ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/4 pp. 5-7
  • Ni irihe dini ryakwigisha amahame y’ukuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni irihe dini ryakwigisha amahame y’ukuri?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amahitamo atureba natwe
  • Kuki tugomba kwemera kugengwa n’amahame y’Imana?
  • “Aho uzajya ni ho nzajya”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • ‘Aho uzajya ni ho nzajya’
    Twigane ukwizera kwabo
  • Twigane incuti za Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • “Umugore uhebuje”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/4 pp. 5-7

Ni irihe dini ryakwigisha amahame y’ukuri?

UWITWA Rodolphe yabajije abasore bari kumwe asa n’ubaseka ati “niba uri mu idini ngo ni uko gusa wasanze iwanyu ari ryo barimo, kuki utayoboka n’idini ry’aba Celtes ko ari ryo abakurambere bacu barimo mu myaka isaga 2.000 ishize?” Icyo gitekerezo cyarabashekeje.

Rodolphe yakomeje agira ati “mfatana uburemere imishyikirano mfitanye n’Imana. Ndwanya igitekerezo cyose cy’uko nagombye kwemera idini iri n’iri bitewe n’umuco w’aho nakuriye, ngo ni uko gusa bene wacu babayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo cyangwa se mu magana bari abayoboke baryo.” Rodolphe yari azi gushyira mu gaciro; we ntiyafataga ikibazo gikomeye cyo guhitamo idini nk’aho ari umurage gusa agomba guhabwa n’ababyeyi be.

Nubwo muri iki gihe ibyo gukurikiza idini ry’ababyeyi bigenda bicika, hari abantu benshi bagikomeye ku madini y’ababyeyi babo. Ariko se, kwihambira ku mahame y’idini ry’ababyeyi ni ko buri gihe biba bihwitse? Bibiliya ibivugaho iki?

Igihe Abisirayeli bari bamaze imyaka 40 mu butayu, uwaje gusimbura Mose, ari we Yosuwa, yabahitishijemo agira ati “niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”—Yosuwa 24:15.

Umwe muri abo ba sogokuruza Yosuwa yavugaga ni Tera, se wa Aburahamu. Tera yari atuye mu mujyi wa Uri, mu gace k’iburasirazuba bw’Uruzi rwa Ufurate. Bibiliya ntivuga byinshi kuri Tera. Ivuga gusa ko yasengaga izindi mana (Yosuwa 24:2). Umuhungu we Aburahamu, nubwo bwose atari yagasobanukirwa mu buryo bwuzuye umugambi w’Imana, yemeye kuva mu mujyi we kavukire abisabwe na Yehova. Aburahamu yahisemo kuyoboka idini rinyuranye n’irya se. Ibyo byatumye Aburahamu ahabwa imigisha Imana yari yaramusezeranyije, kandi byatumye aba uwo amadini menshi yita “sekuruza w’abizera [Imana] bose.”—Abaroma 4:11.

Indi nkuru y’umuntu Bibiliya ivuga neza ni iya Rusi, nyirakuruza wa Yesu Kristo. Rusi uwo yari umugore w’Umumowabukazi wari warashatswe n’Umwisirayeli. Yaje gupfakara, maze ahura n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo kuguma mu gihugu cye no gusubirana na nyirabukwe muri Isirayeli. Kubera ko yari azi ko gusenga Yehova birusha agaciro gusenga ibigirwamana ababyeyi be basengaga, Rusi yabwiye nyirabukwe ati “ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye.”—Rusi 1:16, 17.

Hari inkoranyamagambo imwe yagize icyo ivuga ku gaciro iyo nkuru ifite mu nyandiko ya Bibiliya, ivuga ko iyo nkuru “igaragaza ukuntu umugore w’umunyamahanga, wavukiye mu bapagani barwanyaga Abisirayeli, Abisirayeli na bo bakabanga, . . . yaje kuba nyirakuruza w’Umwami Dawidi wari uwera, kandi ibyo byose akabiterwa n’uko yakundaga ubwoko bwa Yehova agakunda no kumusenga” (Dictionnaire de la Bible). Rusi ntiyiriwe ajijinganya guhitamo idini rinyuranye n’iry’ababyeyi be, kandi amahitamo ye yatumye Imana imugororera.

Inkuru ivuga ukuntu Ubukristo bwatangiye igaragaza neza icyatumye abigishwa ba Yesu baca ukubiri n’amadini y’abakurambere babo. Muri disikuru yemezaga intumwa Petero yatanze, yatumiriye abari bamuteze amatwi ‘kwikiza ab’icyo gihe biyobagizaga,’ bakicuza ibyaha byabo, hanyuma bakabatizwa mu izina rya Yesu Kristo (Ibyakozwe 2:37-41). Rumwe mu ngero zigaragara cyane ni urwa Sawuli, Umuyahudi watotezaga Abakristo. Igihe yari mu nzira ajya i Damasiko Yesu yaramubonekeye, hanyuma Sawuli aza guhinduka Umukristo yitwa intumwa Pawulo.—Ibyakozwe 9:1-9.

Icyakora, abenshi mu Bakristo ba mbere si uko byabagendekeye kugira ngo bahinduke Abakristo. Uko biri kose ariko, byabaye ngombwa ko bose baca ukubiri n’idini ry’Abayahudi cyangwa ibigirwamana binyuranye byasengwaga. Abemeye guhindukirira Ubukristo bose babikoze bazi neza ibyo bakora, akenshi bakaba baremeraga nyuma y’ibiganiro birambuye ku birebana n’uruhare rwa Yesu, ari we Mesiya (Ibyakozwe 8:26-40; 13:16-43; 17:22-34). Abo Bakristo ba mbere bari bazi neza ko bagombaga kugira ibintu bahindura mu mibereho yabo. Abantu bose, baba Abayahudi cyangwa abatari bo baratumirwaga, ariko ubutumwa bwari bumwe kuri bose: kugira ngo bashimishe Imana, bagombaga kuyoboka ubwo buryo bushya bwo gusenga, ari bwo bw’Ubukristo.

