuba umwarimu mu ishuri rya Galeedi. Mu mwaka wa 1963, yashyingiranywe na Bobbie, wakoreye Imana mu budahemuka ari kuri Beteli kugeza igihe apfiriye mu Kwakira 2002.
Mu gihe cy’imyaka myinshi Don amaze kuri Beteli, rimwe na rimwe ajya mu bindi bihugu gusura abakozi b’ibiro by’amashami kandi agasura abamisiyonari. Yakoreye mu Burasirazuba, muri Afurika, mu Burayi, no mu tundi duce tunyuranye tw’Amerika. Umugore w’indahemuka wa Don, ari we Dolores, yajyanaga na we kenshi.
Imimerere yacu ihinduka
Papa yapfuye amaze igihe kirekire arwaye. Ariko mbere y’uko apfa, yambwiye ko yishimiraga ko twari twarahisemo gukorera Yehova Imana. Yambwiye ko twabonye imigisha myinshi cyane kuruta iyo twajyaga kubona iyo tuza kwiga muri kaminuza nk’uko yari yarabiduteganyirije. Maze gufasha mama kwimukira hafi ya murumuna wanjye Joy, jye n’umugabo wanjye twemeye gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Nouvelle-Angleterre kugira ngo tube hafi ya nyina, kuko icyo gihe yari akeneye ko tumufasha. Nyina amaze gupfa, twabanye na mama imyaka 13. Hanyuma, ku itariki ya 18 Mutarama 1987, mama yarangije imirimo ye yo ku isi afite imyaka 93.
Incuro nyinshi, iyo incuti za mama zamushimiraga ko yareze neza abana be bose bagakunda Yehova kandi bakamukorera, yabasubizaga yicishije bugufi, agira ati “gusa, ni uko nahinze mu ‘butaka’ bwiza” (Matayo 13:23). Mbega ukuntu twagize imigisha yo kurerwa n’ababyeyi batinya Imana, baduhaye urugero rwiza mu kugira ishyaka no kwicisha bugufi!
Dukomeza gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere
Twakomeje gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu kandi tunagerageza gushyira mu bikorwa inama yatanzwe na Yesu y’uko tugomba gusangira n’abandi (Luka 6:38; 14:12-14). Ibyo byatumye Yehova aduha ibyo twabaga dukeneye byose. Imibereho yacu yaranzwe n’umutekano n’ibyishimo.
Jye na Rudy ntitwigeze tureka gukunda umuzika. Iyo abandi bawukunda baje mu rugo nimugoroba ngo dutaramane kandi dufatanye gucuranga ibyuma byacu, usanga bishimishije. Ariko kandi umuzika si wo mwuga wanjye. Nacurangaga byo kwishimisha gusa. Ubu jye n’umugabo wanjye twishimira kubona imbuto z’umurimo wacu w’ubupayiniya, ni ukuvuga abantu twafashije muri iyo myaka yose.
Nubwo ubu mpura n’ibibazo by’uburwayi, nshobora kuvuga ko imibereho yacu yaranzwe n’ibyishimo n’umutekano mu gihe gisaga imyaka 60 tumaze mu murimo w’igihe cyose. Iyo mbyutse buri gitondo, nshimira Yehova ku bwo kuba yarashubije isengesho namutuye igihe natangiraga umurimo w’igihe cyose, ubu hakaba hashize imyaka myinshi. Kandi njya ntekereza nti ‘ni gute ubu nakomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana?’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikagicapwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Umuryango wacu mu mwaka wa 1948 (uhereye ibumoso ugana iburyo); Joy, Don, Mama, Joel, Karl, jye na Papa
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Mama yatanze urugero rwiza mu bihereranye no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Karl, Don, Joel, Joy, nanjye muri iki gihe, nyuma y’imyaka isaga 50
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Uva ibumoso ugana iburyo: jyewe, Mary Aniol, Sophia Soviak, na Edith Morgan, turi abamisiyonari muri République Dominicaine
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ndi kumwe na Mary (ibumoso) i Yankee Stadium mu wa 1953
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ndi kumwe n’umugabo wanjye igihe yari umugenzuzi usura amatorero