ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/5 pp. 4-7
  • Uko bamwe babonye ibisubizo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko bamwe babonye ibisubizo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Imana ni nde?
  • Kuki hariho imibabaro?
  • Ubuzima bufite icyo buvuze
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/5 pp. 4-7

Uko bamwe babonye ibisubizo

ABANTU benshi cyane barasenga. Bamwe bemera rwose ko amasengesho yabo asubizwa. Abandi bo bibaza niba koko hari uwumva amasengesho yabo. Hari n’abandi bashaka ibisubizo, ariko ntibigeze batekereza kubisaba Imana mu isengesho.

Bibiliya igaragaza ko Imana y’ukuri ‘yumva ibyo isabwa’ (Zaburi 65:3). Niba se usenga, uzi neza ko usenga Imana y’ukuri? Mbese amasengesho yawe ari mu yo Imana isubiza?

Abantu benshi hirya no hino ku isi bazakubwira ko amasengesho yabo asubizwa! Babonye ibisubizo bate? Ni iki bize?

Imana ni nde?

Hari umwarimukazi wo muri Porutugali wari warigishijwe n’ababikira n’abapadiri. Yakurikizaga idini rye nta buryarya. Igihe idini rye ryahinduraga rikareka imihango bamwigishije ko ari iy’ingenzi cyane, yabuze icyo afata n’icyo areka. Gutembera byatumye amenya imisengere y’i Burasirazuba, maze atangira kwibaza niba koko hariho Imana imwe y’ukuri. Yari kujya asenga ate? Igihe yabazaga padiri ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, padiri yarabyihungije maze uwo mwarimukazi aramanjirwa.

Mu mujyi uwo mwarimukazi atuyemo, Kiliziya Gatolika yari yarakwirakwijemo inyandiko yabuzaga abayoboke bayo kuganira n’Abahamya ba Yehova. Ariko uwo mwarimukazi yari agifite bya bibazo bye. Umunsi umwe, Umuhamya wa Yehova yaramusuye maze uwo mwarimukazi atega amatwi kandi arashimishwa. Bwari ubwa mbere aganiriye na bo.

Kugira ngo uwo mugore abone ibisubizo by’ibibazo byinshi yari afite, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Buri cyumweru yabaga afite urutonde rw’ibibazo byinshi yifuzaga kubabaza. Yifuzaga kumenya izina ry’Imana, kumenya niba hariho Imana imwe y’ukuri yonyine, niba Imana yemera gukoresha amashusho mu gusenga, n’ibindi bibazo byinshi cyane. Yabonye ko ibisubizo bamuhaga byose byavaga muri Bibiliya, ko bitari ibitekerezo by’umuntu ku giti cye. Ibyo yigaga byaramutangaje kandi biramushimisha. Buhoro buhoro yaje kubona ibisubizo by’ibibazo byinshi yari afite. Ubu asenga Yehova mu mwuka no mu kuri, kuko Yesu yavuze ko ‘abasenga by’ukuri’ basenga batyo.—Yohana 4:23.

Muri Sri Lanka, hari abagize umuryango basomeraga hamwe Bibiliya buri gihe, ariko ntibabonaga ibisubizo by’ibibazo byinshi by’ingenzi bari bafite. Nubwo bari bakeneye ubufasha, padiri wabo ntiyashoboye kugira icyo abamarira. Icyakora, hari Abahamya ba Yehova babasuye maze babasigira igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya. Nyuma y’aho, Abahamya ba Yehova bamaze kubaha ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibazaga kuri Bibiliya, bemeye kwiga Bibiliya. Ibyo bamenye byarabashimishije cyane.

Ariko kandi, inyigisho z’idini umugore wo muri uwo muryango yari yarize kuva mu buto bwe zari zaramucengeye ku buryo zamubuzaga kubona ko Se wa Yesu Kristo ari we “Mana y’ukuri yonyine,” nk’uko Yesu ubwe yabyivugiye (Yohana 17:1, 3). Bari baramwigishije ko Yesu angana na Se kandi ko iryo ryari “iyobera” ridashidikanywaho. Yasenze Yehova nta buryarya kandi rwose yifuza kumenya ukuri, akoresha izina rye, amusaba ko yamugaragariza uwo Yesu ari we. Hanyuma, yongeye gusuzumana ubwitonzi imirongo y’Ibyanditswe ivuga kuri icyo kibazo (Yohana 14:28; 17:21; 1 Abakorinto 8:5, 6). Yabaye nk’uhumutse, noneho abona neza ko Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi akaba na Se wa Yesu Kristo, ari we Mana y’ukuri.—Yeremiya 16:21; 10:10-12.

Kuki hariho imibabaro?

Umugabo witwa Yobu yarababaye bikabije. Inkubi y’umuyaga yamwiciye abana kandi arakena. Nanone yarwaye indwara ibabaza, kandi incuti ze mbi ziramugerageza. Muri ibyo bibazo byose, hari aho Yobu yageze avuga amagambo adakwiriye (Yobu 6:3). Ariko Imana yazirikanye imimerere yarimo (Yobu 35:15). Yamenye ibyari mu mutima wa Yobu maze imuha inama yari akeneye. Ibyo Imana iracyabikorera abantu muri iki gihe.

Muri Mozambike, uwitwa Castro yari afite imyaka icumi ubwo nyina yapfaga. Castro yumvise ababaye cyane. Yarabajije ati “kuki apfuye none akaba adusize?” Nubwo yari yararezwe n’ababyeyi batinya Imana, icyo gihe yaguye mu rujijo. Ni iki cyari kumuhumuriza? Yaboneye ihumure mu gusoma Bibiliya yo mu rurimi rw’Igicicewa kandi ayiganiraho na mukuru we.

Buhoro buhoro, Castro yasobanukiwe ko kuba nyina yarapfuye bitatewe n’uko Imana irenganya abantu, ahubwo ko ari ukubera ko twarazwe ukudatungana (Abaroma 5:12; 6:23). Isezerano rya Bibiliya ry’umuzuko ryaramuhumurije cyane kubera ko ryatumye yiringira ko azongera kubona nyina (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Ikibabaje ni uko imyaka ine nyuma y’aho na se yaje gupfa. Ariko noneho icyo gihe Castro yari yiteguye guhangana n’urwo rupfu rwa se. Ubu akunda Yehova kandi akora umurimo w’Imana mu budahemuka. Abamuzi bose bibonera ko yishimye.

Abantu benshi bapfushije abo bakundaga, bahumurizwa n’ukuri kwa Bibiliya nk’uko kwahumurije Castro. Abantu bahuye n’imibabaro ikomeye bitewe n’ibikorwa by’abantu babi bashobora kubaza nk’uko Yobu yabajije agira ati “ni iki gituma abanyabyaha babaho” (Yobu 21:7)? Iyo abantu bumviye koko ibyo Imana ibabwira, mu gihe ibaha ibisubizo binyuriye mu Ijambo ryayo, bamenya ko uburyo ikemuramo ibibazo ari bo mu by’ukuri bufitiye akamaro.—2 Petero 3:9.

Barbara warerewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntiyari yarigeze ahura n’amagorwa y’intambara. Ariko yakuze yumva intambara mu bihugu byinshi. Buri munsi itangazamakuru ryavugaga intambara. Akiri ku ishuri, yatewe urujijo no kubona ko hari ibintu byabaye mu mateka, mu buryo bwasaga n’aho nta wari kubikumira. Byaterwaga n’iki? Mbese, Imana yitaga ku byabaga? Yemeraga ko Imana ibaho, ariko hari ibyo yari akiyishidikanyaho.

Icyakora, uko Barbara yabonaga ubuzima byagiye bihinduka buhoro buhoro bitewe n’uko yifatanyaga n’Abahamya ba Yehova. Yabategaga amatwi kandi bakigana Bibiliya. Yajyaga mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Ndetse yanagiye muri rimwe mu makoraniro yabo manini. Byongeye kandi, iyo yabazaga ibibazo, yabonaga ko ibisubizo Abahamya banyuranye bamuhaga bitavuguruzanyaga. Ahubwo Abahamya bavugaga rumwe kubera ko imitekerereze yabo ishingiye kuri Bibiliya.

Abahamya bamweretse ibihamya Bibiliya itanga by’uko Satani ari we uyobora isi, kandi ko isi igaragaza umwuka we (Yohana 14:30; 2 Abakorinto 4:4; Abefeso 2:1-3; 1 Yohana 5:19). Abahamya basobanuriye Barbara ko ibintu byamuyoberaga byari byarahanuwe muri Bibiliya (Daniyeli, igice cya 2, 7, n’icya 8). Imana yari yarabihanuye kubera ko ifite ubushobozi bwo kureba ibizaba mu gihe kizaza iyo ibishatse. Bimwe muri ibyo bintu ni yo yatumye biba. Ibindi yarabiretse gusa biraba. Abahamya ba Yehova beretse Barbara ko Bibiliya yari yaranahanuye ibyiza n’ibibi byagombaga kuba muri iki gihe kandi ko ivuga icyo bisobanura (Matayo 24:3-14). Bamweretse amasezerano Bibiliya itanga ku bihereranye n’isi nshya, ahazaganza gukiranuka kandi imibabaro ntizahabe.—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Barbara yatangiye kugenda asobanukirwa ko nubwo Yehova Imana atari we nyirabayazana w’imibabaro y’abantu, atayibuza kubaho binyuriye mu guhatira abantu kumvira amategeko ye iyo bahisemo kutayumvira (Gutegeka 30:19, 20). Imana yakoze gahunda zo kugira ngo tuzashobore kubaho iteka twishimye, ariko ubu iduha umwanya wo kugaragaza niba tuzagendera mu nzira zayo zikiranuka (Ibyahishuwe 14:6, 7). Barbara yiyemeje kwiga ibyo Imana isaba no kubikurikiza. Yanabonye ko mu Bahamya ba Yehova hari urukundo Yesu yavuze ko rwari kuranga abigishwa be nyakuri.—Yohana 13:34, 35.

Nawe ushobora kungukirwa n’ibyamufashije.

Ubuzima bufite icyo buvuze

Ndetse n’abo umuntu yavuga ko bagashize, bashobora kuba bashaka ibisubizo by’ibibazo bibahangayikisha. Urugero, uwitwa Matthew, umusore wo mu Bwongereza, yahoraga yifuza cyane kumenya Imana y’ukuri n’intego y’ubuzima. Se yapfuye igihe Matthew yari afite imyaka 17. Nyuma y’aho, Matthew yabonye impamyabumenyi ya kaminuza muri muzika. Hanyuma yatangiye kugenda arushaho kubona ko kwiruka inyuma y’ubutunzi nta ho bizamugeza. Yavuye iwabo yimukira i Londres maze atangira kwishora mu biyobyabwenge, akajya kubyina nijoro, akaragurisha inyenyeri, akajya mu by’ubupfumu kandi ayoboka igice cy’idini rya Budha bita Zen, n’izindi filozofiya. Ibyo byose yabikoraga ashakisha uburyo bwiza bwo kubaho. Amaze kwiheba, yasenze Imana ayisaba ko yamufasha kubona ukuri.

Iminsi ibiri nyuma y’aho, Matthew yahuye n’umuntu bari baziranye kera, maze amusobanurira ingorane ze. Uwo mugabo yari yariganye n’Abahamya ba Yehova. Yeretse Matthew muri 2 Timoteyo 3:1-5, atangazwa n’ukuntu Bibiliya isobanura neza uko isi idukikije imeze. Mu gihe yasomaga Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, cyamukoze ku mutima (Matayo, igice cya 5-7). Mu mizo ya mbere, yabanje gushidikanya kubera ko hari inyandiko zanengaga Abahamya ba Yehova yari yarasomye, ariko amaherezo yaje kwiyemeza kujya mu materaniro yaberaga mu Nzu y’Ubwami yari hafi aho.

Matthew yashimishijwe n’ibyo yumvise maze atangira kwigana Bibiliya n’umwe mu basaza bo muri iryo torero. Ntiyatinze kubona ko ibyo yigaga, ari byo yari amaze iminsi ashaka, byari igisubizo cy’isengesho yari yarasenze Imana. Amaze kureka ibikorwa bidashimisha Yehova, yarungukiwe. Uko yihingagamo gutinya Imana mu buryo bwiza, yasunikirwaga guhuza imibereho ye n’amategeko yayo. Matthew yamenye ko kubaho muri ubwo buryo bifite intego.—Umubwiriza 12:13.

Yaba Matthew cyangwa abandi bavuzwe muri iyi ngingo, nta n’umwe wagize imibereho irangwa no kunyurwa ngo ni uko ari byo yari yarandikiwe. Gusa bamenye ko Yehova Imana mu rukundo rwe afitiye umugambi mwiza abantu bose bahitamo babyishimiye kumvira amategeko ye (Ibyakozwe 10:34, 35). Muri uwo mugambi harimo ubuzima bw’iteka mu isi itarangwamo intambara, uburwayi n’inzara, ndetse yanakuwemo urupfu (Yesaya 2:4; 25:6-8; 33:24; Yohana 3:16). Mbese, ibyo ni byo nawe wifuza? Niba ari ko biri, ushobora kwiga byinshi ku bihereranye n’urufunguzo rw’ubuzima bushimishije. Ibyo uzabigeraho nujya mu materaniro atangirwamo inyigisho za Bibiliya abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Tugutumiriye kubigenza utyo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Senga Imana nta buryarya, ukoreshe izina bwite ryayo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Igana Bibiliya n’abantu bigisha koko ibiyikubiyemo

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Jya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Hiker: Chad Ehlers/Index Stock Photography

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze