Ishyingiranwa ryasaga n’aho ari inzozi rya Bowazi na Rusi
KU MBUGA aho bahurira imyaka hafi y’i Betelehemu, hari abantu benshi. Akazi kabaye kenshi. Impumuro y’ingano zikaranze ni yo imenyesheje abakozi bashonje ko isaha yo kurya igeze. Buri muntu agiye kurya ibyavuye mu maboko ye.
Umuhinzi w’umukungu witwa Bowazi yariye, aranywa, yijuse ahita yirambika ku muba munini w’ingano. None burije, abasaruzi baratashye, buri wese arashaka ahantu heza ari bwirambike. Bowazi wanezerewe, ariyoroshe ahita asinzira.
Barahuye ntihagira urabukwa
Igicuku kiranishye, Bowazi akangutse atitira kandi akonje. Ibirenge bye babyorosoye, kandi hari umuntu uryamye mu mirambizo ye. Ntabashije kumenya uwo ari we kuko hari umwijima, ni ko kumubaza ati “uri nde?” Ijwi ry’umugore riramushubije riti “ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.”—Rusi 3:1-9.
Bakomeje kuganirira muri uwo mwijima bonyine. Ubundi abagore ntibizana batyo ku mbuga (Rusi 3:14). Ariko kandi, kuko Bowazi abimusabye, Rusi akomeje kuryama mu mirambizo ye, butaracya arabyuka aragenda kugira ngo hatazagira ababavuga amagambo adafite ishingiro.
Ese bari babisezeranye nk’uko umusore n’inkumi basezeranira guhurira ahantu runaka? Mbese aho, Rusi, umupfakazi w’umukene ukomoka mu gihugu cy’abapagani, ntiyaba yarakoresheje ubucakura kugira ngo ashukashuke uwo musaza w’umukungu? Cyangwa muri iryo joro Bowazi yaba yarafatiranye Rusi ahereye ku mimerere yari arimo no ku kuba yari mu bwigunge? Igisubizo cy’ibyo bibazo byose ni oya. Mu by’ukuri, ibyabaye bigaragaza ko bari indahemuka kandi ko bakundaga Imana. Ndetse iyi nkuru irashishikaje cyane.
Ariko se, ubundi Rusi ni muntu ki? Ni iki cyamuteye gukora biriya? Umukungu witwa Bowazi we se ni muntu ki?
“Umugore utunganye”
Imyaka myinshi mbere y’uko ibyo biba, inzara yateye mu gihugu cya Yuda, maze umuryango ugizwe n’Abisirayeli bane ari bo Elimeleki, umugore we Nawomi n’abahungu babo babiri Mahaloni na Kiliyoni, usuhukira mu gihugu cyeraga cya Mowabu. Abo bahungu bashatse abagore b’Abamowabukazi ari bo Rusi na Orupa. Abagabo babo uko ari batatu bamaze gupfa, abo bagore batatu baje kumva ko ibintu muri Isirayeli byongeye kumera neza. Nuko Nawomi wari umupfakazi wishwe n’agahinda, nta kana nta n’akuzukuru, yiyemeza gusubira ku ivuko.—Rusi 1:1-14.
Bari mu nzira bagana muri Isirayeli, Nawomi yemeje Orupa gusubira mu bwoko bwe. Nuko Nawomi abwira Rusi ati “dore muka mugabo wanyu asubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye, nawe usubireyo ukurikire muka mugabo wanyu.” Nyamara Rusi yaramushubije ati “winyinginga kugusiga,. . . kuko aho uzajya ari ho nzajya . . . Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe” (Rusi 1:15-17). Nuko abo bapfakazi bombi batagira epfo na ruguru basubira i Betelehemu. Bagezeyo, urukundo Rusi yakundaga nyirabukwe ndetse n’uburyo yamwitagaho byatangaje cyane abaturanyi, ku buryo babonaga ko yari afitiye Nawomi “umumaro uruta uwo abahungu barindwi.” Abandi bavugaga ko yari “umugore utunganye.”—Rusi 3:11; 4:15.
Batangiye gusarura sayiri i Betelehemu, Rusi yabwiye Nawomi ati “reka njye mu mirima mpumbe imyaka nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.”—Rusi 2:2.
Ku bw’amahirwe agiye mu murima wa Bowazi, ufitanye isano na sebukwe, Elimeleki. Asabye utegeka abasaruzi uruhushya rwo guhumba. Umwete yakoranaga mu guhumba wari uhebuje ku buryo utegeka abasaruzi yamushimiye Bowazi.—Rusi 1:22–2:7.
Umurinzi akaba n’umugiraneza
Bowazi ni umuntu usenga Yehova by’ukuri. Buri gitondo, Bowazi yasuhuzaga abasaruzi be ababwira ati “Uwiteka abane namwe,” maze na bo bakamusubiza bati “Uwiteka aguhe umugisha” (Rusi 2:4). Amaze kwitegereza ukuntu akorana umwete n’ukuntu ari indahemuka kuri Nawomi, Bowazi yahaye Rusi uburenganzira budasanzwe bwo guhumba mu mirima ye. Muri make yaramubwiye ati ‘igumire mu mirima yanjye, si ngombwa ko ujya ahandi. Ujye uba bugufi y’abaja banjye, nta cyo uzaba muri kumwe. Nabujije abahungu nta wuzakwakura. Nugira inyota, bazajye baguha amazi afutse.’—Rusi 2:8, 9.
Nuko Rusi yubika umutwe ku butaka aravuga ati ‘ni iki gitumye nkugiriraho umugisha kandi ndi umunyamahanga?’ Bowazi aramusubiza ati ‘bansobanuriye ibyo wakoreye nyokobukwe byose nyuma y’urupfu rw’umugabo wawe, ukuntu wasize so na nyoko, umuryango wawe n’igihugu wavukiyemo ukaza kuba mu bwoko utari uzi. Yehova akwiture ibyo wakoze. Uzagire ingororano itagira ingano.’—Rusi 2:10-12.
Nta bwo Bowazi agerageza kumwikundishaho. Ahubwo aramushimira abivanye ku mutima. Rusi yicishije bugufi cyane, amushimira ko amuhumurije. Yabonaga ko atari abikwiriye ndetse akomeza gukorana ingufu kurushaho. Hanyuma, igihe cyo kurya kigeze, Bowazi ahamagara Rusi ati ‘igira hino, urye ku mutsima kandi ukoze agace k’umutsima wawe muri vino.’ Yarariye arahaga ndetse abika n’ibyo ashyira Nawomi mu rugo.—Rusi 2:14.
Ku mugoroba, Rusi yari amaze guhumba nk’ibiro 20 bya sayiri, arazikorera hamwe na bya biryo byasigaye asubira mu rugo kwa Nawomi (Rusi 2:15-18). Nawomi yashimishijwe n’uko azanye ibintu byinshi, bituma amubaza ati “wahumbye mu kwa nde uyu munsi? . . . Hahiriwe uwakwitayeho!” Amaze kumenya ko ari Bowazi, Nawomi yahise avuga ati “uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera. . . . Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”—Rusi 2:19, 20.
Abona “uburuhukiro”
Kuko yifuzaga kubonera umukazana we “uburuhukiro” cyangwa aho yaba, Nawomi yaboneyeho akanya ko gusaba umucunguzi, nk’uko amategeko y’Imana abiteganya (Abalewi 25:25; Gutegeka 25:5, 6). Nuko Nawomi agira Rusi inama y’ingirakamaro, amufasha kureba ukuntu yazatuma Bowazi amubenguka. Amaze kwitegura no kumva neza icyo agiye gukora, Rusi yitwikira ijoro aramanuka ajya ku mbuga yo kwa Bowazi aho bahurira imyaka, asanga asinziriye. Yorosora ibirenge bye, maze ategereza ko akanguka.—Rusi 3:1-7.
Nta gushidikanya ko aho Bowazi akangukiye, icyo gikorwa cy’ikigereranyo Rusi yakoze cyamufashije gusobanukirwa impamvu yamusabaga ko ‘yakorosa umwambaro we umuja we.’ Igikorwa Rusi yakoze cyatumye uwo musaza w’Umuyuda yibuka inshingano ye y’uko ari umucunguzi, kuko yari mwene wabo wa Mahaloni, umugabo wa Rusi wapfuye.—Rusi 3:9.
Bowazi ntiyari yiteze ko Rusi aza kumureba nijoro, ariko igisubizo yamuhaye cyumvikanisha ko kuba Rusi yaramusabye kubacungura bitamutunguye cyane. Bowazi yemeye kubahiriza icyifuzo cya Rusi.
Ijwi rya Rusi rishobora kuba ryarumvikanishaga ko afite ubwoba, kuko Bowazi yahise amuhumuriza agira ati “none mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi ko uri umugore utunganye.”—Rusi 3:11.
Ikigaragaza ko Bowazi yabonaga ko ibyo Rusi yakoze atabitewe n’ingeso mbi, ni amagambo yamubwiye agira ati “uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye bwa mbere” (Rusi 3:10). Ubwa mbere, Rusi yagaragarije Nawomi ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka. Ku ncuro ya nyuma, Rusi ntiyagize ubwikunde ubwo yasangaga Bowazi wari ushaje cyane kumurusha, kuko ari we wagombaga kubacungura. Yemeye kubyara abana bari kuzitirirwa Mahaloni umugabo we wapfuye, bakanitirirwa Nawomi.
Umucunguzi yisubiraho
Burakeye, Bowazi ahamagaza undi mugabo mwene wabo, ufitanye isano rya bugufi na Nawomi kurusha iryo Bowazi na Nawomi bari bafitanye. Bowazi avugira imbere y’abaturage n’abakuru b’uwo mudugudu ati ‘nashakaga kukumenyesha ko ufite uburenganzira bwo gucungura isambu Nawomi yasigiwe n’umugabo we Elimeleki, kuko ashaka kuyigurisha.’ Bowazi arakomeza ati ‘urayicungura? Niba utayicungura, jye ndayicungura.’ Wa mugabo amaze kumva ibyo Bowazi avuze, yemera gucungura iyo sambu.—Rusi 4:1-4.
Nyamara uwo mugabo agiye gutungurwa! Bowazi akomeje avugira imbere y’abagabo bari aho bose ati “nugura iyo sambu na Nawomi, ukwiriye no kuyigurana na Rusi Umumowabukazi wari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.” Kuko atinya kwangiza umurage we, ufite uburenganzira bwo kubacungura abwihakanye agira ati “ubwanjye simbasha kuyicungura.”—Rusi 4:5, 6.
Nk’uko umugenzo wari uri, iyo umuntu yangaga gucungura yakuragamo urukweto rwe akaruha mugenzi we. Ni yo mpamvu uwo mucunguzi amaze kubwira Bowazi ati “uyigururire,” ahise akuramo n’urukweto. Hanyuma Bowazi abwira abakuru n’abaturage bose ati “mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n’ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi. Kandi na Rusi Umumowabukazi wari muka Mahaloni, ndamuguze ngo abe umugore wanjye, kugira ngo ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye . . . mbatanze ho abagabo uyu munsi.”—Rusi 4:7-10.
Abantu bose bari mu marembo babwira Bowazi bati “Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y’Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu.”—Rusi 4:11, 12.
Abaturage bamaze kumuha umugisha, Bowazi ajyana Rusi aramurongora. Amubyarira umuhungu witwa Obedi, bityo Bowazi na Rusi bahinduka abasekuruza b’Umwami Dawidi ndetse n’aba Yesu Kristo.—Rusi 4:13-17; Matayo 1:5, 6, 16.
“Ingororano itagabanije”
Muri iyi nkuru, uhereye ku kuntu Bowazi yasuhuzaga neza abakozi be n’ukuntu yemeye inshingano yo gukomeza izina ry’umuryango wa Elimeleki, yagaragaje ko yari umuntu ukwiriye icyubahiro, umugabo ufata imyanzuro kandi uhamye. Yari kandi umuntu wirinda, ufite ukwizera kandi ukiranuka. Nanone kandi, Bowazi yagiraga ubuntu, akagwa neza akagira n’imico myiza, kandi yubahaga amategeko ya Yehova mu buryo bwose.
Rusi yamenyekanye cyane kubera urukundo yakundaga Yehova, urukundo rudahemuka yakundaga Nawomi, n’umwete yagiraga kimwe no kwicisha bugufi kwe. Ntibitangaje rero kuba abaturage barabonaga ko “ari umugore utunganye.” Ntiyigeze arya “ibyo kurya by’ubute.” Kubera kandi ko yakoraga atizigamye, yabonaga ikimutunga we na nyirabukwe w’umukene (Imigani 31:27, 31). Mu gihe yitaga kuri Nawomi, Rusi agomba kuba yaragize ibyishimo yaheshejwe no gutanga.—Ibyakozwe 20:35; 1 Timoteyo 5:4, 8.
Mbega urugero rwiza dusanga mu gitabo cya Rusi! Nawomi Yehova yaramwibutse. Rusi yahawe “ingororano itagabanije,” aba nyirakuruza wa Yesu Kristo. Bowazi yahawe umugisha kuko yabonye “umugore utunganye.” Natwe, aba bantu badusigiye ingero z’ukwizera.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 26]
Hariho ibyiringiro
Niba ujya wumva uhangayitse, inkuru ya Rusi ishobora kukugarurira ibyiringiro. Ni inkuru ishishikaje isoza igitabo cy’Abacamanza. Igitabo cya Rusi kitubwira ukuntu Yehova yakoresheje umupfakazi w’umukene wakomotse mu gihugu cy’amahanga cya Mowabu akabyara Umwami w’ubwoko bwa Yehova. Iyo usuzumye igitabo cy’Abacamanza, ubona ko ukwizera kwa Rusi kwamuritse nk’umucyo muri icyo gihe.
Umaze gusoma inkuru ya Rusi, ushobora kwizera ko uko ibihe turimo byaba bikomeye kose, buri gihe Imana yita ku bwoko bwayo kandi ko isohoza imigambi yayo.