“Mwegere Imana na yo izabegera”
Mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya—Yahoze ari ruharwa none afite ibyiringiro bizima
‘IJAMBO ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi rigira ubugi buruta ubw’inkota zose, kandi ribangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira’ (Abaheburayo 4:12). Ayo ni amagambo intumwa Pawulo yavuze agaragaza ukuntu ubutumwa bw’Imana bufite ubushobozi bwo gucengera mu mitima y’abantu. Ubwo bushobozi bwagaragaye cyane cyane mu kinyejana cya mbere. Nubwo icyo gihe hari ibintu byagiraga ingaruka mbi ku bantu, abahindutse Abakristo bambaye umuntu mushya.—Abaroma 1:28, 29; Abakolosayi 3:8-10.
No muri iki gihe, biragaragara ko ijambo ry’Imana ryanditswe muri Bibiliya rigira imbaraga zo guhindura abantu. Reka dufate urugero rw’umugabo muremure w’ibigango witwa Richard. Kubera ko Richard yarakaraga vuba, yahitaga akubita umukomyeho wese. Ubuzima bwe bwarangwaga n’urugomo. Ndetse Richard yageze ubwo ajya mu itsinda ry’abateramakofe! Yaritoje cyane aza kwegukana ikamba ry’abaremereye mu marushanwa y’ahitwa i Westphalie ho mu Budage. Nanone kandi, Richard yanywaga inzoga cyane kandi akenshi yarwanaga n’abandi basinzi. Hari igihe barwanye umuntu arahagwa, kandi habuze gato ngo Richard afungwe.
Iwe mu rugo ho se byari byifashe bite? Richard yagize ati “mbere y’uko jye na Heike twiga Bibiliya, buri wese yarirwarizaga. Heike yamaraga igihe kirekire ari kumwe n’abagore b’incuti ze mu gihe jye nabaga nagiye kwirangaza mu iteramakofe, muri siporo yo kunyerera ku mazi no kwibira.”
Ubwo Richard na Heike batangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, Richard yahangayikishwaga n’uko yumvaga atazashobora guhindura imibereho ye ngo ayihuze n’amahame yo mu rwego rwo hejuru yo mu Ijambo ry’Imana. Ariko Richard amaze kumenya Yehova neza kurushaho, byatumye yifuza cyane kumushimisha. Richard yabonye ko Imana itemera abantu bakunda urugomo cyangwa abarukoresha birangaza. Richard yaje kumenya ko ‘ukunda urugomo umutima [wa Yehova] umwanga.’—Zaburi 11:5.
Byongeye kandi, Richard na Heike bashishikajwe n’ibyiringiro byo kuzaba iteka ku isi izahinduka paradizo. Bifuzaga kuzayibanamo (Yesaya 65:21-23)! Richard yakozwe ku mutima cyane n’itumira rigira riti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Yabonye akamaro ko gukurikiza inama igira iti “ntukagirire umunyarugomo ishyari, mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza, kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.”—Imigani 3:31, 32.
Nubwo Richard yifuzaga cyane guhindura imibereho ye, yabonye ko atari kubishobora ku bw’imbaraga ze. Yaje kubona ko agomba gusenga asaba Imana kumufasha. Hanyuma, yakoze ibihuje n’aya magambo Yesu yabwiye intumwa ze agira ati “musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke.”—Matayo 26:41.
Richard amaze kumenya uko Imana ibona urugomo n’umujinya, ntiyongeye gushidikanya ko umukino wo gutera amakofe utemewe. Richard abifashijwemo na Yehova hamwe n’abamwigishaga Bibiliya, yaretse urugomo. Yanaretse umukino w’iteramakofe no kurwana mu kabari kandi yiyemeje gukora icyatuma umuryango we urushaho kumererwa neza. Ubu Richard ni umugenzuzi ugwa neza muri rimwe mu matorero y’Abahamya ba Yehova. Yagize ati “kwiga ukuri kwa Bibiliya byamfashije kujya mbanza gutekereza mbere yo kugira icyo nkora.” Yongeyeho ati “ubu mu mishyikirano ngirana n’umugore wanjye n’abana banjye, nyoborwa n’amahame y’urukundo no kubaha. Ibyo byatumye umuryango wacu wunga ubumwe.”
Rimwe na rimwe, abantu babwiwe ibintu uko bitari bagiye bashinja Abahamya ba Yehova ko basenya imiryango. Ariko kandi, ingero z’abantu nka Richard zivuguruza ibyo bavuga. Mu by’ukuri, ukuri kwa Bibiliya gushobora gutuma abantu bahoze ari ba ruharwa bagira ibyiringiro kandi ingo zabo zigakomera.—Yeremiya 29:11.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
“Ibyiringiro by’isi izahinduka paradizo ni byo byatumye mpinduka”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Amahame ya Bibiliya ahindura imibereho
Bibiliya ishobora guhindura imibereho y’abantu. Hano hari amahame ashingiye ku Byanditswe yafashije abanyarugomo guhinduka:
“Utihutira kurakara aruta intwari, kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu” (Imigani 16:32). Uburakari butagira rutangira bugaragaza ubugwari ntibugaragaza ubutwari.
“Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara” (Imigani 19:11). Kugira amakenga no gusobanukirwa impamvu habayeho imimerere runaka, bifasha umuntu gucengera akamenya impamvu habayeho ubushyamirane maze bikamubuza kurakara vuba.
‘Ntugacudike n’umunyaburakari, kugira ngo utiga ingeso ze’ (Imigani 22:24, 25). Abakristo b’abanyabwenge birinda gucudika n’abantu barakara ubusa.