“Mwegere Imana na yo izabegera”
Mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya yabonye imbaraga zamufashije guhinduka
HARI umugore wo muri Megizike witwa Sandra wavuze ko yari ikirumbo mu muryango wabo. Akiri n’umwangavu, bene wabo baramutereranye kandi bamugaragariza ko batamukunda. Agira ati “igihe cy’amabyiruka cyose nakimaze numva hari ibintu byinshi mbuze, ntiyumvisha impamvu ndiho n’icyo kubaho bimariye.”
Ageze mu mashuri yisumbuye, yatangiye kujya anywa inzoga za se. Nyuma y’igihe, yatangiye kujya yigurira ize nzoga, maze bidatinze avamo umunywi kabuhariwe. Yiyemerera ubwe ko “yumvaga atagishaka kubaho.” Muri uko kwiheba kwe, yatangiye no kunywa ibiyobyabwenge. Agira ati “ibibazo byanjye byakemurwaga n’icupa ry’inzoga nabaga mfite mu ruhago n’ibinini nanywaga cyangwa ka marijuana nabaga nitwaje mu isakoshi yanjye.”
Sandra arangije kwiga iby’ubuvuzi, noneho yirundumuriye mu kunywa ibinyobwa bisindisha. Yagerageje kwiyahura, ariko biba iby’ubusa.
Sandra yaje kujya mu madini menshi atandukanye ashakirayo ubufasha mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo, ariko biba iby’ubusa. Kutagira ibyiringiro no kwiheba byatumaga ahora atakambira Imana kenshi agira ati “Mana uri he? Kuki utamfasha?” Noneho igihe yumvaga yizinutswe burundu, umwe mu Bahamya ba Yehova yaje kumuganiriza. Ikiganiro bagiranye cyatumye atangira kwiga Bibiliya. Igihe Sandra yamenyaga ko Yehova “aba hafi y’abafite imitima imenetse,” byaramushimishije cyane.—Zaburi 34:19.
Uwo biganaga Bibiliya yamufashije gusobanukirwa ko Yehova Imana azi neza ko turi abanyantege nke bitewe n’icyaha hamwe no kudatungana twarazwe na Adamu. Sandra yaje gusobanukirwa ko Imana izi neza ko tudashobora kubahiriza mu buryo butunganye amahame yayo akiranuka (Zaburi 51:7; Abaroma 3:23; 5:12, 18). Yashimishijwe no kumenya ko burya Yehova adatinda cyane ku ntege nke zacu, kandi ko atadusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Hari umwanditsi wa Zaburi wabajije ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?”—Zaburi 130:3.
Ukuri kwa Bibiliya kw’ingenzi cyane kwakoze Sandra ku mutima ni ukuvuga iby’igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Binyuriye kuri icyo gitambo, Yehova ababarira abantu bumvira, akababaraho gukiranuka n’ubwo baba badatunganye (1 Yohana 2:2; 4:9, 10). Koko rero, dushobora “kubabarirwa ibicumuro byacu,” bityo tukabona ubufasha dukeneye kugira ngo tuneshe igitekerezo cyo kumva ko nta cyo tumaze.—Abefeso 1:7.
Ibyabaye ku ntumwa Pawulo byigishije Sandra amasomo menshi y’ingirakamaro. Yashimiraga Imana cyane kubera ubuntu yamugiriye ikamubabarira amakosa ye ya kera, no kuba yaramufashije kurwanya intege nke yahanganaga na zo kenshi (Abaroma 7:15-25; 1 Abakorinto 15:9, 10). Pawulo yahinduye imibereho ye ‘ababaza umubiri we awukoza uburetwa’ kugira ngo akomeze kugendera mu nzira yemerwa n’Imana (1 Abakorinto 9:27). Yanze ko kamere ye ibogamira ku cyaha imutegeka.
Sandra yabuzwaga amahwemo n’intege nke ze, ariko yakomeje kuzirwanya. Yasenze Yehova ashyizeho umwete amusaba ko yamufasha kuzinesha, amusaba n’imbabazi (Zaburi 55:23; Yakobo 4:8). Sandra amaze gusobanukirwa ko Imana imwitaho ku giti cye, yiyemeje guhindura imibereho ye. Yagize ati “nishimira ko igihe cyose mba nigisha abandi Bibiliya.” Sandra anishimira kuba yarabashije gufasha mukuru we na murumuna we kumenya Yehova. Mu ‘kugirira bose neza,’ yishimira no gukoresha ubumenyi afite mu by’ubuvuzi mu gihe cy’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova.—Abagalatiya 6:10.
Bite se na bya biyobyabwenge? Sandra avugana icyizere ati “ubu numva mfite mu bwenge hazima. Naciye ukubiri n’inzoga, itabi n’ibiyobyabwenge. Sinkibikeneye. Nabonye icyo nashakaga.”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
“Nabonye icyo nashakaga”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Amahame ya Bibiliya y’ingirakamaro
Amahame ya Bibiliya akurikira yafashije abantu benshi gucika ku ngeso mbi yo gusabikwa n’ibiyobyabwenge:
“Twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana” (2 Abakorinto 7:1). Abiyezaho imyanda yose bakirinda n’ibikorwa byose bibi, Imana ibaha imigisha.
“Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi” (Imigani 8:13). Gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha bituma umuntu areka ingeso mbi, hakubiyemo no gusabikwa n’ibiyobyabwenge. Iyo umuntu acitse ku ngeso mbi, uretse no kuba bishimisha Yehova, hari n’indwara mbi cyane aba yirinze.
“Kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira” (Tito 3:1). Mu bihugu byinshi, hari amategeko abuza abantu gutunga cyangwa gukoresha ibinini bimwe na bimwe. Abakristo b’ukuri birinda gutunga cyangwa gukoresha ibyo binini bitemewe n’amategeko.