Amahitamo atureba natwe

Nta gushidikanya rwose ko mu kinyejana cya mbere guca ukubiri n’idini ry’ababyeyi, ryaba iry’Abayahudi, gusenga umwami cyangwa gusenga imana z’abapagani, hanyuma umuntu akifatanya n’idini ryanenwaga n’Abayahudi hamwe n’Abaroma, byasabaga ubutwari. Bidatinze, abemeye gufata uwo mwanzuro batangiye gutotezwa cyane. Mu gitabo kimwe, Hippolyte Simon, umusenyeri wo mu idini rya Gatolika w’i Clermont-Ferrand, yavuze ko muri iki gihe na bwo bisaba ubutwari kugira ngo umuntu yange “gutwarwa no gufatirwa mpiri mu mwuka wogeye hose wo gushaka kwigana abandi” (Vers une France païenne? [u Bufaransa bwaba buri mu nzira yo kuba igihugu cy’abapagani?]). Bisaba ubutwari kugira ngo umuntu yemere kwifatanya n’idini rifite abayoboke bake kandi rijya rirwanywa, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova.

Umusore witwa Paul ukomoka i Bastia ho mu kirwa cya Corse wakuriye mu idini rya Gatolika yajyaga akunda kwifatanya mu bikorwa bya kiliziya, urugero nko gucuruza imigati kugira ngo bashakishirize amafaranga umuryango w’idini rya Gatolika wita ku mbabare. Kubera ko yifuzaga gusobanukirwa Bibiliya neza kurushaho, yemeye kujya ayiganiraho buri gihe n’Abahamya ba Yehova. Bidatinze, yaje kubona ko ibyo yigaga byashoboraga kuzamuhesha imigisha y’iteka. Ku bw’ibyo, Paul yemeye amahame yose yo muri Bibiliya maze ahinduka umwe mu Bahamya ba Yehova. Ababyeyi be ntibigeze barwanya umwanzuro we, ibyo bikaba byaratumye bakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi.

Uwitwa Amélie we atuye mu majyepfo y’u Bufaransa. Abagize umuryango we, kugeza ku gisekuru cya kane, ni Abahamya ba Yehova. Ni iki cyateye Amélie gufata umwanzuro wo kwemera amahame yo mu rwego rw’idini ababyeyi be bagenderaho? Yagize ati “umuntu ntapfa kuba Umuhamya wa Yehova ngo ni uko gusa ababyeyi be cyangwa ba sekuru ari Abahamya ba Yehova, cyangwa se bari bo. Ahubwo, hari igihe kigera ukavuga uti ‘iri ni idini ryanjye kuko ibi ari byo nizera.’ ” Nk’uko bimeze no ku bandi Bahamya ba Yehova bakiri bato, Amélie na we azi neza ko imyizerere y’idini rye akomeyeho ituma agira imibereho ifite icyo igamije kandi ko ari isoko y’ibyishimo birambye.

Kuki tugomba kwemera kugengwa n’amahame y’Imana?

Mu Migani igice cya 6, umurongo wa 20, hatera inkunga abantu bashaka gushimisha Imana hagira hati “mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije.” Iyo nama ntishishikariza abakiri bato kujya bumvira buhumyi, ahubwo ibasaba kwemera kugengwa n’amahame y’Imana binyuriye mu gukomeza ukwizera kwabo no kujya ku ruhande rw’Imana babyibwirije. Intumwa Pawulo yatumiriye bagenzi be ‘kugerageza byose,’ bakareba niba ibyo bigishwaga byari bihuje n’Ijambo ry’Imana hamwe n’ibyo Imana ishaka, hanyuma bakabona kubishyira mu bikorwa.—1 Abatesalonike 5:21.

Abahamya ba Yehova basaga miriyoni esheshatu, baba abakiri bato cyangwa abakuze, baba bakomoka mu miryango y’Abakristo cyangwa itari iy’Abakristo, bose uwo ni wo mwanzuro bafashe. Bamaze kwiga Bibiliya bitonze, babonye ibisubizo by’ukuri ku bibazo bibazaga bashaka kumenya icyo ubuzima bumaze, none ubu bamaze gusobanukirwa neza icyo Imana yifuriza abantu bose. Bamaze kugira ubwo bumenyi, bemeye kugengwa n’amahame y’Imana no gukora uko bashoboye kose kugira ngo bakore ibyo ishaka.

Waba usanzwe usoma iyi gazeti cyangwa ari bwo bwa mbere ikugeze mu ntoki, kuki utakwemera Abahamya ba Yehova bakagufasha kugenzura Bibiliya kugira ngo musuzumire hamwe amahame yo mu rwego rw’idini ayikubiyemo? Nubigenza utyo, uzabasha ‘gusogongera no kumenya yuko Uwiteka agira neza,’ kandi nushyira mu bikorwa ubumenyi uzaronka, buzakuyobora ku buzima bw’iteka.—Zaburi 34:9; Yohana 17:3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Umuryango wo mu Bufaransa ugizwe n’Abahamya ba Yehova kugeza ku gisekuru cya kane

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Rusi yahisemo gukorera Yehova aho gukorera imana ababyeyi be basengaga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze