ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/5 pp. 25-27
  • Bakorera umuryango wa Gikristo w’abavandimwe mu bindi bihugu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bakorera umuryango wa Gikristo w’abavandimwe mu bindi bihugu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingorane bahura na zo
  • Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bisaba ubutwari
  • Umwuka wo kwigomwa
  • Bubaka bunze ubumwe ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Kwishimira Ukwiyongera Imana Itanga
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Umurimo wo kubaka wubahisha Yehova
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Ese ushobora guha Yehova igihe cyawe n’imbaraga zawe?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/5 pp. 25-27

Bakorera umuryango wa Gikristo w’abavandimwe mu bindi bihugu

WIGEZE wumva amagambo nk’aya ngo “abubatsi mpuzamahanga”? Abahamya ba Yehova bagize iryo tsinda bakoresha igihe cyabo n’ubushobozi bwabo bafasha mu kubaka amazu akoreshwa mu kwandika ibitabo no gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami buva muri Bibiliya. Abo bakozi bitangiye gukora imirimo bafasha kandi mu kubaka Amazu y’Amakoraniro ndetse n’Amazu y’Ubwami yigishirizwamo Bibiliya. Ubu abo bakozi bafasha mu mishinga y’ubwubatsi mu bihugu 34 bitandukanye, cyane cyane mu bihugu bikennye. Ni izihe ngorane zihariye abo bakozi bahura na zo, kandi se ni ibihe byishimo bagira mu murimo bakorera umuryango wa Gikristo w’abavandimwe mu bihugu bitandukanye? Babona bate “umurimo wera” bakora (Ibyahishuwe 7:9, 15, NW )? Kugira ngo dushobore kubisobanukirwa, reka tuganire na bamwe muri bo bakoreye umurimo muri Megizike.

Abitangiye gukora imirimo bageze bwa mbere muri Megizike muri Gicurasi 1992. Nyuma y’igihe gito, bafashe iya mbere mu kwagura ibiro by’ishami, riyobora umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Megizike. Iyo mirimo yo kwagura ibiro by’ishami yari ikubiyemo kubaka andi mazu mashya 14, agizwe n’amacumbi y’abitangiye gukora imirimo bakorera ku biro by’ishami, inzu y’icapiro n’inzu y’ibiro.

Abitangiye gukora imirimo barenga 730 baturutse mu Bwongereza, muri Kanada, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no mu bindi bihugu baje kwifatanya muri uwo mushinga wo kubaka. Bari bunze ubumwe n’abandi bavandimwe amagana baturutse hirya no hino muri Megizike bari baje kubafasha. Byongeye kandi, Abahamya barenga 28.000 baturutse mu matorero 1.600 ari hafi y’aho ibiro by’ishami byubatse, bazaga gufasha mu mirimo y’ubwubatsi ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Abo bose bakoranaga umutima w’ubwitange kandi bakoresheje ubuhanga bwabo ku buntu. Babonaga ko gukorera Yehova muri ubwo buryo ari ibintu bitagereranywa. Mu gihe bubakaga, bahoraga batekereza ku magambo yahumetswe yanditse muri Zaburi ya 127:1 agira ati “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa.”

Ingorane bahura na zo

Ni izihe ngorane abubatsi mpuzamahanga bahura na zo mu gihe bakorera umurimo aho boherejwe mu bindi bihugu? Dore bimwe mu byo bivugira. Curtis na Sally bombi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bafashije mu mishinga y’ubwubatsi mu Budage, mu Buhindi, mu Burusiya, muri Megizike, muri Paraguay, muri Rumaniya, muri Senegali no muri Zambiya. Curtis aragira ati “ingorane ya mbere yabaye iyo gusiga umukobwa wacu w’umupayiniya [umubwiriza w’igihe cyose], no kuva mu itorero ryacu ryo muri Minnesota. Jye n’umugore wanjye twari tumaze imyaka 24 muri iryo torero, kandi twumvaga tuguwe neza rwose.”

Sally agira ati “kuba ahantu utamenyereye biragoye; birashoboka ndetse ko bigoye cyane ku mugore kurusha ku mugabo, ariko naje kubona ko umuntu ashobora kubimenyera. Naje no kumenyera kuba ahantu haba imibu myinshi!” Yongeraho ati “mu gihugu kimwe, twabanaga turi icumi mu nzu imwe, itagira igikoni kandi ifite ibyumba byo kwiyuhagiriramo bibiri gusa. Ibyo byanyigishije kurushaho kwihangana.”

Kwiga urundi rurimi ni iyindi ngorane isaba gushyiraho imihati no kwicisha bugufi. Sharon wakoranye n’umugabo we mu mishinga y’ubwubatsi mu bihugu bitandukanye agira ati “kutamenya ururimi rw’igihugu ukoreramo ni ingorane. Mu mizo ya mbere, biragorana gushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka iyo utabasha kugaragaza ibyiyumvo byawe mu buryo bukoroheye. Birababaza. Ariko abavandimwe dusanga muri ibyo bihugu tuba twoherejwemo baratwihanganira cyane kandi ubona batwitayeho cyane. Mu gihe gito, usanga dusa n’abaganira nubwo bwose tuba tutavuga ururimi rumwe.”

Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bisaba ubutwari

Nubwo abo bakozi barangwa no kwigomwa bagira uruhare rugaragara mu guteza imbere umurimo wo kubaka, bibuka ko mbere y’ibindi byose ari ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ku bw’ibyo, bashyigikira byimazeyo umurimo wo kubwiriza ukorwa n’amatorero bifatanya na yo. Åke na Ing-Mari bafashije mu mishinga yo kubaka muri Guadelupe, muri Malawi, muri Megizike no muri Nijeriya, bemera ko gukoresha urundi rurimi igihe ubwiriza mu ifasi yo mu kindi gihugu bisaba kugira ubutwari.

Ing-Mari aragira ati “tugitangira twavugaga amagambo abaze, kuko twabaga buri gihe turi kumwe n’Abahamya bo muri icyo gihugu. Akenshi twarabarekaga bakaba ari bo bavuga kubera ko twumvaga dufite ipfunwe. Icyakora, umunsi umwe twafashe umwanzuro wo kujya kubwiriza twenyine. Twagiye dufite ubwoba n’umutima udiha. Twahuye n’umukobwa mubwira ibyo nari nateguye kuvuga maze antega amatwi. Namusomeye umurongo wo mu Byanditswe muha n’agatabo. Nuko uwo mukobwa arambwira ati ‘umbabarire unsubize. Hari mwene wacu wigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Jye nabona nte umuntu unyigisha?’ Naratangaye cyane mbura icyo musubiza. Nihagazeho niyemeza kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya.”

Ing-Mari akomeza agira ati “tekereza ibyishimo nagize n’uburyo nashimiye Yehova kuko yahaye imigisha igikorwa twakoze hamwe n’icyifuzo twari dufite cyo kugeza ukuri ku bandi.” Uwo mukobwa yagize amajyambere, aza kubatirizwa mu ikoraniro ry’intara ryabereye mu mujyi wa Mexico, aba Umuhamya. Åke na Ing-Mari bavuga muri make iby’umurimo wabo wo kubwiriza bagira bati “twishimiye cyane aho bagiye batwohereza hose muri gahunda zo kubaka mu bihugu bitandukanye, ariko nta cyaruta ibyishimo no kunyurwa bitangwa no gufasha umuntu kumenya ukuri.”

Umwuka wo kwigomwa

Ni koko, abitangiye gukora imirimo basiga imiryango yabo n’incuti zabo bigomwa byinshi kugira ngo bajye gufasha abavandimwe babo mu bindi bihugu, ariko kandi babona ibyishimo bitagira ingano. Ibyo byishimo ni ibihe?

Howard wakoranye n’umugore we Pamela muri Angola, muri Équateur, muri Kolombiya, muri El Salvador, muri Guyane, muri Megizike no muri Porto Rico asobanura agira ati “ni ibintu byiza cyane guhura n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu bitandukanye no kwibonera ubwawe urukundo ruranga umuryango wacu w’abavandimwe ku isi hose. Ibyo tubisoma kenshi, ariko iyo ubana n’abandi bafite imico itandukanye babaye no mu mimerere itandukanye kandi mugakorana, urushaho kwishimira umuryango wacu w’abavandimwe.”

Gary, wafashije mu mishinga y’ubwubatsi muri Équateur, muri Kolombiya, muri Kosita Rika, muri Megizike no muri Zambiya, na we yumva iyo gahunda yaramugiriye akamaro cyane. Aragira ati “amasomo nabonye mu myaka namaze nkorana n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bakorera mu biro by’amashami y’ibihugu noherejwemo, yamfashije kurushaho guhangana n’ingorane njya mpura na zo aho noherejwe. Ayo masomo yakomeje ukwizera kwanjye kuko yamfashije kwibonera ubumwe buranga umuteguro wa Yehova ku isi hose; ubumwe budakomwa mu nkokora n’itandukaniro ry’indimi, ry’ubwoko cyangwa iry’umuco.”

Hagati aho, imirimo y’ubwubatsi yararangiye muri Megizike, maze amazu y’ibiro by’ishami byari bimaze kwagurwa yegurirwa Yehova uyu mwaka. Basunitswe n’urukundo bakunda Imana, abubatsi mpuzamahanga bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ugusenga k’ukuri muri Megizike ndetse n’ahandi. Uburyo bagaragaza umwuka w’ubwitange bakorera abavandimwe babo b’Abakristo babikunze mu bihugu bitandukanye, Abahamya ba Yehova ku isi hose barabibashimira cyane.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Équateur

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Kolombiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Angola

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Imirimo itangira ku mazu mashya y’ibiro by’ishami ryo muri Megizike

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ubusitani bwo ku biro by’ishami

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Hasi: Bamwe mu bagize ikipi y’ubwubatsi imbere y’amwe mu mazu mashya

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Abitangiye gukora imirimo yo kubaka bashyigikira umurimo wo kubwiriza bafatanyije n’amatorero yo muri Megizike

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze