ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/3 pp. 26-30
  • “Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Ururimi rucumura ni umutego’
  • ‘Imbuto zimuhesha ibyiza’
  • ‘Ururimi rukiza’
  • “Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye”
  • ‘Abumbatira ubwenge bwe’
  • ‘Ijambo risusurutsa umutima’
  • Inzira ihesha imigisha
  • Gendera mu ‘nzira yo gutungana’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • “Uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • “Ihema ry’umukiranutsi rizakomera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • “Umunyamakenga yitegereza aho anyura”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/3 pp. 26-30

“Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye”

KIMWE n’uko agashashi gato cyane gashobora gutwika ishyamba ryose rigakongoka, rushobora konona ubuzima bw’umuntu bwose. Rushobora kuzura ubumara, ariko nanone rukaba “igiti cy’ubugingo” (Imigani 15:4). Rurica kandi rugakiza (Imigani 18:21). Nguko uko urwo rugingo ruto rugira imbaraga! Ururimi rwacu rushobora konona umubiri wose (Yakobo 3:5-9). Byaba ari iby’ubwenge turinze ururimi rwacu.

Mu Migani igice cya 12 kuva ku murongo wa 13 kurangiza, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera aduha inama y’agaciro kenshi yadufasha kwitondera ibyo tuvuga. Umwami w’umunyabwenge yakoresheje imigani migufi ariko ifite ireme, agaragaza ko amagambo umuntu avuga agira ingaruka kandi agahishura byinshi ku mico y’umuntu uyavuga. Inama yahumetswe Salomo atanga, ni ngombwa ku muntu wese wifuza ‘kurinda umuryango w’iminwa ye.’—Zaburi 141:3.

‘Ururimi rucumura ni umutego’

Salomo yagize ati “ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego, ariko umukiranutsi azakira amakuba” (Imigani 12:13). Ururimi rubeshya rubera umuntu ubeshya umutego wica (Ibyahishuwe 21:8). Ubuhemu bushobora gusa n’aho ari uburyo bworoshye bwo gucika igihano cyangwa kuva mu mimerere idashimishije. Ariko se, akenshi ikinyoma kimwe ntikibyara ibindi? Kimwe n’uko umuntu watangiye gutega udufaranga duke akina urusimbi yumva agomba gutega menshi kugira ngo agaruze ayo bamuriye, ni na ko ubeshya agira atya agasanga iyo ngeso yo kubeshya yaramwokamye.

Ururimi rucumura rurushaho kubera nyirarwo umutego mu buryo bw’uko ashobora gusanga na we ubwe yibeshya. Urugero, biroroshye ko umuntu ubeshya yakwibwira ko afite ubumenyi rwose ndetse ko ari umuhanga, kandi nta cyo azi. Ushobora gusanga ubuzima bwe bushingiye ku binyoma. Birashoboka rwose ko “yiyogeza ubwe, akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe” (Zaburi 36:3). Mbega umutego uwo mubeshyi aba yiroshyemo! Umukiranutsi we, ntiyishyira muri uwo mutego. Ndetse no mu gihe yaba ageze mu makuba ntiyakwiyambaza ikinyoma.

‘Imbuto zimuhesha ibyiza’

Intumwa Pawulo yatanze umuburo agira ati “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Iryo hame rireba amagambo tuvuga kimwe n’ibyo dukora. Salomo yagize ati “imbuto z’ibituruka mu kanwa k’umuntu ni zo zimuhesha ibyiza, kandi umuntu ahabwa ibihwanye n’imirimo y’amaboko ye.”—Imigani 12:14.

Akanwa “kavuga iby’ubwenge” gasohora urubuto rushimisha (Zaburi 37:30). Kugira ngo umuntu agire ubwenge, bimusaba kugira ubumenyi; kandi nta wumenya byose. Buri wese akeneye gutega amatwi inama nziza ahabwa kandi akazikurikiza. Umwami wa Isirayeli yagize ati “imirimo y’umupfu ihora imutunganira, ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.”—Imigani 12:15.

Yehova aduha inama nziza binyuriye ku Ijambo rye no ku muteguro we, zikatugeraho binyuriye ku bitabo by’imfashanyigisho bitegurwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45; 2 Timoteyo 3:16). Turamutse twanze inama maze tugatsimbarara ku byo twishakiye, twaba tubaye abapfapfa pe! Mu gihe Yehova, we ‘wigisha abantu ubwenge’ aduha inama binyuriye ku muyoboro akoresha atugezaho ubutumwa, tugomba ‘kwihutira kumva.’—Yakobo 1:19; Zaburi 94:10.

None se, iyo umunyabwenge n’umupfapfa batutswe cyangwa iyo hagize ubanenga, babyitwaramo bate? Salomo yatanze igisubizo agira ati “uburakari bw’umupfapfa bugaragara vuba, ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi.”—Imigani 12:16.

Iyo umupfapfa bamubabaje, ahita agaragaza uburakari “vuba.” Ariko umunyamakenga asenga asaba umwuka w’Imana kugira ngo umufashe kwirinda. Afata igihe agatekereza cyane ku nama Ijambo ry’Imana ritanga kandi akishimira gutekereza ku magambo Yesu yavuze agira ati “ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso” (Matayo 5:39). Kubera ko umunyamakenga aba atifuza ‘kwitura umuntu inabi yamugiriye,’ afata ururimi rwe kugira ngo rutavuga ibintu atabanje gutekerezaho (Abaroma 12:17). Iyo natwe twirengagije ibyo badutuka, tuba twirinze impagarara.

‘Ururimi rukiza’

Ururimi rucumura rushobora gutuma hangirika byinshi mu gihe cy’urubanza. Umwami wa Isirayeli yagize ati “uvuga iby’ukuri yerekana gukiranuka, ariko umugabo w’indarikwa avuga ibinyoma” (Imigani 12:17). Umuntu uvugisha ukuri avuga ibyo gukiranuka kubera ko ibihamya atanga byiringirwa. Amagambo ye atuma urubanza rucibwa neza. Uhamya ibinyoma we, aba yuzuye uburiganya kandi atuma urukiko rugoreka urubanza.

Salomo yakomeje agira ati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza” (Imigani 12:18). Amagambo ashobora gukomeretsa umuntu nk’inkota, agateranya incuti kandi agateza ibibazo. Ku rundi ruhande ariko, ashobora gushimisha, agatuma ubucuti buramba. None se, gutesha umuntu agaciro, kumukankamira, kumujora buri gihe no kumutuka ibi byo kumwandagaza si byo byicana nk’inkota bikamushengura umutima? Mu gihe dukoreye umuntu amakosa nk’ayo, byaba byiza rwose twikosoye, tukamubwira amagambo meza tumusaba imbabazi tubivanye ku mutima.

Muri ibi bihe birushya turimo, ntibitangaje kuba hari abantu benshi bafite “imitima imenetse” kandi “ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Iyo ‘dukomeje abacogora’ kandi ‘tugafasha abadakomeye,’ mbese koko ntituba tubavurishije amagambo tuvuga (1 Abatesalonike 5:14)? Amagambo agaragaza ko twishyize mu mwanya w’abandi ashobora gutera inkunga urubyiruko ruhanganye n’amoshya y’urungano. Kuvuga amagambo twabanje gutekerezaho bishobora guhumuriza abageze mu za bukuru bakumva ko bakenewe kandi ko bakunzwe. Nta gushidikanya ko amagambo arangwa n’ubugwaneza ashobora gutuma abarwayi birirwa neza. Ndetse n’iyo umuntu acyashywe mu ‘mwuka w’ubugwaneza,’ kubyitabira biroroha (Abagalatiya 6:1). Mbega ukuntu ururimi rukiza iyo nyirarwo arukoresha ageza ku bamwumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana!

“Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye”

Salomo yakoresheje ijambo “umunwa” agaragaza ko risobanura kimwe n’ “ururimi” agira ati “umunwa uvuga ukuri uhora uhamye, naho ururimi rubeshya ni urw’umwanya muto gusa” (Imigani 12:19, Bibiliya Ntagatifu). Mu Giheburayo, imvugo ngo “umunwa uvuga ukuri” iri mu bumwe kandi ifite ibisobanuro byimbitse kuruta kuvuga ukuri gusa. Dukurikije uko igitabo kimwe kibivuga, iyo mvugo yumvikanisha ikintu gihoraho kandi cyiringirwa. Iyo umuntu afite umunwa uvuga ukuri ibyo avuga biraramba kubera ko biba byiringirwa. Ibinyuranye n’ibyo, ururimi rubeshya rushobora kurimanganya mu gihe gito, ariko iyo habonetse ikintu kigaragaza ko rubeshya ibyo ruvuga ntibiramba.

Umwami w’umunyabwenge yaravuze ati “uburiganya buba mu mitima y’abajya inama y’ibibi, ariko abajya inama y’amahoro ibyabo ni umunezero.” Yongeyeho ati “nta cyago kizaba ku mukiranutsi, ariko abanyabyaha bazuzurwamo n’ibibi.”—Imigani 12:20, 21.

Abajya inama z’ibibi bashobora guteza akababaro gusa. Ku rundi ruhande, abatanga inama z’amahoro bagira ibyishimo baterwa no gukora ibyiza. Nanone bashimishwa no kubona ibyiza bageraho. Icy’ingenzi kuruta byose, ni uko bemerwa n’Imana kubera ko ‘ururimi rubeshya ari ikizira k’Uwiteka, ahubwo akanezezwa n’abakora iby’ukuri.’—Imigani 12:22.

‘Abumbatira ubwenge bwe’

Umwami wa Isirayeli yagaragaje irindi tandukaniro riri hagati y’umuntu witondera ibyo avuga n’utabyitondera, agira ati “umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe, ariko umutima w’abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.”—Imigani 12:23.

Umunyamakenga amenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Abumbatira ubwenge bwe mu gihe yirinda kurata ibyo azi. Ibyo ntibishaka kuvuga ko ahora ahisha ubumenyi bwe. Ahubwo agira amakenga mu kubugaragaza. Ku rundi ruhande, umupfapfa yihutira kuvuga no kugaragaza ubupfu bwe. Ku bw’ibyo, nimucyo tujye tuvuga make kandi tubuze ururimi rwacu kwirata.

Salomo yakomeje agaragaza ibintu bihabanye, avuga ikintu gishishikaje ku birebana n’umunyamwete n’umunebwe. Yagize ati “ukuboko k’umunyamwete kuzatwara, ariko ukuboko k’umunyabute kuzakoreshwa uburetwa” (Imigani 12:24). Gukorana umwete bishobora gutuma umuntu agira amajyambere kandi akabona amafaranga yo kwirwanaho, mu gihe kugira ubute byo bituma umuntu akoreshwa uburetwa. Hari intiti yagize iti “igihe kiragera umunyabute agahinduka umugaragu w’umunyamwete.”

‘Ijambo risusurutsa umutima’

Kubera ko Umwami Salomo yari asobanukiwe neza kamere muntu, yagarutse ku mikoreshereze y’ururimi agira ati ‘amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo mutima.’—Imigani 12:25.

Hari ibintu byinshi biduhangayikisha bishobora gutuma umutima uremererwa bitewe n’akababaro. Icyo tuba dukeneye kugira ngo duture uwo mutwaro kandi twongere kugira ibyishimo, ni uko umuntu wishyira mu mwanya w’abandi yatubwira ijambo ryiza ridutera inkunga. Ariko se, abandi bamenya bate ko umutima wacu uremerewe n’amaganya niba tutabyatuye ngo tubibabwire? Mu gihe tubabaye cyangwa twihebye, tugomba kwegera umuntu wishyira mu mwanya wacu ushobora kuduha ubufasha tukamubwira ikituri ku mutima. Byongeye kandi, kumugaragariza ibyiyumvo byacu byoroshya intimba tuba dufite. Bityo rero, ni byiza ko twavuga ibituri ku mutima tukabibwira uwo twashakanye, umubyeyi, cyangwa umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka w’incuti yacu watwumva.

Haba se hari andi magambo meza cyane atera inkunga yaruta aboneka muri Bibiliya? Ku bw’ibyo, tugomba kwegera Imana dutekereza ku Ijambo ryayo ryahumetswe kandi dufite umutima ushimira. Nta gushidikanya ko nituritekerezaho bizashimisha umutima wihebye kandi bikamurikira amaso ababaye. Umwanditsi wa Zaburi yabihamije agira ati “amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso.”—Zaburi 19:8, 9.

Inzira ihesha imigisha

Umwami wa Isirayeli yashyize itandukaniro hagati y’inzira y’umukiranutsi n’iy’umunyabyaha agira ati “umukiranutsi agenzura urwuri rwe, ariko inzira y’abanyabyaha irabayobya” (Imigani 12:26, NW ). Umukiranutsi agenzura urwuri rwe abigiranye amakenga: ni ukuvuga ko abikora mu gihe ahitamo abo agomba kugira incuti ze n’abo yifatanya na bo. Akoresha ubwenge mu mahitamo ye, agahitamo incuti zitamushyira mu kaga. Ariko si ko bimeze ku banyabyaha, bo banga inama kandi bagatsimbarara ku buryo babona ibintu. Baribeshya bakayobagurika.

Hanyuma, Umwami Salomo yaje gushyira itandukaniro hagati y’umunyabute n’umunyamwete, ariko noneho mu bundi buryo. Yagize ati “ubunebwe ntibucyura umuhigo ngo buwuteke, ariko umwete ufitiye umuntu akamaro kanini” (Imigani 12:27, Bibiliya Ntagatifu). Ubusanzwe, umunyabute ‘ntacyura’ umuhigo we cyangwa ngo ‘awuteke.’ Kubera iyo mpamvu ntashobora kurangiza ibyo yatangiye. Ku rundi ruhande, kugira umwete ni kimwe no kugira ubukungu.

Bityo rero, ubute ni ikintu cyangiza cyane ku buryo byabaye ngombwa ko intumwa Pawulo yandikira Abakristo bagenzi be b’i Tesalonike, agacyaha abantu ‘bagendaga bica gahunda,’ ni ukuvuga ko bari imburamukoro, bakivanga mu bitabareba. Bene abo baremereraga abandi. Ni yo mpamvu Pawulo yabahaye inama adaciye ku ruhande, abatera inkunga yo ‘gukorana ituze ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.’ Pawulo yagiriye abandi bagize itorero inama y’uko bagombaga ‘kuzibukira’ abo bantu bicaga gahunda mu gihe bari kuba batumviye iyo nama itajenjetse. Uko bigaragara bagombaga kwirinda gusabana na bo.—2 Abatesalonike 3:6-12.

Ntitugomba kuzirikana gusa inama Salomo yatanze y’uko tugomba kuba abanyamwete, ahubwo nanone tugomba kuzirikana n’iyo yatanze y’uko tugomba gukoresha neza ururimi rwacu. Nimucyo twihatire gukoresha neza urwo rugingo ruto tuvura kandi dushimisha abandi, ari na ko dukomeza kwirinda ko rwaducumuza, kandi dukomeze kugendera mu nzira nziza. Salomo yatwijeje agira ati “mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo, no mu mayira yako nta rupfu rubamo.”​—Imigani 12:28.

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

“Umunyabwenge yemera kugirwa inama”

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

“Ururimi rw’umunyabwenge rurakiza”

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kubwira incuti wiringira ibikuri ku mutima bishobora kuguhumuriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Gutekereza cyane ku Ijambo ry’Imana ubigiranye ugushimira bishobora gushimisha umutima

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze